Pageviews all the time

Bwana Julien PALUKU, guverineri w'intara ya Kivu ya ruguru kuri iyi taliki 23 Mata 2015 yemeje ko ingabo nyinshi za Paul KAGAME zongeye kwabuka umupaka zivogera ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo/UDAHEMUKA Eric

Igisoda cya Pawulo Kagame(RDF) mu burasirazuba bwa RDCongo
Mu makuru yo mu gitondo kare ku italiki 23 Mata 2015, radiyo y'abafaransa yitwa RFI yatangaje ko ifite amakuru yizewe yemeza ko ingabo z'u Rwanda zongeye kuvogera ku mugaragaro ubusugire bwa RD Kongo.


Mu kiganiro radiyo RFI yagiranye na Bwana PALUKU Julien guverineri wa Kivu y'amajyaruguru yemeje ko ejo kuwa gatatu babonye ingabo nyinshi z'u Rwanda zambuka umupaka amanywa ava maze ingabo za RD Kongo zitwa FARDC zishaka kubakoma imbere iza Kagame zibarasaho.

Si guverineri Paluku gusa wemeje aya makuru kuko n'ubutegetsi bw'i Kinshasa ku murwa mukuru nabo bemeje aya makuru ndetse bakavuga ko atari ubwa mbere, kuko ari ubwa kenshi. Ikindi bavuze kuri iyi nshuro ni uko ngo ingabo z'u Rwanda zambutse mu masibo menshi cyane mu buryo butatanye ku buryo Kinshasa icyeka ko zishobora kuba zambutse zinyuze ku mipaka myinshi irimo uwo mu birunga, Hehu, Kamanyora, Kanyabayonga, n'ahandi hanyuranye.

Niba aribyo koko, ese ubundi Paul Kagame ashaka iki muri Kongo mu by'ukuri?
Nyuma yo kuvogera ubusugire bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo inshuro eshanu(5) zose, intambara ya 6 Paul Kagame agiye gushoza kuri Kongo-Kinshassa akwiye kumenya ko izamusama nta kabuza ndetse ko izarangira ubutegetsi bwa FPR inkotanyi bwirukanywe i Kigali bugahinduka amateka mu Rwanda rwa Gasabo. Aya magambo aheruka kuvugwa na Major Pilote KANYAMIBWA Jacques.

Mu mwaka w’1998 inkotanyi zageze i Kinshasa, mu ntambara yazo ya kabiri ku gihugu cya Congo inkotanyi zagarukiye i Kisangani, mu ntambara ya gatatu inkotanyi zagabye ku gihugu cya Congo mu izina rya CNDP iyobowe na Nkunda zagarukiye i Goma.

Mu ntambara ya kane inkotanyi zagabye ku gihugu cya Congo mu izina rya M23, yarangiye zambutse umupaka zimwe zigiye i Kigali izindi i Kampala. Mu ntambara ya gatanu inkotanyi zizagaba ku gihugu cya Congo izarangira inkotanyi zirukanywe i Kigali!»

Paul KAGAME ashoje intambara ya 5 kuri RD Kongo. Ese noneho azavuga ko ajyanyweyo n'iki?
Byakomeje kuvugwa ko Kagame ajya muri Kongo guhiga FDLR ariko byaje kugaragara ko ikibazo cya FDLR yanze ko kirangira mu buryo bw'imishyikirano ahanini agamije kukigira urwitwazo ngo akomeze asahure iki gihugu kinini cyane kandi gitunze byinshi mu kuzimu kwacyo.

Ubutumwa bwinshi burimo gutambuka muri iyi minsi buremeza ko Kagame azashukwa n'ingabo ze bakemeza ko agomba kongera kwohereza ingabo muri RD Kongo none nibyo akoze. Niba ataranabitangaza mu minsi mike araza kubitangaza. Mu nyandiko mperuka kubagezaho nshingiye ku bushakashatsi bwakozwe na HERMOED R.H nerekanye ko bidashoboka gutsinda FDLR ukoresheje intwaro.

Ibi kandi na Kigali izi neza ko bitazashoboka kuko inshuro zose RDF yambutse yasangaga FDLR ihagaze bwuma. Mu gusoza, umuntu yavuga ko wa mugani wa Major Pilote Kanyamibwa iki gitero Kigali igabye kuri RD Kongo ivogera ubusugire bwayo gishobora kuzagira ingaruka zikaze kuri Kigali. Ibi bibaye kandi mu gihe abadepite ba RD Kongo barimo kwitegura gushyiraho umupaka wa nyawo utandukanya u Rwanda na RD Kongo.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355