Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Iterambere Kagame yirirwa abeshya Amahanga n'Abanyarwanda yahumye, ryari kuba ari nka Paradizo igihe cya mbere ya 1990, ureke ubu rimeze nk'ikiriyo!/BAKIZIMBWA Pawulo

Inyandiko yahise bwaa mbere kuri Shikama kuri 28/6/2014
Nkaba mboneyeho no kubashyikiriza intashyo y'umugabo BAKIZIMBWA Pawulo Kizito mukunda cyane; nahuguka azongera kubagezaho inyandiko ze mukunda kandi si kera!


Muri aka karuri uyu mukecuru araranamo n'amatungo ye. Imfashanyo zo kumwubakira zigiriye kwubaka imiturirwa y'abanyagatsiko/Foto Kigali Today.Foto Kigali Today.                                            
http://www.kigalitoday.com/spip.php?article9632
Abatagera Ibwami babeshywa byinshi koko! Agatsiko kayobowe na Kagame kamaze kubona ko Amahanga yatahuye inkota kabagishaga abantu ariyo Jenoside yakorewe Abatutsi, kahise gahimba indi mitwe yo kuba karangaje amahanga ho gato ngo kabanze gategure neza inzira kazacikiramo ubwo biza bigakomeranye gatangiye kwishyuzwa inka ya Nyangara.

Iterambere birirwa baririmba ni irihe?

Iyo uganiriye n'Umuhutu Kagame yogeje ubwonko akabusiga ya mabara atatu ari mu kirangantego cya FPR, ahita akurondorera ibyo Leta ya Kagame yagejeje ku Banyarwanda ariko akibagirwa  kukubwira ubwicanyi, ubujura, inzara, kurema inzangano, n'ibindi kuko bamaze kubimuhanaguramo.

Bimwe mubyo akubwira Kagame yakoze, ni amazu y'imiturirwa, telefone zigendanwa,  ikoranabuhanga, kwambara inkweto ku bari mu cyaro, n'imihanda.

Reka tugerageze kureba buri kimwe mu byo uyu Muhutu wogejwe yagaragaje, hanyuma tumwereke n'ukuntu uburyo abibonamo ari ubuhumyi akwiriye kuvuzwa vuba na bwangu.

Amazu y'imiturirwa

Uyu Muhutu yabivuze ukuri koko amazu meza ahebuje akuriwe na yayindi ya Kagame iri ahahoze gare, ni menshi cyane kuruta ibihumyo biri mu murima ufumbiye. Ariko ubwinshi bwayo, ntawe butunguye kuko hashize imyaka irenga 30,  abahanuzi bizewe batubwiye ibyayo ndetse n'uburyo agiye guhirima.

Ikindi uyu Muhutu wogejwe yibeshyeho, ni ba nyiri iyo miturirwa. Abajenerali, Abakoneli na ba Majoro bo mu Gatsiko, nibura buri wese yibitseho imiturirwa irenze ibiri iyo za Kibagabaga, Nyarutarama, Kacyiru, Kicukiro na Kagugu.

 Abacuruzi nabo batanga umusanzu utubutse muri FPR bakaba barahawe ikaze mu Gatsiko, bemerewe kwaka ibifaranga bifuza muri Banki, babura icyo babikoresha bakabishora mu mazu mu duce maze kuvuga. Ibi biri mu bituma Banki ziri guhomba cyane mu Rwanda kuko abafata icyo twita Crédit à long terme(umwenda w'igihe kirekire) ni benshi hanyuma ibyo bayashoyemo ntibibashe guhita biyagaruza.


Kigali y'ukuri ya rubanda nyamwinshi ni iyi iri kuri aya mafoto abiri

Iyo abo bacuruzi n'abasirikare bakuru hamwe n'abandi banyapolotiki bo mu Gatsiko bujuje ibyo bizu, usanga ntawe bafite wo kubikodesha hanyuma inyoni n'abazamu bakaba aribo birirwa babyikinanguramo. Banki iyo yishyuje, bayibwira ko ari Kaganga  cyangwa Kibamba wo mu Cyama nuko umukozi wa banki agakubita idosiye mu kabati urufunguzo akajungunya ngo hato adashinjwa ubujuru, ingengabitekerezo, kubuza igihugu umudendezo, gukorana n'abahungabanya umutekano w'igihugu.
Muri ubu busabusa bw'icyumba, uyu mukecuru ararana n'inka n'ihene ze.Imfashanyo zo kumwubakira zigiriye mu mifuka y'Agatsiko/Foto Kigali Today.
http://www.kigalitoday.com/spip.php?article9632
Mbibutse ko mu Rwanda iyo uhawe ipeti rya Majoro uhita wemererwa inguzanyo muri banki ingana na miliyoni 40 (Frw) atazigamiwe. Wagirwa Minisitiri, ugahita uhabwa miliyoni 20 atishyuzwa ngo wiyondore.

Ikoranabuhanga hamwe na Telefone zigendanwa

Hari umuntu twigeze tuganira amaze kuzuza byeri mu gifu n'igisiga(inkoko), arangije ati :"Habyarimana yari faux (ntacyagendaga)  kuba ataratunze  telefone mobile." Ibi byahise binyereka uburyo FPR yafatiranye ubujiji bwa bamwe mu Banyarwanda maze ibahumisha iterambere kandi batazi ko iterambere rigendana n'igihe isi igenda igeramo.

New York(USA), Guangzhou (Chine), Dubai n'ahandi, aho hose amazu ureba ntuyaheze ntiyari ahasanzwe mu bihe bya kera. Bivuze ko uko ibihe by'isi bigenda bihinduka ni nako iterambere rigenda rikataza. Iyo Habyarimana aticwa, ubu nawe aba agendana mobile phone kuko nicyo gihe isi igezemo. None se icyo gihe Burundi na Uganda ndetse n'ahandi, bakoresha izo mobile? Ko se ubu bazikoresha, ni Kagame watumye bazikoresha?!

Ahubwo iyo amahirwe aza gusekera abari batuye mu Rwanda mbere y'uko Inkotanyi zitera hanyuma uyu muvuduko w'iterambere ku isi ugatangira icyo gihe, Abanyarwanda bari kuba bari muri Paradizo kuko wari kuvugira kuri telefone yawe ntawe wikanga ko yumviriza ibyo uvuga. Ukandika ukanasoma amakuru kuri internet nta Maneko uguhagaze hejuru. Waba ubishoboye ugafungura za sites, nta kibazo ko hari uri butange amafaranga menshi ngo site yawe ifungwe.
itrambere rya Kagame!
Aho kugirango urate Kagame ngo yazanye iterambere kandi atari we, ahubwo twamubaza ukuntu yangiza iryo terambere riterwa n'ingengabihe y'isi, hanyuma nk'aho yarikoresheje mu kuzamura Abaturage b'igihugu cye, akarikoresha abahutaza, abica, ababuza umutekano n'amahwemo.

Kwambara inkweto ku bantu bari mu cyaro.

Ala la la la la! Ku gutegeka kugura inkweto ku ngufu kandi umaze gatatu utarya, ibyo nibyo mwashimira Kagame?  Ubushize nababwiye ukuntu ba Gitifu ari Abakomando baje basimbura ingabo zashyizwe mu bigo bya gisirikare igihe zari zivanywe ku makomine na Segiteri zakambikagaho. Abo ba Gitifu nibo bakubitiye Abaturage batagira n'urwara rwo kwishima, kugura inkweto. Izo nkweto bakunze kwita bodaboda kubera ububi bwazo ariko zikaba arizo zipfa guhenduka, uwazikuyemo akayabo ni umucuruzi witwa Ntazinda uvuga rikijyana mu Gatsiko kuko niwe wihariye iryo soko.

Uko abo baturage bakubitirwa kugura no kwambara inkweto, iyo wabaye mu gisirikare cya Kagame, uhita ubona neza neza ko bategekwa gisirikare ikaba ari nayo mpamvu yabemeza ko ba Gitifu ari Abasirikare kuko no mu gisirikare cya Kagame hari uwitwa Alasemu(Adjudant Chef), ukubita iz'akabwana mubyo twita kuvuruga umusirikare abonye yambaye kambambiri cyangwa imyenda itameshe.

Imihanda

Uyu Muhutu se yaba yarashatse kumbwira uriya muhanda wa Kigali Ruhengeri Gisenyi uhora usatagurika abagenzi bakaba nka ba mukerarugendo mu nzira? Cyangwa yashakaga kumbwira iriya mihanda yuzuye muri quartiers(ndlr: karitiye=ibereshi)  za Kinyinya, Kibagabaga, Nyarutarama, Gikondo Nyenyeri aho Agatsiko kayubaka kugirango ivumbi ritanduza ya miturirwa yabo itagira uyituramo n'ahari business zabo? Kuki iyo mihanda ya kaburimbo utayisanga Cyivugiza, Rwarutabura, Gitega n'ahandi hari rubanda rugufi?!

Ese Muhutu we, waba uzi uburyo inyemeza-buguzi (fagitire) itangwa kuri iriya mihanda ituburwa aho rwiyemezamirimo yemera kwishyurwa igice kimwe ikindi gice kikajya mu mufuka wa Kagame abinyujije ku ntumwa ye Musoni James? Niyo mpamvu rwiyemezamirimo abapfunyikira ikibiribiri ugasanga imihanda irasaduka nta n'ukwezi iramara kuko aba azi uko umukino wakinwe. Niba mbeshya, kuki batajyana rwiyemezamirimo mu nkiko igihe ibyo yabubakiye bisenyutse atararenga umutaru?Ingero ntiziri kure: reba umuhanda Rond point - Nyamirambo ku  ryanyuma; ongera urebe umuhanda Butare(Huye)- Kibeho!!!

Uwihoreye ni umwana w'Umunyarwanda, ariko ngo burya iminsi y'igisambo ni 40!
Nta joro ridacya, uwahumwe kuko yogejwe  ubwonko cyangwa akabeshywa, igihe icyo ari cyo cyose ashobora guhumuka kandi icyo gihe muzaba babiri ndakurahiye!


Bakizimbwa Pawulo Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa
Shikama
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355