Pageviews all the time

AMATORA YA PEREZIDA MURI NIJERIYA:«Kuki Imana yirirwa ahandi ikanararayo ntitahe mu Rwanda? Ubanza natwe abariho muri iyi minsi tuzapfa tutabonye mu Rwanda perezida asimburana n'undi mu mahoro!»/ UDAHEMUKA Eric


Genda uruhuke wakoreye neza igihugu cyakubyaye ntuhwanye na Pawulo
 Kagame ugiye kutumarira ku icumu

                                                          
Dr. NKUSI Yozefu aheruka kubagezaho inkuru ndende aho yibazaga impamvu Goodluck Jonathan atabanza ngo aperereze amenye ibibera mu Rwanda noneho ngo abone gutanga ikiganiro kuri BBC TV. Icyari kigamijwe ni ukwerekana ko mu Rwanda abaturage bicwa umusubizo kandi Kagame akigamba ko azajya abarasa ku manywa y'ihangu mu gihe Goodluck Jonathan we yavugaga ko nta mukuru w'igihugu wakwishimira ko abaturage be bapfa uko baba bameze kose aganisha kuri Boko Haram.

Nta na rimwe Imana yigeze itaha mu Rwanda kuko yakomeje kwibera mu mahanga

Iyi mvugo yamamaye mu Rwanda hose ngo IMANA YIRIRWA AHANDI IGATAHA I RWANDA nyoberwa impamvu abanyarwanda bayikoresha kuko mu by'ukuri idahuye n'ibibera i Kigali no mu Rwanda hose. Maze iminsi nkurikirana uko amatora ya perezida agenda muri Nijeriya mu kanya gato maze kumenya ko uwari uyoboye icyo gihugu Goodluck Jonathan yatsinzwe na Muhamadu Buhari kandi akemera ko yatsinzwe.

Kubona umuntu uyobora igihugu muri Afurika yemera ko yatsinzwe, agaterefona uwamutsinze akamushimira, ni ikimenyetso ndakuka ko igihugu gifite amahoro n'ubwo nzi neza ko Boko Haram iriyo. Ni ikimenyetso ndakuka kandi ko ingabo ari iz'igihugu atari iz'umuntu umwe, ni n'ikimenyetso ko amategeko akurikizwa muri Nijeriya.

Mu gihe abandi batsindwa bagacyeza ababarushije amajwi, Paul KAGAME we avuga ko bamukuye ku butegetsi yasubira mu ndaki(umwobo)!

Maze iminsi nitegereza ibibera mu Rwanda nk'uko no hambere nabyitegerezaga ariko aho bigeze birenze kumirwa ahubwo biteye agahinda. Ubundi perezida wa Repubilika ni umugaragu w'abaturage. Kubera iyi mpamvu, nta burenganzira na bucye afite bwo kubabwira ibyo yiboneye kuko itegeko nshinga, mu gihe ryaba rikurikizwa uko bikwiye, yabiryozwa.

Mu Rwanda ho rero si uko bimeze, Kagame imbere y'abadepite n'abasenateri atinyuka kwita abajenerali be ibigarasha(amakarata y'ibyondi), akabita amazirantoki, ko azajya arasa abaturage amanywa ava,... Ndetse n'ibindi byinshi umuntu nkanjye wiyubaha ntatinyuka kwandika n'iyi karamu yanjye.

Ariko ibiteye agahinda kurushaho ni ukuvugira mu ruhame ko abereyeho kurengera inyungu za nyamuke(ABATUTSI) ibi rero bikaba atari ukuri kunogeye bose kuko umukuru w'igihugu abereyeho abaturage bose nta kurobanura.

Icya kabiri giteye agahinda kurushaho kandi kikanazagira ingaruka ku banyarwanda bose, ni ukumva perezida w'igihugu atinyuka kuvuga ku mugaragaro ko nta muntu ushobora kumwambura ubutegetsi ndetse ko hagize n'ubikinisha yahita asubira mu ndaki ubwo ni ukuvuga mu myobo cyangwa mu miheno.

Perezida witeguye gusubira mu mwobo ntashobora gusimburwa mu mahoro kandi n'amatora ntacyo avuze kuri we

Ahangaha niho ntekereza ko abakurambere bacu batubeshyeye cyangwa bibeshyeye. KAYIBANDA Gregoire wabaye perezida wa mbere yapfuye urupfu ruteye agahinda kandi nta gicumuro na kimwe yakoreye abanyarwanda. Habyarimana wamwishe agahita anamusimbura nawe ntacyo byamwunguye kigaragara uretse gusiga umugore we KANZIGA Agathe apfakaye n'abana be babaye imfubyi.

Ingaruka kandi ntizabaye ku muryango we gusa kuko igihugu cyose cyacuze imiborogo. Nimurebe urwo BIZIMUNGU Pasteur apfuye nyuma yo kwisangira Inkotanyi agira ngo ni abantu b'i Rwanda! Ubu noneho Paul KAGAME wamusimbuye niwe ruzingiyeho kandi nk'uko nabisobanuye hejuru, ndemeza ko nta muntu n'umwe utekereza neza wakwibeshya ko Kagame azava ku butegetsi mu mahoro.
Uturutse iburyo: Goodluck Jonathan wemeye ko yatsinzwe amatora, ukurikiyeho
 ibumoso ni Buhari watorewe kongera kuyobora Nigeria kuko yigeze kuyitegeka
akoze kudeta, akaba yaramaze ku butegetsi imyaka 2 nawe agahirikwa na kudeta
Impamvu ni uko yiteguye gusubira mu ndaki nyine kuko atakwemera gutsindwa. Ibi bikagira ingaruka zikomeye ku mitegekere y'igihugu kuko abamwungirije iyo bumvise avuga atyo bose bahita bashya ubwoba bakaba ariwe bakorera aho gukorera igihugu.

No mu gisirikari niko bigenda, ingabo z'igihugu nazo kubera gutegekwa n'umunyagitugu zihora zikora ariwe zikorera. Bituma izi ngabo zidakorera abaturage ahubwo zigahora zimuhanze amaso mu rwego rwo kubona amabwiriza mashya aganisha ku mpinduka yifuzwa n'agatsiko konyine.

Abanyarwanda dukwiye kwigira isomo rya demukarasi kuri Nijeriya

Mu by'ukuri si Nijeriya gusa twakwigiraho ni uko ariyo irimo gutanga umusaruro muri iyi minsi. Tanzaniya duturanye nta ntugunda zibamo kandi abaperezida bayitegetse bagenda basimburana mu mahoro. Muri Kenya naho basimburana mu mahoro, yewe ubonye ngo n'u Burundi buturushe ubwo butwari!!! Nitwe dukwiye guharanira ko ibitarashobotse mu gihe cyahise byadukundira mu gihe cyacu aho kugira ngo tuzasaze tutabonye isimburana ry'abaperezida mu mahoro mu Rwanda.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355