Pageviews all the time

Ibyo Twabasomeye

2015-04-19 02:47:33
i#386178



Igihe cyirageze kugirango imizinga ivemo imyibano.Hashize imyaka 25 yose abanyarwanda bakulikirana ubulimanganya bw'abanyepolitiki bahemukiye u Rwanda,aho nta kitakozwe ngo ukuli gushye.Ubu ngirango n'abemeragato bamaze kubona ko ihame ali uko ukuli guca muziko ntigushye.Mbonye hasi aha inyangabirama yikomye Nkusi kuko yatangaje ibyo imvugakuli zose zali zizi na mbere ya 94.Koko rero umunyarwanda wese utali warokamwe n'irondakoko n'irondakarere yigishijwe na Twagiramungu ngo warotaga gusimbura Sebukwe,yali azi ko Twagiramungu,yitwaje Ishyaka rya Sebukwe yitaga Ishyaka ry'umucyo,rya Papa na Mama,Ishyaka ye....,yali Pirato Second(wa kabili )nyuma ya Pirato premier(wa mbere) Pawulo Kagame,uwa mbere imbere mu gihugu,uwa kabili,mu majyaruguru y'igihugu.
Twagiramungu rero akoresheje imali yahabwaga na Kagame yashenye u Rwanda nkusenya inzu y' umwanzi.Mbega yashyizeho umwete,ashishimura tissu social(ateranya abanyarwanda akoresheje kubahanganisha mu moko,mu turere,mu milimo,mu mitungo n'ubu byabaye akarande...).tissu politique( kwangisha ubutegetsi abaturage byagaragaliye mu kubohoza,imyigaragambyo nkiliya Simusiga yakomboye inaralibonye Nsanzimana ,no kubumvisha ko ubutegetsi bwaliho ali bwo bwakuruye intambara kandi ko budashaka ko irangira kubera inyungu z'amafranga ,...,tissu diplomatique,ashishikaliza amahanga guha akato ubutegetsi bwacyuye igihe kuko abaturage batakibushaka,...,tissu economque(aho yumvishaga abaterankunga ,n'abatanga inguzanyo ko amafranga batanga yinjira mu mifuka y'agatsiko k'abanya kazu,andi agashorwa mu kugura intwaro zo kwica abaturage ,..).
Yashenye igisilikare atarwiyambitse yumvisha cyane cyane abavuka mu nduga ko ntacyo barwanira,anabuza abali bashinzwe imali y'igihugu kugura intwaro igisilikare cyali gikeneye kugirango gihashye umwanzi,aba personne ressource wa Dallaire,Pilato wa gatatu.Ububisha bwa Twagiramungu bwagize ingaruka mbi zikomeye ku Gihugu:Abanyepolitiki bakomeye balishwe,kugirango asigare wenyine na Kagame ngo yali azi ko azatsinda mu gihe cy'amatora akoresheje iturufu y'ubwoko.Niyo mbamvu yalilimbaga ngo Habyarimana napfa impundu zizavuga.Zaravuze koko aba Ministre w'Intebe ya Leta y'amabandi,abikesha impfu z'abo yagambaniye:Gatabazi,Gapyisi, Bucyana,.....,Habyarimana,Agatha.....n'abandi banyarwanda b'imena bakulikiye abandi kwa Ntawugaruka.Agahinda!!!!!!!!!Ubu iyo Nyangabirama niyo yiyamamaza ngo ni Inaralibonye ngo ata rangamije imbere y'abandi bapolitisiye,politiki y'u Rwanda ntiyakora.
Ngo nta kundi byagenda!!!!!Wagirango nawe yavukanye imbuto nka zimwe z'abatutsi zishe u Rwanda.Nave mu nzira kandi ajyane n'abandi bose bize mw'ishuli rye rya politiki nka ba Nahimana.Ndagirango mbamenyeshe ku mugaragaro ko politiki yadindijwe n'uko abashoboye politiki banze kwishora mw'isayo bamwe bishyira imbere nk'akaguru karwaye umufunzo bivurugutamo.Intwaro y'ikinyoma bakomeje kuyirwanya badasakuje cyane none imbuto ziliho ziragaragara.Imizinga nivemo imyibano rero maze politiki isukuye itavangura ishyira imbere inyungu z'igihugu ali zo z'abaturage itangire ikorwe ,Kagame ahabwe umunsi umwe abe yahambiliye.Impunzi zo muli Congo tuzihoza mu masengesho yacu ya buli munsi.
Twilingira ko Imana itazareka ngo imigambi y'ababisha yuzure.Nkusi n'abandi bemera ko ukuli aliko kuzatsinda kandi ko gukwiye kwihutishwa ndabashyigikiye kandi mbifulije kwitandukanya ikese n'abakomeje kujijisha abanyarwanda ngo babibabereyemo kandi ahubwo bicungira inyungu zabo aho zava hose niyo zava ku mwishi w'abanyarwanda Kagame.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355