Pageviews all the time

“ FDLR igomba gutaha ipfukamaye, FPR twe twaje turwana kuko bari baratubujije gutaha.”Tito Rutaremara aganira na igihe.com 1/8/2014. Tega amatwi Shikama ikubwire amwe mu mabanga utari uzi kuri ibi Rutaremara yita kubuzwa gutaha:menya ukuntu Rutaremara, Museveni n’abandi baciye hasi no hejuru ngo Habyarimana Juvenal atarangiza ikibazo cy’impunzi mu mahoro, kugirango bazakigire urwitwazo rwo kumena amaraso mu Rwanda no mu karere/NKUSI Yozefu

Tito Rutaremara
Imyanzuro yavuye mu nama mpuzamahanga yigaga ku kibazo cya FPR iherutse, ikaba yarategetse Paul Kagame gufatanya na FDLR bakubaka igisirikare cy’igihugu mu gihe cy’amezi 6 uhereye ku ya 5 Nyakanga 2014, no kubaka inkambi zizakira abatagiye mu gisoda mu gihe bazaba bategereje gusubuzwa mu byabo; ikomeje kubyinisha muzunga Ingoma y’Agatsiko, Shikama ikaba yarakugejejeho ku buryo burambuye igice cya mbere kirebana n'ibyategetswe Kagame, mu cyumweru gitaha tukazakomeza ku gice cya kabiri! Turakunyurira muri make hasi aha amacenga, amayeri, ubugome FPR ikoresha iyo ihamagariwe ikintu cyose kirebana n’amahoro y’abanyarwanda, mbere yo kugira icyo tuvuga ku Kiganiro Rutaremara yagiranye na Igihe .com avuga ko FPR baje barwana kuko bari barangiwe gutaha naho FDLR nize ipfukamye we na Kagame bayicishe I Mutobo aho abandi bahutu batahutse baciye.


 Uko igihe Paul Kagame yahawe kuba yashyize ibyo yategetswe mu bikorwa kirushaho kwegera, niko icyoba kirushaho gutaha Agatsiko no kubavugisha amangambure. Uwo ku isonga muribo ni Tito Rutaremara washinze FPR-Inkotanyi. Tito Rutaremara ajya gushinga uyu mutwe ubu ufatwa mu karere nk’umutwe w’iterabwoba, yifashishije impunzi z’abatutsi,cyane cyane izabaga muri Uganda ubu bakaba aribo basigaye bitwa FPR kandi bifata nk’aho aribo barazwe u Rwanda bahinduye akarima kabo!

Museveni n’abatutsi ba LUNARI(UNAR) babeshya Habyarimana ngo abafashe urugamba barangize ikibazo cy’impuzi zari ku mupaka w’u Rwanda mu nkambi zarirukanywe na Perezida Obote ku kagambane ka ba Rutaremara na LUNARI.
Bijya gutangira, mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye murri 1979 Museveni aza gutsindwa ahita ayoboka ishyamba kuko ngo yumvaga yaravukanye imbuto yo gutegeka kuva ari umuhima. Museveni yifashishije impunzi z’abanyarwanda, kandi afatanya n’abantu nka Rutaremara gukora ibishoboka byose ngo ingoma ya Milton Obote yirukane abanyarwanda babaga muri Uganda imbere no mu nkambi. Muribuka inkambi z’izo mpunzi zari mu majyaruguru y’u Rwanda za Kibondo n’ahandi kuva muri 1982 kuzamura.

Ibi kwari ukugirango babone ingabo zo kubafasha urugamba, no kwereka amahanga ko babujijwe epfo na ruguru mu Rwanda na Uganda, ko intambara batangije muri Uganda yumvikana, bityo n’iyo bapangaga kugaba ku Rwanda nayo izumvikana. Habyarimana yahagurukiye iki kibazo ariko Yoweri Kaguta Museveni n’abatutsi bari kumwe ku rugamba bamwumvisha ko abafasha, urugamba rwarangira bagasubiza abanyarwanda bari barahungiye  mu majyaruguru y’u Rwanda mu byabo. Habyarimana yabafashije atitangiriye itama: abasirikare , intwaro, n’ibimodoka by’intambara ndetse n’amafranga. Ibi byatumye Obote arushaho kurakara ku buryo abashoferi bacu batwaraga amakamyo bahoraga bafite ibibazo mu nzira no ku mipaka muri Uganda, utaretse  n’amatate ya buri munsi abakoraga ku mipaka y’u Rwanda na Uganda   bahuraga nayo.

Guhunda yo kuzatera u Rwanda imenywa  muri 1984
Mu kwezi kwa kane 1984 niho njyewe na mugenzi wanjye twavumbuye gahunda y’ibyo Museveni n’abanyarwanda bari kumwe bagombaga gukorera u Rwanda bakimara gufata ubutegetsi muri Uganda, nyamara imfashanyo ya Perezida Habyarimana Yuvenali yiyongeraga buri munsi ngo barangize urugamba vuba na bwangu! Icyari kubanza mu gutera u Rwanda kwari ugufungura abari bafungiye mu Ruhenegeri ngo babakoreshe mu ntambara, kwifashisha Koloneli Kanyarengwe wari warahungiye muri Tanzaniya akinjizwa mu gisoda cyabo ngo Abahutu barusheho kubayoboka.

kwinjiza intwaro mu modoka zijya kuzana lisansi I Nairobi na Mombasa, kuzana amazi mu mamodoka atwara lisansi amadolari yo kuyigura akigira gufasha abagombaga kuba bari ku rugamba, bityo n’igihugu cyose kikazisanga nta lisansi kigira! Shikama irakumneyesha ko tukimara kubona aya makuru, njyewe na mugenzi wanjye twakoze icyegeranyo gisa n’icyamagana ukuntu u Rwanda rwafashaga Museveni kandi tugashyigikira ko ikibazo cy’impunzi cyakwiganwa ubwenge n’ubushishozi, ndetse no gutuzwa kure y’umupaka zigashyirwa mu Rwanda imbere, na gereza ya Ruhengeri ikimurirwa hagati cyangwa amajy’epfo y’igihugu.


 Iki cyegeranyo  cyashyikirijwe uwari udukuriye( umuyobozi mukuru w’Iperereza”SCR” ryabarizwaga muri Perezidansi) tuza no gukora uko dushoboye umuntu waduhaga amakuru ngo ahure nawe amenye ibirushijeho hafatwe ingamba zihamye.Umubonano w’aba bagabo bombi wabereye muri village Urugwiro inshuro nyinshi mu gihe cy’amezi abiri. Byarangiye uwo mutegetsi afashe ibintu runono, wa mutangamakuru ahindurwa umubeshyi ndetse aza no gufungirwa muri 1930! Twaje guhura nyuma arambwira ati: “ abanyarwanda muri ibigoryi, ariko nyamwanga kumva ntiyanze kubona, muririwe ntimuraye”.

  Nyamara ibyo yavuze byose byaje kuba kuva muri 1990 kugeza ubu,  nkuko yarondoraga gahunda yabyo, hatabuze na kimwe! Nyuma niho naje kwibaza niba iki cyegeranyo mvuze hejuru cyarageze kwa Kinani.  Ikindi nkibaza na n’ubu: “ ese inzego zari zishinzwe umutekano za gisirikare zakoranaga n’uru rwego mvuze hejuru(SCR)?

 Inkotanyi zicengera mu bayobozi I Rwanda na Uganda, zikayobya abashakiraga umuti ikibazo cy’impunzi.
Nubwo umutwe wa FPR wari utarashingwa , muri 1984  abari bagize LUNARI bari bararangije kwiyegereza abo bazakorana mu ntambara bagombaga gushora ku Rwanda muri 1990. Muri 1983 na 1984, Musenyeri Nsengiyumva wari Arikiyepiskopi wa Kigali, yakunze kuncaho ku mupaka akambwira ko agiye i Kabale muri Uganda kuvugana na mugenzi we wa Kigezi Musenyeri Haremimana Barinabe wayoboraga diyosezi ya KIGEZI muri Uganda, akenshi yamugishaga inama y’uko ikibazo cy’impunzi cyarangira, dore ko ariwe wari ukuriye komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage muri MRND, ishyaka ryayoboraga u Rwanda.

Uyu mugande yaryaryaga Musenyeri wacu cyane; Musenyeri Nsengiyumva yavugaga make cyane ntabwo twaganiraga birambuye ahise ku mupaka ngo menye gahunda ye ku buryo bwimbitse dore ko na buri wese yatwishishaga ngo ibyo abwiye Maneko birara bigeze hejuru. Ariko kubera ko nakundaga kujya kuri uriya  mugenzi we wo muri Uganda i Kabale, mperekeje abantu binjiraga badakomanze kwa Perezida Habyarimana ntashaka kuvuga amazina yabo kubera impamvu zumvikana nashoboraga kumenya ibyo yabaga yaganiriye na Musenyeri  Nsengiyumva Vincent.

 Impamvu nabimenyaga ni uko  uyu we yaganiraga cyane atanyishisha kandi akagaragaza ko akunda u Rwanda kurusha benerwo, kandi akanyereka ko anyizera cyane nubwo njye namwishishaga. Ikigaragara ni uko yanekeraga LUNARI nkuko mubibona hasi aha. Ikindi mvuga ntaruka ni uko agomba kuba afitanye isano ya hafi n’umwicanyi mukuru Jenerali Jack Nziza.

Uyu mugabo rero, niwe wafashije Musenyeri Nsengiyumva kwizeza Habyarimana ko ikibazo cy’impunzi cyizarangizwa no gutsinda kwa Museveni, abanyarwanda bagasubira mu byabo muri Uganda, bityo akareka gutekereza ku zindi nzira zo gucyura impunzi mu mahoro nazo zariho zitekerezwaho n’ingoma ya Kinani.

Nyamara Inkotanyi zitera muri 1990, yagize uruhare rugaragara rwo kuziha radiyo Muhabura, moto n’amamodoka yahawe na papa ngo ayahe abapadiri ba diyosezi ye aza kubyihera Inkotanyi, ku buryo byateje ikibazo mu kiliziya muri Diyosezi ya Kigezi, abapadiri bamwivumburaho banga no gusoma misa kugeza igihe asa n’uwirukanwe na Papa, maze Museveni amuhungishiriza i Kampala amuha  kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya SIDA muri Uganda.


Tito Rutaremara

Museveni abeshya Habyarimana ko ibyo bavuga byo kumutera ari ibinyoma.
Mu kwezi kwa gatanu muri 1987, Museveni yari amaze hafi umwaka afashe ubutegetsi. Yaje gusura u Rwanda maze avugira kuri sitade Huye i Butare ibintu bibiri bikomeye:
1.    Yaravuze ati:» Ndagirango mvugire aha ko ntari umunyarwanda,Perezida Milton  Obote yakwirakwije ibihuha ko ndi umunyarwanda kugirango anyangishe Abagande.
2.    Ntabwo nzigera nemera ko hari abatera u Rwanda bavuye ku butaka bwacu bwa Uganda. Abavuga ko hari ibitero byaturuka Uganda ni ibinyoma.

Ngarutse ruguru gato, muri 1985 nasezeye ku kazi kubera impamvu zanjye bwite, njya kwiyigira ibyerekeranye  n’igenzuramitungo ry’amaposita kuri TSF mu Gitega cya Nyarugenge muri Kigali, muri 1987 njya kwiga muri kaminuza muri Libya nza no kubayo umwarimu muri kaminuza zaho mvayo muri 2007 njya kwigisha muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare. Buri munsi nakurikiraga amakuru y’u Rwanda, igihe cyose nari muri Libya.

 Muri 1989, nakubiswe n’inkuba numvise ko Kagitumba yatewe n’abasoda bavuye Uganda.Ariko numva  ko Inzirabwoba zabivuganye abarokotse Paul Kagame akabamarira ku icumu basubiye Uganda kuko ngo bateye igihe kitaragera.Nakubise agatima kuri cya cyegeranyo twari twaratanze, ndavuga nti Mana, biramutse bibaye impamo byagenda gute,uzemera koko ko haba intambara mu Rwanda? Natangiye gusenga cyane no gusoma bibiliya buri munsi; ngo igikombe cyari mubyo nari nzi  byategurwaga n’Inkotanyi kizarenge u Rwanda.

 Inama yagombaga kurangiza ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziba muri Uganda mu Gushyingo 1990 ku mupaka w’u Rwanda na Uganda i Cyanika,  igahuza  ba perezida Museveni na  Habyarimana na HCR. Inkotanyi zitera mu Kwakira 1990 ngo ziburizemo iyo nama.
Igitero cyo muri 1989, cyatumye Habyarimana afungura amaso, amenya yuko ibyo mugenzi we wa Uganda amubwira amuryarya. Dore ko i Kigali bari bafite n’amakuru ko Rutaremara na bagenzi be bashinze ishyaka rirusha ubuhezanguni LUNARI yo muri 1959! Ariko ntibyabujije bamwe mu bagombaga gufata ibyemezo kurushaho gushinga ibiro bya kabiri cyangwa bya gatatu akenshi byabaga bikorera FPR Inkotanyi yari imaze gushingwa.

 Indirimbo z’umuhanzikazi  Kayirebwa sesiliya wabaga i Buraya nazo zari zaratangiye kugera mu baturage mu Rwanda kuva muri 1983, ziri kuri za kaseti zibaburira amabi azababaho ariko muby’ukuri zari zigamije gukangurira abantu urugamba, urugero n’iyavugaga ngo: « Twaza mwajya hehe?»kandi yaranatumijwe kuririmbira abo mu Kazu ka Kinani muri 1986, ndizera ko n’iyi yayibatuye bakishima! Tukiri ku butumwa uyu muhanzikazi yahaga abo mu kazu, kugeza ubu Kayirebwa ntavuga niba mu ndirimbo ye « uwo Imana yahaye ubumanzi» uwo avugamo ari umugabo we, Kigeli Ndahindurwa, cyangwa Ikinani. Nayo irimo amarenga y’urwari rutegerje abanyarwanda.

Tugarutse kuri iriya nama ya Cyanika, Habyarimana  yitabaje HCR ndetse ayinginga asaba ko na mugenzi we Kaguta Museveni yayizamo kugirango bace burundu ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda, inama iremezwa umunsi n’isaha na bariya barebwaga na kiriya kibazo uko ari batatu bemeranya ko bazayizamo. Inkotanyi zasanze ko ikibazo cy’impunzi nikirangizwa mu mahoro nta kuntu Abahezanguni bo mu Gatsiko k’Abatutsi bavuye Uganda baziharira ubutegetsi bonyine.

 Dore ko mu ishingwa rya FPR-Inkotanyi mu Gushyingo 1987,  aba bahezanguni barangajwe imbere na Rutaremara, bari bararahiye ko icyitwa umuhutu cyitazapfa cyongeye gusunutsa ubuzuru ku butegetsi mu Rwanda. Ku itariki ya mbere  z’Ukwakira niho inyamaswa y’ihembe rimwe-FPR-  yatangiye gucura inkumbi mu Mubari wa Byumba.

 Ibyakurikyeho twese turabizi kuko ntawe bitagizeho ingaruka mbi usibye ako Gatsiko kari kifitiye abako muri Uganda, ubu bakaba baganje mu miturirwa i Kigali, bibitseho iyindi za New York, Berlin, Singapur, Dubai,n’ahandi. Bakaba bafite amadege batemberamo n’abazungu, naho iwacu rukinga babiri! Turirirwa turaswa ku manywa y’ihangu nk’inyoni, tugatwikirwa ku manywa y’ihangu izabo zirinzwe n’imitwe y’iterabwoba itabarika ihembwa amafaranga yavuye mu cyuya cyacu.
Biracyaza,-------

Shikama ituye aka karirimbo ka John Bebwa Rutaremara na FPR ye.
        ICYO DUSHAKA NI AMAHORO
Ese munyarwanda we wanze iki?
-      Nanze kuba inkangara y’ubugome.
-      Nanze kuba inkangara y’ubujiji.
Ese Munyarwanda wowe ushaka iki?
-      Njyewe icyo nishakira n’amahoro
-      Njyewe  icyo nifuza n’ubuvandimwe n’ubumwe by’abaturarwanda.

NKUSI Joseph
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355