Pageviews all the time

Nyuma y’uko Kayibanda ahinyuye ko Habyarimana azamuhirika, uyu nawe agahinyura Magayane wamubwiye ko intsinzi izava mu kwegura ku butegetsi akabuha abanyanduga ngo kuko aribo bari bazi amayeri y’abatutsi, Perezida Paul KAGAME ubu niwe utahiwe yemeza ko azaca amazi abamwicaje ku butegetsi!/ TUYISENGE Garasiyani

U Rwanda rwarasananiwe: Hagati ni umwami wa byose mu Rwanda KAGAME, ibumoso bwawe ni BAZIVAMO Kirisitofe utagira ijambo ariko akaba yungirije umwami naho iburyo ni NGARAMBE umunyamabanga wa FPR akaba n'umuntu uzira abanyamakuru ibi bitavugwa 
Mu nama ya biro politike y’ishyaka rya FPR inkotanyi yabaye kuri taliki ya 20 ukuboza 2014 ijambo umukuru w’igihugu akanaba umukuru w’iri shyaka yahavugiye riteye kwibazwaho n’abanyarwanda tutanirengagije ibihe tugezemo mu mateka y’u Rwanda.

Ntabwo bimenyerewe ko muri politike cyane nk’imbere mu ishyaka FPR ryakunze kurangwa n’amayeri menshi bamwe bajya bavuga ko arenga ibihumbi, twe twemeza ko ubwo imyaka yari yihiritse irenga 25 ubu yari bube yarikubye inshuro nyinshi none byahe byo kajya!

Iyo usubiye inyuma mu ndirimbo za animasiyo za FPR, nk’igira iti :«kaze FPR urengere u Rwanda» amagambo meza ayirimo, biratangaje ko uwo muryango baba baririmba usoje umwaka wa 2014, umukuru wawo yivugira ku manywa y’ihangu ko azaca amazi umunyarwanda wese uri imbere mu gihugu.

Umunyarwanda wese uri imbere mu gihugu ni umunyamuryango wa FPR byaba k’ubushake cyangwa agahato kuko ufite akazi ka Leta acibwa amafaranga y’akamama ngo ni umusanzu byaba bimuvuye k’umutima cyangwa abihatiwe, mu giturage naho abacuruza butike batanga umusanzu utabavuye k’umutima byumvikane rero ko abo bose baba babaye abanyamuryango kuko bagira icyo bawugenera.

Ibidushengura muri SHIKAMA, ni ubu buretwa twazaniwe na FPR icuza abaturage utwabo ikagerekaho no kubaca amazi kandi ingufu iba yazivanye muri bo. Bisa neza n’igihe cy’ubwami ubwo washyiraga umutware utwawe wanagerayo ntanagushime nk’uko umuhanzi Bikindi yabiririmbye mu ndirimbo ye « twishimire ubwigenge » mu gice cy’amagambo kigira kiti : «...ibuka imisozi yose wirirwaga ugenda, amajoro urara rubunda, utuye umutware, ukabigomwa abawe babikeneye, kandi ntanagushime…maze wishimire ubwigenge…».

Amarembera y’ingoma y’inkotanyi

Mu kinyarwanda baca umugani ugira uti : «Nta gahora gahanze!» Bivuze ko nta kintu kitagira iherezo munsi y’izuba, aha mu gika cy’amagambo yavuzwe n’umukuru w’igihugu cy’uRwanda ati : « bamwe bavugaga ngo baca RPF amazi, ahubwo RPF izabaca amazi (….) urutugu ntabwo waruzamura ngo rusumbe ijosi »  k’umuntu umenyereye amagambo Perezida Paul Kagame akoresha, uretse ko na hano byumvikana neza kuko we yiyita ijosi abasigaye bakaba intugu, ntacyo gushyikirana n’abatavuga rumwe nawe bimubwiye, guhindura itegeko nshinga akongera kwiyamamaza nta cyabimubuza mbese kuri we aravuguruza uyu mugani yumva ko azahora ahanze kandi aganje i Rwanda.

Nkuko twabivuze mu mutwe w’iyi nyandiko, yaba Kayibanda yaba Habyarimana ndetse na Nyakubahwa Kagame, guca amazi abakwicaje mu byubahiro, abakugira inama n’abo muri mw’ishyaka rimwe mufatanije ntacyo bihindura mu byo baba bakubwira uretse kwiha amenyo y’abasetsi.

Iri jambo ryo guca amazi ku muyobozi w’igihugu ntirikwiye kuko atari ijambo ry’ikinyabupfura ! «Ese umukuru w’igihugu uca amazi, utamukemanga yaba akunda igihugu cye?». Birababaje rero kubona ijambo nk’iri rkunze kuvugwa n’abantu b’ikinyabupfura gike rikomerwa amashyi nk’uko byari bimeze mu gihe havugwaga ibigarasha mu minsi ishize».

Mbibutse ko guca amazi bivuze kwima agaciro icyo ari cyo cyose kije kikureba, kandi iri ni ijambo rikoreshwa n’abana y’imuhanda. Ibi rero nta kabuza ko biri muri bimwe byari byarahanuwe ko amarembera y’ingoma ya Kagame azaza bamwe baririmba amahoro ngo igihugu gifite umutekano kubera kumira bunguri umuti FPR yabahaye wo kuboza mu mutwe aho bakoma amashyi bataranumva ijambo rivuzwe kandi aribo babwirwa! Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda.

TUYISENGE Garasiyani
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355