Pageviews all the time

Ifatanye natwe mu kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya kabiri cy'igisibo, taliki 01 Werurwe 2015: Isomo rya mbere. Intangiriro:22, 1-2.9-13.15-18 Isomo rya kabiri: Abanyaroma : 8 31b-34. Ivanjili: Mariko: 9, 2-10: «UWAGIRA AMAHIRWE AKAMENYA KUZUKA MU BAPFUYE ICYO ARICYO, YABA ABONYE IGISUBIZO NYAKURI KU BIBAZO BY'UBU BUZIMA»/ Padiri Tabaro




Tugeze ku cyumweru cya kabiri cy'igisibo. Mu isomo rya mbere, turabonamo Abrahamu yemera gutamba Izaki ho igitambo. Imana yamusabye gufata umwana we w'ikinege akunda kuruta byose akajya kumutangaho igitambo. Ibyo Imana yamutegetse byose Abrahamu yarabyubahirije.


Mu isomo rya kabiri, turongera kwerekwa ko urukundo rw'Imana nta waruhangara kuko itimanye umwana wayo w'ikinege ahubwo ikamutanga wese kugira ngo abe inshungu ya twese. Uwo wapfuye akatubambirwa, niwe uzazuka ku munsi wa gatatu kandi namara kugera mu ijuru akomeze adutakambire iteka.


Mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mariko, Yezu yajyanye na Petero, Yakobo na Yohani bajya ahiherereye mu mpinga y'umusozi muremure yihindura ukundi mu maso yabo babyirebera uko bari batatu.


Muri ako kanya haje igicu kirababundikira umuhanuzi Eliya arababonekera maze umunezero urabasaba. Yezu yabasabye gukomeza kugira ibanga ibyo bari bamaze kwibonera kugeza umunsi azazukiraho mu bapfuye ariko batangira kugenda bajujura babazanya bati:«Kuzuka mu bapfuye bisobanura iki?», kuko bari baramukurikiye badasobanukiwe inzira ze! Dusabe gutunganira Imana muri iki gisibo bityo Pasika izaze twiteguye.


ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA:


Kuwa mbere, taliki 02 Werurwe 2015 ni Yovini. Kuwa kabiri ni Thicien. Kuwa gatatu ni Casimir. Kuwa kane ni Phocas. Kuwa gatanu ni Colette Kuwa gatandatu ni Perpetue naho ku cyumweru gitaha taliki 08 Werurwe 2015 ni icyumweru cya gatatu cy'Igisibo na Mutagatifu Jean de Dieu.


Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355