Pageviews all the time

ISESENGURAMPAMVU: Ibibazo biganisha ku isenyuka burundu rya EAC biriyongera ubutitsa: "Ese ko perezida Paul Kagame yirukanye Dr Ntawukuriryayo ku buyobozi bwa Sena ngo kubera kunywera muri hotel LEMIGO akishyura menshi; aho uyu Kagame n'agatsiko ke ka FPR biteguye gusabira kweguzwa Dr Sezibera wagize uruhare rutaziguye mu isahurwa rya za miliyari z'amashiringi mu muryango EAC abereye ku isonga?/ UDAHEMUKA Eric

Umunyarwanda Major Docteur Richard SEZIBERA umunyamabanga mukuru wa EAC izengerejwe n'ibibazo ku buryo igana ku isenyuka rirunduye

Mu ishingwa ry'umuryango w'Afurika y'iburasirazuba, abategekaga u Rwanda icyo gihe ntibigeze bashishikarira kuwinjiramo kuko Perezida Habyarimana kubera ubucuti budasanzwe yari afitanye na Mobutu gahunda nyinshi zerekejwe muri CEPGL.

Aho FPR igereye ku butegetsi, yihutiye gutera umugongo CEPGL inihutira kwinjira muri EAC. Ku ikubitiro ubusabe bw'u Rwanda bwatewe utwatsi na Tanzaniya, Kenya na Uganda byari byibumbiyemo uko ari bitatu. Perezida Daniel Arap Moi wa Kenya icyo gihe yavuze ko FPR ari amabandi n'ingegera ku buryo binjijwe muri EAC itakomeza kubaho mu mudendezo n'ubwisanzure.

Kenya na Tanzaniya ntako batagize ngo u Rwanda rwe kwinjira muri EAC

Nk'uko nari mbivuze hejuru, uretse Kenya, Tanzaniya nayo yavuze ko u Rwanda ari agahugu karangwa n'amatiku ku buryo rwinjiye muri EAC ibintu byazamba. Uku guhanyanyaza kwa Kenya na Tanzaniya bisa n'uko ntacyo kwagezeho kuko u Rwanda byarangiye rwinjiye muri uyu muryango ubu rukaba rufite minisiteri yawitiriwe n'abadepite baruhagarariye mu nteko ishinga amategeko y'uyu muryango yitwa EALA ifite icyicaro cyayo Arusha muri Tanzaniya.

Itorwa rya Dr. SEZIBERA Richard ku bunyamabanga bwa EAC ryahamije ibyahanuwe na Perezida Daniel Arap Moi wa Kenya kuri FPR

Nk'uko FPR iteka itanga za ruswa kugira ngo abajya kuyikingira ikibaba mu nzego zikomeye bagereyo ni ko byagenze no muri EAC. Mu itorwa rya perezida wa BAD, FPR yatanze ruswa nyinshi kugira ngo Dr Donald KABERUKA atambuke. Dr. Aissa KIRABO Kacyira wari Meya w'umujyi wa Kigali amaze gusambana na minisitiri MUSONI Protais, FPR yamutangiye ruswa ahabwa kuyobora UN-HABITAT.

Muri EAC naho niko byagenze, impaka zikaze zarabaye ku wagombaga kugirwa umunyamabanga mukuru w'uyu muryango maze Kagame abasha gutambutsa inshuti ye magara Dr. Richard SEZIBERA none mu gihe kitari kirekire ka gatsiko k'amabandi ya FPR Moi yavugaga gasahuye EAC karayejeje. Irya mukuru riratinda ntirihera.

Icenga rya FPR mu kwirukana Margaret Nantoongo Zziwa bagamije gusisibiranya ubujura bwa Kagame na Sezibera muri EAC.

Tujya twandika inkuru hakaba ubwo muvuga ngo turakabya cyangwa tukarengera. Kuva u Rwanda rwashinga ikirenge muri EAC, uyu muryango ntiwongeye kugira amahoro. FPR igiterayo amatako yabanje gutezamo akavuyo maze ba Cheikh Abdulkarim HARELIMANA bahagarariyeyo Kagame basaba ko inama z'uyu muryango ngo zajya zibera mu bihugu byose bigize uyu muryango uyu mwaka yabera Kampala ubutaha ikazabera Bujumbura, ubukurikiyeho ikazabera Nairobi bityo bityo.

Icyi cyifuzo baracyanze, FPR ntiyashizwe. Imaze kubona ukuntu perezida w'inteko y'uyu muryango, umugandekazi Margaret Nantoongo Zziwa yanga amakosa kandi akaba yari yatangiye kuvumbura ubujura bwa Dr. SEZIBERA Richard, FPR yahise imukubita inshuro ituma abadepite bayo kwamamaza ko asuzugura abo bakorana akanaba indaya.

Mu itora rya mbere ryo kumukuraho icyizere byarananiranye barasubika nyuma bamweguza adakoza amaguru hasi nk'uko beguje Dr. Ntawukuriryayo ku butegetsi bwa Sena ngo azira ko yanywereye muri LEMIGO HOTEL akishyura menshi.

Amakuru SHIKAMA ikura i Kigali aravuga ko impamvu uyu mugandekazi yirukanywe bari bagamije kuburizamo isohoka rya raporo y'imikoreshereze y'imari y'uwo muryango kuko M.N.Zziwa yari yarahaye Sezibera gasopo inshuro nyinshi ku inyerezwa ry'amafaranga ya EAC. Ibyo bikaba byarakozwe ngo Kigali itamwara ariko baruhiye ubusa kuko birangiye bashyizwe ku karubanda mu bujura bwabo butagira imipaka.

Leta y'ikinyoma n'ubujura ya FPR yaba yiteguye gusabira Dr. Sezibera kweguzwa nk'uko yirukanye Dr. Ntawukuriryayo?

Kuba mbajije iki kibazo si uko nyobewe igisubizo ahubwo nagira ngo ngaragaze ishingiro ry'imikorere mibi ya FPR maze tuze no kuboneraho kwibaza niba Kagame azabasha gukingira ikibaba SEZIBERA agahama kuri uyu mwanya.

Ikibazo kiri mu micungire mibi y'umutungo muri EAC ukirebye ukagisesengurana ubwitonzi wabona ko gishyira SEZIBERA na Zziwa mu kibazo byanze bikunze ari naho mpera ngaragaza ko na Sezibera ashobora kwisanga i Kigali arebye nabi.

Leta ya FPR ihora ivuga ko ikorera mu mucyo yari ikwiye kwinyara mu isunzu igssabira Dr. Sezibera kwegura kuko yanyereje umutungo w'umuryango uhuza ibihugu 5 kuko byaboneka neza. Naho rero kubona Sezibera akekwaho amakosa nk'ariya ni ikimenyetso ko Kigali isebejwe n'umukandida yatanze. U Rwanda rukaba rutatinyuka kumusabira kwegura kuko arirwo rumukingira ikibaba rugateza akajagari mu buyobozi bw'uyu muryango.

Dr. Sezibera arashinjwa ubujura bwa za miliyari mu igurwa ry'amatike mahimbano y'indege: Kwica ihame ry'icungamutungo wa EAC

Nk'uko ubuhanga bubigena, umutungo ugomba gucungwa n'ababyigiye kandi babifitiye impamyabumenyi zijyanye nabyo. Ibi ntibyubahirijwe kuko kuri ORGANIGRAMME ya EAC harimo imyanya imwe itarimo abakozi kandi amafaranga yo kubahemba atabuze.

Ku birebana n'amahame mpuzamahanga yo gucunga umutungo no kuwugenzura, mu byo twita I.A.S : International Auditing Standards igaragaza neza uko ikosa ryabonetse, uwanyereje umutungo uwo ariwe, ingano y'imari yanyerejwe, byanaba ngombwa hagashakishwa n'aho ayo mafaranga yarengeye. Ni ukuvuga ko umukono utanga uburenganzira bwo gusohora amafaranga ushyirwaho n'umunyamabanga mukuru hamaze kugenzurwa neza ko nta cyuho kirimo.

Dr. Sezibera akaba nta kuntu azigurutsa inyerezwa rya za Miliyari zarigishijwe byitwa ko zaguzwe cyangwa zishyuwe amatike y'indege yahawe abakozi n'abadepite b'uyu muryango kandi mu by'ukuri ntayo bahawe nta n'aho bagiye. Dr. Sezibera rwose n'iyo atahanirwa ko yakoze ubujura, mu gihe bitamufata, nibura yagayirwa ko ataburijemo kunyereza umutungo w'uyu muryango kuko abifitiye uburyo, ububasha n'ubushobozi.

Uwavuga ko EAC isenyuka ryayo ryegereje ubanza ataba abeshye kuko nyuma yo kurebana ay'ingwe hagati ya Kikwete na Kagame, kutajya imbizi hagati ya Kagame na Nkurunziza, kwigizayo Burundi na Tanzaniya mu mishinga ya Kenya, Uganda n'u Rwanda, nyuma y'uko Tanzaniya n'u Burundi nabyo bishyizeho VISA yabyo, dore hikubisemo n'inyerezwa rya za miliyari bityo uyu muryango mu by'ukuri ukaba ari baringa usigaje gutangariza abaturage ku mugaragaro ko burya wasenyutse cyera!!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/ 
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355