Pageviews all the time

ABANYEPOLITIKE BACU BATEYE IKIGONGWE.Umuturage w’i Bujumbura aganira na Shikama kuri 25/4/2015/Nkusi Yozefu

Nkurunziza Petero azahagararira CNDD/FDD mu matora yo muri Kamena 2015
Igihe U Burundi buzaba butora umukuru w'igihugu
Impaka zirashize Nkurunziza Petero agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yavugishije Abarundi amangambure. Muby’ukuri ntacyo amashyaka atavuga rumwe na leta y’ishyaka riri ku butegetsi atakoze kugirango Nkurunziza Petero atiyamamariza bwa gatatu kuyobora u Burundi. Ibihugu byinshi byo ku isi nabyo birangajwe imbere na Leta Zunze ubumwe z’Amerika byakoze uko bishoboye ngo bigondonze Nkurunziza kugirango atiyamamaza ariko biba iby’ubusa. Imiryango Mpuzamahanga nayo yashyizeho akayo aho kumvwa inama zayo  abenshi barahambirizwa birukanwa ku butaka bw’u Burundi shishi itabona!


Amakosa ya Opizisiyo y' u Burundi agiye kubabangamira mu kurwanya Nkurunziza.
Shikama yagerageje kuvugana none tariki ya 25/4/2015 n’umuturage wari mu mujyi wa Bujumbura, tumubaza uko yakiriye iri torwa rya Nkurunziza Petero nk’uzahagararira CNDD/FDD mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuri 26/6/2015. Yatumenyesheje ko kuri we ntacyo bimubwiye kuko uwaza wese aza arondera kwigwiriza umutungo ku giti cye n’umuryango we, ntawe utekereza ineza n’ejo hazaza heza h’Abarundi, mu gusoza yaduhaye urugero  rw’ibyo yari amaze kuvuga ati:

«Abanyepolitike bacu bateye ikigongwe( ndlr: barababaje): Nkurunziza Petero na bagenzi be bari mu mashyamba bavugaga ko bifuza ko abishe Nyakwigendera Merikiyoro Ndadaye bashyikirizwa ubutabera, amaze imyaka icumi ku butegetsi ariko ntiyigeze ahingutsa mu madisikuru ye izina ry’umuperezida wacu wishwe amanywa ava. Ejobundi Huseni Rajabu atorotse gereza ya Mpimba avuga ko yafunzwe imyaka myinshi arengana abishe Ndadaye bidegembya, none se yakoze iki kuri iki kibazo agifite ububasha ndahangarwa mu ishyaka rye rya CNDD/FDD, nibagende bose ni ibisuma»

Muby’ukuri rero nkuko uyu muturage yanenze ubutegetsi buriho na Opizisiyo, usesenguye neza usanga ntaho yibeshye. Abenshi bari muri Opozisiyo babaye abaperezida b’u Burundi cyangwa abategetsi mu myanya yo hejuru, nta n’umwe wigeze aha ubutabera umuryango wa Merikiyoru Ndadaye wishwe n’igisoda cy’igihugu muri 1993 hejuru y'ubugambanyi bwa Pawulo Kagame na Buyoya Petero!

Ikindi ni uko aba bantu bo muri Opozisiyo bitwaye nabi mu kwerekana ko Petero Nkurunziza kwiyamamariza  kwe manda ya gatatu bizaba binyuranyije n’itegeko nshinga ry’u Burundi, dore zimwe mu ngero zishimangira ibyo shikama ivuga:
  •           Kwigarurira itangazamakuru ryigenga bakarikoresha mu nyungu zabo bagafatanya n’inzego z’ubutasi za Pawulo Kagame utegeka u Rwanda maze bagakangurira abaturage buhunga igihugu!!!Abo muri Opozisiyo bibeshya ko ibi amahanga ataba abikurikirira hafi.
  •           Kutajyana ikirego cyabo mu nkiko zibigenewe cyane cyane Urukiko rurinda itegeko nshinga ahubwo bagashishikariza abaturage kujya guhangana n’inzego z’umutekano  bikaviramo umupolisi gukomereka bikabije, akagaragara ku mateleviziyo mpuzamahanga avirirana amaraso mu maso kubera amabuye yatewe n’abigaragambyaga bayobowe na opozisiyo. Tuributsa abasomyi bacu ko ubutabera bw'i Burundi bwigenga budakora nk'ubucamanza bwo mu Rwanda.

  •           Gukoresha ingufu  mu gufungura imfungwa yaciriwe imanza n’inkiko za Leta, aha ndavuga Huseni Rajabu, Opozisiyo yatorokesheje gereza ya Mpimba ubu akaba ariho akorera politike ku mugaragaro mu gihugu cy’u Rwanda , igihugu gifite uruhare rugaragara mu gushishikariza Abarundi guhunga igihugu cyabo.

Ibi byose ni byo byatumye abantu benshi bari bamaze iminsi bashyira igitutu kuri Nkurunziza badohoka. Twavuga nk’uhagarariye Uburusiya mu Burundi wagiye mu nama y’ishyaka CNDD/FDD igihe iri shyaka ryatoraga Nkurunziza ngo azaribere umukandida mu matora ya perezida w’igihugu ari imbere, kandi bagenzi be bandi batayigiyemo nubwo bivugwa ko hari ubahagarariye . Shikama irabibutsa ko Uburusiya buri muri bya bihugu bitanu by’ibihingange ku isi biba mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku buryo buhoraho, ku buryo icyemezo cyose cyafatirwa Nkurunziza muri Loni Uburusiya butagishyigikiye cyaba impfabusa. Ikindi ni uko uyu munsi tariki ya 25/4/2015 Loni yasohoye itangazo itiyama Nkurunziza gusa nkuko bimaze iminsi bikorwa, ahubwo iniyama Opozisiyo ibuza aba bose gukoresha ingufu muri iki kibazo cyabo ahubwo ibasaba kugana inzira y’ubutabera, kandi biragaragara ko batayishaka.

Ingaruka zo kwiyamamaza kwa Nkurunziza Petero ku mwanya w’ umukuru w’igihugu
Hari ababona ko Nkurunziza Petero akoze amahano yiyemeza kwiyamamaza ariko hari n’abandi babona ko arinze u Burundi kugwa mu mahano. Muby’ukuri umunsi abagize CNDD/FDD  bashyiraho Imbonerakure ntibarebye kure ngo barebe ukuntu Interahamwe Perezida Habyarimana Yuvenali yizeraga cyane ko zamufasha kubungabunga umutekano wa rubanda mu gihe FPR yashaka kwiba umugono, nyamara ahubwo FPR yazikoresheje kugirango yigerere ku butegetsi!!!Ibi, Abahutu b’i Burundi nta somo babikuyemo,bikaba bibabaje. None se iyo Nkurunziza avuga ati siniyamamaza yari guhita asesa izi Mbonerakure , amatora akaba mu mutuzo? Kuki se DMI ya Kagame itari gukomeza gucengera nkuko nkuko iriho ibikora ubu igatangiza ubwicanyi bw’abanyepolitike bo muri Opozisiyo n’inzirakarengane z’abaturage nkuko yabikoze mu Rwanda muri 1992-1994 maze bikitwa ko ari Imbonerakure zitishimiye ko Nkuruniza atemerewe kwitoza, ibi kandi nanone byagaruka Nkurunziza Petero wazishinze; ngo uwanga kwibwa abitsa igisambo, Abarundi bazatekana nta shiti mu gihe nyiri izi Mbonerakure azaba ari we uzicunga, ariko se kugeza ryari????
Imbonerakure zari zabukereye hafi y'aho batoraga umukandida uzahagararira
CNDD /FDD mu matora yo muri Kamena 2015
Ikigiye gukurikiraho nyuma y’aya matora bigaragara ko Nkurunziza ari we uzegukana intsinzi, ni uko abantu bo mu mashyaka ya Opozisiyo bazagenda bomboka gahoro gahoro bakaza kwisabira imyanya muri Guverinema no mu Nteko ishinga amategeko kuko ntawe ukorera Abarundi, bose bagenzwa n’inyungu zabo aka wa mushingantahe twavuze hejuru. Ikindi gishoboka muri iyi opozisiyo ni uko  abazaba bavuye mu mashyaka rwihishwa, bazategekwa na Nkurunziza Petero gushinga amashyaka yo guhangana n’ayo bavuyemo; ibi akaba yari amaze imyaka abikora aho usanga nka UPRONA irimo ibice bitatu, FNL nayo bitatu, bityo bityo no mu yandi mashyaka.

Imibanire ya Nkurunziza na Kagame Pawulo nayo izakomeza kuba aka za ndyarya ebyiri zararanye bugacya ntayenze indi! Abarundi nibo baturanyi b’u Rwanda basobanukiwe n’ingoma z’ubwicanyi zayoboye u Rwanda kuva mu kinyejana cya 13! Niyo mpamvu iki gihugu kitaguye mu maboko y’ingoma y’Abanyiginya nkuko byagendekeye Gisaka, Bugesera na Nduga ya Mashira ya Sabugabo zazimiye zimizwe n’ingoma yo mu Rwanda, abami baho bagashahurwa maze ibinyita ( amabya n’imboro) bikambikwa ingoma y’abanyiginya Karinga bikaba bivuga ko zari zitsinzwe burundu; kubera ko Abarundi bakundaga igihugu cyabo  bakaba barashyize hamwe bakarwanya ubucakura n’ubugome bw’abami b’u Rwanda kugeza Abakoloni baje.  Turamagana Nkurunziza ko yiyamamaje bwa 3 binyuranyije n’itegeko nshinga ariko ntawe umubaza ibya cya gitero Pawulo Kagame wo mu Rwanda aherutse kugaba ku Burundi;  aho nticyaba ari cyo ntandaro yo kwanga kugenda kwa Nkurunziza kuko azi ko yaba asize igihugu mu  mazi abira?! Iki gitero imvo yacyo yagizwe ibanga mu Burundi gihishe byinshi wenda bishobora kuba byerekeranye n’umutekano , ubusugire bw’u Burundi, cyangwa n’ariya matora ari imbere!
Uhagarariye u Burusiya i Burundi yari ahari

Ibyo Nkurunziza agomba kwitondera none na nyuma y’amatora
Nkurunziza Petero agomba kuba Imbonerakure kurusha izo yahanze naho ubundi iminsi iri imbere ishobora kumubana mibi, dore ko agomba gusimbuka imitego izaba iva mu Rwanda na Uganda no mu Burundi imbere, dore ibintu agomba kuzihutira gukora:
  •           Gukaza umutekano ku buryo Abahutu, Abatwa n’Abatutsi bazumva ko batekanye aho bari hose mu gihugu cyabo. Ibi bizamusaba ko abayobozi b’ibanze ( imitumba) bazegera abaturage bakabigisha uko umwanzi yihindura nk’uruvu, bakabwirwa ko umututsi, umuhutu n’umutwa atari abanzi, ahubwo umwanzi ari ushaka kubakoresha ikibi ngo yigerere ku nyungu ze( yaba ava imbere cyangwa inyuma y’u Burundi) . Ibi bizasaba ko habaho amarondo ya ninjoro, abaturage bakarinda imitumba yabo.
  •      Ikibazo cya ba Perezida Ndadaye Merikiyoru na Ntaryamira Sipiriyano nacyo kigomba guhagurukirwa kugirango ukudahana gucike i Burundi kuko bigaragara ko umuco wo gukacira ubutegetsi mu maraso ntaho wagiye muri iki gihugu.

Mu kinyarwanda duca umugani ngo usenya urwe umutiza umuhoro. Niba Abarundi batiyamye ibishuko bya Pawulo Kagame uriho ushaka kubakoresha ngo arangaze amahanga mu gihe ariho ategura gutera RDCongo, bashobora kuzisama basandaye nk’Abanyamurenge muri 1996 igihe yabagiraga ikiraro cyo gutera Zaire yarangiza agashaka kubakura mu nka zabo i Murenge ngo abashyire mu mahema mu Rwanda! Si Abarundi bajya  baseka impene ngo yisamburira ko?Ese aho ntibariho bayirusha ubujuju?

Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355