Pageviews all the time

AMATEKA Y’U RWANDA : UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO. INYANDIKO YA 9 : UBUTWARI NO KWITANGIRA U RWANDA BYARANZE FORONGO NA BINAMA (Ibikurikira inyandiko ya 8)/UDAHEMUKA Eric

iyangire nk'ingagi
iyangire nk'igagi
Iyangire Kuzimira nkuko ingagi
yabayanze kugeza itabawe
FORONGO: Mu gihe abanyoro bagabaga igitero cya kabiri, umwami MIBAMBWE I, ab'ibwami n'iyonka, ingabo z'igihugu n'amashyo y'inka ze bose barahunze bahungira mu Bunyabungo. Abanyoro nyuma yo kubona igihugu bateye gisigayemo ubusa yewe habe n'inka, bahisemo gukurikira umwami Mibambwe aho yahungiye.

Umwami Mibambwe amenye ko abanyoro bateye u Rwanda bakomeje kumukurikirana, yahisemo tudakomeza guhunga ahubwo arahindukira ngo barwane bice iyo byagaciye.  Yabateye abatunguye batiteguye. Kubera ko abanzi b'u Rwanda bari batatanye kandi barushye kubera urugendo rurerure babonye ko abanyarwanda bashyize hamwe ari mutisukirwa.  Igikomangoma Forongo mwene Mibambwe I yatanzweho igitambo muri iyo ntambara aza kwicwa ku ikubitiro mu gitero cya mbere basakiranyemo mu gishanga cya MWAGA.

Mu ruhererekane rw'amateka mu Rwanda, Igikomangoma FORONGO niwe wabashije gutsinda intaganzwa z'abanyoro akoresheje imbaraga zakomotse ku maraso ye yabaye igitambo. Twibutse ko se wa Forongo ariwe umwami Mibambwe Sekarongoro I Mutabazi yakomerekeye ku rugamba rwa mbere yarwanye n'abanyoro bari barateye u Rwanda.

BINAMA: Ntitwavuga iyi ntwari tutifashishije ibyayibayeho mu gihe cy'itanga ryayo. Icyo arusha izindi ntwari zatabariye u Rwanda ni uko we byari bizwi ko azatangwaho igitambo na mbere y'ivuka rye. Mu yandi magambo yavukiye kuzaba igitambo bityo bategereza ivuka rye imyaka n'imyaka. Ku ngoma ya Yuhi Gahima bikekwa ko u Rwanda rwateye bitunguranye mu BUNGWE bwahuzaga imipaka n'amajyepfo y'i burasirazuba bw'u Rwanda.

Inyandiko zakuwe mu bubiko bw'amateka y'u Rwanda zitubwira ko kugira ngo umwami Yuhi II azabashe gutsinda iyo ntambara yishingikirije imbaraga zikomoka ku bapfumu n'abakonikoni bityo arongora umukobwa witwaga NYANKAKA mwene MAGUNGURU murumuna wa BENGINZAGE umugore wa SAMUKENDE umwami wa BUNGWE.


Nyuma y'ubukwe n'uwo mukobwa, umwami yamwohereje kwa musaza we SAMUKENDE mu rwego rwo kujya kumusura. Nyamara mu by'ukuri yagira ngo umwami SAMUKENDE amugarurire icyizere.Nyankaka aza gusama inda (gutwita) agaruka mu Rwanda abyara umwana wiswe ko ari uwa Yuhi II maze bamwita BINAMA. Uyu BINAMA yabaye ukomeye cyane mu Rwanda ku buryo n'uyu munsi hariho igisekuru cy'abitwa ABANAMA. Ku ngoma y'umwami MUTARA I Semugeshi, umwami wa 4 nyuma y'ivuka rya BINAMA, hongeye gusubukurwa igitero cyo kwigarurira ingoma y'ABENENGWE cyamaze iminsi itari mike.Nyuma yo kwigarurira UBUSANZA (i Kanombe ku matara y'indege) n'UBUFUNDU(Gikongoro/Nyamagabe) iki nicyo gihe BINAMA mwene Yuhi Gahima yishwe maze amaraso ye bayaminjagira ku butaka bw'ABENENGWE. Icyari kigenderewe cyagezweho kuko ingoma y'abenengwe n'akarere kayo kose byometswe ku Rwanda.

Abaturage bitwa ABANAMA bakomotse kuri BINAMA batuye ahahoze hatuye ABENENGWE n'uyu munsi bakoresha imvugo ishimagiza intwari zarumeneye amaraso aho bajya banyuzamo bakagira bati: "ADUKUYE AHO BINAMA YAKUYE UBUSANZA" bashimagiza umukurambere wabo BINAMA. 
(Biracyaza)

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355