Pageviews all the time

Ibyahishuwe bya 16: Igitero Kagame Pawulo aherutse kugaba ku Burundi/Nkusi Yozefu

Nkuko twari twabibasezeranyije mu cyumweru gishize, uyu munsi turabagezaho ibyahishuwe twise akari I Murori. Iyo mu Kinyarwanda umuntu akubwiye ko agiye kukubwira akari I Murori bivuze ko aba agiye kukubwira amabanga utari uzi kandi akayaguha ku buryo bwimbitse. Natwe rero nibyo tugiye gukora twibanda ku ngingo enye twabashyiriye ku rubuga rwanyu Shikama, ariko kubera gukomeza gucukumbura dushakisha ukuri, hari n’irindi banga twaguyeho naryo tuzabagezaho, bityo tukaba tuzaganirira hamwe akari I Murori kagizwe n’igingo eshanu. Uyu munsi turabagezaho ibyerekeye igitero Kagame Pawulo aherutse kugaba ku Burundi.

Igitero giherutse kugabwa ku I Bushingantahe

Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2014, twabagejejeho ibyahishuwe byashyizwe hanze na Shikama ku ikaramu ya mugenzi wacu Bakizimbwa Paul Kizito byavugaga ko hari inama yariho ibera muri imwe mu mahoteri y’i Kigali ikaba yarahuzaga abasirikare bakuru bo mu Rwanda na bamwe mu banyepolitike bari bavuye i Burundi. 


Kugirango Bakizimbwa atwumvishe uburemere bw’ibyigwaga muri iyo nama n’imyanzuro yagombaga kuyivamo, yatubwiye ko abakozi bose b’iyo hoteli bahawe ikiruhuko bose abari bagize inama bakaba baragezwagaho ibyo bakeneye byose n’abakobwa bo mu gisoda cya Kagame bafite ipeti guhera kuri Kapiteni kuzamura hejuru. Kubona abavuzwe muri iyi nyandiko bataratwandikiye bayibeshyuza kandi ari uburenganzira bwabo byongeyeho ko tuzi ko Shikama isomwa cyane i Burundi,  biragaragara ko ibyo twavugaga byari byo.

Nanone ku ikaramu ya NKUSI Yozefu, Shikama yongeye kubwira abasomyi bayo umwaka wa 2014 ugeze hagati ko FPR na Kagame bitegura kugabaibitero(kanda aha urebe uko shikama yabivugaga) kuri FDLR mbere ya 15/12/2014 kandi bikazanyura i Burundi; ni ukuvuga ko gutera FDLR iri muri RDCongo, hakurya y’u Burundi, iki gihugu byabonekaga ko kigomba guterwa mbere, amakuru twahabwaga na za maneko za Kagame akaba ariyo yabyemezaga. Iyi tariki yarageze, abenshi baraduhamagara bati ko bya bitero bitabaye! Mu baduhamagaye harimo ba maneko ba Kagame ariko biyita ko ari impunzi zirwanya shebuja, umwe akaba azenguruka hagati y’u Bufransa n’Ububiligi yiyita impunzi kandi atariyo; nimero za telefoni akoresha muri ibi bihugu byombi Shikama irazifite; ibi rero bikaba kwari ukoyobya uburari ngo wenda tube twakwandika indi nyandiko isa n’ibeshyuza ibyo twavu
Rrwanda- Burundi
ze kugirango abo twaburiraga birare maze bazaterwe batunguwe ariko Abashingantahe nabo si abana! Mugenzi wanjye Udahemuka E. nawe yahanuye kuri(kanda aha urebe uko shikama yabivugaga) ibi bitero byagombaga kugabwa ku Burundi.



Nkuko twari twabihanuye abe ari ko navuga, igitero nticyabaye  mbere ya 15/12/2014 ahubwo cyabaye nyuma yaho . Kagame yakusanyije ibitwaro bye i Kamembe h’i Cyangugu afatanya n’abacanshuro b’i Burundi, n’Abanyamurenge baba hirya no hino mu nkambi ziri mu Rwanda, maze barambuka batera u Burundi, usibye ko kubera kuburirwa kenshi n’ubunararibonye mu butasi bw’i Burundi byatumye aba bateye basanga biteguwe neza bagubwa mpiri, abatarapfuye ubu bakaba bari mu maboko y’iperereza ririho ribashakaho amakuru arambuye.

Ibitero byari bigamije iki? 

Abarwanya Kagame Pawulo ubu bamufite mu biganza byabo nkuko tuzabibabwira ubutaha. Imyitwarire ye mu bibazo uruhuri afite niho ubu umushibuka uri. Kagame yahawe amakuru n’inzego ze z’ubutasi ko ngo FDLR yohereje abantu hirya no hino mu gihugu cy’Uburundi, Bukavu na Goma muri RDC ngo bakaba barihinduye ababturage, igihe cyo gutera bakazavamo abasoda bo kumuhagurutsa ku ntebe y’ikinyoma yicayeho mu Rugwiro. 

Ibi byatumye Kagame yiga amayeri yo gushaka ibyitso mu Burundi bikamufasha gukora ikirobeli( inyeshyamba) kigafata amajyaruguru y’u Burundi maze umupaka w’ u Rwanda ukaba uratekanye agasigara aryamiye amajanja ku mirwano RNC cyangwa FDLR bashobora kwegura igihe icyo aricyo cyose imbere mu gihugu; ibi akaba ariko yabigenje amaze kubona ko RDCongo yashatse kwigarurira afatanyije na ba Gashakabuhake imunaniye, agashingayo imitwe y’inyeshyamba irenga mirongo itanu(50) muri Kivu Zombi; akaba yaravugaga ko ntaho FDLR na RDCongo baca bamutera.

Ibibazo:

1. Ese aya makuru Kagame yahawe n’intasi ze yariyo cyangwa ni RNC na FDLR bazicuritse ngo agwe mu cyaha?

2. Ese Abarundi ko numvise basigaye biyita Imbonerakure, baba barashishoje bakareba kure bakabona akaga abaturanyi babo bishoyemo kuva muri 1996 igihe biyemezaga gukorana na FPR bahirika Mobutu?

Ibyo aribyo byose, Shikama twaburira Abashingantahe bose, bene wacu b’Abarundi ko gukurura wishyira ntaho bizabageza usibye kwisamburirako nk’impene wa mugani wabo. Mandela wabagejeje ku mpinga mwari mwarananiwe kuduga ngo muyigereko, ntazazuka kandi nta wundi muzabona nkawe kuko kumubona byaturutse ku mahirwe ya nyuma Imana yashakaga kubaha. 

Ari uwitwaza abwoko agashaka kugundira ubutegetsi, ari ushaka kubugeraho akoresheje ubugambanyi bumena amaraso y’Abarundi, abo bombi ndakangurira Abarundi b'umutima  kubashakira ibiziriko2 mukabashumika ku giti kimwe muzajya mubagaburirirako kuko ntaho bataniye na ya mpene yisamburirako, naho mwe abasigaye  mukomeze mufatane mu nda, abahutu abatwa n’abatutsi mugera ikirenge mu cya Rwangasore na Ndadaye, intwari z’Uburundi n’Afrika z’ibihe byose.
Ubutaha tuzabagezaho impamvu Kagame atazahunga nkuko abagaragu be bariho babitegura amanywa n’ijoro,tuzaburira umwe abategetsi umuhoro uraye ku gakanu, tuzabanyuriramo muri make ibya FDLR na RNC, n'uko M23(RDF) iriho itozwa ngo itere RDCongo.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355