Pageviews all the time

ABAHUTU BAGIYE GUSHIRA BICECEKEYE NK’ISHYO RY’INTAMA /James Kayitare

Intwari Ingabire Vigitoriya
Amateka ya muntu ya kera n’aya vuba atwereka ko muri kamere, umuntu ari ikiremwa kibaho muri sosiyete kitaremewe kwigunga (être social). Niyo mpamvu usanga abantu barabayeho, babaho  bibumbiye mu matsinda, ariyo abyara ubwoko (ethnies, peuple, population, …). Ndetse ni nayo mpamvu tubona habaho ibihugu, ukwishyira hamwe mu turere n’ibihugu.

Muri uko kwisungana ngo barengere cyangwa bagere ku nyungu rusange zabo, hari ubwo amatsinda y’abantu atera ayandi agamije kunyaga ndetse no kwigarurira ibyo andi matsinda atunze harimo n’ubutaka. Muri uko guhangana niho hagaragara intambara zihitana abantu ku mpande zihanganye ndetse izo ntambara zikamara n’imyaka myinshi. Ariko noneho biba agahomamunwa iyo amatsinda ahanganye aba atuye ku butaka bumwe (igihugu kimwe).


Mu Rwanda naho izo ntambara ntizahatanzwe, zihanganishije amoko abiri y’ibanze atuye igihugu ariyo abahutu n’abatutsi, dore ko abatwa bo batigeze bagaragara muri ayo makimbirane. Izo ntambara zagiye zifata amasura atandukanye kugeza aho abahutu n’abatutsi batuye mu gihugu kimwe, ariko uburyo bw’imitegekere bukagenda n’ubundi bwimakaza ubwicanyi.  Iyo ucukumbuye, usanga abahutu baguye muri izo ntambara cyangwa bazize imitegekere y’igihugu batagira ingano.

Guhera ku itsindwa ry’umwami wa nyuma wategekaga igihugu gituwe n’abahutu ariwe Mashira  ya Sabugabo Umubanda wayoboraga Nduga, abatutsi bimitse ubutegetsi bugendera ku matwara ya Kalinga bwahitanye abahutu benshi mu gihe gisaga ibinyejana bine. Ku gihe cy’ubu butegetsi bwa cyami, kwica umuhutu byari intego ariko hakaba abami babaye ndashyikirwa mu kwica abahutu, aribo Kigeli III Ndabarasa, Kigeli IV Rwabugili n’umugore we Kanjogera.

Muri 1959 Umwami Mutara III  Rudahigwa amaze gutanga, abatutsi biraye mu bahutu barabica ari nabwo hapfuye ba Depite Venuste Kayuku, Yozefu Kanyaruka (umuvandimwe wa Gitera Yozefu)bamutsinze i Burundi, n’abandi benshi bishwe n’ingabo z’umwami  Kigeli V Ndahindurwa. Abari bayoboye ubwo bwicanyi twavuga Faransisiko Rukeba wari umwiru w’i bwami n’umuhungu we Kayitare Yohani. Aba nibo baje guhungana n’abandi batutsi  u Rwanda rumaze kubona ubwigenge mu 1962, bagaruka  mu bitero byahitanye abahutu benshi  biyita inyenzi.

Noneho iyo tugeze mu 1990 FPR inkotanyi yari iyobowe Rwigema na Fred itera u Rwanda ho biba agahomamunwa kuko baje bafite umugambi wo kumaraho inyoko Hutu yose aho iva ikagera. Batangiye kwica bahereye ku bari barinze umupaka, abahungiye mu makambi yo mu gihugu imbere babasangamo barabarimagura,  abasigaye mu mihana bahigwa bukware baricwa. Kugirango babegeranye bashukishwaga guhabwa ibiryo, amanama maze bamara kuba benshi bakabahuramo amabombe, amagerenade, udufuni, akandoyi n’ibindi bibi byinshi.

Aho FPR iyobowe na Kagame ifatiye ubutegetsi mu 1994, yakomeje kwica abahutu mu gihugu hose ikoresheje za operasiyo  (operation) nka punguza n’izindi ndetse inabicira mu maso ya Loni i Kibeho, abaharokokeye n’uyu munsi ntibarakira ihahamuka 

Abahutu baguye i Kibeho bishwe na FPR ntibagira ingano(Photo: Claudine Vidal)

 FPR ntiyahagarariye aho, abahutu bayihungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya kongo icyo gihe yitwaga Zaire, yabasanzeyo ihicira abahutu batagira ingano harimo n’abanyekongo nk’uko Mapping Report ya Loni ibigaragaza ; uretse ko n’abahungiye mu bindi bihugu bikikije u Rwanda FPR yabishemo abatari bake ku kagambane k’ama Leta y’ibyo bihugu. Kugeza n’uyu munsi FPR ntisiba kwica abahutu. Imigezi, ibiyaga, inzuzi, amashyamba, amagereza azwi n’atazwi byose byuzuye imirambo y’abahutu. N’abatutsi FPR/Kagame arabica , ariko ndahamya ko abaziza y’uko  bamubangamira muri gahunda ye ndende yo kumara abahutu mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari.

Ikibabaje ni uko ubwo bwicanyi bwose bwavuzwe haruguru  n’ubutavuzwe ntacyo  bibwira abahutu. Usanga bameze nk’intama zitegereje kubagwa cyangwa kogoshwa. Amamiliyoni y’ababo bapfuye ntacyo ababwiye, nta n’igitekerezo cyo kwirwanaho bahuriyeho. Ubundi mu bisanzwe iyo ubwoko runaka bubona bugiye gushira ku isi, bushaka uko bwirwanaho byanze bikunze kugirango burokoke cyangwa bwigizeyo ikibuhiga (predators). Ku bahutu bo wagira ngo iryo tegeko rya kamere (loi naturelle) ntiribabamo. Baheruka kwinyara mu isunzu igihe bari barangajwe imbere na Gerigora Kayibanda  na bagenzi be(baruhukire mu mahoro) .

Ariko se ubundi abahutu bananirwa kwirwanirira  kubera iki ? jye iyo ndebye mbona impamvu ari nyinshi, ariko iz’ibanze umuntu yavuga ni izi zikurikira :

1)      Ubwoba : Kubera ahari gushyirwa mu bucakara  no kwicwa imyaka myinshi ku ngoma z’abami, na FPR wagirango ubwoba bwabaye indwara y’akarande (maladie héréditaire) ku bahutu.

2)      Gusuzugurana Hagati yabo : Kubera gusuzugurana, nta muhutu wishyira mu mwanya we akurikije ibyo ashoboye, ahubwo usanga iyo yumvise hari undi wakoze cyangwa ugiye gukora igikorwa cy’ingirakamaro atangira kumuca intege no kumusebya mu bandi ngo biriya ntawe byananira, cyangwa ngo uwabikoze ntacyo amurusha (mwibuke ibibera mu mashyaka y’abahutu ya opozisiyo n’ ibyabereye muri Ex-FAR na FDLR).

3)      Gushyira imbere inyungu z’umuntu ku giti cye aho guharanira iza benshi : kuri iyi ngingo sinakwirirwa mvuga  byinshi kuko ingero zibyerekana ntawazirondora ngo azirangize. Urutonde rw’abagiye bashukishwa ubuhendwabana na FPR bagahurura bakagambanira bene wabo ni Rurerure (Col. Kanyarengwe Alexis, Bizimungu Pasteur, Marcel Gatsinzi, Rucagu Boniface, Twagiramungu Faustin A.K.A Rukokoma, Paul Rwarakabije n’abandi). Aha umuntu yakwibaza ati ese kubera iki nta mututsi ugambanira benewabo  ku bahutu ? Ufite igisubizo azatubwire.

4)      Kutagira uburere mbonezamuryango (encadrement social) mu miryango y’abahutu : Hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, usanga abana b’abahutu nta burere bubakundisha imiryango yabo n’ubwoko bwabo muri rusange bahabwa. Ababyeyi babo bibwira ko kubagaburira no kubohereza  ku ishuri bihagije. Usanga umwana azi gusa sekuru (nabwo hari igihe bigorana) ntube wamubaza amateka y’umuryango mugari wabo cyangwa se abagiriye akamaro kanini uwo muryango mu bihe byashize ngo abamenye. Ubwo rero urumva ko kumubaza amateka  n’imibereho by’abahutu kuva mu bihe bya kera ndetse n’intwari  zabo ari nko kumusaba gukora igitangaza kuko ntabyo yabwiwe n’ababyeyi. Ibiri amambu, ahubwo muri iki gihe uzasanga abana bakubwira intwari  batamitswe na FPR kandi bizwi ko abenshi mu bo FPR yagize intwari  ari abishe cyangwa abicishije abahutu batagira ingano. Iyi ngingo iranasobanura impamvu  benshi mu bahutu bamara gutera imbere ntibongere  kwikoza imiryango bakomokamo ngo bagire uwo bafasha gutera imbere, cyangwa se imiryango yabo ikaba ariyo itangira kubarwanya.


          
Kayibanda Grégoire na Ingabire Victoire Umuhoza mu mateka y’abahutu muri intwari

5)      Kumva ko hari undi muntu (cyangwa se Imana) izabakiza ingorane barimo bo ntacyo bakoze : iyi ngeso yo rwose yokamye abahutu benshi ku buryo  hari abumva kureka ababakorera ubugome cyangwa itotezwa batirwanyeho bizatuma ababatoteza bazibwiriza cyangwa bazagira impuhwe bakabireka bakabaha amahoro. Imyumvire nk’iyi iteye agahinda ! Na Gandhi yarwanyaga itotezwa ry’abantu be n’ubwo yabikoraga mu buryo we ntawe ahutaza kandi yabigezeho.

Inama natanga
Mu rwego rwo gutegura ejo hazaza h’abazabakomokaho  imibereho myiza irimo  ukishyira ukizana udahutaje abandi, abahutu nabagira inama zikurikira :

1)      Kwemera intege nke zawe ukemera ingufu za mugenzi wawe: ibi bizafasha abahutu benshi gukira indwara yo kwiyemera (hagati yabo), buri wese akore ibyo ashoboye kandi azi neza, aho afite intege nke yemere  ko hari undi uhafite ingufu kandi yemere kunganirwa intego ari ugutahiriza umugozi umwe mu nyungu za benshi.

2)      Guha abana indangagaciro zibakundisha  imiryango n’abo basangiye gupfa no gukira : birababaje kubona abahutu badasangira amateka. Na make bumvikanaho, ntibayigisha abana babo. Nta bantu b’ikitegererezo  bigisha, bereka abana babo ngo bityo habe uruhererekane mu mateka yabo. Mbese ubundi abana bazakora ubushakashatsi bahereye kuki ? Perezida Kagame yigeze kwishongora mu itangazamakuru  aravuga ngo Madame Vigitoriya Ingabire Umuhoza nta mateka agira, ngo nta cultural education agira byamuha kuyobora igihugu.  Uretse ko kuri Ingabire  Kagame yibeshye cyane, ubundi ugirango ibyo yavuze si intero isanzwe iterwa na ba bahezanguni b’abatutsi ? Ibyo yavuze se hari uwamunyomoje ?  Jye nkeka ko yavuze abahutu muri rusange. Mbese ni ukubera iki abanyabwenge b’abahutu bahindagurika  ku murongo runaka baba bihaye ? kuki byoroha kuwubatesha bagafata undi kandi nta nyungu ufitiye bene wabo ahubwo rimwe na rimwe ubatsikamira ? ibyo byose biterwa n’uko nta ndangagaciro zo gukunda imiryango na bene wabo baba barahawe bakiri bato. Ese  ni kuki abacengeri cyangwa abatabazi  b’ingoma kalinga  bari abatutsi ? babaga bayobewe se ko bashyize ubuzima bwabo mu kaga ? Ni uko babaga barigishijwe, baratojwe  gukunda no kwitangira igihe biri ngombwa abo muhuje ubwoko. Nimureba mu mateka ya FPR n’uko yagiye ikora murabisangamo !

3)      Gukemura ku buryo bwihuse amatiku n’inzangano ahora hagati  y’abahutu b’abakiga n’abanyenduga : Biteye agahinda kubona ukuntu abahutu bahora bacagagurana hagati yabo biturutse ku irondakarere (Kiga Nduga). FPR ihora yuririra kuri uko kutumvikana ikabatanya bakamera nk’ikivuguto kiroshywemo igitonyanga cy’indimu (citron) bityo ikabona uko ikomeza kubakanda. Ariko se iyo FPR igiye kwica umuhutu hari ubwo ibanza kumenya niba ari umunyenduga cyangwa umukiga ? Muri 1994 imaze gufata ubutegetsi se hari ubwo yarobanuye abahutu bamwe ikurikije tuno turere  ngo ibihorere abandi ibice, ntiyabahereye ku murongo ? Hari umuntu wo ku Gisenyi (Rubavu) ntavuze amazina wabwiye mugenzi we ngo aho guhakwa n’umuhutu w’umunyenduga yahakwa n’umututsi ! Ni akumiro koko ! Mu byo nabashije gusoma kuri iki kibazo abahutu b’abanyenduga n’ab’abakiga, uretse ko numvise n’abashi (cyangugu) batangiye kubiza (nwa)mwo, bapfa  ubutegetsi . Abanyenduga bashinja abakiga ko babahiritse ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere bakica abayobozi bagejeje u Rwanda ku bwigenge.

     Abakiga nabo bakarega Abanyenduga ko bafashije FPR guhirika ubutegetsi bwabo bwa Repubulika ya 2 yazanye ubumwe n’amahoro mu Rwanda. Mwo kabyara mwe, niba ubwo butegetsi bwombi mwishingikirije, bwari bufitiye inyungu abahutu bose ubwo murapfa iki ? Ntimwakagombye ahubwo kwicara hamwe mugatekerereza hamwe icyakongera kubagirira akamaro mwese na bene wanyu barimo ? Iryo higabugabo rigiye gutuma abahutu bahera mu maganya n’imiborogo bya buri munsi  habuze inyangamugayo ku mpande zombi zarihagarika ? Jye numva abanyabwenge b’inyangamugayo bo ku mpande zombi  bicaye bakaganira nta kubeshyana kurimo, umuti w’ubwiyunge hagati y’abahutu b’utwo turere wabaturukamo wanyobwa n’abahutu bose kandi ukabagirira akamaro bose. Kandi mwibuke ko kubabarirana ariryo pfundo ry’imibereho myiza irambye. Wasanga Kayibanda na Habyarimana barababariranye naho mwe mukirindagira muri ibyo !

4)      Kwikuramo ukwisuzugura (complexe d’infériorité) : iyi ngingo sinyitindaho  cyane.
    Gusa n’ubwo abahutu basuzugurana hagati yabo,  abenshi ayo mashagaga arazimira iyo bisanze imbere y’undi muntu utari umuhutu. Muzi intero n’inyikirizo  ziriho ngo abahutu ntibashoboye gutegeka, abahutu bagenzwa n’inda gusa nta bundi bwenge bagira, abahutu ntibajya inama, nta banga bagira, nibindi byinshi. Ese bakora iki ngo berekane ko ibyo atari byo ? Bigeze n’aho bamwe ngo bumva ntacyo bakora ngo gitungane batari kumwe n’abatutsi ! Abandi nabo ngo bagomba gukora ibishimisha abazungu mbere na mbere!

Umwanzuro
Ndabizi neza ko hari abasoma iyi nyandiko bihuta bakanshinja ko  mfite ivanguramoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside bitewe n’aho uyisoma aherereye. Tubyumvikaneho, kuvuga icyagirira akamaro abahutu si ukuvuga ko ngamije kwibasira abatutsi cyangwa abatwa. Umuhutu wumva ko yakwibohora yica umututsi, umutwa n’undi muturarwanda mwamaganye nivuye inyuma kandi ararye ntampeho. Icyo nzi cyo ni uko  n’iyo wabaza umututsi  uri mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, yakubwira ko FPR yazahaje amoko yose atuye u Rwanda, ariko by’umwihariko uwitwa umuhutu agezwe ku buce.Niba abatutsi muri 1959 barabonye ko birukanywe ku butegetsi mu Rwanda, bagahita batekereza uko bazabusubiraho ahubwo bagafata n’ubw’ibihugu byo mu karere kose (http://www.congonline.com/Forum1/Forum05/Said07.htm), kubera iki  umuhutu atatekereza uko yibohora ngo nawe  ahumeke umwuka w’ubwigenge mu gihugu gisangiwe n’amoko y’inyabutatu ntawe ahutaje ?

Ndangije nshimira  uwo wese uzanyuzuza mu bitekerezo, uzankosora, ndetse n’uzanenga. Nifuzaga ko iyi nyandiko yasohoka mu ndimi eshatu arizo Ikinyarwanda, igifaransa n’ icyongereza. N’ubwo izo ndimi nzivuga zose, ntabwo urwego rwo gusemura muri izo ndimi ndiho rwanyemerera guhitisha ibitekerezo mu mwimerere wabyo. Niyo mpamvu mpaye uburenganzira umuntu wese wumva abishoboye kandi abifitiye uburambe kuyishyira muri izo ndimi ebyiri zisigaye.

James KAYITARE
 shikamaye.blogspot.no

Ibyunganira Inyandiko
1)      Report of the Mapping Exercise documenting the most serious violations of human rights and international humanitarian law committed within the territory of the Democratic Republic of the Congo between March 1993 and June 2003, August 2010
2)      SUMMARY OF UNHCR PRESENTATION BEFORE COMMISSION OF EXPERTS. Prospect for early repatriation of rwandan refugees cullently in Burundi Tanzania and Zaire. 10 October 1994
3)      Génocide rwandais : Le peuple crie justice ! Mémorandum adressé au Conseil de Sécurité des Nations Unies. Plaidoyer pour une enquête globale, objective et impartiale sur le génocide rwandais et ses conséquences : Résultats d'investigations menées par la Cellule de la Documentation & Sécurité du PARTENARIAT-INTWARI. Février 2008
4)      Remigius Kintu (2005). The truth behind the RwandaTragedy. Document prepared upon request and presented to the U.N. Tribunal on Rwanda, Arusha, Tanzania March 20, 2005
5)      MASSACRES DE KIBEHO.Article de l’historienne sociologue, Madame Claudine Vidal, sur les massacres de KIBEHO commis entre le 18 et 22 avril 1995 par l’Armée Patriotique Rwandaise sur environ 100.000 déplacés de guerre publié dans la revue « Les Temps Modernes n°627 de Avril-Juin 2004 pages 92 à 108. Reproduit par Dr. Nkusi Joseph dans www.shikamawa.blogspot. com


14)   Ministère Des Affaires Etrangère du Rwanda (1964). Toute la Vérité sur le Terrorisme « Inyenzi » au Rwanda. Le Récit des Incursions Terroristes de Décembre 1963-Janvier 1964

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355