Pageviews all the time

ISESENGURA-BUKUNGU: Leta y'u Rwanda iravuga ko ibiciro by'ibiribwa byazamutseho 2,4% hagati ya Mutarama na Gashyantare 2015. Iyi Leta niyo imaze guhanantura igiciro cya LISANSI kiva ku mafaranga 1,030 Frw kigera kuri 845 Frw/L, sobanukirwa inkomoko y'iri busanya n'ingaruka zaryo ku muryango nyarwanda/ UDAHEMUKA Eric



Ikigo cya Leta y'u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare(NISR) gikunze gukora ubushakashatsi bwa hato na hato kikagera mu myanzuro yerekana ukuri ku mibereho y'umunyarwanda ariko ntihagire ingamba zihamye zifatwa mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye.

Ingero ni nyinshi haba mu birebana n'imiturire mu kajagari, baha mu buhinzi bwicisha abaturage inzara nyamara bwabavunnye, haba mu biciro by'ibiribwa ku isoko ry'imbere mu gihugu bizamuka ubutitsa, ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli n'ibindi. Muri iyi nyandiko ndibanda ku ibusanya riri hagati yo kuzamuka bw'ibiciro by'ibiribwa n'igabanuka ry'igiciro cya litiro ya Peteroli, lisansi na mazutu.


Igipimo fatizo cyerekana ko ubukungu bw'u Rwanda bugeze aharindimuka

Umunzani w'ubukungu bwifashe neza mu gihugu ugira imikorere nk'iy'umutima. N'ubwo nziko abasoma SHIKAMA benshi muri mwe mwikundira ibirebana na politiki, ni na ngombwa kumenya uko ubukungu bw'u Rwanda nabwo bwitwaye n'ingaruka iyo myitwarire ifite ku muryango nyarwanda.

Iyo umusaruro mu gihugu ari muke, bigaragazwa n'ubwiyongere bw'abaryi aribyo bituma igiciro ku isoko cyiyongera ariho umuturage avuga ko bihenda. Mu kinyuranyo, iyo ibiciro ku isoko byamanutse cyane, umusaruro uba wiyongereye cyane noneho abaguzi bakagabanuka mu mubare kuko abenshi mu baguraga nabo baba basarura ibyo biyejereje.

Kimwe muri byinshi bituma ibiciro ku isoko bizamuka ni ikiguzi cya peteroli ikoreshwa mu koroshya ubwikorezi bw'imyaka. Bihise bisobanura ko iyo ibikomoka kuri peteroli bigura macye, byanze bikunze ibiciro by'ibiribwa nabyo bigomba kumanuka ariko siko bimeze mu Rwanda.

Lisansi iramanukaho 18% ibiribwa bigahendaho 2,4% kubera politiki y'ubuhinzi ya FPR itanoze na mba!

Mu 2014, litiro ya lisansi yaguraga amafara 1,030 Frw, ubu iyo litiro iragura amafaranga 845 Frw bisobanuye ko igiciro cyagabanutseho 17,96%→≈18%. Uko twabonye iyo mibare twafashe 1030-845= 185. Turakurikizaho(185 x 100) : 1030=17,96% igiciro cya lisansi kigabanuka.

Ibi birasobanura ko niba DAIHATSU ivana ibirayi mu Ruhengeri(Musanze) ikabitwara i Butare igomba kunywa litiro 100 za lisansi ko izazigama amafararanga 18,500 Frw. Kandi n'abahinzi b'ibyo birayi bazahendukirwa mu giciro cy'ubwikorezi kuva mu mirima kugera aho amamodoka abitwara.

Politiki igabanya cyane umusaruro niyo ituma ibiciro bitamanuka ariko FPR ibeshyera isoko mpuzamahanga

Leta y'u Rwanda kuba yarafashe icyemezo cyo kugabanya igiciro cya lisansi ntabwo ari uko igiciro cy'akagunguru cyamanutse ku isoko mpuzamahanga nk'uko FPR irimo kubikoramo ikinyoma i Kigali kuko iyo bibabyo ntabwo LISANSI yagura macye mu Rwanda ngo igure menshi mu Burundi kandi bose aho bayirangura ari hamwe.

Ahubwo kubera ko FPR izi neza ko tutahwemye kwamagana ububisha bwayo bwo gukandamiza abanyarwanda ibicisha inzara, abacurabwenge ba Kagame bamweretse ko kugira ngo bazahindure itegeko nshinga ibiciro by'ibiribwa bikiri hejuru cyane bitashoboka bahitamo guhomba imisoro Leta yafataga kuri lisansi.

Bikaba bikwiye kukwereka ko kuba barahanantuye igiciro cya lisansi ariko ibiciro bikiyongeraho ririya janisha, bisobanuye ko mbere y'uko lisansi imanuka abaturage bari barahazahariye kandi na n'uyu munsi baracyapfa kuko umusaruro ari mucye cyane bitewe n'uko mu gihe abahinzi bagahinze ibihingwa ngandurarugo(ibijumba, ibishyimbo, ibirayi, imyungu, ibinyamayogi, imyumbati,...), FPR yabategetse ku gahato guhinga ibidatsimbura inzara n'umudari.

Mu minsi mike Kagame na FPR nibareba nabi INFLATION izagera kuri 50% maze abaturage babaturumbure muri village Urugwiro izuba riva!

Urebye uko FPR yikubiye ubutunzi bwose bw'igihugu, nta kindi Kagame yari gukora uretse gushima kuri lisansi. Nta bindi bipimo afite kwitabaza mu Rwanda kuko FPR itatinyuka gutegeka amabanki kongera inyungu aca ku madeni(inguzanyo) atanga kuko ibi byatuma banki zitakaza abakiliye bazo.

Kagame, FPR na RWANGOMBWA kandi ntibashobora gutinyuka gusaba abanyamabanki kugabanya ijanisha ry'inyungu ku madeni kuko amafaranga yakwisuka mu giturage ari menshi noneho bikamera nko muri Zimbabwe kwa Nyakubahwa Lobert Gabriel MUGABE aho kugura umugati umwe ugenda ucunga ingorofani y'ibifaranga bidafite agaciro.

Umuti ni umwe rukumbi:«Kureka abaturage bakisanzura mu guhinga ibyo bashaka»

Nzi neza ko abayobozi b'u Rwanda basoma SHIKAMA. Ntabwo ushobora guhima abaturage imyaka 100 ngo bishoboke. Na buriya impamvu mubona abanyarwanda batarajya mu mihanda ni uko bamwe bagifite icyo babeshyeshya igifu. Umunsi byanze burundu, bazabyukira mu mihanda Kagame bamuturumbure mu URUGWIRO bicazemo uzabaha uburenganzira bwabo bwose atabarobanuye mu gihugu cyabo.

Nk'umuntu waminuje mu birebana n'ubukungu n'icungamutungo, nizeye ko mu bategetsi b'i Kigali nta n'umwe uri bumfate nk'umubisha wifuriza inabi igihugu cyanjye. Ahubwo ndabasaba kumva neza iyi nama ntanze kandi igashyirwa mu bikorwa vuba na bwangu. Perezida KAGAME ndabona akwiye kujya kuri RADIYO RWANDA agatangaza ku mugaragaro ko ahaye abaturage uburenganzira bwo kongera guhinga ibyo bashaka, mu mirima yabo, ku buso bashaka,...

Naho ubundi niba bidakozwe bitya, Paul KAGAME na FPR ye baririwe ntibaraye kuko abategetsi-mbarwa ahemba ibya Mirenge ku Ntenyo nta bubasha bazagira bwo gukoma imbere miliyoni 10 zizaba zaburaye zisaba kurenganurwa. Gushaka guhindura itegeko-nshinga ngo wiyongeze abaturage barara ubusa ni ugukabya kwikunda!!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355