Pageviews all the time

Abakongomani bariye karungu: Barashaka igihanga cya Perezida Joseph Kabila Kabange kugira ngo bamushyire aho yashyize intwari yabo General Andrea KISASE NGANDU bafataga nka Patrice LUMUMBA yishe ku italiki 06 Mutarama 1997 ku itegeko rya Paul KAGAME na Jack NZIZA/ UDAHEMUKA Eric

Karidinali Laurent Monsengo Pasinya Arikiyepisikopi wa Kinshasa wasabye polisi n'ingabo kutongera kurasa abenegihugu kandi ko bagomba kureka abaturage bakigaragambya baharanira uburenganzira bwabo

Mu minsi mike hano kuri SHIKAMA nabagejejeho inkuru yavugaga ko umutekano wa Perezida Joseph Kabila KABANGE ugerwa ku mashyi bigera n'aho yohererejwe ubutumwa bugufi n'umwe mu bamurinda ko byanze bikunze bazamwica.

Iyo nkuru nayo yaje nyuma y'indi nayo yavuzwe cyane aho ibitangazamakuru binyuranye bikorera i Kinshasa byemeje ko Kabila yohereje umugore we i Vatikani ngo Papa Faransisiko amusengere urupfu rumwegereye rubashe gukurwaho. Hano akaba yariyibagije ko atari ukuzura abo we yishe mu bihe byahise ndetse no mu gihe yategekaga.

Umuzimu wa se uramugenda runono!

Ikibazo kiri muri Afurika na magingo aya ni ukutigira ku mateka! Kabila akimara kubona umubyeyi we yishwe, ahari ubanza yari akwiye gukuramo ake karenge nyamara ntabwo byamushobokeye kuko ba mpatsibihugu bashyizeho se bari bagikeneye inyungu zikomoka kuri icyo cyemezo bafashe banyuze kuri Kagame na Kaguta Museveni.

Mpatsibihugu aracyanyotewe no guhindura abakongomani abacakara mu gihugu cyabo akoresheje abavantara!

Ubanza ku bemera umwaku, uwavuga ko ababiligi bateye umwaku abaturage ba Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo ataba yibeshye cyane. Kuva taliki 30 Kamena 1960, umunsi byiswe ko bahawe ubwigenge iki gihugu nta mahoro kigeze haba n'isaha imwe.

Patrice Emery LUMUMBA waharaniye ubwigenge yananiwe kumvikana na leta y'Ububiligi bwabonye ashaka kuburusha imbaraga bwiyambaza Amerika ngo bafatanye kumurwanya. Patrice E. LUMUMBA yatekereje ko yifatanije n'Uburusiya akinjira muri COMMUNISME wenda byari kugira icyo bitanga ariko amazi yari yarenze inkombe birangira bamuhitanye.

Abanyamerika n'ababiligi bakivugana Lumumba bashyizeho Mobutu abanyekongo kavukire bemezaga ko akorera abanyamahanga. Uwaje ku isonga mu kwanga ingoma ye ni Etienne TCHISEKEDI WA MULUMBA umaze imyaka irenga 50 arwanya ubutegetsi.

Igisekuru cya Kabila kigeze ku butegetsi ibintu byarushijeho kudogera. Abakongomani biboneye perezida arasirwa mu biro n'abamurindaga mu myaka itarenga ine nyuma yo guhambiriza Mobutu waje gupfira muri Maroc. Kabila Laurent Desire yahise asimburwa n'umuhungu we ubu nawe utorohewe na busa kuko ari hagati y'urupfu n'umupfumu.

Komanda Hypolite Kanambe Joseph Kabila Kabange, Kagame na Jack Nziza bishe intwari itazava mu mitwe y'abakongomani.

Ku italiki 06 Mutarama 1997, SHIKAMA ifite amakuru ko Paul KAGAME kuri iyo taliki yatanze itegeko ryo kurasa General André KISASE NGANDU araswa na Kabila. Uyu mujenerali yavukaga mu ntara ya KASAYI ari nayo Patice Emery LUMUMBA yakomokagamo. General NGANDU ni uwo mu bwoko bwitwa BATETERA bwa Lumumba.

SHIKAMA yabonye amakuru ko impamvu byashobokeye Kagame kumukoresha mu guhirika Mobutu byatewe n'uko yari ahuje ibitekerezo na General MULELE wamwiciwe mu maso n'ingoma ya Mobutu we akarokoka. Yumvaga rero uwaza wese arwanya MPR Ishyaka rya politiki rya Mobutu yageza Congo ku mahoro arambye.

Impamvu bamwishe ni uko yabajije impamvu bavugaga ko barwanira kubohora Kongo ariko aho kugira ngo bashyire mu bikorwa imvugo bavugaga ahubwo akabona bashishikajwe no gusahura umutungo kamere w'igihugu bagatunda bajyana i Kigali. Urupfu rw'iyi ntwari rwababaje bikomeye abakongomani bashyira mu gaciro ku buryo Kabila ntaho ari ndetse ari ugenda yanyaruka inzira zikigendwa.

Perezida wa repubulika umaze iminsi 5 mu bwihisho atinya ko abaturage bamugwa gitumo

Amakuru atangazwa n'ibinyamakuru binyuranye aravuga ko Kabila ubu yagiye kwihisha ahitwa KINGAKATI mu rwuri rw'inka ze. Ayo makuru aremeza ko mbere gato y'uko ata ibiro i Kinshasa agafata inzira, yasize ategetse ko bakuraho itumanaho rya terefoni na interneti. Ibi yabikoze kugira ngo ihanahana makuru hagati y'abaharanira uburenganzira bwabo ritihuta.

Muri ubu bwihisho arimo na bene nyina 2 hamwe n'umugore we twakuramo inyigisho ebyiri: Icya mbere ni uko mu by'ukuri adakwiye kwitwa perezida kuko umukuru w'igihugu ubundabunda nta cyubahiro akwiye. Icya kabiri dukwiye kwibuka uko byagendekeye Ben Ali muri Tuniziya, Kadafi muri Libiya, Hosni Mubarak mu Misiri ndetse n'uko biherutse kugendekera Blaise Compaore muri Burkina Faso.

Iyi myigaragambyo irimo kubera i Kinshasa na Goma ubanza Kagame aho ari i Davos mu Busuwisi idatuma agoheka

Buriya mubona politiki ibamo ibintu byinshi cyane. Nibuka umunsi umwe mu kiganiro n'abanyamakuru muri village Urugwiro Kagame atwiyama ngo ntitugahore tumubaza ibibazo bya Kongo Kinshassa ngo kuko byabayeho nawe ataravuka. Mu kuri yaratunyometse kuko niba umuriro waranakongejwe n'ababiligi ariko nawe yahushye mu ziko awufasha gukomeza kwaka.

Ubwo imyigaragambyo yabaga mu Misiri buriya Kagame yumvaga ari iyo bigwa bimuri kure nk'ukwezi. Imyigaragambyo ibaye muri Burkina Faso buriya nabwo Kagame yabonye ari iyo bigwa none umuyaga w'impinduka urahuhera munsi y'urugo ku muturanyi wa hafi ushoboka. Aha niho mvuga nti ubu Kagame arimo kwibaza ati ese mama noneho nibiva muri RD Kongo hazakurikiraho ikihe gihugu? Iki kibazo aramutse akibaza twaba tugihuriyeho!

Karidinali Laurent Monsengo Pasinya, Porofete MUKUNGUBILA na Etienne TCHISEKEDI barashaka kwirukana perezida Kabila ku butegetsi ku kiguzi icyo aricyo cyose

Mu by'ukuri, n'ubwo bivugwa kenshi ko agahwa kari ku wundi gahandurika, umugabo Kabila arasananiwe impande zose. Cardinal Laurent MONSENGO yatangaje ko bagomba kureka abaturage bagaharanira uburenganzira bwabo kandi ko adashaka kongera kubona polisi irasa abenegihugu.

Porofete Mukungubila we ahari n'uyu munsi ku bwe Kabila yarara ashizemo umwuka. Tubibutse ko uyu Mukungubila azirana na Kabila cyane akaba yari aherutse no gufungirwa muri Afurika y'Epfo akekwaho guhirika ubutegetsi mu masasu yasakurije ku kibuga cy'indege no mu nkengero zacyo mu ntangiriiro za 2014.

Etienne TCHISEKEDI nawe aho ari mu Bubiligi, n'ubwo asukuma kubera izabukuru kuwa gatatu yatangaje ko Kabila agomba kwirukanwa ku butegetsi byanze bikunze. Ibi byavugiwe mu kiganiro umuhungu we yahaye radiyo RFI y'abafaransa.

Aba bagabo uko ari 3 ni abantu bafite umwanya ukomeye mu mitima y'abakongomani, bavuga rikijyana kandi bumva na benshi kugera no ku rwego mpuzamahanga. Niyo mpamvu icyo aba bagabo 3 bashaka cyose ko cyakorwa muri RDC cyakorwa ari nayo mpamvu mbona Kabila bishobora kuzarangira asezerewe ku butegetsi nagira amahirwe ntibamuhitane nk'uko nawe atishe bake.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355