Pageviews all the time

Ngo Akabi gasekwa nk'akeza: Burya ingabo za FPR ziswe RDF zigizwe n'abantu batazi gusoma, kwandika no kubara, nyamara abanyarwanda benshi bari bazi ko ari Jenerali Ibingira ufite iki kibazo wenyine!/ NKUSI Yozefu



Abasoda ba Kagame barangije inyigisho zo gusoma, kwandika no kubara za ADEPR/Foto igihe.com
Iyo ugeze mu Rwanda bwa mbere, abantu benshi bihutira kukubwira ubwicanyi n'ubugome bya FPR. Ariko muri ako gahinda kari mu banyarwanda bose, ntikababuza kugira gutya bakakubwira n'utuntu dushekeje twazanywe cyangwa tugikorwa na FPR, maze bagaturika bagaseka ubwo nawe uti:"Kwee"

Tumwe muri utwo dushya FPR yakuriye abanyarwanda muri Uganda ni Ikimansuro abakobwa babyina basa n'abambaye uko bavutse kandi muri uwo mwitozo baba basa n'abakora injyanisha-bitsina, agatogo kirukanye ibijumba, ubupfubuzi bukorwa n'abagore b'abifite, bagakomezaaaaa,-------bakagera kuri jenerali wa Kagame usoma ikinyamakuru agicuritse akaba umwe mu bicanyi bakuru ba Kagame. Nta wundi utari Jenerali Ibingira bavumira ku gahera kubera amaraso yamennye mu Rwanda ariko yagera i Kibeho agaca agahigo.

Bakubwira ko uyu mujenerali ngo azirana cyane n'inyuguti ya "i" kuko iri mu zamugoye cyane gufata mu mutwe! Ni kenshi ngo yagiye ayituka ibitutsi bitabaho kugeza aho ayita akaginga kandi ko amaherezo ashobora kuyirasa.
" Harya ka kaginga gafite akadomo ku mutwe kitwa ngo iki? Aka kaginga karanduhije pe, uwakarasa"


Jenerali Ibingira/Foto internet

Muri aba banyarwanda bagiye bampa utu dutendo twa FPR ya Kagame, nta n'umwe wigeze amenya ko muri RDF atari Ibingira ufite ikibazo cyo gusoma, kwandika no kubara  wenyine dore ko ariwe bibandaho gusa. Nyamara  Kagame atangiye kugenda yerekana ko no mu makarita ye habamo ibigarasha dore ko ahora abeshya abanyarwanda ko ay'abandi ariyo bigarasha gusa. Aha murahasanga inkuru ya igihe.com irebana n'akazi katoroshye FPR isa n'iyashinze itorero rya ADEPR ko kwigisha gusoma, kwandika  no kubara abasirikare barenga ibihumbi 3000 kuva muri 2007; urahita umenya n'impamvu Leta y'Agatsiko ihora itera akavuyo muri iri torero: ni itorero riyoborwa na FPR ku buryo umuntu yarigereranya na bya bigo bya Leta bitabarika ishyiraho byo guha akazi Abagande. Dore uko igihe ivuga ku mahugurwa yo gusoma,kwandika no kubara  abahoze ari abasirikare ba Kagame bahabwa na ADEPR.

"Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wo Gusoma, Kwandika no Kubara wabereye mu Karere ka Rubavu, kuwa 8 Nzeri 2014, hatangajwe ko ku bufatanye na RDRC, Minisiteri y’Uburezi na ADEPR higishijwe abasirikare basubijwe mu buzima busanzwe bagera ku 2,698 kuva mu mwaka wa 2007, ariko abagishijwe muri uyu mwaka ni 698."

Abibwira rero ko Kagame ashobora gukozwa ikintu bita demukarasi basubize amerwe mu isaho. Umuntu ufite ingabo zuzuzyemo injiji nkuko ADEPR izita, yifata nk'Akamana kuko yumva injiji nk'izi zitamuvuguruza. Impamvu nta yindi ni  uko usibye no kudasobanukirwa na demmukarasi icyo aricyo, abantu nk'aba babona Kagame nk'umutabazi, umubyeyi watumye babona akazi nk'abandi ndetse bakarusha umushahara umuntu warangije Kaminuza, Kagame Paul yita " Injiji zize".

Gukoresha injiji mu mutekano wa rubanda ni ukoreka ighugu kuko mubyo ikora byose nta gusesengura ngo imenye ingaruka yabyo none n'ejo hazaza.Iyi politike yo guheza abaturage mu bujiji ngo ukunde ubayobore neza yakoreshejwe n'abakoloni aho bahaga uburezi ubwoko ubu n'ubu bashaka gushyira mu butegetsi bwabo bagaheza ubundi. Shikama yigeze gucisha inyandiko ku rubuga ibereka ko Kugeza muri 1947 ku bantu barenga 120 bari baraciye mu ishuri ryisumbuye rya ASTRIDA ryitwaga INDATWA ariyo Groupe Scolaire y'i Butare y'ubu, harimo umuhutu umwe gusa. Bityo, aba banyamwinshi ntaho bari guhera bahangara umuzungu baka uburenganzira bwabo.

'Ibi byabaye kandi no muri Afrika y'uburengerazuba yakolonizwaga n'Abafransa, aho usanga igice kinini cy'abaturage ari abayisilamu. Aho gushyiraho amashuri atanga inyigisho zigezweho zijyanye n'integanyanyigisho ya UNESCO, abakoloni barahumirije maze injiji ziba arizo zigarurira uburezi, zifata abana zibigisha IKOROWANI zibabwira ko gukurikira inyigisho z'abazungu ari ugukora icyaha. Nyamara aba BATALIBE ( iri jambo riva ku cyarabu TULABU= abanyeshuri) nibo abafransa bakoresheje mu ntambara ya mbere n'iya kabiri y'isi yose barwanya Abadage!

 Nkuko Kagame yatesheje aba bantu igihe bagombaga kuyoboka amashuri bakiga gusoma no kwandika, akabakoresha ibijyanye n'inyungu ze, yazigeraho ati nimugende mwige gusoma no kwandika ntacyo bikibamariye; niko byagendekeye Abatalibe batishwe ku rugamba, kuko France yabategetse gusubira iwabo bakajya mu buzima busanzwe, ntacyo bakimariye. Aba bantu bari barize ibyo kwica gusa murumva umutekano mucye bateje mu bihugu byabo bamaze gusubirayo. Ibi bikaba ari nako bimeze mu Rwanda, muri iyi minsi; ejo hazaza hakaba hahishe byinshi, igihe izi njiji zizaba zimaze kururirwa n'ubuzima kurushaho. Kagame useka abandi ko ari ibigarasha, ashobora kuzisanga ibyo yitaga amaturufu amuviriyemo ibigarasha maze agatsindwa kapa mu gihe izi njiji -nkuko ADEPR izita, Kagame akaba azita INTITI zitize- zizaba ziguye mu maboko y'umurokozi mushya!

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355