Pageviews all the time

Isengesho ryo gusabira Roho z’abajugunywe mu kiyaga cya Rweru no gutakambira Imana ngo izibabarire ibyaha bene zo bayicumuyeho bakiri muri ubu buzima. Isomo rya mbere: 1 Samweli: 3, 3b-10.19. Isomo rya kabiri: 1 Abanyakolinti: 6, 13bc-15.17-20. Ivanjili: Yohani : 1, 35-42."IYI SI N’ABAYITWARA NTIBAKIBAFITEHO UBUBASHA KUKO UMUBIRI USHANGUKA WABEREREKEYE UBUGINGO BUZAHORAHO ITEKA MU MUNEZERO N’UMUDABAGIRO BIDAKAMA !"/ PADIRI TABARO

Nyagasani Yezu, nakwituraho igitambo inshuro 1000 aho kugira ngo roho imwe gusa mu zajugunywe mu Kiyaga Rweru ibure ubugingo

“Roho z’intungane ziruhukiye mu biganza by’Imana”, mu muryango w’abantu uhereye ku kubaho kwa muntu, ni ngombwa kwitabira umuhango wo gushyingura umuvandimwe witabye Imana. Iki gikorwa cyunga umuryango n’ugiye kuko ariwo mwanya uba ubonetse wo kwibukiranya ibyamurangaga no gutakambira Imana ngo imubabarire ibyaha yayicumuyeho.

Iyo haramutse habayeho amage umuvandimwe agapfa ntashyingurwe n’umuryango we ngo unamuririre, bitera icyuho n’intimba mu muryango we kuko haba ubwo bene we bakomeza kwiringira ko azagaruka bitewe n’uko baba nta cyemezo ndakuka bafite ko yitabye Imana.

Iri tegeko kandi ryanditse mu mutima wa kamere muntu n’amareta yo ku isi araryubaha ari nayo mpamvu muhora mwumva ibitaro by’ibunaka bitanga itangazo ko hari umuntu witabye Imana bagatumaho bene we ngo baze kumutwara ashyingurwe. Ikibazo cy’abantu babonetse mu Kiyaga cya Rweru bapfuye kugeza ubu ntawe uzi bene we.

Nyamara ikizwi ni uko hari abanyarwanda baburiwe irengero nyuma yo gushimutwa n’inzego z’iperereza z’u Rwanda nk’uko byemezwa n’ababibonye bo mu miryango yabo kuko babakuraga mu ngo babibona. Benshi muri abo ntawongeye kubaca iryera ndetse na bene wabo bagerageje kujya kubasura ku magereza babaririza ntabo babonye, iki kikaba ari ikimenyetso ko batakiriho.

Ubwo rero biruhukiye ariko umuryango nyarwanda ukaba ukibafite ku mutima, birakwiye rwose ko dufata akanya tutinjiye mu bya politiki ahubwo tuzirikana ku isano umuntu afitanye n’Imana yamuremye. Turabasabiye ngo Imana ishobora byose yumve gutakamba kwacu maze ihumanure ubwandu bwose bwatuma Roho zabo zidatengamara mu gituza cyayo.

Mu isomo rya mbere, baradutekerereza ukuntu Uhoraho yahamagaye Samweli, yakumva ijwi aho kugira ngo asange Imana ahubwo agasanga Heli ariko Heli akamusubiza ko atari we umuhamagaye. Heli yabwiye Samweli ati: “Subira kwiryamira wiruhukire” Ikimenyetso cy’uko abavandimwe bajugunywe mu kiyaga n’ubwo bapfuye nabi bakicwa urw’agashinyaguro,

Tuzi ko baruhukiye mu mahoro kandi imihangayiko y’iyi si itakibafiteho ububasha kuko umubiri ushanguka wabererekeye ubugingo buzahora iteka mu munezero n’umudabagiro bidakama kandi niba muri bo harimo abacumuye ku Mana dukwiye kuvuga nka Mutagatifu Tereza uwa Yezu wavukiye muri Esipanye ku italiki 28 Werurwe 1515

Uyu Mutagatifu Tereza uwa Yezu yitabye Imana ku italiki 04 Ukwakira 1582. Mu mwaka w’1614 nibwo Papa Pawulo wa 5 yamushyize mu rwego rw’abahire. Mu mwaka w’1622 nibwo Papa Gerigori wa 15 yamushyize mu rwego rw’abatagatifu. Mu mwaka w’1970 nibwo Papa Pawulo wa 6 yamwemeje ko akwiye kujya ku rutonde rw’abarimu ba Kiliziya.

Niba wumva wifuza kwifatanya natwe muri SHIKAMA gusabira no gutakambira abavandimwe bacu bajugunywe muri Rweru ngo Imana ibababarire, ifatanye natwe hamwe na Mutagatifu Tereza uwa Yezu muri iyi nteruro kandi dufatanye kuyisubiramo kenshi uko tubishobojwe aho yagize ati:”NAKWITURAHO IGITAMBO INSHURO IGIHUMBI NGO NTAKAMBIRE ROHO IMWE IHABWE IMBABAZI ZAWE MANA ISUMBA BYOSE!”

Padiri TABARO
www.shikamaye.blogspot.com/

Shikama ku Kuri na Demukara

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355