Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO: NYUMA YO GUHINDURA ABAHUTU IBYO NTAZI BITAGIZE ICYO BIVUZE, NYUMA YO KWIRARA MU BATUTSI AGAFUNGA, AKICA, AKANASHIMUTA UBU AKABA YADUKIRIYE N'ABATUTSIKAZI BAKOMA UBUMWE N'IBIKOMEREZWA BYAMWICAJE MURI VILAJE URUGWIRO, PEREZIDA Paul KAGAME AHO BIGEZE MURI SHIKAMA TURABONA AMEZE NKA YA NKUNGUZI Y'INKWARE ISHOKA IMBEREBERE (AGACA) KAYIREBA!!! / UDAHEMUKA Eric

Ifungwa rya Colonel Tom BYABAGAMBA rishobora kuba rigiye gutuma byose mu Rwanda bihinduka FPR ya Kagame igasandara. Ikintera kuvuga ntya ni uko cyera cyari ikizira gufunga umubyeyi, umugore cyangwa umutegarugori.

Kuri Kagame nta mutima w'urugo:
Mu bihugu byose byo ku isi, umugore niwe mutima w'urugo, mu bihugu by'abayisilamu ho hari ibyo umugore aba atemerewe akenshi ubisesenguye atari ukumwanga cyangwa kumutsikamira ahubwo ari ukurinda cya gicumbi cy'umuryango abumbatiye. Kuri Kagame rero nk'uko kitazira guha umugore inshingano ziremereye urugo rukazahara, nta n'icyo bitwaye kumufunga umugabo n'urubyaro bagahobagira kuko urugo rutarimo umugore ntacyo ruba rumaze kandi n'iyo rwakimara, ruba rubuzemo ikintu cy'agaciro ntagereranywa.

Madamu KANTENGWA Angélique uherutse gufungwa yahoze ayobora isanduku y'ubwiteganyirize bw'abakozi mu Rwanda yari izwi ku izina KIMENYABOSE rya KESE SOSIYALI nyuma FPR ikayihindura izina ikayita RSSB (RWANDA SOCIAL SECURITY BOARD) hagamijwe kuyisahura bakayeza. Ubu Kantengwa mbere yo kumufunga babanje kumwirukana nk'abirukana umuboyi ukora mu gikoni dore ko aribo batagira amategeko abagenga.



Dr KANTENGWA yirukanywe nk'umuboyi:
Nk'uko nari mbivuze hejuru, umuyobozi mukuru w'iki kigo aba akomeye. Abantu i Kigali bakubiswe n'inkuba bumvise mu masaha atagera kuri 12 Kantengwa ategetswe gusohoka hakinjira Dr Daniel UFITIKIREZI wananyigishije muri Kaminuza nkaba muzi neza. Ubu niwe muyobozi mukuru wa RSSB nyuma y'uko abaye umwarimu muri Kaminuza agashingwa n'ishoramari no guhagararira inyungu za Leta muri RDB. Ibi kandi bihita byerekana ko n'uwinjiye mu mwanya w'ubuyobozi nawe nta bubasha  kuko nawe KAGAME ashobora kumuturumbura nk'uko yaturumbuye uwo yasimbuye.

KAGAME arimo kwikungurira:
Uyu Kantengwa avuka mu muryango w'abanyabubasha n'abanyamafaranga bo kwa KARUSISI na KAYITANKORE babaye i Kinshasa maze bagatunda amamiliyari yabo bayaha FPR ngo ifate ubutegetsi. Ni abantu bakomeye cyane, b'abatesi batazi ubucabiranya n'amanyanga kuko bavukiye mu biryo. Ikinababaje kikaba ko aba bose begereye Kagame ku buryo babishatse bamuhindura IKIGARASHA.
IFOTO: Lt. Col. GISHAYIJA Yozefu wari uzikuriye izi modoka mubona ku ifoto zigenda imbere n'inyuma y'umwami Paul Kagame yubikiwe imbehe none ari mu gihirahiro.

Murumuna wa Dr KANTENGWA witwa Dr TESI, ni umugore wa musaza wa Rosa Kabuye witwa Frank. Major Ptrick KARURETWA, umujyanama wa Kagame ni umuvandimwe w'uyu Dr Angelique Kantengwa. Captaine RUKI uba mu barinda Kagame ni musaza wa Dr Angelique Kantengwa wo kwa se wabo, kuko ari umwana wa Karusisi kandi Karusisi akaba ari murumuna wa Kayitankore. Uwitwa Ngendo Karusisi niwe ushinzwe umutungo muri Présidence ya Kagame.



Serwakira mu Rugwiro imeze nabi:
Kagame navuze muri iyi nkuru ko arimo kwikungurira ndetse ko ameze nka ya nkunguzi y'inkware ishoka agaca kayiteba ubu ntakigoheka kuko agiye kwicwa n'ubwoba. Muri SHIKAMA twigeze kubandikira ko Kagame ahinduranya abamurinda inshuro 3 ku munsi kandi ko ikiraka cyo kugena abamurinda cyari cyaregukanywe na BALINDA-ULK wamuhitiyemo kurindwa n'ABAGOGWE. Ubu noneho bigeze ku yindi ntera aho amakuru SHIKAMA ifite yerekana ko BALINDA yasimbujwe NYIRAMONGI ubu akaba ariwe urimo kugena abarinda umugabo we. Muti ese biteye bite?: Lt. Col. Joseph GISHAYIJA wari ukuriye za modoka mujya mubona zigenda imbere ya Kagame iyo agiye aho ariho hose imbere mu Rwanda, ubu yavanywe kuri

uwo mwanya uri STRATEGIQUE akaba ataragenerwa indi mirimo. Undi urinda Kagame wigijweyo ni Major GATARAYIHA wari mu barinda Kagame bya hafi azira ko yari inshuti magara ya Col Tom Byabagamba. Ubu bamusimbuje. Major KAMANA ukomoka mu Ngagara i Bujumbura mu Burundi aho Jeannette Kagame NYIRAMONGI yakuriye ari nayo mpamvu navuze ko umugore we ubu arimo kumupangira uburinzi.



INKUNGUZI Y'INKWARE ISHOKA AGACA KAYIREBA...
Inkware ni inkoko y'igasozi naho agaca cyangwa imberebere ikaba ikunda inyama y'inkware byabuze urugero kandi ikibazo bikaba bizirana nyamara byose bibana mu ishyamba. Imberebere iryoherwa n'umuhore w'inkware ku buryo iyo iyibonye ikora ibishoboka byose ikayica.

Hamwe n'ibi bimenyetso byose, n'iki kigereranyo, Paul KAGAME nawe muri SHIKAMA turabona ameze nk'iyi nkware kuko aba batutsi bamushyize ku ntebe arimo guhungeta abafunga uko ashatse nk'ufata ISENENE zaguye ku matara y'inzu ye nta kabuza bazamuhitana kandi bitari cyera kuko ibyo afite byose aribo abikesha kandi aribo bene igihugu n'ibyiza byacyo nduzi ko ABAHUTU bo ntawe ugifite uruvugiro uhereye mu 1994.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355