Pageviews all the time

ISESENGURAMPAMVU: "Ku bazi kwitegereza neza iby'u Rwanda ubanza urupfu rw'umunyemari RWIGARA Assinapol utarahitanywe na MRND akaba apfuye amanzaganya ku ngoma ya FPR rwaba ikimenyetso gihamya ko perezida Habyalimana Juvenal yakundaga Abatutsi ndetse ko ntacyo yapfaga nabo"/UDAHEMUKA Eric



Muri iyi nyandiko ntabwo ndi bugaruke ku mateka n'ubukire bya nyakwigendera RWIGARA Assinapol kuko ibinyamakuru binyuranye byabyanditseho bihagije. Icyo njye nkora ni ugusesengura mu mizi itandukaniro hagati y'ubutegetsi bwa MRND (1973-1994) n'ubutegetsi bwa FPR(1994-.....).

Izi ngoma zombi ndazigarukaho ku ngingo imwe rukumbi irebana n'abatutsi n'ubutoni cyangwa akarengane bahuye nabyo hanyuma nze gusoza nsesengura imiterere y'ahabereye icyo bise impanuka yamuhitanye nanabonereho kugaragaza ko uko imodoka 2 iyagonzwe n'iyo bavuga ko yagonze byakumvikana ushingiye ku cyerecyezo yari ihagazemo. Kugirango ubutumwa ntanga bwumvikane ndagaruka ku batutsi 3 bari ibihangange i Kigali mu 1994.


Duhere kuri KARAMIRA Frodouard

Mu 1994, FPR isatira gufata Kigali, muri uyu mujyi harimo abatutsi bakomeye benshi ariko ndafatamo 3 gusa aribo KARAMIRA Frodouard, RWIGARA Assinapol na RUBANGURA Uzziel. Mpereye kuri KARAMIRA F. mu gihe cy'intambara yari umuyobozi mukuru wa ELECTROGAZ. Mu butumwa bw'akazi yagiyemo mu Bubiligi bwana Karamira yahuye n'itsinda ry'inkotanyi nkeya ryari riyobowe na Pasteur BIZIMUNGU bari banaziranye cyane ariko badaherukana kuko BIZIMUNGU yahunze yategekaga EECTROGAZ agahita asimbuzwa KARAMIRA.

Muri uwo mubonano, SHIKAMA ifite amakuru yahawe n'umuntu twizeye cyane ko inkotanyi zabwiriye KARAMIRA UMUTUTSI mu Bubiligi ko ingoma ya HABYARIMANA igiye kurindimuka ariko ko batamwifuriza kuzahitanwa nayo. Karamira bamusabye ko kugira ngo bafate ubutegetsi vuba yagenda mu Rwanda agashinga MDR HUTU POWER kandi agakangurira abahutu kwica abatutsi kugira ngo ingoma ya MRND imubone nk'umuyoboke wayo noneho FPR yazagera i Kigali ikamugira umutegetsi.

FPR igeze ku butegetsi i Kigali koko yasanze KARAMIRA ntako atagize ngo yice abatutsi akomokamo ndetse ntiyanahungira Zaire nk'abandi ahama i Kigali kuko yari yicaye ku mutogoto w'inkono hamwe n'ijambo rya nyirayo ariwe FPR. Bakigera i Kigali, Paul KAGAME yavuze ko amabanga baganirije KARAMIRA mu Bubiligi aramutse ayasohokanye mu gihugu igihuru cyabyara igihunyira ni uko bamurasira kuri TAPI RUJE i NYAMIRAMBO BOSE BABIREBA inkotanyi ziba zimweretse uko zikora. Ubwo se kuri KARAMIRA ari MRND na FPR nihe yabayeho neza? Mwisubize!

Dukomereze kuri RUBANGURA Uzziel ukomoka ku Buhanda mu Kabagali i Gitwe

Mu 1994 uyu mubyeyi nyakubyara utazibagirana muri Kigali waranzwe n'impuhwe zarengeye imbabare z'amoko yose aho yanyuze hose, indege ikimara kuraswa yari mu rugo rwe mu Rugunga igipangu cye kikaba kibangikanye na Ambasade y'Ubufaransa i Kigali.

Kubera ukuntu RUBANGURA Uzziel yari akize cyane amahoteri n'imiturirwa bye muri Kigali byari bizwi na bose ku buryo na n'uyu munsi izina rye rigihari. Abo muri Etat-Major yo kwa Habyarimana bihutiye gukiza umuryango wa RUBANGURA kandi ibi ndumva ntawabihakana kuko bamwe mu bana be bari mu kazi haba kuri CHK bashoboye kugezwa mu rugo na Colonel RWAGAFIRITA wo mu ngabo za Habyarimana. N'ubwo bitabujije umwe mu bana be kwicwa ariko abandi barahari kandi ingoma ya MRND ntiyigeze imubangamira mu bucuruzi bwe. Rubangura Uzziel yitabye imana mu 1999 azize indwara y'igifu yari amaranye imyaka myinshi ashyingurwa aho avuka i Gitwe.

Dukomereze kuri RWIGARA Assinapol ukomoka muri komini Rwamatamu ku Kibuye

Rwigara Assinapol umubyeyi w'impuhwe utapfa kubona muri iyi si, abo yagiriye neza muri Kigali ntiwabona impapuro ubandikaho. Mayibobo z'i Kigali zari zaramuhimbye RWIGASS kubera kumukunda kuko yari afite ikigo gikomeye cyane cyacuruzaga itabi cyitwa RWIGASS CIGARETTE COMPANY kandi n'ubu iki kigo kiracyakora.

Muri abo batabarika RWIGARA yagiriye neza harimo na FPR ndetse n'umuryango wa Paul KAGAME ku giti cyawo. FPR yayihaye imisanzu akayabo ayigurira intwaro zo guhirika Leta itaramuhitanye. Rwigara yemereye FPR ko buri musirikari wayo agomba kurwana ku rugamba afite ipaki y'itabi yashira agahabwa indi. Abarwayi b'ibifu n'izindi ndwara batanywaga itabi barimo na Paul KAGAME, umubyeyi RWIGARA A. yabahaga buri munsi amazi ya HUYE yo kunywa.

igongana ritekinitswe

Ku muryango wa Paul KAGAME, Dr. NKUSI Yozefu yigeze kubabwira ko RUJUGIRO AYABATWA Tribert ubu Kagame yamenesheje ariwe wamuhaye imodoka yagenderagamo bagifata ubutegetsi. Muri icyo gihe, RWIGARA niwe waguriraga NYIRAMONGI Jeanette ibiryo byabatungaga mu rugo kwa Paul KAGAME umunsi ku munsi. Imodoka za RWIGARA nizo zatwaraga abakozi bo muri perezidansi zibajyana zinabavana ku kazi nta gihembo mu gihe cy'umwaka wose(1994-1995). Amasitasiyo ya lisansi ya KAJEGUHAKWA Valens niyo imodoka zose z'inkotanyi zanyweragaho ku buntu umwaka wose! Ubuse KAJEGUHAKWA ari hehe? Si impunzi nkatwe twese?

Uwiturwa ineza n'uwo yayigiriye aba agira Imana: "Hejuru y'ibi byose, Paul KAGAME yituye RWIGARA kumwica"

Hejuru y'ibi bikorwa byose, kimwe no ku bandi babonye isha itamba bagata n'urwo bari bambaye ngo barasanga FPR, Paul KAGAME akomeje kwereka abanyarwanda ko FPR atari ishyaka ry'abatutsi rikandamiza abahutu gusa ko ahubwo FPR ari agatsiko k'abantu wabarira ku mitwe y'intoki kiyemeje kurimbura abanyarwanda bose waba umuhutu, umututsi ndetse n'abatwa Kagame na DMI ye ntibabatinya.

Mu gusoza iyi nyandiko, urebye imiterere y'aho impanuka yabereye ntiwashidikanya ko yishwe ku kagambane. Impamvu ya mbere ni uko hariya za Gacuriro-Kibagabaga aho yagongewe umuhanda waho urarambije ku buryo umuyobozi w'ikinyabiziga aba areba neza ikindi kinyabiziga nta nkomyi imuri imbere.  Impamvu ya kabiri ni uko witegereje neza ifoto yafashwe yerekana uko imodoka zagonganye uhita ubona ko ikamyo ya DMI yasaga n'ihagaze ku ruhande irindiriye ko Muzehe RWIGARA ahanyura.

Impamvu intera kuvuga ntya ni uko witegereje kiriya gikamyo ubona ko cyinjiye mu muhanda ikizuru cyacyo cyerekeza kuri RWIGARA mu gihe ivatiri ya RWIGARA yo bibonekera buri wese ko itigeze ita umuhanda cyangwa amerekezo. Impamvu ya gatatu yerekana ko harimo akagambane ni imyitwarire ya polisi ya Kagame nyuma y'iyi mpanuka. Mbere polisi yatangaje ko RWIGARA yapfanye n'abari kumwe nawe mu ivatiri ye ya BENZ 200C.

Muri iki gitondo cy'italiki 05 Gashyantare 2015 ya polisi yatangaje ko RWIGARA nta bandi bantu bapfanye nawe kuko ngo yari mu modoka wenyine. Ibi bikiyongeraho ko polisi itigeze itangaza nimero y'iyo kamyo yamugonze n'amazina y'umushoferi wari uyitwaye nk'uko bihutira kubikora iyo amatagisi agushije abaturage cyangwa iyo FUSO z'abagande zigonze abanyamagare zijyanye inka zo kubaga Bukavu na Goma zigaca mu mihanda yo mu Rwanda.

Ibi byose SHIKAMA ibasesenguriye birerekana ko RWIGARA ari nk'ibishoboka tukamugarura tukamuhitishamo MRND na FPR, ndumva yahitamo MRND na Perezida HABYARIMANA UMUBYEYI W'U RWANDA! Uwavuga ko yishwe ntiyaba yihenze! RWIGARA Assinapol Imana ikwiyereke iteka uruhukire mu mahoro kandi SHIKAMA twihanganishije umuryango wawe!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355