Pageviews all the time

URUTONDE RW’IMIRYANGO IGIZWE N’UMUGABO N’UMUGORE B’IBIKOMEREZWA MU GATSIKO KA F.P.R Y’ABASAHUZI, ABAJURA N’ABICANYI RUHARWA IKEGETA UMUTUNGO W’IGIHUGU BIGATUMA, AKARENGANE, UBUJURA, UBUZIMA BUHENZE CYANE KURI RUBANDA RUGUFI NA RUSWA BYARABURIWE UMUTI MU RWANDA (igice cya mbere)/Gatendo A.

C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\muhongayire_wari_wayoboye_mineac-16c03.jpg
Madamu Senateri MUHONGAYIRE Jacqueline umugore wa Dr Habyarimana Jean Baptiste

C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\habyarimana-2453.jpg
Dr HABYARIMANA Jean Baptiste ushinzwe icyo Kagame yise Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge
















Irangashingiro: Mu 1990, FPR itera u Rwanda kimwe mubyo baregaga ingoma ya Habyarimana ngo cyari igitugu n’ubutegetsi bwikubiwe n’abantu bo mu kazu. Ubu rero ubutegetsi bwa FPR amahano bukorera abanyarwanda ari hanyuma y’ayo kwa Habyarimana kuko Habyarimana atigeze yica abaturage ngo ababuze amahoro cyangwa ngo ababuze guhinga ibyo bashaka mu masambu yabo.
Muri SHIKAMA twe tubona ko inyito AKAZU ku bwa MRND yasimbuwe nAGATSIKO ku bwa FPR ariko n’ubundi byose ntaho bitaniye. Niyo mpamvu mubona Kagame ahora ahinduranya abayobozi bafite amazina amwe adahinduka na gatoya. Urugero ni ihindurwa rya guverinoma riheruka kuba ejo bundi ahangaha.
Kubera ubukene buri mu cyaro cyo mu Rwanda, abaturage bakaba biyicira isazi mu maso, kandi abategetsi b’i Kigali bakaba bahembwa ibya Mirenge ku Ntenyo kandi ikirushijeho gushengura umutima bakabihembwa byikubirwa n’ingo nkeya aho usanga mu rugo rumwe umugabo ari minisitiri, umugore ari depite cyangwa senateri ku buryo wagira ngo ni ubwami.
Iyi mitegekere igira ingaruka mbi kuri rubanda wabishaka utabishaka kuko abaturage bagera aho bakamburwa uburenganzira bwose ku gihugu cyabo burimo no kwamburwa ububasha bwo guhaha ku isoko ry’imbere mu gihugu bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko riterwa n’uko abo baherwe batabura ayo guhaha.
Kubera iyi mpamvu, SHIKAMA twabateguriye inyandiko nshyashya kandi izakomeza ije kunganira ibindi bikorwa byo mu itangazamakuru twakoraga kandi nabyo bizakomeza kwandikwa. Icyo tugamije ni ukugaragaza ukuntu umutungo w’u Rwanda wikubiwe n’agatsiko gato cyane ka FPR kandi tukaba dushaka ko bicika burundu.
Birababaje kubona urugo rumwe rwinjiza miliyoni icumi z’imishahara mu kwezi utabariyemo ayo bahabwa bagiye mu butumwa bw’akazi ndetse n’ayo barya muri za bitugukwaha zitubutse, mu itangwa ry’amasoko kuko umukene atabona aho arira ruswa kandi abakomeye FPR ikaba itabafunga ahubwo ifunga abatanze ruswa ya 5,000 Rwf.
Mu rwego rwo kwamagana iyi mitegekere idahwitse yimakajwe na FPR kandi imeze nk’ubujura busahura igihugu tugomba no kubitangaza tukabereka n’amafoto yabo n’abaturage mwese  mukabimenya mukanabibwira abaturanyi banyu mbese bikazagera ku banyarwanda twese tukabyamagana ubutadohora. 
Umuryango wa Dr Habyarimana na Muhongayire, mu kwezi kumwe winjiza mu rugo Miliyoni 5  
Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda Nimero 92 /03 yo ku italiki 01 Werurwe 2013 hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 53/03 ryo kuwa 14/07/2012 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta y’u Rwanda turabonamo ibi bikurikira :

Turabonamo umushahara fatizo uhabwa Dr Habyarimana Jean Baptiste ushinzwe guhuza ibikorwa bya Komisiyo ya Kagame ngo ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge. Uwo mushahara ukaba ungana na Miliyoni ebyiri ibihumbi cumi na kimwe na magana cyenda na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (2,011,950 Rwf).
C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\habyarimana-2453.jpg
Dr HABYARIMANA Jean Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Kagame y’ubumwe n’ubwiyunge akaba n’umugabo wa Senateri MUHONGAYIRE Jacqueline
Umugore we Madamu MUHONGAYIRE Jacqueline mbere y’uko aza muri Sena ahazanywe na Kagame kuko byose ariwe ubigaba nk’umwami, yari minisitiri w’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba icyo gihe Kagame akaba yaramushyizeho ahubutse bitewe n’umujinya yari yatewe na Minisitiri MUKARURIZA Monika utarakiriye abari baje mu nama uko bikwiriye.
Nyuma y’uko Madamu Ambasaderi Valentina RUGWABIZA avanywe muri RDB akagirwa Minisitiri w’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, uwo yasimbuye ariwe Muhongayire yagizwe umusenateri aho agiye kujya ahembwa Miliyoni ebyiri buri kwezi nta n’icyo yakoze kigaragara.

Ni ukuvuga ko uru rugo ku kwezi kumwe rwinjiza Miliyoni enye n’imisago utabariyemo andi mahirwe bagenerwa na Leta kuko nk’abasenateri nawe yinjiyemo, iyo bakoze inama rimwe buri musenateri ahabwa ibihumbi ijana ngo byo kugura essence y’imodoka ye yamuzanye.!!!


Ikinyuranyo mu bukungu n’ubusumbane bukabije mu mibereho ya rubanda
Mu mahame fatizo ashingirwaho mu gutegura igenamigambi rya Leta harimo kunoza ibipimo bituma ikigero cy’ubukungu bw’igihugu gihora kimeze neza ku munzani ureberwaho uko gihagaze. Kimwe mu bituma bigerwaho kandi bigatanga icyizere mu baturage ni igenwa ry’imishahara y’abakozi ba Leta.  
C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\muhongayire_wari_wayoboye_mineac-16c03.jpg
Madamu Senateri MUHONGAYIRE Jacqueline akaba n’umugore wa Dr HABYARIMANA Jean Baptiste umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Kagame y’ubumwe n’ubwiyunge
Impamvu imishahara ya Leta ariyo shingiro ni uko Leta ariyo ikoresha abakozi benshi kandi bashobora kuzana impinduka mu bukungu bitewe n’amafaranga menshi binjiza. Icya kabiri ni uko ari bamwe mu bafite ububasha bwo kujya ku isoko.
Ibi rero bishobora kugirira akamaro abaturage iyo abakozi mu gihugu bahembwa imishahara ijya kwegerana. Birumvikana ko idashobora kungana kuko ntabwo Depite yahembwa kimwe na Mwarimu ariko ikinyuranyo kirimo ku ngoma ya FPR ni kinini cyane ndetse birengeje urugero ku buryo umutungo w’igihugu uwusanga mu biganza by’agatsiko gato cyane.

URUGERO RUFATIKA : Ibi se ndimo kubandikira birasobanutse mu mvugo yumvikana? Birasa n’aho bitakumvikana ariko ndashaka kubigarura mu mvugo yoroheye buri wese ku buryo byakumvikana bitagoranye. Tuvuge ko umuntu witwa MUKANTABANA acuruza amapera ku isoko rya Nyarugenge.
Tuvuge ko KABALISA ari umusenateri ku Kimihurura uhembwa Miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana ku kwezi. Tuvuge ko NZABANDORA ari umwarimu mu mashuri abanza akaba ahembwa ibihumbi mirongo itatu na bitanu ku kwezi.
Mu isesengura-mibereho turavanamo ibintu byinshi ariko twavugamo bicye. Icya mbere ni uko uyu musenateri Kabalisa ashobora guhemba abarimu mirongo itatu nka Kabalisa icyarimwe. Ibi rero bihita bizana ikintu cyo kwishishanya no gusuzugurana mu baturage kuko aba bantu mu by’ukuri mu bukungu ntacyo bapfana uretse gutanga imisoro.
Icya kabiri ni uko Mukantabana azagurisha amapera ye ku giciro kiri hejuru kandi Kabalisa akazayagura nyamara Nzabandora ntazayagura kuko nta bushobozi bwo guhaha afite bitewe n’umushahara w’intica ntikize.
Ibi nibyo tuzakomeza gusesengura ubutaha twibutsa ko icyo tugamije atari ugutaranga abayobozi nako abategetsi b’igihugu ahubwo tugamije ko imishahara ya Leta yasubirwamo ku buryo ikinyuranyo kimanuka cyane kuko ubu kiri mu bushorishori.
Mu nyandiko itaha tuzabagezaho umuryango wa Major KALIBATA Anaclet umuyobozi mukuru w’abinjira n’abasohoka (cya kigo muvuga ko gitanga passport) n’umugore we Dr Agnes Mathilde Kalibata wari Minisitiri w’ubuhinzi ariko Kagame akaba aherutse kumwohereza kuba umwe mu bayobozi ba kaminuza y’u Rwanda nkuru y'u Rwanda.

kanda aha utange igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko usome n'ibindi bitekezo biri ku rubuga

GATENDO A.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)      

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355