Pageviews all the time

Isesengura-mvugo, umurimo, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage «Kuramo (hagurutsa) uyunguyu(…) ushyiremo Madamu wa nyakwigendera Major John BIRASA dore afite Ph.D kuko iyo umugabo we BIRASA aticwa na Perezida Paul Kagame, ubu aba ari General!!» Brig. Gen. Fred IBINGIRA ategeka umuyobozi mukuru wa RWANDATEL guha umugore wa Nyakwigendera Maj. BIRASA John akazi ku ngufu!!!

Fred Ibingira
Urubuga rwanyu SHIKAMA turakataje mu kubagezaho inkuru zicukumbuye kandi zujuje ubuziranenge mu itangazamakuru. Muri iri sesengura-mvugo na politiki mumaze kutwereka ko mukunda cyane kandi natwe bikatunezeza, tubaganirira ku byavuzwe n’abantu bayobora abandi mu Rwanda haba hambere ndetse no mu bihe tugezemo.
Si kenshi muri SHIKAMA twakunze kwandika inkuru zerekeranye n’akarengane kaboneka mu itangwa ry’akazi mu Rwanda kuko ibibazo birimo ari byinshi ku buryo bidusaba kubanza kubyitondera.  Nyamara ntitwirengagije icyo kibazo ahanini cyadukanye kandi kigafata intera idasanzwe mu rwego rurenze imivugirwe.
Fred Ibingira
Fred Ibingira
Fred Ibingira
Uburemere bw’ikibazo cy’akarengane kari mu itangwa ry’akazi mu gihugu cy’u Rwanda burenze ubwo abantu bashobora kumva mu buzima busanzwe. Mu rwego rwo guheza umwuka abahutu n’abatutsi batavuye i Bugande bari mu Rwanda, FPR yahimbye ibigo bingana na bwa buro bwinshi butagira umusururu (ikigage / amarwa).
Muri ibyo bigo harimo n’icyitwa PSC (Public Service Commission : Ikigo gishinzwe ngo gutanga akazi mu bigo bya Leta hakoreshejwe ipiganwa no gukorera mu mucyo). Iki kigo kikaba gitegekwa na Angelina MUGANZA ubona usa n’utazi ibyo arimo iyo agiranye ikiganiro n’itangazamakuru hano i Kigali.
Ubuswa bukabije, ubwenge buke no kwishongora mu gisirikari cya Kagame  
Mbere y’uko tubabwira udushya Brig. Gen. IBINGIRA Fred yakoze, tubanze tubanyuriremo ibimenyetso simusiga byerekana ko igisirikari cy’u Rwanda atari icy’umwuga kandi ko kiyobowe n’abantu b’abaswa batanashyira mu gaciro uhereye ku mugaba w’ikirenga wacyo ariwe Paul KAGAME.
Ibi bibazo kandi biri mu gisirikari cy’u Rwanda birimo no kutubahiriza-nkana amategeko mpuzamahanga agenga uko igisirikari cy’igihugu cyubakwa. Amwe muri ayo mategeko harimo ko igihugu nk’u Rwanda gifite abaturage miliyoni icumi kitagomba kurenza abasirikari ibihumbi icumi babaye benshi (10,000).
Kuri iyi ngingo, u Rwanda rwishe amategeko bikabije kuko ingabo z’u Rwanda zigera ku bihumbi mirongo irindwi ndetse n’imisago. Kuri iki kibazo kandi Kagame akaba nta kundi yari kubigenza n’ubwo Umuryango w’abibumbye wamusabye inshuro nyinshi kubagabanya agasigarana abagenwa n’itegeko ariko akabyanga.
8NQsnc4-300x229
Hahaha. Uyu mugabo uri hejuru ni jenerali GUmisiriza w'umungande uri mu gisoda cya Kagame. Ntawe ntuzamubaze gusoma no kwandika.
Imwe mu mpamvu zamuteye kujijisha umuryango w’abibumbye bamwe akabagira abavanywe ku rugerero ariko abicanyi bakomeye akabarekeramo ni uko atari kubavanamo ngo abagire abasiviri bamwemerere kandi ariwe wabashoraga mu bwicanyi bwa hato na hato bakoze.
Amashuri make n’amapeti y’ikirenga
Ikigo mpuzamahanga mu byo gutanga inyigisho n’impeta za gisirikari cyitwa ECOLE ROYALE MILITAIRE kiba  mu Bubiligi no mu Bufaransa nicyo kigenewe gutanga amapeti ku basirikari bo mu rwego rwa ofisiye. Kimwe n’ibindi bigo nka cyo, ntibyemewe ko umusirikari aba Sous/Lieutenan(Inyenyeri imwe ya Zahabu ku rutugu) adafite ikiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Iyo nyenyeri igomba kuba ari Zahabu nya zahabu. Kugira ngo ibi muzabyemere hazagire unyereka umusirikari wo mu Rwanda wambaye amapeti ku ntugu arimo inyenyeri zikoze muri zahabu !!! Ni ukuvuga ko Kagame abihera amapeti uko ashatse yarangiza akabadodeshereza n’ibitambaro bakabikoramo amapeti twakwita ibicupuri cyangwa pirate (Kuko biba bitazwi na Ecole Royale Militaire).
Bigahita byumvikana ko uko umusirikari agenda azamurwa mu ntera y’amapeti aba akwiye no kongera ubumenyi, dipolome n’amahugurwa. Ni ukuvuga ko umusirikari ukomeye cyane nka General agomba kuba ari umunyabwenge rwose nta byo gushakisha.
Kwa Kagame siko bimeze ahubwo biteye isoni.
Abasirikari bakuru b’u Rwanda ku butegetsi bwa Kagame benshi niba atari bose nta n’uwa mbere w’amashuri abanza bakandagiyemo. Ibi mbifitiye gihamya. Abantu nka Brig. Gen. Fred IBINGIRA, Brig. Gen. Eric MUROKORE, Brig. Gen. Wilson GUMISIRIZA, Colonel TWAHIRWA Rudoviko Dodo, n’abandi benshi namwe muzi cyangwa muhora mwumva ntibazi no kwandika amazina yabo.
Ibi rero bihita bigira ingaruka mbi kandi zikaze ku mitegekere no ku ifatwa ry’ibyemezo ku gihugu. Ikibazo twibaza muri SHIKAMA kikaba ikingiki : « Umuntu utazi kwandika izina rye, ashobora ate guhabwa inshingano yo kuyobora abantu ibihumbi n’ibihumbagiza
Igisubizo nakibabwiye : Ni uko n’umugaba wabo w’ikirenga nawe afite amashuri make nkabo kandi akaba atatinyuka kubakuramo ngo ashyiremo abize kuko bafatanyije gukora ibyaha bityo akaba yaba abahenze ubuswa ntibamwemerere ndetse ntawatinya kuvuga ko bashobora no kumwihora yibeshye akabigerageza ngo arabahindura abasiviri.
Tugarutse kuri Brig. Gen. Fred IBINGIRA hari imvugo zitandukanye yagiye avuga zerekana ko atari akwiye ipeti yambitswe. Ingero : Kariya kaginga k’akadomo kananiye ndakarasa, Mbonye abatware ntari nabona kuva navuka(Abasenyeri i Kabgayi kuwa Kane, taliki 02 Kamena 1994), Hagurutsa uwo nguwo ugezeho ushyiremo Madamu wa Major John BIRASA afite PhD avanye muri Afurika y’Epfo, Iri tanura ry’amatafari rinini gutya ni ubwa mbere naribona kuva navuka (Bazilika nto ya Kabgayi),…
Urupfu rwa Maj. John BIRASA rwateye akumiro muri RWANDATEL
Major John BIRASA ndamuzi neza kuko yari anatuye ku Kacyiru hino ya za Minisiteri. Urugo rwe rwari ahantu ku muhanda wa kaburimbo munsi y’ahaherereye ubungubu icumbi rya ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika i Kigali.
Mu rugo kwa Major BIRASA narahagendaga cyane kuko mu bamurindaga harimo mukuru wanjye witwa (….) bikaba byumvikana neza ko BIRASA n’umugore we mbazi neza. Major BIRASA akimara kwicwa na Kagame amutsinze i Shyorongi inkuru y’incamugongo yadusanze i Kigali uwo mugoroba turababara.
Icyatubabaje ni ukuntu yari umunyangeso nziza kandi agakunda abaturage ariko ikirenze kuri ibyo akaba umuntu ufite igikundiro ari nabyo Kagame adashaka. Major BIRASA ikindi cyatubabaje, ni uko yasize ibibondo bye yari agikeneye kurera ngo bizakure uko bikwiye. Imana imwakire mu bayo!!!
Ubwo twabaga twagiye gutemberera kwa Major John BIRASA nakundaga kuhabona IBINGIRA, MUSITU na NDUGUTE baje kumusura bagasangira inzoga bicaye mu busitani. Bikaba bizwi rero ko bari inshuti magara.
Jenerali Fred Ibingira, umugande wamaze abanyarwanda ku mabwiriza ya Kagame Paulo. Uyu aza ku isonga mu  bajenerali ba Kagame  batazi gusoma no kwandika
Umunsi umwe IBINGIRA yabwiye umugore wa Major John BIRASAN ngo naze ajye kumusabira akazi muri RWANDATEL. Bagezeyo, IBINGIRA abwira umuyobozi mukuru wategekaga icyo kigo ko amuzaniye umugore wa Major BIRASA kandi ko ashaka ko ahava abonye akazi byanze bikunze.
Umuyobozi wa RWANDATEL yasubije IBINGIRA ko nta mwanya ukeneye umukozi uhari; mbese ko imyanya yose yuzuye. IBINGIRA yabwiye umuyobozi wa RWANDATEL ngo naze bagende bajye kureba aho abakozi bakoreraga niba koko imyanya yose yuzuye.
Bagezeyo, IBINGIRA yaritegereje abona abakozi bose bari mu myanya yabo niko kubwira umuyobozi mukuru wa RWANDATEL ati : « Hagurutsa uyu tugezeho umusimbuze umugore wa Major John BIRASA dore afite PhD akuye muri Afurika y’Epfo kandi umugabo we iyo aticwa na Kagame ubu aba amaze kuba General!!!»
Iyi mvugo ikaba ibabaje bidasubirwaho kandi iteye agahinda. Muri SHIKAMA turimo gukora ibishoboka byose ngo dushakishe uwo mukozi bahagurukije ku ntebe kugira ngo uzanywe na IBINGIRA atangire akazi umunsi twamubonye tuzamubabwira tubabwire n’uko amerewe n’umuryango we.
Ikibazo cy’ubutabera mu gihugu
Nkunda kuvuga kenshi ko umuntu wandika inkuru yabwiwe aba atandukanye cyane n’uwandika ibyo yabayemo igihe kinini. Nagiye mpura n’abantu benshi cyane bakorewe akarengane ko kwamburwa akazi cyangwa bakakimwa bagatsindiye.
Uwo wambaye ingofero itukura ni Twahirwa Dodo, nawe ari mu basirikare bakuru batazi gusoma no kwandika
Muri izi dosiye abasirikari bakuru bakunze kugaragaza igitugu n’iterabwoba mu guhesha imirimo abatari bayikwiriye barimo indaya zabo, abagore babo ba kabiri, gatatu, kane,... Muri izi ngorane, abantu benshi bagiye batwara ibirego byabo k’UMUVUNYI MUKURU no muri Komisiyo MUGANZA ariko wasangaga byose biri munsi y’imbaraga za ba basirikari Kagame yahaye amapeti batazi no kwandika amazina yabo.
Ikindi ni uko harimo gutesha agaciro inzego z’ubuyobozi. Nimutekereze umuyobozi mukuru wa RWANDATEL uko yumvise ameze bamutegetse kwirukana umukozi utakoze icyaha akamusimbuza uwa giturumbuka utari uteganijwe.
Hano hakaba harimo ubuswa burenze urugero. Niba uwo birukanye yari nka kontabule bakaba barazanye uwize ibirebana no kuvura abantu ubwo yazabasha gucunga umutungo w’ikigo ? Ikindi ni uko abakozi baza muri ubwo buryo ari nabo bakora ishyano mu bigo baba bahawe gukoramo aho usanga nta n’umusaruro ugaragara bazanira ibigo bakorera n’igihugu.
Imibereho y’abaturage irahazaharira   
Imiryango y’abanyarwanda bahura n’ako karengane mu kazi ni myinshi kandi nk’uko nabisobanuye nta rwego ku ngoma ya FPR na rumwe rwashoboa kubarenganura kuko mu Rwanda ibintu byose ari igisirikari. Nk’uko nabisobanuye, iyo ushaka kureba aho imbaraga z’igisirikari cya Kagame zikoreshwa uzindukira aho batanga akzi maze ukabona ba General bazanye abo bashimye kugasabira.
Ii myitwaire niyo twamaganye muri SHIKAMA n’ubu tukaba twongeye kuyicaho akarongo kuko bidakwiye gusumbanya abenengihugu. IBINGIRA kandi wavuze biriya nawe azi neza ko ipeti yahawe atari arikwiye kuko yivugiye ko akunda Kagamne cyane kuko nta wundi muntu kuri iyi si wari kumugira General atazi kwandika izina rye. Nta gushidikanya ko na Kagame azi neza ko IBINGIRA atari akwiye ririya peti yahawe nk’uko twabisobanuye muri iyi nkuru. U Rwanda rukeneye abategetsi bakunda abaturage kandi bareba kure!!!

BAZIGUKETA F.
Umwanditsi Mukuru wa SHIKAMA
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355