Pageviews all the time

Mu myaka 20 agatsiko ka FPR kamaze gategekesha u Rwanda igitugu; inteko ishinga amategeko yabera noneho ibonye ko u Rwanda rwugarijwe n'umutekano ukabije kuba muke ku buryo ushobora kurubyarira amazi nk'ibisusa mu gihe cya vuba/ UDAHEMUKA Eric

Kabarebe
Ikibazo cy'imyitwarire ya Perezida Kagame wihenura ku bihugu bituranyi by'u Rwanda bigatuma ububanyi bwa Kigali n'amahanga buzamba kimaze gufata indi ntera. Kuri uyu wa kabiri, taliki 10 Gashyantare 2015 Komisiyo y'inteko ishinga amategeko ishinzwe ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano mu bayigize hakabamo na Hon. Depite UWACU Julienne yatumije KABAREBE James minisitiri w'ingabo kubabwira uko ibintu byitwaye ku birebana n'umutekano w'u Rwanda no ku nkiko zarwo.

Kabarebe aremeza ko FDLR ikorana na RNC mu gihe raporo ya LONI yabihakanye

Minisitiri KABAREBE wakunze kuvuga kenshi ko FDLR iteye u Rwanda nta munota yamara igihumeka, ubu noneho yagaragaye nk'ufitiye FDLR ubwoba bwinshi cyane. Mu kiganiro yahaye abo badepite, ari kumwe n'umuvugizi wa RDF, Brig. Gen. NZABAMWITA Joseph, minisitiri KABAREBE yongeye kwemeza ko FDLR ifatanya na RNC mu gihe raporo y'umuryango w'abibumbye yavuze ko nta bufatanye buhari.

KABAREBE yongeye kuvuga ko RDF yaciye intege FDLR ku buryo buhagije. Iki kibazo cya FDLR kikaba kimaze gufata intera ihambaye kandi biboneka ko irimo gutera ubwoba Kigali cyane kuko mu by'ukuri, niba KABAREBE azi neza ko FDLR nta mbaraga ifite, nta n'impamvu yo kwirirwa imubuza gusinzira.

Abadepite ibibazo u Rwanda rurimo barabyumva neza noneho babera!

Minisitiri KABAREBE yanabajijwe n'izo ntumwa za rubanda ku mubano w'u Rwanda na Tanzaniya. Kabarebe ntiyatinze mu makoni kuri iki kibazo kuko nawe yunze mu rya Shebuja Paul KAGAME aho yagaragaje ko Nyakubahwa KIKWETE utegeka Tanzaniya ashyigikiye FDLR ku buryo bwimazeyo. Twibutse ko abadepite iki kibazo mu by'ukuri bakibajije uwo batagombaga kukibaza.

Izuba riva, bose babireba kandi babyumva, Paul KAGAME yavugiye kuri sitadi amahoro muri YOUTH CONNECT ko azica KIKWETE ndetse ko azamutegera ahantu hizewe akamukindura. Ni ukuvuga ko aba badepite bo muri iyi komisiyo bari bakwiye gutumiza KAGAME akabasobanurira impamvu nk'umukuru w'igihugu atinyuka kuvugira Ku karubanda ko azica umukuru w'ikindi gihugu.

Ubutegetsi bwa FPR mu marembera kubera kutamenya uko politiki y'ububanyi n'amahanga ikorwa

Mu kiganiro KABAREBE yahaye abadepite, yagiye atunga urutoki rumwe amahanga ariko akibagirwa ko intoki 4 zisigaye azitunze. Minisitiri w'ingabo aravuga ko RDC imaze imyaka 20 icumbikiye FDLR ibyo ngo bikaba icyaha ariko akibagirwa ko Uganda yacumbikiye FPR imyaka 35 yose uhereye 1959-1994 ndetse n'ubu UGANDA ishobora kuba aricyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu guturwamo n'abanyarwanda benshi.

KABAREBE arashinja KIKWETE gutera inkunga FDLR ariko akibagirwa ko iyo TANZANIYA na UGANDA aribo bafashije FPR kugera ku butegetsi. Ikindi ni uko leta y'u Rwanda ikomeje gutunga agatoki umuryango mpuzamahanga kutajya kurimbura impunzi z'Abahutu muri RDC ibi bikaba ari ikimenyetso ndakuka cy'uko u Rwanda ruhangayikishijwe bikomeye na FDLR. Ibi byose ni ibimenyetso byerekana ko leta ya FPR ifite intege nke kandi ko igeze mu marembera.

Gen. KABAREBE yaguye mu mutego nk'uko Pasitoro Ezira MPYISI yaguyemo kuko atemera ko n'Abahutu bagira uburenganzira ku gihugu

Mu kiganiro Pasitoro Ezira MPYISI aherutse guha IGIHE yavuze ko bibabaje kubona abaharaniye ubwigenge bw'u Rwanda ataribo babuhawe. Pasitoro Mpyisi yashakaga kuvuga ko Rudahigwa ariwe waharaniye ubwigenge ariko ntabubone kuko yatanze ahubwo ubwo bwigenge bugahabwa Abahutu batabuharaniye!

Iyi mvugo ya Mpyisi yarantangaje cyane kuko numva icuritse. KAYIBANDA, MBONYUMUTWA, MAKUZA,... baharaniraga iki? None se Mpyisi yasobanura ate ukuntu Abatutsi aribo basabye ubwigenge ariko barangiza akaba aribo bahunga? Mpyisi yasobanura ate uko Abatutsi baharaniye ubwigenge kandi baribo bene ingoma ya cyami? Ibi ntabwo bishoboka! Ese ubu uwabaza Mpyisi niba Abahutu avuga ko aribo bahawe ubwigenge ubu yakwemeza ko babufite? Kabarebe nawe rero arakomeza kwerekana ko intambara ariyo yimirijwe imbere nyamara akarenga akavuga ko umutekano ari munange mu gihe imishyikirano ariyo yacyemura ibibazo by'u Rwanda ariko akaba atabikozwa kuko yiteguye guheza FDLR umwuka nyuma y'iminota mike cyane igihe cyose yaba  itinyutse gukandagira ku butaka bw'u Rwanda igihugu ategeka kitaramubyaye mu by'ukuri kuko ari UMUGANDE.

Imvugo ya Mpyisi ni iyo kwamaganwa kuko isubiza inyuma abanyarwanda kandi igashyira inzigo hagati y'Abahutu n'Abatutsi n'ubundi batorohewe n'amacakubiri bashowemo na FPR. Ibi byose ni byo navuze ko abadepite babonye ko u Rwanda ruri mu kibazo cy'umutekano muke ndetse ko inkiko zugarijwe kandi koko niko biri kuko mu bihugu byose bihana imbibi n'u Rwanda umubano umeze nabi cyane. Nibikomeza kumera uko bimeze, uyu mutekano muke ushobora kuzabyarira u Rwanda amazi nk'ibisusa mu gihe inteko ishinga amategeko itinze gusubiza ibintu mu buryo kandi ibifitiye ubushobozi.

  UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355