Pageviews all the time

Sipesiyali. POLITIKI N’UMUTEKANO : LT.GEN. CHARLES MUHIRE WATUKIWE NA PEREZIDA KAGAME MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO KU KIMIHURURA MURI Mata 2010 AKANAMUTEGEKA KURAHIRA KU GAHATO IMBERE Y’ABADEPITE KU NSHINGANO NSHYA NYUMA Y’IMINSI ITATU GUSA AGAHITA AFUNGWA; AKUWE MU GISIRIKARI KU GAHATO KUBERA UKUNTU BENE WABO BO MU GATSIKO KA FPR BAVANYE I BUGANDE BAMUJUJUBIJE KUVA BAGIFATA UBUTEGETSI MURI NYAKANGA 1994 BAMUKEKAHO KUVUKA MU BWOKO BW’ABATWA IBYO BIKAMUHINDURA UMUNYACYAHA KURI BO!!!

Jenerali Muhire
Muri iki cyumweru dusoje Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME yirukanye mu gisirikari (yasezereye) abagera kuri 843 barimo n’abafite amapeti yo hejuru yo mu rwego rwa Jenerali bakaba barimo na Lieutenant General MUHIRE Charles.
Kubera ukuntu uyu muvandimwe w’umunyarwanda w’inzirakarengane (Lt. Gen. Charles MUHIRE) Kagame yamutesheje umutwe guhera muri 1994 bagifata ubutegetsi bikagera n’aho bashaka kumwica ariko Imana igakinga ukuboko, uyu munsi SHIKAMA tugiye kubagezaho inkuru isesenguye ibabwira inzira y’umusaraba MUHIRE Charles yanyuzemo.
Mu kubabwira iyi nzira turanaboneraho kubereka ikimwaro cya Kagame imbere y’abo ahemukira n’uburyo bo bamurusha ubutwari n’ubupfura kuko bamwihorera bakicecekera aka wa mugani w’abakurambere uvuga ngo : «Agakambye ugatega u Rwanda!»  

Inkuru nahagazeho
Muri 1997 nagiye kwa Major John BIRASA umwe Shikama iherutse kubabwira ko IBINGIRA yajyanye umugore we muri RWANDATEL agategeka umuyobozi mukuru kumuha akazi ngo kuko iyo umugabo we(BIRASA) aba akiriho aba ari General.
Mushobora kwibaza impamvu nagiye kwa Major muri kiriya gihe kandi byari bigikomeye FPR yica abantu rivuga n’ubwo n’ubu itatworoheye. Rero mushobora kumbaza niba ndi umusirikari. Ntabwo ndi umusirikari ahubwo mbibutse ko impamvu najyagayo kenshi ari uko mukuru wanjye yari umwe mu barindaga Major BIRASA bityo ngakunda kujyayo gukina nabo amakarita n’igisoro.
Ubwo nari ndiyo, Majoro BIRASA yabajije mukuru wanjye ati : Niko sha uwo musiviri ni uwahe yangereye mu rugo ate ? Mukuru wanjye amusubiza ko ndi murumuna we. BIRASA wari imfura ati ni kaze hano ngasomye ku icupa(inzoga).
Icyo gihe nari muto ariko ntari umwana wo guta umutsima kuko nari mu myaka 19 yose. Ni uko banyweye inzoga nanjye bampaho ngiye kumva numva Colonel NDUGUTE abwiye IBINGIRA na BIRASA ngo ariko ba sha muzi ko burya Charles MUHIRE ari UMUTWA yungamo ati kandi iki kintu PS (Kagame ) azakimuziza natikuriramo ake karenge hakiri kare.
Muri politiki nta jambo ry’imfabusa ribamo
Nimutekereze, icyo gihe nari ntaranarota ko nzaba umunyamakuru kuko nari nkiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 3. Icyo gihe kandi sinari nzi MUHIRE Charles uwo ariwe ndetse sinari nzi n’ibizamubaho hanyuma kuko nari nkiri muto ariko nzirikana ibivugiwe imbere yanjye.
Mbaye umunyamakuru nk’uko mwahita mubitekereza, nagize ububasha n’uburenganzira bwo kwinjira henshi niba atari hose mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda ibi bikajyana no kumenya abayobozi b’inzego zo mu butegetsi bwite bwa Leta barimo n’abasirikari n’abapolisi.
Umnsi umwe abanyamakuru twagiye gukina umukino wa Tennis n’abategetsi bakuru mu rwego rwo gutara icyaka ahitwa NYARUTARAMA TENNIS CLUB hanyuma byarangira inzoga z’ubuntu zikaza kunywerwa muri Hôtel ya Gen. IBINGIRA Fred iri aho Nyarutarama ni uko mbaza abandi banyamakuru bagenzi banjye kunyereka Général MUHIRE Charles bakimunyereka mpita mbona ari umusore mugufi mwiza ukomeye kandi ucyeye useka neza kandi ugira urugwiro.
Nkimara kumbona nahise nkoma agatima kuri ya magambo numviye kwa Major BIRASA aho yari atuye ku Kacyiru-Kimihurura munsi y’icumbi ry’Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, ni uko ntangira gukurikirana bucece kandi ku giti cyanjye umubano wa Kagame na MUHIRE ngahora nibaza ibibazo byinshi.
Ikinyamakuru UMUSESO cyabaye igitambo
Kubera ukuntu MUHIRE yize ari umuhanga kandi akagira igikundiro mu basirikari bato kandi nawe akabubaha bitangaje, byaje kugaragara ko ari mu bakunzwe cyane maze Kagame avuga ko atitonze mu  minsi mike ashobora gukurwa ku ntebe n’umwana w’umutwa MUHIRE niko kumuhimbira ibyaha atakoze ngo arya ruswa akanasuzugura.
Kagame yahise akwirakwiza mu basirikari ko MUHIRE yashakaga guhirika ubutegetsi n’indi myitrwarire idahwitse mu gisirikari, ibi kandi bikaba byaragize ingaruka no kuri Major Jill RUTAREMARA nawe watangiye kurebwa ikijisho na KAGAME ngo kubera gukundana na MUHIRE kandi Jill RUTAREMARA icyo gihe yari umuvugizi wa MINADEF nyuma aza no kwirukanwa abizize asimbuzwa Joseph NZABAMWITA uriho ubu.
Jenerali Muhire ahatirwa gusinya nyuma yo guhatirwa kurahira
Ikinyamakuru UMUSESO cyakanyujijeho mu Rwanda kandi kikahakora amateka, mu nimero yacyo yasohotse mu mpera za Werurwe 2010, KABONERO Charles yanditse inkuru avugamo ko Lt. Gen. Charles MUHIRE na Major General KARENZI KARAKE bari mu mazi abira, ko bagiye gutegekwa kurahirira inshingano nshya ku gahato imbere y’abadepite ku Kimihurura hanyuma bagahita bafungwa bitarenze iminsi itatu(3).
Icyo kinyamakuru kikigera ku isoko ubwo ku Kimihurura harimo imyiteguro yo kurahiza abayobozi bashya ba gisirikari muri MINADEF barimo na Charles MUHIRE. Uyu musirikari akibimenya (abisomye mu Museso) ariko n’ubundi yari abizi ku munsi wo kujya ku Kimihurura kurahira, yanze kujyayo arahakana aratsemba.
Kagame yirukanye UMUSESO mu gihugu imbere y’inteko y’abadepite
Umunsi General MHIRE Charles arahira muri Mata 2010 nari nicaye mu nteko ishinga amategeko ku Kimihurura. Uwo munsi, Perezida Kagame yagombaga kuvuga ijambo saa cyenda na mirongo itatu. Ubwo ni ukuvuga ko imihango yo kurahira yari gutangira saa cyenda.
Abanyamakuru twinjiye mu Nteko tubona abadepite bameze nk’abanyagiwe tuyoberwa icyabaye. Nahise negera umudepite umwe wanyoboye muri Kaminuza ataraba we mubaza ibibaye ambwira ko Kagame yaheze hanze kubera ko General MUHIRE yanze kuza kurahirira inshingano nshya kandi ko Kagame yategetse ko agomba kuza byanze bikunze.
Umuyobozi mukuru w’ABAJEPE barinda Kagame witwa Colonel Tom BYABAGAMBA akaba n’umugabo wa Merry BAINE wayoboye ikigo cy’imisoro n’amahoro yahise yinjira arembuza Jill RUTAREMARA, Kagame amutegeka kohereza Special Forces kujya mu rugo kwa MUHIRE kumuzana akarahira ku gahato.
Muhire baramuzanye bagiye kurahira yanga kuzamura akaboko ngo afate ku ibendera uko bikwiye kuko yari azi neza urumutegereje. Abashinzwe protocole bamusubirishijemo nabwo abivuga atabikuye ku mutima bamuhaye igitabo cyo gushyiramo umukono ku ndahiro ye aracyanga ahita ajya kwiyicarira. Ubwo yari amaze kugirwa umugaba w’ingabo wungirije.
Mu ijambo Kagame yahise avuga n’uburakari nk’ubw’intare yakomeretse  (kuko byose yabirebaga) yavuze ko yiyamye ku mugaragaro ikinyamakuru UMUSESO kimutegekeramo ndetse ko yibaza icyo inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) yayoborwaga na MULAMA Patrice ibura ngo ihagarike burundu UMUSESO umuvangira.
Kagame yongeyeho ko niba bashaka ko akomeza kuyobora u Rwanda bagomba kwirukana ikinyamakuru UMUSESO byanze bikunze cyangwa bagahitamo umuseso we akegura. Ibi akaba yarabivuze kuko cyamumeneye ibanga n’umutwe yari yakinnye MUHIRE na KARENZI wo kubarahiza bagakeka ko abafitiye icyizere nyuma akazabatega igico kikabica batarabutswe mu gihe badakeka. Ubwo umugambi we umupfubana utyo.
Kuri MUHIRE, Kagame yavuze ko hari abantu biyita absirikari ariko mu by’ukuri atari bo bitewe no kurangwa n’imyitwarire idahwitse nko gusuzugura no kurya ruswa. Ubwo yavugaga Muhire wari wanze kuva mu rugo n’aho aziye akanga gusinya no kurahira uko bigenwa n’itegeko nshinga.
Mu minsi 3 gusa Lt. Gen. Muhire yarafunzwe
Nk’uko byari byanditswe n’UMUSESO, nyuma y’iminsi 3 bamaze kurahira, Gen. MUHIRE na KARENZI bahise bafungwa babahimbiye ibyaha byo kurya ruswa ngo n’indi myatwarire idahwitse mu gisirikari. Ibi byahise bijyana no kwirukana UMUSESO mu gihugu binaviramo KABONERO Charles wawuyoboraga guhunga igihugu.
Mu rwego rwo kumwumvisha, kumushinyagurira no kuyobya uburari, JENERALI Muhire
niwe bahaye kuvuga ijambo mu izina ry'abasirikare birukanywe. Gereza yamugize
 igisenzegeri nka Maitre Bernard NTAGANDA

Kagame yikoze mu nda atabizi
Uyu MUHIRE kimwe n’abandi benshi bavuye i Bugande Kagame yagiye abahemukira akabafunga, abandi akabakubita inshyi mu biro bye kandi ari abantu b’abagabo bubashywe, abandi akabica, abandi akabahimbira ibyaha byaba ngombwa akanabarigisa imiryango yabo ntizamenye irengero ryabo.
Ibi byose abo abikorera ni abamufashije kugera ku butegetsi atari kwiyicazaho iyo aba wenyine. Ibi kandi binagaragarira mu bikorwa bya Kagame ubwe byo kwivuguruza no guhora ahindagurika mu migambi, ibikorwa n’ingeso kuko uyu MUHIRE wirukanywe na Kagame; uyu Kagame muri Nyakanga 2007 yamwambikiye kuri sitadi Amahoro i Remera umudari w’icyubahiro kubera ubutwari n’ubudatsimburwa byamuranze mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Ibi bikorwa byose Kagame akora byo guhemukira abo bavanye i Bugande ingaruka yabyo irunduye izaba ko bazamwivugana kuko n’abasigaye bagikorana nawe batamushira amakenga kuko ashobora kwica buri wese n’igihe cyose atitaye ku bizavugwa na rubanda cyangwa ingaruka ku muryango w’inzirakarengane.
Ibyo MAGAYANE yahanuye rero kuri Kagame ko azaraswa na bene nyina (abo bavanye i Bugande) i Bugesera kandi akaraswa n’umuntu yizeraga kurusha abandi ndetse akamurasa mu gihe atakekaga birashoboka cyane urebye ubugome n’ubuhemu yakoreye abanyarwanda bose ataretse n’abamufashije kurwana urugamba rwamuhaye ubutegetsi.
Kuba MUHIRE kandi yirukanwe mu gisirikari ariko MINADEF yo ikavuga ko ari ugusezererwa, njyewe nk’umusesenguzi mbibonamo ikimwaro cya Perezida Kagame cyo kubona umuntu yazengereje guhera muri 1994 kandi we ntacyo amutwaye akiriho agihumeka. Imana ikomeze ifashe MUHIRE Charles kandi imurinde.
Lt. Gen. Charles MUHIRE uwo ariwe muri make  
Lt. Gen. Charles Muhire ni umunyarwanda kuri se na nyina akaba yaravukiye i Byumba mu 1958. Yize icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi bw’abantu muri Kaminuza yitwa Mulago Teaching Hospital muri Uganda  ahabwa iyo mpamyabumenyi muri 1979 mu gashami kitwa Orthopedie na Traumatologie.
Lt. Gen. MUHIRE Charles yinjiye mu gisirikari cya Uganda mu 1986. Yagiye muri Afurika y’Epfo kujya kwiga ibyo kuyobora imirwano ikorewe mu kirere hakoreshejwe indege. Muhire yakoreye u Rwanda imrimo ikomeye kandi itandukanye. Kuva mu 1995 kugera mu 1997 yabaye umuyobozi w’igenamigambi ry’ibikorwa n’amahugurwa bya gisirikari muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.

Mu 2007 nk’uko nabyanditse hejuru, yahawe umudari w’ishimwe. Muri Mata 2010 nibwo yafunzwe azira ko azwi, akubahwa bikomeye kandi agafatwa nk’igihangange n’abasirikari yayoboraga kimwe n’abaturage bityo Kagame amukeka ko ashobora kumuhirika amuharabika avuga ko avuka mu batwa kugira ngo amwangishe abaturage n’ingabo nk’aho abatwa bo atari abanyarwanda nk’abandi.
BWIZA M.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355