Pageviews all the time

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: "PEREZIDA Paul KAGAME MU Y'ABAGABO NYUMA Y'UKO IKINYAMAKURU KONGOTIMES CYAZINDUKANYE INKURU Y'UKO UBURUNDI NA R.D KONGO BIRI MU MYITEGURO YA NYUMA YO KUGABA IGITERO SIMUSIGA CYA GISIRIKARI KU RWANDA / UDAHEMUKA Eric


IFOTO : Perezida Obama wa USA yakira muri White House Petero NKURUNZIZA w'u Burundi na Yozefu Kabila KABANGE wa RD Kongo / Bazabe bari bagiye gusaba uburenganzira bwo kuribata u Rwanda no guha Kagame isomo???
Mu cyumweru gishize, ikinyamakuru VERITAS INFO cyatangaje inkuru yavugaga ko abaturage bo muri Kivu birirwa babona abasirikari bafite imodoka zambaye puraki z'i Burundi. Abantu bamwe baketse ko koko zishobora kuba ari INTWARAMIHETO Z'UBURUNDI ariko na none bakibaza icyo zihakora kikabayobera.Hari n'abaketse ko kubera ukuntu Kagame yavuyanze zaïre ya Mobutu guhera mu 1997, izo ngabo zishobora kuba ari iz'u Rwanda ziyoberanije zigamije kongera kujya gucukura utubuye ariko wabisesengura ntubashe kumva ukuntu babona puraki z'i Burundi.

BIRASHOBOKA SE???
Mu gitondo cyo kuwa mbere, taliki 15 Nzeri 2014 ikinyamakuru gikomeye i Kinshasa cyitwa Kongo Times usanga hano cyazindukanye inkuru idasanzwe kandi nshya mu myaka 20 Kagame amaze ku butegetsi i Kigali. Muri iyo nkuru icyo kinyamakuru kiravuga ko UBURUNDI na RD KONGO bari mu myiteguro yo kugaba igitero rurangiza cya gisirikari kuri Kagame kugira ngo bahirike ubutegetsi bwe kandi bakaba bizeye ko FDLR yabibafashamo.

Muri iyo nkuru, umunyamakuru mugenzi wanjye wayanditse ariko ntashyireho amazina ye, aremeza ko icyo gitero kigomba kugabwa ku Rwanda mbere y'uko amatora ya Perezida wa Repubulika mu Burundi aba muri 2015 kugira ngo KAGAME avanwe ku butegetsi mbere y'uko asoza umugambi wo kuyaburizamo.

KALANDIRIYE Y'AMATORA MU BURUNDI
Amakuru SHIKAMA twakuye ku rubuga rwa Komisiyo y'amatora mu Burundi yitwa CENI (Commission Électorale Nationale Indépendante) arerekana ko perezida w'iyi Komisiyo ariwe Nyakubahwa Ambasaderi Petero Kalaveri NDAYICARIYE ku italiki 18 Nyakanga 2014 yatangaje bidasubirwaho ko itora rya Perezida wa Repubulika mu Burundi rizaba ku italiki 26 Kamena 2015 kandi haramutse habuze urusha abandi amajwi mu bazaba bahatana, itora ryo gusubiramo(deuxième tour) biteganijwe ko rizaba ku italiki 27 Nyakanga 2015.

ESE MU MEZI 9 UBURUNDI NA RDC BABA BARANDUYE KAGAME BIDASUBIRWAHO?
Mbere yo gusesengura niba u Burundi na RD Kongo bashobora guhangamura igihangange Paul Kagame ubu umeze nk'umwami ugenga Afurika y'Iburasirazuba wongeyeho RD Kongo, birakwiye kubanza kureba niba impamvu zatuma Nyiricubahiro Perezida NKURUNZIZA Petero na YOZEFU KABILA KABANGE bagaba igitero ku Rwanda zihagiye cyangwa niba nta zihari kuko gutera ikindi gihugu bidakorwa bihubukiwe.

Duhereye i BUJUMBURA muri SHIKAMA twabagejejeho inkuru nyinshi zasobanuraga ukuntu perezida Kagame yatse Perezida Nkurunziza P. w'u Burundi inzira yo kugaba igitero kuri Tanzaniya amanukiye kuri SAGA PALAGE agaca mu muhora wa KIGOMA anyuze mu Kiyaga TANGANYIKA. Amakuru SHIKAMA twabonye adashidikanywaho yatweretse ko kubera ubucuti burambye hagati ya NKURUNZIZA na KIKWETE ahubwo yahise amumenyesha ayo mahano Kagame ashaka gukora muri REPUBULIKA YUNZE UBUMWE YA TANZANIYA, igihugu cyuje Demukarasi n'imiyoborere ntagereranywa kandi kitigezemo intambara n'amatiku nk'ibyayogoje u Rwanda n'u Burundi.

Hari andi makuru avuga ko kuva NKURUNZIZA amennye iryo banga akarisunikira Nyakubahwa Jakaya MRISHO Kikwete, Kagame yabaye nk'ugwa mu kimwaro n'ipfunwe niko gutangira kohereza maneko ibihumbi n'ibihumbagiza i Bujumbura agamije guhirika ubutegetsi bwa NKURUNZUZA bityo agashyiraho abazemera kumuha inzira yo gutera TANZANIYA. Ibi bikiyongeraho ko NKURUNZIZA ashaka kwiyongeza indi manda y'imyaka 5 n'ubwo Amerika yamuhaye gasopo.

Dusubiye i Kinshasa, Perezida Kabila KABANGE nawe ubu ari ku gitutu cy'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwe afatanije na USA aho nawe bamuhaye gasopo ko adakwiye kwiyongeza indi manda. Ayo makuru yatangajwe na Kongo Times arashimangira ko Kagame ashyigikiye ko i Kinshasa n'i Bujumbura hashyirwaho inzibacyuho bivuze ko ashyigikiye ko Nkurunziza na Kabila bava ku butegetsi. Izi mpamvu zikaba zihagije kandi zumvikana mu gusobanurira abaturage babo n'inteko zishinga amategeko mu bihugu byombi impamvu yo kugaba igitero ku Rwanda ariko mu isesengura ryanjye ndabona NKURUNZIZA ariwe ufite impamvu zihagije kurusha KABILA.

IFOTO : Perezida Obama wa USA yakira muri White House Petero NKURUNZIZA w'u Burundi na Yozefu Kabila KABANGE wa RD Kongo / Bazabe bari bagiye gusaba uburenganzira bwo kuribata u Rwanda no guha Kagame isomo???
Muri SHIKAMA ariko dukwiye no kwibaza impamvu iyi nkuru isohotse nyuma y'uko Kabila na Nkurunziza bakubutse i Washington kubonana na perezida Barack Hussein OBAMA wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ese aba bategetsi bombi baba baravivuganyeho na Obama Kagame bakaba bagiye kumukura ku ntebe kw'ibanga atarabutswe?

FDLR YAKWINJIRA MURI IYI DOSIYE ITE?
Mu gusubiza iki kibazo ndakijyanisha na cya kindi nari nibajije hejuru aho nibazaga niba koko bagiye gutera u Rwanda mu mezi 9 babasha guhirika ubutegetsi bwa Paul KAGAME wajujubije akarere k'ibiyaga bigari. Ikigaragara ni uko Kagame asananiwe n'abaturanyi be bose. Tanzaniya ntimureba neza na busa. FDLR imaze imyaka n'imyaniko isaba ibiganiro na Leta ya Kigali yarabyimwe none ubu Amerika irimo kuvuga ko ikwiye kurimburwa byihuse(ndavuga FDLR). Ibi rero n'ubwo mbona ko FDLR igikomeye ku mugambi wayo wo kunyura mu nzira y'amahoro ntibyayigwa nabi ibonye abakemura ikibazo cy'u Rwanda n'iyo itabigiramo uruhare.

UBUHANUZI: UBANZA CYA GIHURU MAGAYANE YAVUZE KIGIYE KUBYARA IGIHUNYIRA / IMPAMVU YO GUSUBIZA INGABO Z'U RWANDA MURI KONGO IRABONETSE
Mbibutse gusa ko FDLR Magayane yise RWARA RUBUNDIYE MU MASHYAMBA KANDI KO NIBYUTSA UMUGARA IGIHURU KIZABYARA IGIHUNYIRA, naho NSABAGASANI we akaba yarahamije ko ingabo z'u Rwanda nizisubira muri RD Kongo ku mugaragaro guhiga FDLR, urupfu rwa Kagame ruzaba rumugera amajanja. Muri ubwo buhanuzi, Nsabagasani yavuze ko izo ngabo nizimara gusubira RD Kongo Kagame azahita araswa n'inshuti ye magara hanyuma izo ngabo ibyo kurwana muri RD Kohngo zikabishingukamo zikihutira kuza guhosha ubwicanyi buzaba buri mu gihugu hanyuma igihugu kigaterwa ku mipaka yose.

Hamwe n'ubu buhanuzi SHIKAMA tubusanishije n'ibirimo kuba, turabona ko kuri Kagame impamvu yo gusubiza ingabo RD Kongo yabonetse kuko kuri Kagame aho kugira ngo uwo yita umwanzi atere u Rwanda, ahubwo u Rwanda rwamusanga iyo ari mbere y'uko we yinjira ku butaka bw'u Rwanda. Ni ukuvuga ko Kagame ashobora gutanguranwa akajya gusanganira iz'u Burundi n'iza RD Kongo muri Kivu mbere y'uko zambuka hakuno zerekeza mu Rwanda. Hamwe n'iri sesengura nabahamiriza ntashidikanya ko niba koko ibi bihugu byombi bifite umugambi w'intambara ku Rwanda, Kagame kumutsinda bitakenera ariya mezi 9 asigaye ngo amatora abe mu Burundi ahubwo ko mu isesengura ryanjye no mu kwezi kumwe bahirika ingoma ye kuko yarangije guhirima mu manga. Ibi ndabyandika kuko mu Rwanda mu nzego zose ibintu birimo gucika uhereye mu gisirikari, mu bucuruzi, ibura ry'akazi, isumbana ry'imishahara n'ibindi bibazo akangari.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355