Pageviews all the time

Ifatanye natwe mu kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya mbere cy'igisibo, taliki 22 Gashyantare 2015: Isomo rya mbere. Intangiriro 9, 8-15. Isomo rya kabiri: 1 Petero 3, 18-22. Ivanjili: Mariko: 1, 12-15: «IGISIBO NI UMWANYA MWIZA WO KWISUBIRAHO TUKAKIRA INKURU NZIZA»/ Padiri Tabaro



Ku italiki 05 Mata 2015, uzaba ari umunsi mukuru wa Pasika. Mu minsi 40 ibanziriza uwo munsi mukuru uhera kera cyane mu mateka n'imibereho bya Kiliziya Gatulika tuzirikana ku bubabare bwa Yezu yamazemo iminsi 40.

Mu isomo rya mbere dusanga mu gitabo cyitwa INTANGIRIRO turabonamo isezerano Imana yagiranye na Nowa n'urubyaro rwe kimwe n'ibinyabuzima byari kumwe nabo. Iryo sezerano Imana yatanze ni uko nta kinyabuzima kizongera kurimburwa n'amazi y'umwuzure kimwe n'uko nta mwuzure uzongera kurimbura isi.

Mu isomo rya kabiri, baradutekerereza uko urupfu rwa Kirisito ariwo mutsindo. Impamvu ikaba ko yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by'abantu. Icyemezo Yezu yafashe cyo gupfira abanyabyaha kandi we ari intungane kwari ukugira ngo atuyobore inzira isanga Imana.

Mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko turabonamo ibanga rikomeye ribumbatiye insobanuro nyamwimerere y'igisibo. Uburyo Yezu yajyanywe mu IJYANGWA(MU BUTAYU) gushukirwayo na Sekibi. Aho mu butayu Yezu yamazeyo iminsi 40 abana n'inyamanswa ariko aherezwa n'abamarayika. Muri iyi minsi 40 Yezu aratwibutsa akomeje ko ingoma y'Imana yegereje bityo tukaba dukwiye kwisubiraho tukemera inkuru nziza.

ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA:

Kuwa mbere, taliki 23 Gashyantare 2015 ni Polycarpe Kuwa kabiri ni Primitive. Kuwa gatatu ni Romeo. Kuwa kane ni Nestor. Kuwa gatanu ni Honorine. Kuwa gatandatu ni Antoinette naho ku cyumweru gitaha taliki 01 Werurwe 2015 ni icyumweru cya kabiri  cy'Igisibo, gutangiza ukwezi kwa Yozefu Mutagatifu na Mutagatifu Albin.

Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no/

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355