Pageviews all the time

IBARUWA IFUNGUYE AMASHYAKA YA OPOZISIYO N’AMASHYIRAHAMWE NYARWANDA YANDIKIYE INAMA ISHINZWE AMAHORO KW’ ISI N’IBIHUGU BIGIZE ONU, UE, UA, SADC, IBASABA KO HABAHO GUHA AGACIRO KANGANA, ABAHUTU BAROKOTSE JENOSIDE HUTU N’ABATUTSI BAROKOTSE JENOSIDE TUTSI/Dogiteri Gasana Anasitazi na Bwana Rutayisire Bonifasi













Bruxelles, taliki ya 17/12/2014


-          Nyakubahwa Umukuru wa leta w'imwe muzigize Umuryango w'Abibumbye ONU (Bose)
-          Nyakubahwa Umwe mu bagize Inama Ishinzwe Amahoro kw’Isi mu buryo buhoraho (Bose);
-          Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU);

-          Nyakubahwa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika;
-          Nyakubahwa Umukuru wa leta w'imwe muzigize umuryango w’ibihugu by’i Burayi (Bose);
-          Nyakubahwa Umukuru wa leta w'imwe muzigize Umuryango w’Ubumwe bw’ Afurika (Bose);
-          Nyakubahwa Perezida wa Komisiyo y’Ibihugu by’Umuryango w’Abanyaburayi (EU/UE);
-          Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru w’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC);
-          Nyakubahwa ugize Inteko na Sena bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Bose);
-          Nyakubahwa ugize Inteko Ishinga amategeko y’ibihugu by’i Burayi (Bose);
-          Nyakubahwa ushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu muri ONU/UN i Geneve;
-          Nyakubahwa ushinzwe impunzi muri ONU/UN i Geneve (HCR);
-          Nyirubutungane Papa Farasisiko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika kw’Isi yose;
-          Nyakubahwa Arisheveki wa Canterbury, mu Bwongereza;
-          Nyakubahwa Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburengazira bw’ikiremwamuntu Amnesty International, Londres;
-          Nyakubahwa Umuyobozi w’Umuryango uharanira Uburenzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch, New York;
-          Nyakubahwa Perezida wa Federation Internationale des Droits de l’Homme, FIDH, Paris;
-          Nyakubahwa Umuyobozi wa BBC i Londres mu Bwongereza;

IMPAMVUGUSABA INAMA ISHINZWE AMAHORO KW’ISI N’IBIHUGU BIGIZE ONU, UE, UA, SADC GUFATA KIMWE ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU MU RWANDA NO MURI ZAIRE-CONGO DRC N’ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA.
 

Ba Nyakubahwa,
Twebwe abasinye iyi baruwa, turi abanyapolitiki b’abanyarwanda baharanira demokarasi nyakuri n’ amashyirahamwe y’abacitse kw’ icumu rya genocide hutu yakozwe na FPR/APR Inkotanyi na genocide tutsi yakozwe n’Interahamwe na bamwe muba EX-FAR; twese tukaba tunaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ukureshya kw’abanyarwanda bose imbere y’igihugu cyabo n’amategeko akigenga;

Twebwe nk’abanyarwanda babaye mu mateka anyuranye (bamwe twanabaye bakuru muri leta ya FPR), tubandikiye tubamenyesha kandi tumenyesha abatuye isi bose ibi bikurikira:

1. Dutangaje ku mugaragaro ko mu Rwanda kuva taliki ya 1/10/1990, no muri RDC (yahoze yitwa Zaire) kuva 1996 habaye jenoside hutu yakozwe na FPR Inkotanyi n'ingabo zayo APR-RDF zifatanije n'abatutsi b’abahezanguni(extremistes tutsi/tutsi extremists) bari muri FPR cyangwa batari bayirimo. Jenoside hutu na jenoside tutsi ni ukuri kutagomba gushidikanywaho n’umuntu n’umwe mubatuye isi wumva afite ubumuntu muri we kandi akaba ashyigikira ukuri. Turasaba buri muntu kugiti cye, leta runaka, umuryango (organization) runaka wo mu gihugu runaka cyangwa mpuzamahanga, mbese abo ari bo bose bakumva badafite amakuru kuri uku kuri cyangwa bakaba barabayeho babeshywa na FPR, ko bashobora kwishyiriraho komisiyo cyangwa kwikorera igenzura ryigenga ku byo dutangaje kandi dusangiye n’abandi banyarwanda n’abanyamahanga bakunda u Rwanda, bashyira mugaciro, kandi bakunda ukuri. Turemeza ko uzakora iryo genzura azagera ku myanzuro ihuza n’ukuri dutangaje igihe azaba atagamije gukingira ikibaba abicanyi bakoze jenocide hutu kubera impamvu runaka.
Kuri iyi ngingo, dusabye buri leta na buri muntu na buri organization ikurikirana iby’u Rwanda n’amateka ya za jenocide mw’ isi, guha agaciro kangana abazize n’abacitse kw’icumu bose baba abazize jenoside tutsi, baba n’abazize jenoside hutu.

2. Jenoside hutu yakozwe mu buryo bunyuranye burimo FPR guhamagara abahutu mu nama yitaga iz’umutekano cyangwa guhabwa amabwiriza y’ubuyobozi bushya, cyangwa kuza gufata imfashanyo z’ibiribwa, cyagwa abasore guhamagarirwa kujya kwinjira igisilikre cyagwa kujya gupakira inkwi n’ibiribwa, cyangwa guhamagara abantu bize ngo baze gufasha ubuyobozi bushya bwa FPR gutanga serivisi zinyuranye zijyanye n’ibyo bize. Abatutsi bo bakaribwa akara, bakaburirwa ko batagomba kuza muri izo nama cyangwa muri iyo mirimo. Abahutu bamara guteranira hamwe abasilikari ba FPR bakabarasa urufaya abandi bakabakubita udufuni bakabarangizaho. Ubundi APR ikazana amakamyo bagapakira imirambo bakajya kuyitwika, kuyijugunya mu migezi cyangwa kuyiroha mu byobo rusange.

3. FPR/APR Inkotanyi yakoresheje uburyo bwo kurunda abaturage   mu nkambi hirya no hino mu gihugu zitari ngombwa, ari ukugirango ibone iko ijonjoramo abahutu bo kwica.
Habayeho kandi no kurasira abantu ku mugaragaro birunze hamwe mu nkambi nk’ibyabereye i Kibeho(Gikongoro), kuri sitade y’i Byumba, i Rutare (Byumba), Rwamagana(Kibungo), i Rusororo(Kigali Ngali), Ndera(Kigali Ngali, mu Byimana(Gitarama) Gakurazo (Gitarama), Rwabusoro(Gitarama-Butare), Rubona(Butare), Rwasave (Butare).
 Habayeho kandi guhiga abahutu kumisozi aho bari bari hose haba mungo zabo cyangwa aho babaga bihishe bakabajyana aho babarundaga by’agateganyo igihe bategereje kwicwa  aho hantu hakaba hari hameze neza neza nka za za camps  de concentrations  Nazi zo mu Burayi barundagamo abayahufi bagiye gupakirwa ngo bajye kwicwa.  Aho hantu wavuga  nka za Kayonza(Kibungo), Gahini(Kibungo) n’ahandi  henshi ;  Abahutu baharundwaga, byagezaga  nimugoroba ingabo za FPR/APR zikababoha  amakamyo akaza gupakira bakabajyana kubica no kubatwika bamwe bagatwikwa bishwe cyangwa ari bazima. Hamwe muhatwikiwe abahutu benshi cyane wavuga nka za Gabiro (Byumba) Ryamanyoni(Kibungo), Nasho(Kibungo), n’ahandi henshi cyane mu Rwanda hiciwe ibihumbi byinshi by’abahutu.

 Mu basilikari bakuru ba FPR bari bayobowe n’uri Perezida w’u Rwanda ubu ari we Paul Kagame bakaba barakoze ubwo bwicanyi bwa jenoside yakorewe abahutu, harimo Jenerali Patrick Nyamvumba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda ubungubu, na Jenerali Major Yohani Bosco Kazura wayoboraga ingabo za l’ONU/UN muri Mali, ubu bakaba bamaze kumusezerera kuri uriya mwanya kubera buriya bwicanyi yagizemo uruhare nkuko bimaze gutangazwa mu kinyamakuru Foreign Policy Journal na Judi Rever mu nyandiko ye yo ku ya 13/12/2014 yise “Rwandan General Accused of Supervising Death Squad Leaves UN”.

4. Hakoreshejwe n’uburyo bw’ingabo za FPR Inkotanyi bwo guherekeranya n'abaturage b’abatutsi bakajya guhiga abahutu ku misozi mu byo bise “gufuya”abahutu batagiye mu nkambi. Ibyo byakozwe bisa neza neza  n’ibyo interahamwe zakoze kubatutsi zigaba ibitero byo kujya guhiga no kwica abatutsi kumisozi aho babaga bihishe.  Umuhutu babaga bafashe  iyo yabaga  afite imbaraga nke bamwiciraga  aho, naho yaba afite imbaraga bakamujyana muri za centres de transit/transit centers (camps de concentrations)  bari barashyize hirya no hino mu gihugu bazita prisons, noneho umugoroba wagera bakazana imodoka za gisirikare zigapakira abo bahutu nyuma yo kubaboha amaguru n’amaboko, bakajya kubatwika ari bazima cyangwa bamaze kubicisha agafuni bakajya kubata hahandi twavuze hano haruguru mu ngingo ya 2 na 3.

5. Mu 1994, FPR/APR kandi yakoresheje gufunga umupaka wo ku Rusumo mu Ntara y’Iburasirazuba hanyuma abahutu bahungaga babahindira mu mashyamba y'Akagera kugirango bicwe n’ubugwahabi n’inyamanswa zibarireyo, ahari ivuriro, isoko n'ibindi bikorwa byafasha abaturage bahashyira udutsiko tw'abasirikare ku buryo umuhutu uje ishyamba rimurembeje bahitaga bamufata bakamwica nabi kugirango n'abasigaye barusheho gukangarana baborere iyo aho bihishe, bapfire yo. Ubu buryo nabwo bukaba bwarishe abantu benshi cyane.

6. Ku Gisenyi no mu Ruhengeli hapfuye abaturage ishyano ryose b’abahutu FPR/APR yishe ikoresheje kajugujugu z’intambara, abandi bari bahungiye mu buvumo(grottes/caves) abasilikare ba FPR Inkotanyi bazana catelpillar bafunga imyobo yose yinjira muri ubwo buvumo bakoresheke amabuye n’ibitaka, maze abahungiyemo bose bapfiramo barashira.

7. Turasaba amahanga kuba maso cyane, kuko Jenoside hutu yatangiye gukorwa na FPR Inkotanyi mu 1990 na nubu igikomeje mu cyayenge hakoreshejwe gahunda zo kubanyereza no kubica mw’ibanga, kubarunda mu magereza ari benshi no kubicisha ubujyahabi bwa gereza, iyicarubozo(tortures), uburozi, gukona abagabo b’abahutu, kubuza abagore b’abahutukazi kubyara, kubakoresha bose uburetwa, gukenesha abahutu babasenyera amazu, babambura ibyabo byose batunze n'ibindi bibi byinshi babakorera. Hari kandi abatutsi b’abahezanguni bo muri FPR Inkotanyi n’abandi batayirimo ariko bafatanije nayo gutegura indi jenoside ya rurangiza yo gukuburaho abahutu kuko ngo bakomeje kubabana benshi. Ni muri iyo gahunda mbisha ya FPR ya jenoside hutu ikorwa bucece haherutse kubonwa kuva mu kwezi kwa karindwi 2014 imirambo irenga mirongo ine mu ruzi rw’Akagera no mu kiyaga cya Rweru. Iby’iyo jenoside ku bahutu ikorwa bucece na leta ya FPR mu Rwanda ni byo umushakashatsi w’umunyamerika Ann Garrison aherutse kwandika taliki ya 30/08/2014 mu nyandiko we ubwe yise “Second genocide in Rwanda? Slow, Silent, and Systematic? What is happening in Rwanda? And, is UN turning away?”.

8. Turamenyesha amahanga yose ko kuva 1994, agace kanini k’ Uburasirazuba bw'u Rwanda kagizwe tutsiland (icyanya cy’abatutsi) ku buryo dusaba ko abahutu n'abatutsi bari batuye ako karere mbere ya 1994 bakwitabwaho kuko gahunda ya FPR ya tutsiland yo gukomeza kuhatuza abatutsi gusa ituma abahutu bake bakiba muri ako karere bakomeza guhura n'ibikorwa bya jenoside bibatsembaho kugirango haboneke andi masambu yo gutuzamo abatutsi. Turasaba ko habaho gahunda yo kubanisha abanyarwanda bose neza bahatujwe bavuye hanze hamwe n'abari bahatuye mbere ya 1994 hatagombye gukoreshwa gahunda yo gutsembaho abahutu bari bahasnzwe n’abahimukiye.

9. Turasaba HCR na za leta z'isi yose guha ubuhungiro abanyarwanda b’amoko yose aho bari hose kw’ isi nta mananiza kuko u Rwanda ari igihugu kiyobowe na leta ya FPR yica abenegihugu kandi ikoresha igitugu, urugomo, kurenganya, guhohotera no kunyereza abantu bakaburirwa irengero, kuburyo itazigera itanga umutekano ku bahutu by’uwihariko, no ku batutsi batavuga rumwe nayo.

10. Turamenyesha abanyarwanda n’isi yose ko ibyo leta ya FPR Inkotanyi itangaza ngo mu Rwanda hari umutekano ari ibinyoma. Mu Rwanda nta mutekano uhari nta n'uwigeze uharangwa kuva ubutegetsi bwa FPR bwajyaho kugeza ubu. Icyo leta ya FPR ikora ni ugutonesha abenegihugu bamwe ikarenganya abandi kandi igakora kuburyo abanyamahanga bari mu Rwanda ntacyo bamenya. Ndetse kubera izo mpamvu hari uturere tubujijwe kugerwamo n'abanyamahanga igihe badaherekejwe cyangwa igihe hatabaye guteguza kubera ko FPR iba idashaka ko amahanga amenya cyangwa yibonera amabi ikorera abaturage.

11. Muri uyu mwaka wa 2014 wo kwibuka imyaka makumyabiri jenoside tutsi imaze ibaye no mu mwaka uje wa 2015 tuzibukamo imyaka 21 ya jenoside mu Rwanda, turasaba Umuryango w’Abibumbye(ONU/UN), Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi(UE/EU), Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika(UA/AU) na Leta zose zo kw’ isi, kubaha no guha agaciro kangana abahutu bakorewe jenoside hutu n’abatutsi bakorewe jenoside tutsi. By’umwihariko, turabasaba kuvuganira abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu kuko kugeza ubu ari bo bataritabwaho, kugirango nabo babone uburenganzira bwabo bwo kumenya aho ababo bajugunywe, kubaririra, kubunamira, kubashyingura mu cyubahiro, kubibuka, no gutanga ubuhamya bwabo ku mugaragaro nabo bavuga ibyo banyuzemo byose igihe jenoside hutu yari irimo ikorwa mu Rwanda no muri Zaire yahindutse Congo-RDC. Kuko nibitagenda bityo ngo ukuri kuvugwe kumenyekane kandi gukurikizwe, mu gihe bamwe bazafatwa nk’abaziranenge inyange zera de abandi bakitwa abajenosideri kandi atari byo, atari ukuri, nta bumwe nta bwiyunge nta mahoro bizapfa bibonetse mu Rwanda.

12. Amashyaka BANYARWANDA POLITICAL PARTY/PARTI POLITIQUE BANYARWANDA, PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY-ABASANGIZI n’Ishyirahamwe ry’abarokotse TUBEHO TWESE, yifatanije n’abanyarwanda bose barokotse ziriya jenoside zombi, iyakorewe abatutsi n’iyakorewe abahutu, mu kababaro n’agahinda baterwa n’ibibi banyuzemo no kuba barapfushije ababo bishwe bazira icyo bari cyo, bazira ubwoko bwabo ko ari abatutsi cyangwa se ko ari abahutu. Aha turashima abatutsi benshi batangiye kwinubira icyunamo cyabo bonyine kandi nkuko babyivugira ubwabo, bazi neza ko bagenzi babo b’abahutu nabo bacitse kw’icumu rya jenoside hutu kandi bapfushije ababo bazize iyo jenoside, ariko ntibagire uburenganzira bwo kubunamira no kubibuka kubera ko bishwe na FPR Inkotanyi iri ku butegetsi muri iki gihe mu Rwanda.

13. Kubera ko umuco mubi wo kudahana mu Rwanda ari kimwe mu ntandaro za jenoside zombi zahabaye, turasaba ko abagize uruhare muri jenoside yakorewe abahutu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nabo bakurikiranwa bagahanwa n’urukiko mpuzamahanga n’inkiko zo mu Rwanda nkuko byagendekeye abakoze jenoside y’abatutsi.

14. Turashimira byimazeyo BBC kuba muri ibi bihe byo kuzirikana imyaka makumyabiri n’ine ishize FPR yica abantu mu Rwanda, yarasohoye senema kw’italiki ya 1/10/2014 yerekana amabi ya FPR. Turasaba BBC gutera indi ntambwe ikavuga ariya mabi ya FPR mw’izina ryayo ry’uko FPR yakoze jenoside hutu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Turangije tubashimira, ba Nyakubahwa, uburyo muzakira iyi baruwa, tukaba tubasaba namwe kumva akababaro k’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bakorewe jenoside hutu kugirango bagire uburenganzira bwabo bwo kuririra ababono guhabwa ubutabera kandi turabasaba kwitangira ikintu cyose cyazana ubwiyunge nyakuri mu banyarwandan’amahoro arambye mu Rwanda.

Mugire amahoro.

-Dr. Gasana Anasatase, perezida w’ishyaka MODERATE RWANDA PARTY, PRM-ABASANGIZI akaba n’Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’Ambasaderi w’u Rwanda muri ONU/UN muri leta yari iyobowe na FPR;
Tel +19198186405(USA)
Email: annygas@hotmail.com                             (Signed)

-Mr. Rutayisire Boniface, perezida w’ishyaka BANYARWANDA PARTY/PARTI POLITIQUE BANYARWANDA akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry'abarokotse TUBEHO TWESE-CIVHEMG; yahoze kandi ari Directeur General w’isosiyete yigenga Editions Centrales s.a.r.l i Kigali akaba yari n’umwe muri ba Administrateurs watowe n’Abanyamakuru ba leta n’abigenga ba Press House mu Rwanda (Maison de presse du Rwanda). Tel: +32488250305 (Belgium),
Email: b2003n@yahoo.fr                                        (Signed).

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355