Pageviews all the time

Isesenguramvugo, umuziki n'umurage ku bisekuru bizaza:"Jya ugirira abandi neza, jya ukorera Imana kuko nawe ntiwamenya icyo iminsi yakuzigamiye" BYUMVUHORE Yohani Batisita/ UDAHEMUKA Eric


Byumvuhore


Uramutse uhuriye mu nzira n'umunyarwanda ushyitse mu mutwe utari inkundarubyino ukamubaza kukubwira abahanzi nibura makumyabiri bubatse izina mu Rwanda kandi bagaha rubanda inyigisho zifatika, ndemeza ko mu mazina yakubwira habonekamo BYUMVUHORE Jean Baptiste, NKURUNZIZA François, MASABO NYANGEZI Juvenal, SEBANANI Andrea, KAYIREBWA Cecile, RUGAMBA Cyprien n'itorero AMASIMBI N'AMAKOMBE n'abandi.


Aba bahanzi ntondetse hano uko ari 6 buri wese muri bo yaba uwiruhukiye n'ukiriho bafite umwanya ntayegayezwa mu mitwe y'abanyarwanda.BYUMVUHORE Jean Baptiste ntawe utamuzi mu ndirimbo ye yitwa URWIRIRIZA, NKURUNZIZA François ntawe utamuzi mu ndirimbo ye yitwa UKO NAGIYE I BUGANDE, MASABO NYANGEZI Juvenal ntawe utazi indirimbo ye yitwa RUBANDA, SEBANANI Andrea n'utaramubonye akiriho iyo yumvise indirimbo ye yise MAMA MUNYANA akeka ko agihumeka, KAYIREBWA Cecile mu ndirimbo ye URUBAMBYE INGWE, RUGAMBA Cyprien n'itorero AMASIMBI N'AMAKOMBE mu ndirimbo bise UMUTI W'UBUTINDI, n'abandi.



Iminsi ikona ingwe kandi igateka inzovu mu rwabya!


Mu itangazamakuru rikorera abaturage, si ngombwa guhora gusa mu nkuru za politiki zimena umutwe ahubwo iyo politiki igorora ibigoramye ikanoza ibitanoze iyo uyongeyeho guhugura abaturage no kubagira inama birushaho gutanga umusaruro.


Muri iyi minsi muri SHIKAMA turimo kugaruka cyane ku buryo iminsi yumvisha uwahemutse kandi igahemba umugiraneza kandi bose ikabaha ibihembo bakiri kuri ubu butaka.


Iyi minsi, abakurambere bacu bari bazi neza ko umunyarwanda w'umutima agomba kuba NYAMUTEGERA AKAZAZA EJO. Abanyarwanda bazima bo hambere bari bazi neza ko guhemuka bigira ingaruka ku wabikoze no kuwo ahemukiye.


Mu rwego rwo guhana no gucyamura abatarahanuka, abakurambere bacu babaciraga imigani y'imigenurano iganisha ku minsi bagamije kubacyebura ngo ejo batazagenda ari ba ruvumwa nka wa wundi upfa bagapfa kwiriza mu mitima bavuga bati genda rwiza sitwe twabona tugukira.


Iyo abanyarwanda babonaga umuntu ufite amashagaga no kutumva, kwica inzirakarengane, guhemukira abatagomye, baramubwiraga bati ujye umenya ko iminsi ikona ingwe kandi igateka inzovu mu rwabya! Ni nk'aho bamubwiye ko ukiri ku isi byose bishoboka. Muzi ukuntu inzovu ingana nimutekereze kuyiteka mu keso gapfundikira inkono! Muzi ukuntu ingwe ari inyamahane, ariko iminsi ikayijya munsi ikayikiza ubugabo bwayo ikayikona.


Umuco wo kugira neza mu Rwanda wagiye he? Ni nde watwaye umutima abanyarwanda?


Abantu batandukanye bamaze iminsi bakurikirira hafi ibibera mu Rwanda cyane cyane abanyarwanda b'inzirakarengane bajugunywa mu migezi no mu biyaga babohewe amaboko inyuma nk'ikimenyetso cyerekana ko bicanywe ubugome bukabije.


Ibi ni ibikorwa by'ubugome ndengakamere bikorerwa ikambere hejuru mu butegetsi nyamara no ku mirenge ubugiranabi bwahawe intebe hose mu Rwanda. Cyera umwana yari uw'igihugu wamunyuraho akubagana, yangiza imyaka ku musozi, yonesha, yatindanye amazi mu nzira ukamunyuzaho akanyafu bityo ukaba utanze umusanzu wawe ku burere bw'umwana.


Ubu ntibicyemewe kuko Leta yashyizeho amategeko y'uko nta wemerewe gukubita umwana, ujya kumva ukumva umuntu w'umukambwe w'imyaka 75 ariyemerera ko yasambanije umwana w'imyaka 12 n'andi mabi menshi. Ibi byose bigira ingaruka byanze bikunze wabishaka utabishaka.


Ibyaha byinshi mu gihe gito: Ikimenyetso cy'umuryango mugari w'abantu wakomeretse


Usenya urwe umutiza umuhoro! Iterambere ry'u Rwanda mu bikorwa-remezo FPR yabihinduye iturufu n'igikangisho ihendesha ubwenge abazungu bakayihera amafaranga. Iyo uhagaze ku kibuga cy'indege i Kanombe ugaterera amaso i Remera, wagera Kimihurura ukitegereza mu mujyi hakurya ubona ko igihugu gikungahaye kandi gitengamaye ariko siko biri.


Inyubako ntabwo zihagije, ni na ngombwa kwinjira mu mibereho bwite y'umunyarwanda. Abanyarwanda ntibagitabarana, mu gitondo urumva ngo umuturanyi wawe yitabye Imana. Abantu barashimutwa amanywa n'ijoro igihugu cyose, abahanga baratsindira akazi bakakimwa ushatse kwitabaza ubutabera agakangishwa kwicwa cyangwa gufungwa, abakobwa n'abagore mu Rwanda barahabwa akazi babanje gusambanywa, gutsindira isoko rya leta bwo ni ukwitwaza imbunda n'amasasu menshi. Ibi byose kandi bikorwa mu gihe kimwe bikaba byerekana igihugu kirwaye kandi kitagendera ku mategeko.


BYUMVUHORE Yohani Batisita aragira abanyarwanda inama yo kugira urukundo kuko nabo batazi icyo iminsi yabazigamiye


Mu ndirimbo UMURAGE ya BYIMVUHORE arahanura umwana we amwigisha kugirira neza buri wese no gucisha make kuko nawe atamenya icyo iminsi yamuzigamiye. Muri iyi minsi abanyarwanda barimo gukora ubugome butagira izina babukorera abandi banyarwanda, birakwiye kubakebura bakibuka ko kugira nabi ntacyo bimaze. Kwica umuntu nta kintu na kimwe byungura kuko bucya ejo nawe ukamusangayo, kubeshyera abandi no kubagambanira ngo bacibwe imitwe ntacyo byunguye.


Abanyarwanda bo muri iki gihe bagira nabi bagomba kumenya ko uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo bityo abazaza hanyuma bakazaba babi kurushaho; ariko twize gukora neza, abarimo kuvuka bazarushaho kuba abanyangeso nziza bityo u Rwanda rukazaba rubereye bose. Byumvuhore n'umuryango muri SHIKAMA turamusuhuje kandi tumwifurije amahoro.

Kanda aha wumve indirimbo itagira uko isa ya Byumvuhore


UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355