Pageviews all the time

Ihurizo: nyuma y'aho umuhanzi WEMA SEPETU wo muri Tanzania atangarije ko adashobora kubyara, hari abaganga n'abapfumu bagera kuri 26 babujijwe gusinzira n'umusonga w'uyu muhanzi bakaba biteguye kumufasha kubona urubyaro. Umva aho ihurizo riri/ Nkusi Yozefu


Nyuma y'aho umukinnyi wa filimi akaba yaranabaye nyampinga wa Tanzania, Wema Sepetu atangarije ko adashobora kubyara hari abaganga babyigiye (dogiteri) n'aba gakondo( abapfumu) bagera kuri 26 bamaze gutangaza ko bashobora kumufasha kubona umwana. Aba baganga bandikiye ikinyamakuru Mpekuzi Huru gisomwa cyane muri Tanzania bagisaba ko cyabahera nimero yabo ya Telefoni uyu mukobwa akabatelefona.  Umwe muri bo yavuze ko abagore bahangayikishwa n'utubazo tudafatika twabonerwa umuti ku buryo bworoshe


" Urabizi, burya abagore ni abantu batiyizera cyane, kariya kabazo ka Wema Sepetu nagakoraho rikaka, mumpere telefone yanjye ampamagare gusa, ariko abagore babaye bate?"

Iki kinyamakuru cyahise gitelefona Wema Sepetu ngo agire icyo avuga kuri ubu bufasha. Uyu muhanzi yabwakiriye neza aranabwishimira ariko asaba ikindi kintu kigomba kuzuzanya n'ubu bufasha bwabo kugirango abone umwana!

" Ni byiza, maze kubona ubutumwa bugera kuri 400 kuri Whatsap( soma watsapu) yanjye, ubutumwa bugufi butabarika( kibao mu kiswaili) kuri mobayilo yanjye, ndetse hari n'abantu benshi bampamagaye babimbwira. Nkaba rero rwose ubu bufasha mbwishimiye kandi nditeguye. Ariko mbere yo gutangira kuvurwa, ndifuza ko naba mfite umukunzi(Umugabo) kugirango ikibazo nikirangira mpite mbyara nta ngorane"

Amahurizo aragwira!Turabibutsa ko uwari umukunzi we Diamond Platinum nawe w'umuhanzi muri Tanzania aherutse kumuta akisangira umuherwe w'umugandakazi witwa ZARI ubyaye 3 akaba atwite inda ya 4 ya Diamond.   Shikama ikomeje kwifatanya n'uyu muhanzi, tukaba dusaba  ngo Imana izamukorere igitangaza abone icyo ashaka kuko nta kintu kiyinanira ku bayizera.

Wema na Diamond
Diamond n'umugandekazi ZARI ubyaye 3 akaba atwite inda ya 4 ya Diamond


Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355