Pageviews all the time

ISESENGURAMVUGO NA POLITIKI. Faustin TWAGIRAMUNGU, taliki 03 Kanama 2014 ati : « Nimba perezida w’u Rwanda nzubaka urwibutso rw’ABAHUTU bishwe mu Rwanda no muri RD Kongo!». Yungamo ati : « Perezida wa USA George Walker Bush yatewe inkweto n’umunyamakuru muri IRAK (Kuwa 14 Ukuboza 2008) ariko nkaba nibaza niba abanyarwanda nabo barabuze inkweto ngo bazitere ubatsikamiye!» Nanjye nkagira nti :« Kagame kuko yari azi ko abanyarwanda azabatsikamira cyane yabategetse kwambara BODA-BODA gusa kubera ko yakekaga ko abaturage bashobora kuzarambirwa igitugu cye bakazamutera BODA-BODA Rukokoma amaze kubivuga!!!»/ BWIZA M.


MOUNTADHAR AL ZAIDI atera Bush inkweto ze Rukokoma

Mu cyumweru gishize, Tito RUTAREMARA yagiranye ikiganiro n’urubuga rwa Kagame rwitwa igihe.com.  Muri icyo kiganiro Tito Rutaremara yongeye kutwishongoraho cyane yerekana ko abahutu ntacyo turi cyo aho yavuze ko F.D.L.R igomba kuza yikoreye amaboko ikanyuzwa i Mutobo.
Muri icyo kiganiro Tito R. yasobanuye ko bo impamvu batashye barwana ari uko bari barabujijwe gutaha. Mu kiganiro gisa n’icyari kigamije gusubiza kubyo Rutaremara yatangaje, Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU wabaye minisitiri w’intebe w’u Rwanda wa 6 guhera taliki 19 Nyakanga 1994 kugera taliki 31 Kanama 1995 yavuze amagambo atatu atari yitezwe na benshi ariko abumbatiye ibisubizo by’amahoro ku bibazo by’u Rwanda.
Mbere y’uko SHIKAMA dusesengura izi nteruro eshatu umusaza Twagiramungu yavuze rimwe na rimwe usanga zinasekeje ku bamwumva batamumenyereye, twabanza kubabwira ko aba basaza babiri (Twagiramungu na Rutaremara) baziranye neza kandi ari abo mu gihe kimwe ikirushijeho bakaba baraniganye mu ishuri ryismubuye rya Saint Andre i Nyamirambo amashuri yisumbuye.

Intambara ku marembo y’u Rwanda : «Tuzabigenza nk’uko FPR yabigenje!»
Mu kiganiro na IKONDERA Info ku cyumweru taliki 03 Kanama 2014, Faustin Twagiramungu yongeye gushimangira ibyo yigeze kuvuga aho yabazaga umunyamakuru Jean Claude NKUBITO wa BBC ukorera i Buruseli niba gufatanya na TANZANIA mu kibazo cya FDLR ari icyaha.
Muri icyo kiganiro basobanuye ko iyo FPR ya Kagame na Rutaremara idafatanya na Uganda na Kagame ataba yicaye muri Village Urugwiro (ataba ari perezida). Mu rwego rwo kuzuza ibyo yavuze icyo gihe, Nyakubahwa Twagiramungu yongeyeho indi nteruro ikomeye kandi ishobora gushyira iherezo ku bibazo by’u Rwanda rumazemo imyaka 20.
Yagize ati : « Nk’uko FPR yanze gutaha yikoreye amaboko, natwe ntituzataha tuyikoreye». Mu yandi magambo ni nk’aho yavuze ati : «Nk’uko FPR yatashye yifashishije umunwa w’imbunda irwana rivuga natwe tuzaza ku mututu w’imbunda turasa kugira ngo tugere i Kigali kuko  Kagame yanze ko dushyikirana»
Ibi kandi bikaba bishoboka cyane kuko muri cya kiganiro nababwiye yahereye BBC i Buruseli(SHIKAMA tukaba tugifitiye kopi) yabwiye umunyamakuru wayo navuze hejuru ko FDLR atari ibimuga byaremaye bidashobora kurwana urugamba. Ariko twibutse ko uyu mugambi w’intambara waba ari nk’amaburakindi (uburyo bwa nyuma) kuko ubundi Twagiramungu ari umugabo w’amahoro ushaka ko ibintu birangizwa n’imishyikirano.
Iyi nzira y’amahoro kandi ayihuriyeho na FDLR nayo yakomeje gukomanga ku rugi rw’umutima wa Perezida Kagame imusaba kwicarana ku meza amwe ngo baganire ku bibazo ariko Kagame akarahira akirenga. Iyi ntambara rero Rukokoma aririmba icyatuma itaba kiri mu biganza bya Paul Kagame usabwa gushyikirana.

Perezida Faustin TWAGIRAMUNGU : «Urwibutso rw’abahutu biciwe mu Rwanda na Zaïre (RD-Kongo)»   
Twagiramungu umuhanga muri politiki ariko kandi akanayibamo inararibonye, iyi nteruro ishobora kuba igiye kumwongerera amanota n’ubundi yari asanganywe mu mitima y’abanyarwanda benshi ariko ku ibanga kubera gutinya igitugu cya Kagame aho ubu bamwe banahinduje amazina yabo bagategekwa kuvanamo Twagiramungu bagashyiramo andi bishakiye.   
Muri icyo kiganiro cyo ku Cyumweru, Umusaza Twagiramungu ubu wibera mu Bubiligi yavuze ko aramutse abaye Perezida w’u Rwanda (Kandi koko azamuba bidatinze) azahita yubaka urwibutso rw’abahutu bapfiriye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo no mu Rwanda.
Mvuze ko azaba perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuko ibimenyetso byose bibyerekana bihari kandi buri wese witegereza ashobora kubibona. Impamvu ya mbere ni uko ubuhanuzi bwo hambere cyane ku Rwanda bwavuze umuntu uzaba ushaje cyane kandi ari inararibonye uzaba uvuye hanze uzashyirwaho.
Uyu rero nta wundi utari Twagiramungu nshingiye no ku ibaruwa ejo yoherereje Perezida Barack Hussein Obama wa Leta zunze ubumwe z’Amerika amubwira ko atari akwiye kwakira Kagame w’umwicanyi mu nama irimo guhuza Amerika n’abakuru b’ibihugu by’Afurika.
Impamvu ya kabiri Twagiramungu azaba perezida ni uko nta wundi muntu wigeze agira igitekerezo cyo guhuriza amashyaka ya politiki hamwe kandi ngo abigereho uretse we ukuriye CPC. Ibi bikaba ari ingufu zikomeye zimwongereye ijambo mu rwego rwa politiki mpuzamahanga no mu karere.
Kubaka urwibutso rw’abavandimwe bacu b’abahutu barimbuwe n’ingoma y’inkoramaraso ya FPR na Kagame na Rutaremara byaba ntako bisa kuko abahutu bose nta n’umwe uvuyemo twamugajwe n’agahinda gaterwa no gutegekwa ku gahato kujya ku nzibutso z’abatutsi bishwe kibuka kandi abahutu bene wacu baryamye mu miringoti impande zacu.
Ubwo mu yandi magambo ni ukuvuga ko Twagiramungu naba perezida abahutu bose n’ababakunda kandi bakabasha kumva akababaro babayemo bazaba babonye uburenganzira nabo bwo kujya gutaburura imibiri y’ababo (y’abacu kuko nanjye ndiwe kandi nanjye Kagame yandimburiye umuryango angira imfubyi) bishwe na FPR bakabashyingura mu cyubahiro (ibi ariko nijye ubitekereje).
Ibi nibyo navugaga ko Twagiramungu ashobora kuba yigaruriye imitima y’abanyarwanda batari bake bahoraga bibaza uko bizagendekera abahutu bishwe. Iki gikorwa kandi kizanabyutsa umubano w’u Rwanda na RD Kongo kuko nabo bababajwe bikomeye n’abaturage babo barimbuwe n’ingoma-mpotozi ya FPR.
Iki gikorwa kandi cyo kubaka urwibutso rw’abahutu bapfuye kizashimisha Madamu INGABIRE UMUHOZA Victoire ubu urimo kuborera muri Gereza za Kagame aho nawe yatanze iki cyifuzo ubwo yari ahagaze ku rwibutso rw’abatutsi ku Gisozi. Icyo gihe INGABIRE azanezezwa n’uko icyo yaharaniye kigezweho.

Kuki mu Rwanda abaturage badatera inkweto ubatsikamiye ???
Ku italiki 14 Ukuboza 2008, uwo munsi Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika w’icyo gihe George Walker Bush mu kiganiro n’abanyamakuru i Bagdad mu cyumba kinini cy’inama yatunguwe no guterwa inkweto ebyiri n’umunyamakuru witwa MOUNTADHAR AL ZAIDI ufite inkomoko kavukire muri Irak akaba yaravutse mu 1979.
Uyu munyamakuru yari muri icyo kiganiro ahagarariye AL BAGDADIA TV itangaza ibiganiro byayo mu cyongereza ariko ikaba ifite icyicaro cyayo i Kayiro mu murwa mukuru wa Misiri. Uyu munyamakuru yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 muri Werurwe 2009 ariko aza kujurira akatirwa umwaka umwe aza kurekurwa(ava muri gereza) ku italiki 15 Nzeri 2009.
Video(3min)Perezida Georges Bush aterwa inkweto
n'umunyamakuru
Uyu munyamakuru yari agamije kwerekana ko atishimiye uburyo USA yari yijanditse mu ntambara yacaga ibintu muri IRAK ikaza no kurangira ihitanye perezida Saddam Hussein. Twakwibutsa abasomyi ba SHIKAMA ko mu muco w’abarabu gutera umuntu urukweto ari ukumusuzugura ku kigero cyo hejuru cyane.
Ibyo bikimara kuba, Kagame yahise ategeka ko nta munyamakuru uzongera kwinjira mu kiganiro n’abanyamakuru muri Village urugwiro yambaye inkweto ndetse ko tugomba kujya twinjiranamo amasogisi gusa.!!!
Icyo gihe sinigeze ntekereza ko Rukokoma azavuga iri jambo kuko muri icyo kiganiro yagiranye na IKONDERA-INFO taliki 03 Kanama 2014 yibajije niba abanyarwanda bo nta nkweto bagira ngo bazitere ubatsikamiye (Nta gushidikanya ni Kagame).
Kagame uzi neza ko yatsikamiye abanyarwanda bitavugwa yari azi neza ko bashobora kuzatekereza kumutera inkweto ariyo mpamvu navuze ko yategetse abaturage bose kwambara Boda-boda ngo ahari zo; kubera ko ari parasitiki nta cyuma kirimo nibanazimutera ze kuzamukomeretsa cyangwa ngo zimumenere amadarubindi.
ifoto  y'urukweto rwatewe Bush muri mize muri Amerika(Museum in TriBeCa, New York City.)
MOUNTADHAR AL ZAIDI atera Bush inkweto ze
Ariko biramutse bibaye byaba bitanze ubutumwa bukomeye ku banyarwanda n’isi yose ariko cyane cyane abaturage bo mu Rwanda yishe urubozo akabicarira imyaka 24 (imyaka 4 y’urugamba na 20 y’ubutegetsi) kuko muri iyi myaka yose bacecetse ariko bikaba bitavuze ko ntacyo bazi ko ahubwo ari ukubura ubatinyura.
MOUNTADHAR AL ZAIDI Ubu afatwa nk'intwari y'igihugu muri Irak
Mu Rwanda haramutse habonetse umuntu umwe agatera Kagame urukweto niyo rwaba ari Boda-Boda, ndetse n’iyo rwaba rushaje, yewe kabone n’iyo atarumuhamya ariko ku buryo bigaragara ko yari yarwerekeje mu cyerekezo Kagame aherereyemo, bishobora kwihutisha impindura-matwara Rukokoma anyotewe kandi natwe twese ni uko.

Ni nde se ushobora kubitinyuka?
Mu nshuro zitabarika maze kwitabira ibiganiro Kagame agirana n’abanyamakuru mu Rugwiro, nabonye nta munyamakuru w’umunyarwanda wabasha gutera urukweto udutsikamiye kuko tuba turinzwe cyane ndetse hafi y’uko buri munyamakuru aba afite umujepe umwegereye cyane ku buryo no kwegereza intoki ku kirenge byakugwa nabi.
Nyamara nk’uko umusaza nubaha cyane kandi nkunda TWAGIRAMUNGU Faustin yabyifuje si abanyamakuru gusa bashobora gukora icyo gikorwa cya gitwari no gutinyura abaturage mu guharanira uburenganzira bwabo. Kagame ahora asura abaturage mu turere kandi aba ari hafi yabo cyane, hashobora kuvamo intwari izandikwa mu mateka.
Ariko nk’uko nkunda kubyandika kenshi, nta demukarasi na revolisiyo bitagira ibitambo. Kagame ntiyaba afunga, aniga, yica cyangwa yangaza abanyamakuru bavuga ukuri barengera abaturage ngo arebere izuba uwakinisha kumutera urukweto cyangwa isogisi.
Umunyarwanda wakora icyo gikorwa cyo kwereka abenegihugu n’amahanga yose ko turambiwe uwo munyagitugu, yazandikwa mu gitabo cy’amateka n’intwari by’u Rwanda ariko Kagame ashobora guhita amwica nyamara nizeye ko abaturage bashobora guhita bashoka mu mihanda bakamuburana bikarangira Kagame ahiritswe maze ingoma-mpotozi ya FPR igahinduka amateka nk’uko Hosni Mubarak wa Misiri yahambirijwe akagenda shishi itabona.

Umugereka w’uko ba Minisitiri b’Intebe icumi bagiye bakurikirana mu Rwanda
Kubera ko twavuze muri iyi nyandiko ko Twagiramungu Faustin yabaye Minisitiri w’intebe wa 6 w’u Rwanda, SHIKAMA dusanze ari ngombwa kubagezaho uko ba minisitiri b’intebe bagiye bakurikirana mu Rwanda.
Uwabimburiye abandi kuri uwo mwanya ni KAYIBANDA Grégoire wagiyeho ku itike  y’ishyaka MDR-PARMEHUTU ku italiki 19 Ukwakira 1960 akavaho ku italiki  01 Nyakanga 1962 akaba yaramaze amezi 21 kuri wo mwanya.
Minisitiri w’intebe wa 2 yabaye Dr NSANZIMANA Sylvestre wagiyeho ku itike y’ishyaka MRND ku italiki 02 Ukwakira 1991 avaho taliki 02 Mata 1992 amara amezi 6 gusa kuri uwo mwanya.
Uwa 3 yabaye Dr Dismas NSENGIYAREMYE nawe wagiyeho ku itike y’ishyaka MDR ku italiki 02 Mata 1992 avaho taliki 18 Nyakanga 1993 akaba yaramaze amezi 15 kuri uyu mwanya.
Minisitiri w’intebe wa 4 w’u Rwanda yabaye Madamu UWIRINGIYIMANA Agatha nawe washyizweho ku itike y’ishyaka MDR ku italiki 18 Nyakanga 1993 yicwa ku italiki 07 Mata1994 akaba yaramaze ku butegetsi amezi 9 yonyine.
Minisitiri w’intebe wa 5 yabaye KAMBANDA Yohani nawe wagiyeho ku itike y’ishyaka MDR ku italiki 09 Mata 1994 avaho ku italiki 04 Nyakanga 1994 aho yamaze ku butegetsi amezi 3 gusa.
Minisitiri w’intebe wa 6 w’u Rwanda yabaye TWAGIRAMUNGU Faustin nawe wagiyeho ku itike y’ishyaka rya MDR ku italiki 19 Nyakanga 1994 avaho ahunze ku italiki 31 Kanama 1995 akaba yaramaze kuri uyu mwanya w’ubutegetsi amezi 13 yonyine ni ukuvuga umwaka n’ukwezi kumwe.
Minisitiri w’intebe wa 7 w’u Rwanda yabaye RWIGEMA Pierre Célestin nawe wagiyeho ku itike y’ishyaka MDR ku italiki 31 Kanama 1995 avaho nawe ahunze FPR imaze gusenya ishyaka MDR ku italiki 08 Werurwe 2000 akaba yaramaze ku butegetsi amezi 55 ni ukuvuga imyaka 4 n’amezi 7.
Minisitiri w’intebe wa 8 w’u Rwanda yabaye Dr MAKUZA Bernard wagiyeho ku itike ry’ishyaka MDR ku italiki 08 Werurwe 2000 avaho ku italiki 07 Ukwakira 2011 akaba yaramazeho amezi 127 ni ukuvuga imyaka 10 n’amezi 7.
Kuri MAKUZA Bernard icyo nakongeraho ni uko ariwe wamazeho igihe kinini kurusha abandi bose bategetse kuri uyu mwanya w’ubuyobozi. Ikindi ni uko MAKUZA ashyirwaho, KAGAME yari amaze gusenya ishyaka MDR akoresheje SAFARI Stanley ku buryo mu by’ukuri MAKUZA atakoreraga MDR ahubwo yakoreraga FPR.
Minisitiri w’intebe wa 9 yabaye Dr Pierre Damien HABUMUREMYI wa FPR wagiyeho ku italiki 07 Ukwakira 2011 akavaho ejo bundi ku italiki 23 Nyakanga 2014 amaze amezi 33 ku butegetsi. Naho uwa 10 ni MUREKEZI Anasthase witirirwa ishyaka PSD ariko mu by’ukuri akaba akorera FPR waragiyeho ku taliki 23 Nyakanga 2014 tukaba dutegereje kureba igihe azamaraho.

Kanda hano utange igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Amagambo wandika yose agomba kuba ari ikinyarwanda iyo uvanze cyagwa wanditse mu rundi rurimi bihita bijya muri SPAM tukazabibona bitinze!

BWIZA M.
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355