Pageviews all the time

Ko Kubana Amabilisi yanditse igitabo akacyita “muhungu wanjye uri umututsi”, nanjye nanditse igitabo nkacyita “muhungu wanjye uri umuhutu” byagenda bite? Bene Ngirabatware na Bagarira se bo banditse igitabo bakacyita “muhungu wanjye uri umutwa” byagenda bite? / UDAHEMUKA Eric

Dr Habyarimana Jean Baptiste: Urwishe ya nka ruracyayirimo kuko uko iminsi ihita indi igataha biboneka neza ko komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge uyoboye ikinyoma cyayo cyananiwe gufata abanyarwanda
Uko iminsi igenda ihita indi igataha haba ubwo abanyarwanda dushobora kugwa mu mutego wo kwibeshya gukabije tugacyeka ko ibibazo by’u Rwanda birimo kugenda bicyemuka ariko ndabarahiye. Urwishe ya nka ruracyayirimo. Abategeka u Rwanda twirirwa tubasenya muri byinshi bakora twerekana ko bayoboye nabi kandi koko ku giti cyanjye mbona ari byo.

Ku rundi ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta ya Kagame nabo buri wese mu mwanya we, mu bwenge bwe no mu bushobozi bwe dukora uko dushoboye ngo dushyire itafari ryacu ku Rwanda turebe ko twaruvana aho tuvuga ko ruri twita habi maze tukarwimurira aheza kurusha aho ruri ubu. Muri izo mbaraga zigenda zibusanya birimo kugenda bingaragarira ko ntaho turagera ndetse ko inzira ikiri ndende.

Ishingiro ry’iyi nyandiko: Hano muri SHIKAMA twihaye intego ikomeye kandi ishoza urugamba rugoye cyane yo guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma. Abanyarwanda buriya bari mu baturage bakunda kubeshya cyane, kubeshyana cyane kandi bishimira abantu bababeshya ku buryo ubona banyuzwe nabyo. Ibi bikwiye kuzakorwaho ubushakashatsi.
Kubera ko ntakwemera ko abanyarwanda bakomeza kubeshywa ibinyoma niyo mpamvu ngomba gukora uko nshoboye ngo ntange umusanzu wanjye mu kuvugisha ukuri kuko nta wabonye ibyo abandi batabonye mu Rwanda ngo adushushanye duceceke. Umunyarwanda witwa Amabilisi Kubana amaze kwandika igitabo acyita “muhungu wanjye uri umututsi”.

Icyo ngamije muri iyi nyandiko yanjye ntabwo ari ukumusenya cyangwa kumuvuguruza kuko koko ari umututsi nk’uko abyivugira ahubwo ndagira ngo mukosore mwongereraho ibindi kugira ngo mwereke ko u Rwanda atari urw’abatutsi bonyine nk’uko abyibwira kuko mu kwandika kiriya gitabo yaguye muri uwo mutego wo kumvikanisha ko abahutu n’abatwa ntacyo bavuze ndetse ko nta n’icyo baricyo mu Rwanda.

Amabilisi Kubana agomba kwibuka ko atize amashuri abanza wenyine mu gihe cye

Amabilisi Kubana ndamuzi neza i Kigali kuko twahuriraga inshuro nyinshi muri byinshi mu itangazamakuru mu gihe kingana n’imyaka nk’ine cyangwa itanu. N’ubwo ntigeze mubaza imyaka afite kuko ntari nzi ko azandika iki gitabo, iyo mwibutse igihagararo mbona dushobora kuba tungana kuko nawe ashobora kuba yaravutse mu 1977 umwaka nanjye navutsemo cyangwa hafi aho.

Mu myaka 6 nizemo amashuri abanza kuri Paruwasi Gatulika ya Byimana ari naho mvuka, nibuka neza amazina y’abarimu n’abarimukazi banyigishije guhera mu wa mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu ku buryo nshobora kubatondeka nkanavuga uko buri wese yasaga, uko yareshyaga, uko yavugaga n’uko yaduhanaga twakosheje.

Mu mwaka wa 5 nibuka ko nigishijwe na Mediatrice mwene SEZIBERA Sitraton twari tubatuye ku gasozi kamwe. Umunsi umwe yaratubwiye ati abahutu mumanike intoki, abatutsi munanike intoki, abatwa mumanike intoki. Ubwo yari akibitubwira ntabwo yakoze raporo kuko abana twiganaga twese tutabashije kumva icyo yashakaga kuvuga ahitamo kudutuma ku babyeyi ngo batubwire ubwoko bwacu.

Ku munsi wakurikiyeho abana twese buri wese yaraje amanika ukuboko akurikije ibyo yabwiwe n’ababyeyi be bihuye n’ubwoko mwarimu yari abajije kuzamura urutoki. Hano nagira ngo mpite nkosora Kubana Amabilisi mubwira ko igitabo cye gifutamye kandi nta buhanga bw’imyandikire na buce burimo kuko agaragaza ko intego yo kuduhagurutsa yari ukwibasira abatutsi. Oya ntabwo ariko nabibonye rwose. Iyo intego iza kuba ari ukwibasira abatutsi ababyeyi b’abatutsi bari kubwira abana babo kumanika mu bahutu kandi byari gushoboka.   

Inama nagiyemo muri Lemigo Hotel i Kigali muri 2010 yari ukuri cyangwa yari amacenga?

Ibibazo by’ubwoko mu Rwanda ndabona birimo kugenda bifata indi ntera mu gihe bamwe bibwiraga ko nta moko akiba mu Rwanda. Muri 2010 i Kigali muri Lemigo Hotel hateraniye inama yari igamije kwemeza abanyarwanda ko nta moko aba mu Rwanda. Iyo nama yabyaye impaka za ngo turwane. Nibuka ko nka bamwe mu bari bayitumiwemo Pasitoro Ezira Mpyisi, Rwasamirera Jean Damascene, Pasiteri Rutayisire Antoine n’abandi banze imyanzuro y’inama.

Impamvu bayanze bavuze ko igihugu kitagira amoko kiba cyarazimye kandi bidashoboka basaba ko abahutu, abatwa n’abatutsi bakomeza kwitwa gutyo. Dr Habyarimana Jean Baptiste uyobora komisiyo ya baringa ngo yiswe iy’ubumwe n’ubwiyunge ari nawe wari watumije iyo nama yaratubwiye ati:”Nimumbabarire mwemeze ko nta moko aba mu Rwanda kuko ariko bantumye kandi bigomba kubaho!”
                                                Pasitoro Ezira Mpyisi wemeza ko igihugu kitagira ubwoko kitabaho

Nibuka ko Pasitoro Ezira Mpyisi na Muzehe Rwasamirera utuye i Rwamagana bahise bisohokera baritahira kuko ari abantu bakuze kandi bazi neza igihugu icyo aricyo. None dore imyaka ine gusa nyuma y’iyi nama n’ukiri muto wo mu kigero cyacu yanditse igitabo agitura umututsi asobanura ko koko ari we kandi abyemera.

Ni ukuvuga rero ko Kubana Amabilisi atemera ya politiki y’ikinyoma ya FPR ivuga ko nta bwoko buba mu Rwanda cyangwa se akaba abiziranyeho nabo ko hagomba kuvugwa ko nta moko aba mu Rwanda ariko hakaba abatutsi bonyine gusa ari nabo bakwiye kwandikwaho ibitabo gusa. Kandi birashoboka kuko na Dr BUSHAYIJA BUGABO Antoine aherutse kwandika igitabo kuri Musenyeri BIGIRUMWAMI Aloys w’umututsi nk’aho nta bahutu bene wabo babaye intwari ngo abandikeho igitabo.

Icyo abanyarwanda bose nta n’umwe uvuyemo tugomba kumenya

Iyo umwenegihugu ari umunyamakuru aca urubanza araramye kandi akirinda kugira aho abogamira. Ese hari umunyarwanda uciye akenge udakoreshwa n’inda ye watinyuka kuvuga ko abatutsi aribo bonyine bagizweho ingaruka n’ibyabaye mu 1994 mu Rwanda? None se ko nzi abahutu bishwe n’interahamwe ngo kubera ko basaga n’abatutsi gusa, ubwo Kubana Amabilisi bo abavugaho iki?

Ese mwari muzi ko hari abatwa bishwe n’interahamwe muri 1994 bazizwa ko basa n’abatutsi! Ese mwari muzi ko hari abatutsi batabarika bishwe n’inkotanyi kandi zaravugaga ko zije guhagarika Jenoside yabakorerwaga kandi bakabica barimo kubabwira ko ari abatutsi nyamara bakabirengaho bakabambura ubuzima, ubwo siniriwe mvuga abahutu bamazwe n’inkotanyi.

None se bavandimwe banyarwanda, abana bavutse ku bahutu bashyingiranywe n’abatutsi bangana iki mu Rwanda? Ibi bibazo byose uwanditse iki gitabo yagombaga kubanza kubizirikana hanyuma agahindura umutwe yahaye kiriya gitabo ku buryo yari akwiye kucyita muhungu wanjye uri umuhutu, umutwa n’umututsi kugira ngo atange umusanzu mu kunga abanyarwanda kuko mu ishuri batigeze bahagurutsa baatutsi bonyine.

Aho u Rwanda rugeze rugiye guhirima mu manga: “Paul Kagame iyo aba yarakuriye mu Rwanda ndemeza ko atari gutinyuka guhanura indege ya perezida Habyarimana”

Mu mibereho y’abantu, niba hari ikintu cyahenda kikagura menshi kurusha ibindi byose ni ukuri: Muri Filimu mbarankuru ya BBC, ku munota wa 27 hafi aho, Paul Kagame avugamo ko kuba Habyarimana yarapfiriye mu ndege ntacyo bimubwiye. Kuba avuga atya ni icyerekana ko Paul Kagame atazi neza agaciro k’u Rwanda kuko iyo aza kukamenya atari kubisubiza atya nibura iyo aba amwanga yari kwicecekera.

Muri iyo filimu kandi, Dr Rudasingwa Theogene asubiza umunyamakuru Jane Corbin ati: Kagame agiye gutegeka ko bahanura indege ya Habyarimana yarambwiye ngo If we took out the head, the rest of the body will clumbling down in the dictatorial system: Ku batumva icyongereza Kagame yabwiye Dr Rudasingwa ko nibica Habyarimana yagereranyaga n’umutwe, abaturage bahita baryana ibintu bigacika bakabona uko bifatira ubutegetsi kandi koko niko byagenze.
Dr. Bushayija Bugabo Antoine umwarimu muri Kaminuza nawe uherutse kugwa mu mutego wo kuzimanganya abahutu yandika igitabo kuri Musenyeri Bigirumwami nk'aho mu bahutu bene wabo nta ntwari zabayemo yavuga ibigwi

Ahangaha niho mvugira ko Kagame iyo amenya neza ukuntu u Rwanda rwubatse akaba yararukuriyemo azi neza ukuntu abahutu, abatutsi n’abatwa babanye bakaba inyabutatu atari gutinyuka kwica Habyarimana kuko aho bigeze biboneka neza ko na Kagame agiye kugwirwa n’urugogwe nk’urwagwiriye Habyarimana ndetse ko we bishobora kuzamubera bibi kurusha Habyarimana.

Ibi byose nibyo byabaye impamvu yatumye ubu FPR ishaka kubaka ku ngufu kandi kuri bubi na bwiza igihugu cy’abatutsi bonyine abahutu n’abatwa bagasibangana. Niyo mpamvu kuko mu by’ukuri bidashoboka musanga n’imbere mu gatsiko i Kigali nabo batabyumva kimwe aho bemeza ko nta moko abaho nyuma bagahindukira bati mwana wanjye uri umututsi.

Ni uko umututsi yumva atakwemera kubaho atiswe umututsi. Umuhutu nawe ntakwiye kwemera kubaho atitwa umuhutu kandi ngo abyishimire kuko nta cyaha kibirimo. Umutwa nawe akwiye kwishimira ko bamuhamagara umutwa kuko kurya intama atari icyaha ndetse ubu n’abatutsi n’abahutu basigaye bazirya kuri burusheti mu mahoteri no mu tubari ku buryo nta mpamvu yo kumunena.

Nanditse igitabo nkacyita “muhungu wanjye uri umuhutu” byagenda bite?

Impamvu nanditse ntya kuri uyu mutwe nagira ngo nunganire Kubana Amabilisi mubwira ko niba yari agize ubutwari bwo kwandika igitabo kivuga ku moko yari akwiye kucyandika mu buryo gisomwa kikunga abanyarwanda bose nta n’umwe uvuyemo.

Ariko twakwibaza: FPR itemerera umuhutu guhamba abe batabye mu miringoti ngo abashyingure mu cyubahiro yamwemerera kwandika igitabo kigaragaza akaga umuhutu yahuye nako? FPR itemerera abahutu kubona akazi keza muri Leta yabemerera kwandika ibitabo bavuga ibibazo bahuye nabyo muri ibi bihe?

Mu by’ukuri ntabwo byashoboka. Nako byashoboka wacyandika ariko ugitangaje bahita bakwica kubera nyine wa mutima wo kumva ko abatutsi aribo bonyine bagomba kwiharira ibyiza by’igihugu. Abahutu nabo rero bakwiye kwandika ibitabo hato umuryango mpuzamahanga utazajya ugira ngo abatutsi nibo bakubititse bonyine mu Rwanda. 
  
Bene Ngirabatware na Bagarira se bo banditse igitabo bakacyita “muhungu wanjye uri umutwa” byagenda bite?

Abatwa nabo bafite uburenganzira ku byiza byose by’igihugu. Impamvu nanditse Ngirabatware na Bagarira ni uko ariyo miryango ibiri y’abatwa nzi neza. Nibuka umusaza w’umutwa witwaga Ngirabatware wambaraga ikoti ry’umutuku yari yarahawe na Padiri Burukereti kuri Paruwasi mu Byimana.

Uyu mutwa Ngirabatware mu Byimana yari azi kubumba inkono n’ibibindi biramye(bikomeye bitameneka ubusa) ku buryo abaturage bose bahatuye bamwibuka baba abahutu n’abatutsi. None se umwana w’umutwa wamanitse agatoki cya gihe mu ishuri yigana na Kubana Amabilisi ababyeyi be bakaza kwicwa n’interahamwe cyangwa inkotanyi, ubwo we ntakwiye kwandika igitabo avuga ibyo yahuye nabyo anishimira ishema ryo kuba ari umutwa?

Mu gusoza iyi nyandiko, ku giti cyanjye nagira ngo mbwire abasomyi ba SHIKAMA ko mbona iki gitabo ntacyo kimaze na gito ndetse ko gisubiza inyuma umuryango nyarwanda. Birakwiye ko amoko yose yubahana kandi bikavugwa ku mugaragaro kuko nta cyaha kirimo. Amateka y’u Rwanda akwiye kongera kwandikwa kuko FPR yayakwanjitse cyane ku buryo bizafata igihe. Iyo wandika igitabo cy’ubuhamya bwawe ariko kitunga umuryango w’abantu, ntabwo ugitangaza ukibika mu kabati ukajya ugisoma wenyine.

UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD) 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355