Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO: Omar Bechir perezida wa Sudani kwizirika ku ntebe y’ubutegetsi mu rwego rwo guhunga ubutabera nka Kagame Pawulo w'u Rwanda/NKUSI Yozefu


Omar Hasssan Ahmad Al Bashir, prezida wa 7 wa Sudani yavutse kuri 1/1/1944. Yafashe ubutegetsi akoze kudeta muri 1989 yahiritse uwari umukuru w’igihugu Sadiq al-Mahdi. Amaze gutorerwa kuba prezida wa Sudani ubugira gatatu mu matora abenshi bemeza ko yarimo ruswa n’igitugu. Ku itariki ya 4/3/2009 Perezida Bashir yabaye perezida wa mbere ushakishwa n’urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rukorera I La Haye mu gihugu cy’Ubuholande ashinjwa ubwicanyi, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, no gusahura byose byakorewe mu ntara ya Dar Fur kuva muri 2003, LONI ikaba yemeza ko iyi ntambara imaze guhitana abantu barenga  ibihumbi magana atatu(300,000) b’abasivile ariko Leta ya Sudani yo ikaba yemeza ko hapfuye gusa ibihumbi cumi(10,000)


Abamushyigikiye bamubonamo umukiza naho abamurwanya bakamubonamo nyirabayazana yo gusandara kwa Sudani
Abasudani bashyigikiye Bashir bavuga ko yagaruye ituze mu gihugu cyari cyarazambijwe n’akavuyo katurukaga ku mashyaka atabarika yabarizwaga muri Sudani mbere y’uko Bashir afata ubutegetsi muri 1989. Aba bakomeza bemeza ko atari umutekano yagaruye mu gihugu gusa kuko yashoboye no guhashya icyago cy’inzara cyari cyugarije Sudani mbere yuko afata ubutegetsi, ubu iki gihugu kikaba cyihaza mu biribwa.

Abamurwanya bo siko babibona kuko babona Bashir nka Nyirabayazana yo kujanjagulika kwa Sudani. Shikama irabibutsa ko Sudani y’Amajyepfo ubu yiyomoye kuri Sudani mu matora ya Kamarampaka yabaye muri 2001 yerekanye ko Sudani y’Epfo ituwe n’abirabura b’abakirisitu n’idini ya gakondo bashaka kwigenga, igihugu cyabo kikava mu bukoloni bw’abarabu b’abayisilamu ba Sudani ya ruguru  babayoboye imyaka amagana. Si ibyo gusa kuko n’intara ya Dar Fur, amoko menshi arimo abirabura n’abarabu bashyigikiwe na Leta ya Beshir barwana kuva muri 2003 kugeza ubu, bikaba byaratumye Afrika yiyunze na Loni byohereza ingabo zo kubahirizayo amahoro.
Jenerali perezida Omar Bashir
Kuri iki kibazo cya Beshiri cyo kujanjangura Sudani hiyongeraho n’ikindi kibazo asa n’uhuriyeho na Kagame Pawulo. Nkuko Kagame atinya ko abo yiciye baba abahutu cyangwa abatutsi aramutse avuye ku butegetsi bamushyikiriza inkiko, niko bimeze no kwa Bashir. Igihe yafataga ubutegetsi ku ngufu muri 1989, nyuma y’amezi abiri gusa, hari abasirikare bakuru bafite ipeti rya Jenerali barenga 16 yashinje ko nabo bashatse kumuhirika, maze ategeka ko babarasa bose; niko byagenze rero aba basirikare bararashwe ndetse Bashir aza kwigarurira na bamwe mu bagore babo. Ntiyahagarariye aho kuko yahitanye n’umwe mu  bajenerali bamufashije gukora  kudeta akoresheje agisida ya kajugugu witwaga Ibrahim Shamsaddin ahita yigarurira umugore we Widad Babiker Omer n’abana be. Beshir nta bana yabyaye haba kuri uyu mugore wa kabiri n’umugore we wa mbere,  mubyara we Fathma Khalid; no ku bandi bose yabohoje bikaba ari uko .

Bashir yagiye asimbuka itabwa muri yombi ariko amaze noneho gushinjwa ibyaha bya jenoside, yahise agenda yikandagira.
Muri 2009, Bashir yatumiwe na mugenzi we wa Uganda Kaguta Yoweri Museveni mu nama y’afrika yiyunze(AU) ariko ntiyajyayo kubera ko imiryango itabogamiye kuri Leta yamaganye ubwo butumire. Kuri 23/10/2009, Bashir yatumiwe na mugenzi we wa Nigeria Umaru Yar’dua mu yindi nama ya AU ariko ntiyafashwe. Nyuma yaho yatumiwe muri Turukiya na Denmark nabwo ntiyafatwa. Urukiko mpuzamahanga niko rwakomezaga kongerera ibirego Bashir.

Aba yamaganwa nka Bihehe aho aciye hose
Mu matora aheruka kubera muri Sudani, hatangajwe kuri 26/10/2010 ko Bashir yatsinze amatora kuri 68% aba asimbutse itabwa rye muri yombi na ICC nkuko yabyifuzaga. Ariko ICC nayo yakomeje kumwotsa igitutu, Kuri 12/7/2010 nanone ICC yasohoye izindi nyandiko zo gufata Bashir hiyogeraho n’ibindi birego 3 ku byambere byo kuba yarakoreye jenoside amoko atatu yo muri Dar Fur ariyo Fur, Masalit, na Zaghawa

Muri Nyakanga 2013, Bashir yatumiwe muri Nigeria mu nama ya AU ariko yahamaze amasaha atagera kuri 24 kuko amajwi yaturutse hirya no hino ku isi asaba ko uyu mugabo yatabwa muri yombi. Muri Kanama 2013, indege ya Bashir yabujijwe kuvogera ikirere cya Sawudiya igihe yageragezaga kujya mu muhango wo kwimika Perezida mushya wa Irani Hassan Rouhani, iki gihugu kikaba aricyo giha intwaro nyinshi Bashir.

Amizero mu matora yo muri 2015 ngo akomeze ahunge itabwa muri yombina ICC
Ishyaka riri ku butegetsi muri Sudani riherutse gutangaza mu minsi mike ishize ko Jenerali Omar Bashir yatorewe kuyobora ishyaka bityo akaba ariwe mukandida w’ishyaka mu matora ataha yo muri 2015. Abakurikiranira ahafi ibibera muri Sudani, baremeza ko  kubera uburiganya n’igitugu byagiye birangwa mu matora yicyo gihugu Bashir yahataniragamo n’abandi bakandida, nta kabuza ko no muri 2015 bizavugwa ko yatowe! Ibi rero bikazaba bimuhaye agahenge ko gufatwa na ruriya rukiko, igihe cyose azaba yiyemeje kwigumira iwe muri Sudani ntatarabukire hanze.

Ibi ariko bizagira ingaruka zitari nziza kuri ejo hazaza ha Sudani kuko amahanga arangajwe imbere na USA n’Ubumwe bw’Ubulaya bishobora gutiza umurindi abashaka ko Dar Fur yiyomora kuri Sudani maze ikigenga; igihugu cya Sudani kikaba kibuze burundu ibice 2 byacyo by’ingenzi byari bitunze abaturage bacyo: Peteroli n’undi mutungo kamere byo muri Sudani y’Amajyepfo ubu yigenga n’inzuri, ubutaka bwera n’ubworozi bw’inyamaswa mu gihe Dar Fur nayo ihawe ubwigenge. Bityo igice gisigaye kikaba kigizwe cyane cyane n’ubutayu n’icyambu cya Port Sudan kiri ku Nyanja itukura.

Mu minsi iri imbere iki gice tuvuga nacyo gishobora kuvukamo akavuyo nk’uko byagenze mu ntangiriro ya za 1990s igihe abaturage bacyo bo mu bwoko nyamwinshi bwa Nuba bigomekaga kuri Leta kugeza igihe USA ziha gasopo Leta ya Khartoum ziyibuza gukomeza kurasa ku baturage bo mu misozi ya Nouba( Jabal Nouba)(ndlr: amateka yemeza ko aba Nouba aribo ba mbere babanje gucura ibyuma muri Afrika). Muri icyo gihe hakaba hari n’undi mutwe witwaje intwaro uturuka mu burasirazuba bwa Sudani wari ufite ibirindiro I Kasala habarizwa urugomero runini rw’amashanyarazi. Mu gihe Bashir rero yiyemeje gukomeza kugundira ubutegetsi,  ibi bice bindi nabyo bikaka ubwigenge, ashobora gusanga asigaranye umurwa mukuru wa Khartoum gusa!

Gushyira imbere inyungu bwite bya Bashir no kutareba kure by’abamufasha nibyo bisenya Sudani nkuko bimeze kwa Kagame
Nkuko tubibonye hejuru, Bashir mu gukomeza kwinaganika ku kadodo k’ikinyoma ngo adashyikirizwa inkiko mu gihe azi neza ko ibi biriho biba nyirabayazana yo gusenyuka kw’ igihugu cye, uyu mugabo biragaragara ko nta rukundo agifitiye. Abamuri inyuma kandi nabo ni uko kuko buri wese aho kugira inama Bashir ngo akore igikwiye ashyira ubutegetsi mu maboko y’abaturage ngo ajye kwisobanura muri ICC, bose barabara imishahara yabo yinjira buri kwezi bakesha ingoma ya Bashir bumva bashobora kubura mu gihe Bashir atakiri ku ntebe.
Mugenzi we Kagame nawe aba yamaganwa aho aciye hose
Ibi rero bikaba ari nako bimeze kwa Pawulo Kagame, aho uyu mugabo adakozwa ibyo gushyikirana n’abatavuga rumwe nawe ngo bashyire hamwe bagangahure igihugu. Ibiri amambu we ahitamo kwica, gufunga no gutorongeza buri wese udahumeka ibitekerezo bye, ndetse akanabasanga mu mahanga aho bamuhungiye. Kugirango yizere kuguma ku ntebe y’ikinyoma umwanya uhagije ngo adashyikirizwa inkiko, ubu ariho arubakisha gereza nyinshi hirya no hino mu gihugu, ubu gufunga bikaba byarabaye igikangisho mu Rwanda. Agatsiko kamuri inyuma ko gakora amabi ari inyuma y’ako kwa Bashir: mu gihe kaba gakoma amashyi iyo Kagame avuze intambara bazi umubare w’inzirakarengane zimaze kudutwara, hafi ya bose mu bakagize, barangije guhungishiriza abana babo I Buraya n’Amerika.
Gukoresha Amatora y'urukozasoni ngo agume ku butegetsi ahunge ubutabera

 Umuntu agenekereje yavuga ko ibyo aba bagabo bombi bakora ngo bahunge ubutabera, bimeze nk’ibyo ya nyoni yitwa Otirishe izwiho kuvuduka cyane ariko iyo biyiyobeye abantu bayiturubikanye ihitamo guhisha umutwe wayo mu musenyi, iby’igihimba gisigaye ntibiba biyireba! Ibyo aribyo byose baca umugani mu Kinyarwanda ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru, bitinde bitebuke, Kagame na Bashir bazashyikirizwa inkiko  bisobobanure ku bwicanyi bashinjwa. Ibyo aribyo byose baca umugani mu Kinyarwanda ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru, bitinde bitebuke, Kagame na Bashir bazashyikirizwa inkiko  bisobobanure ku bwicanyi bashinjwa. Ibyo aribyo byose baca umugani mu Kinyarwanda ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru, bitinde bitebuke, Kagame na Bashir bazashyikirizwa inkiko  bisobobanure ku bwicanyi bashinjwa.Ngo amaraso arasama; ntawe uzamena amaraso y’inzirakarengane ngo abikire, ni igihe gusa!

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355