Pageviews all the time

IMPANUKA Z’IBINYABIZIGA ZIBERA MU MUHANDA MURI IYI MINSI MU RWANDA ZABA ZITERWA N’UBURANGARE BW’ABASHOFERI CYANGWA HABA HARI IKIZIHISHE INYUMA ???

C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\1406024130_img20140722wa0006.jpg
Kuva Kiliziya Gatolika yagera mu Rwanda mu 1900, kimwe muri byinshi byiyongereye mu muco w’abanyarwanda ni igisibo n’agaciro kacyo. Iki gisibo mvuga hano ni iminsi 40 itangira kuwa gatatu w’ivu kigasozwa ku munsi mukuru wa Pasika.
Mu myumvire y’abanyarwanda, mu gisibo kubera ko babaga bifitemo ko Yezu ari mu gihe cy’ibabazwa rye biyumvishaga ko ibyago byinshi cyane aribwo bishobora kubabaho. Ni muri urwo  rwego iyo wakoraga impanuka y’imodoka ugapfa mu gisibo bavugaga bati : «Igisibo kiramuhitanye!!»
Mu yandi magambo, ku banyarwanda, kudapfa cyangwa kudahura n’ibyago mu gisibo ni amahirwe akomeye atabonwa na benshi. Tugarutse ku birebana n’impanuka, urebye uko amategeko y’umuhanda ateguwe n’imbaraga ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikoresha, wakeka ko hari ikibazo.
Si ibi gusa kuko hiyongeraho n’amande y’umurengera ashobora kuba ataba ahandi ku isi arimo agera ku bihumbi mirongo itanu (50,000 Frw) ibyo bikajyana no kwihanangiriza abashoferi kudatendeka, kubategeka umuvuduko uri hasi cyane batagomba kurenza, kubabuza kuvugira kuri telefoni batwaye n’ibindi.
Ikibazo rero kikaba kumenya impamvu ibi byose birengwaho tukabona impanuka zikabije mu Rwanda cyane cyane muri iyi minsi zibangikanye n’itwika rya hato na hato zikanahitana abantu batari bacye kuko n’iyo yaba umwe afitiye igihugu akamaro kimwe n’umuryango we.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\1406024130_img20140722wa0006.jpg
Mu 1993, mu Rwanda habaye impanuka nyinshi zikomeye zigahitana abantu benshi, Leta ikavuga ko ari impanuka zisanzwe nyamara zabaga zikomotse ku mitego y’ababaga bahanganye mu ntambara. N’ubwo muri SHIKAMA tutakwemeza ko hari imitego irimo gutegwa ibinyabiziga cyangwa ngo tubihakane, ntitwabura kugira amakenga no gukomeza gukurikirana iki kibazo.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\1406024130_img20140722wa0004.jpg
Hari ikibazo kubona imodoka igarama ahantu heza gutya
Twibutse ko mu mpanuka ziheruka zahitanye abantu barenga 50 zirimo iyabereye i Kiziguro, Rubavu ikagonga urugo rw’ibitaro, Rwabashyashya ku Kamonyi igahitana benshi mu bari bavuye gushyingira(ubukwe), Gakenke igahitana abantu barimo n’abana bari bavuye guhabwa isakaramentu ryo gukomezwa, n’izindi tutarondora.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\CONCERNS\PHOTOS TOUTES\1406492848_img20140727wa012.jpg
Iyi yakomerekeje ku buryo bukabije abageni baganaga i Nyanza ya Nyabisindu
Hakwiye gukomeza gukorwa ubushakashatsi kugira ngo bimenyekane niba nta kindi kibyihishe inyuma kuko muri SHIKAMA twe tubona bigomba kuba atari gusa. Turakomeza kubikurikirana uko bwije n’uko bucyeye.   

BWIZA M.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD) 

 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355