Pageviews all the time

POLITIKI YA MUZUNGA, UBUSWA, GUHUBUKA, GUHUZAGURIKA NO KUVUGURUZANYA I KIGALI MU GATSIKO IRAKOMEJE: "RURA iremeza ko yibeshye ifunga BBC, Ambasaderi w'Ubwongereza i Kigali yatsembeye agatsiko, Martin NGOGA yahagaritse abigaragambya kandi atari urwego rubifitiye ububasha, Dr KAYUMBA Christopher yifashe ku munwa yumiwe; mu gihe Me UWIZEYIMANA Evode abonye imikorere ya ka gatsiko yitaga ak'amabandi akiba muri Canada"/ UDAHEMUKA Eric

 Uwo uri ibumoso ni Dr KAYUMBA Christopher umwarimu w'itangazamakuru
 muri ICK i Kabgayi na UNR i Butare wumiwe yifashe ku munwa naho uri iburyo ni Maitre UWIZEYIMANA Evode nawe wakuruye iminwa kubera gushoberwa n'imikorere
 y'abo yise
Agatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro

Hari igihe mbura uko ntangira inkuru kubera urusobekerane rw'amakosa akorwa mu gihe kimwe nk'aho abayakoze batumanyeho. Kagame wirirwa aririmba imiyoborere myiza ngo FPR yimakaje mu Rwanda, kugira ngo yemere ko u Rwanda aricyo gihugu gitegetswe nabi kandi mu kajagari kurusha ibindi byose ku isi; uwamujyana mu cyumba kirimo kwakira ibitekerezo by'inararibonye n'abanyamategeko ndemeza ko yasohokamo afata icyemezo cyo kwegura agaharira abandi.


Kagame yahahamuye inkomamashyi none biteje akajagari no kugongana kw'inzego i Kigali


Nyuma y'uko Kagame yikomye BBC ku Kimihurura ababishinzwe bagahita bibwiriza, nyuma y'uko ategetse ko bayifunga, nyuma y'uko abagore, abanyonzi, abamotari, abayaya n'ababoyi biraye mu mihanda i Kigali bamagana filimu batabonye, nyuma y'uko agatsiko kikomye Fred MUVUNYI, ubu noneho ikibazo cya Filimu ishinja Kagame kuba nyirabayazana w'akaga kose kagwiriye u Rwanda, Burundi na Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo kibaye politiki kandi gishobora kumuhirika.


Nyuma y'uko kuri uyu wa kane yakiriwe na minisitiri w'intebe wari wamutumiye ngo amuhendahende arebe ko igihugu cye cyakubita icyuhagiro BBC, ambasaderi w'Ubwongereza i Kigali yamutsembeye amubwira ko nta kintu na kimwe Leta ya London iteganya gukora kuri Filimu yahahamuye Paul Kagame.


Ambasaderi wa London i Nyarugenge yabwiye abanyamakuru asohotse muri Primature ku Kimihurura ko BBC ari ikigo cyigenga kandi ko Leta y'Ubwongereza idashobora kubangamira ubwisanzure bwa BBC mu kazi kayo ko gutangaza amakuru. Ibi bikaba bihita bivuguruza byuzuye inkuru ikinyamakuru IGIHE cyari cyatekinitse yavugaga ko inteko ishinga amategeko y'Ubwongereza yatangaje ko igiye kugira icyo ikora kuri iki kibazo nyamara abantu bajya ku rubuga rw'iyo nteko bagaheba mu minota mikeya IGIHE nacyo kigahita gitegekwa gusiba iyo nkuru kuko yari ikinyoma.


Ikigo RURA: Intandaro y'ifungwa rya BBC kuri FM i Kigali


Umucuri, icyuho no guhuzagurika mu mategeko y’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA byagaragajwe nk’intandaro y’ifungwa ry’ibiganiro bya BBC GAHUZAMIRYANGO. Komisiyo ishinzwe kwiga ikibazo cya filimi yakozwe n’ umunyamakuru Jane Colbin, Rwanda’s untold story, filimi yavuzweho gupfobya Jenoside
yakorewe abatutsi, yakomeje kwakira abatangabuhamya bavuga kuri iki kibazo. Kuri uyu wa kane, yakiriye ikigo cy’ igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, yari ihagarariwe n’umunyamategeko wayo Jaques Kabilu.


Dr Christopher Kayumba yumiwe naho Me Evode Uwizeyimana abona uko agatsiko gatoba igihugu ngo karategeka


Dr Christopher Kayumba yabajije RURA umubare w’ abanyarwanda bayihamagaye bayigaragariza ikibazo batewe na BBC byatumye bayihagarika, aho yagize ati: “ Ntekereza ko abanyarwanda barenga miliyoni 11, ukurikije umubare w’ abanyarwanda babahamagaye kuri iyo telefoni ni nka bangahe?” Maitre Kabilu wari uhagarariye RURA yasubije ko atazi umubare ariko ngo barenze batatu cyangwa bane ngo ubwo byerekana ko hari ikibazo.


Ubu ngo bikaba byerekana ko rwose byari ngombwa gufunga BBC kuri FM i Kigali. Naho Maitre Evode Uwizeyimana yavuze ko mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya RURA na BBC harimo icyuho gikabije kimwe n’ ibyirengagijwe mu gufunga BBC, aho yavuze ko itegeko RURA yagendeyeho ari rusange, maze agira ati: “Ni ukuvuga ko rero muragenda mukajya mu itegeko ryanyu mugateruramo le pouvoir discretionnel(ingingo cyangwa interuro menamutwe mu itegeko), mukaza mugahonda ku gahanga ka BBC yo idafite aho yinyagamburira, ishingiye kuri ayo masezerano gusa.Ngatekereza ko ahangaha hari ikibazo, ni ngombwa kureba ko ayo masezerano agomba no guhuzwa n’ itegeko mufite.”


Maitre Evode UWIZEYIMANA kandi yacyocyoye RURA kubera ubuswa n'igitugu itegekana abanyarwanda aho yabaye nk'ubaseka ashaka kwerekana ko bagenzura ibikoresho by'itangazamakuru ariko ntibagenzure itangazamakuru akaba yashakaga kuganisha ku cy'uko hafunzwe FM(iminara itatu ariyo JALI, KARONGI NO KWA NYAGACYECURU MU BISI BYA HUYE) ariko abantu bashobora kujya kuri murandasi bakumva BBC.


NGOGA Martin yahagaritse abamaganaga BBC kandi atari urwego rubifitiye ububasha


Ubuheruka muri Kigali n'ahandi mu gihugu hatandukanye harimo na Ngororero bakomeje gushishikara bamagana Filimu batigeze banabona. Nyuma y'uko Amerika ibabajwe n'uko BBC itavuga i Kigali kimwe n'Ubwongereza mu ijwi rya Ambasaderi wabwo i Kigali, abo mu gatsiko bahise bahagarika imyigaragambyo.


N'ubwo mvuze ko NGOGA Martin wigeze kuyobora ubushinjacyaha bukuru bwa repubulika ariwe wategetse ko kwigaragambya bihita bihagarara kandi nta rwego ahagarariye ruzwi n'amategeko, nta gitangaje kirimo kuko nta n'umuntu cyangwa urwego ruzwi kandi rwemewe n'amategeko rwatangije ku mugaragaro iyo myigaragambyo.


Ibi bimenyetso byose by'ingoma ayant FPR irimo kuzunga  muzunga kandi iyobowe n'abavuguruzanya mu gihe bakagombye kuzuzanya birerekana ko i Kigali ishyamba atari ryeru kandi ko iyi Filimu yahahamuye Kagame agomba kumenya ko ishyize iherezo ku ngoma ye!


UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355