Pageviews all the time

Rwanda: Paul Kagame yategetswe na muganga we kuza kureba umupira i Burayi!

Uburwayi buragwira! Kagame yicaye mu kibuga muri Portugal (Real Madrid na Atletico Madrid) ari kureba umupira w'abazungu kugirango ashobore kubona ibitotsi !
Mu kinyarwanda bagira bati ” Ishyano ni agacuma , urweso bakoramo!!” Mu cyaro iwacu iyo umugabo w’umuhinzi afashe udufaranga twavuye mu ikawa, mu dushyimbo bagurishije..., akajya kutunywera urwagwa akatumara abana babirukaniye minerval ku ishuri, buri wese amubonamo umugabo-gito. Mu mujyi sinzi ibyaho cyane, ariko nkeka ko umukozi ukorera umushahara akawumarira kuri ka Mutzig no mu tubyiniro abana babuze amata, nawe yitwa uko!!!!
Abanyarwanda twagushije ishyano rero, kuko umukuru w’igihugu Paul Kagame afite imyitwarire itagize aho itandukaniye n’iyo habe na mba!!! Ubwo abanyarwanda barira ayo kwarika mu bukene burenze kamere, abategetsi bo; Kagame abari ku isonga; barasesagura umutungo birenze ukwemera!
Uburwayi buragwira! Kagame yicaye mu kibuga muri Portugal (Real Madrid na Atletico Madrid) ari kureba umupira w'abazungu kugirango ashobore kubona ibitotsi !
Uburwayi buragwira! Kagame yicaye mu kibuga muri Portugal (Real Madrid na Atletico Madrid) ari kureba umupira w'abazungu kugirango ashobore kubona ibitotsi !
Si inkuru mbarirano, ejobundi ubwo Real Madrid yakinaga na Ateltico Madrid final y’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwabo mu bihugu by’Uburayi; Paul Kagame Perezida w’Urwanda rukennye nka Yobu (ndlr: nka Yobu wabuze ibintu bye byose), niho yari yibereye!!!! Yaremeye ahagurutsa indege akora urugendo rwo kujya m' Uburayi kureba amakipe atazi iyo ajya n’aho ava, aho akina umupira.
 
Mu iperereza twakoze twasanze Kagame akomeje kumererwa nabi n’indwara ye y’ibisazi ifite ibimenyetso byo guhangayika cyane, no kwikanga agakomye kose. Yakomeje kubura ibitotsi kugeza n’aho imiti ye y’ibitotsi itakimufataNgo Umuganga we w’umunyamerika yamusabye kuzajya agerageza gusaabana cyane akajya mu bindi bikorwa bidahuye n’imirimo ye y’akazi, akajya mumikino aho abantu benshi baba bateraniye. Ngo yanamusabye kugerageza gukora amasaha make kandi imirimo ye imwe n’imwe akayiha abandi bantu bakaba aribo bayikora, bityo ngo akaruhuka bihagije, naho ubundi, ashobora kuzavanamo imyenda akiruka ku gasozi ku manywa y’ihangu izuba riva!
Abahanga mu ndwara zifite ibimenyetso nk’ibyo Kagame agaragaza bemeza ko inama muganga we yamugiriye arizo ndetse ko zishobora kumufasha. Gusa, hari ukundi yazikurikiza atabyitwayemo nk’umugabo gito ujya kwinezeza abana nyina abakubitira kuryama! Izo nama aramutse azikurikije neza , imfungwa zifunze zizira kwikanga ubusa kwa Paul Kagame , ntizakomeza kuzura mu buroko.
Abanyarwanda nukubitega amaso twizere ko iyi nama umukuru w’igihugu yagiriwe nabahanga azayubahiriza, kandi abasenga basenge kuko umukuru w’igihugu iyo atameze neza twese turahungabana, naho rubanda rwagiseseka bo bakahagwa!
Source: inyenyerinews.org

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355