Pageviews all the time

Imbaga y'inyabutatu isobotse ihuriye kuri Rwanda rwa Gasabo, ubu yahindutse imbaga ya batatu b'amaherere bahuriye kuri Rwanda Kagame!/Bakizimbwa Paul Kizito


                                     Batatu basimbuye INYABUTATU

Intandaro y'amahano yagwiriye u Rwanda kuva aho uwari Umukuru w'Inkotanyi Jenerali Majoro Gisa Rwigema yishwe agasimbuzwa Kagame, u Rwanda rw'inyabutatu isobotse (Gahutu, Gatwa na Gatutsi) yahise itangira inzira yo guhinduka imbaga ya batatu(J. Kabarebe, J. Nziza na J. Musoni ) ihuriye kuri Rwanda y'umuntu umwe ariwe Kagame.

Mbere ya 1990, Abanyarwanda bari babanye neza bitabaho, abagize imbaga y'inyabutatu bashyingirana, basangira, batabarana noneho bikaba n'akarusho aho basabanaga umunyu bakanakamirana nta rwikekwe namba. Aho zihinduriye imirishyo mu mpera za 1990, u Rwanda rwari ruzwiho gutemba amata n'ubuki, ya mata yahise ahinduka amaraso, ubuki nabwo buhinduka umuruho..

Uko iminsi yicumaga, ni nako ishyano ryagenda rirushaho kugwira  Rwanda rwa Gasabo kugezaho  nibura muri hafi miliyoni umunani zari zituye u Rwanda, buri muntu yapfushije uwo mu muryango, inshuti, n'umuturanyi barenze babiri.


Umuvuduko w'abapfaga ucubije, u Rwanda rwinjiye mu kandi kaga karenze. Icyari igihugu cyahindutse umuntu

Igihe Abanyarwanda babaye nk'ababonye agahenge  nyuma ya Jenoside ebyiri zaranze u Rwanda, umugabo umwe rukumbi Kagame ntiyatumye nibura Abanyarwanda bagira akanya ko gusubiza imitima yabo mu gitereko, dore ko ku impande zombi abari barokotse bari bahuye n'ihungabana ndetse n'ihahamuka riteye ubwoba.

Mugihe bari batangiye kubaka u Rwanda rushya ruhuriweho n'impande zose kandi rugomba kongera kugira umunezero nk'uwo rwari rwarahoranye, Kagame yaje nk'iya Gatera arupepura ku ngufu imbaga y'inyabutatu, maze ahita arugira urwe burundu mu ingirwa matora ya 2003.

Kugirango hatazagira n'usunuka atabariza u Rwanda dukunda cyane, Kagame yahise ashwanyaguza ya mbaga y'inyabutatu, maze ayisimbuza imbaga y'abantu batatu aribo Jenerali Kabarebe, Jenerali J.Nziza n'umusivile Musoni James.

Imikorere y'imbaga ya batatu mu gihugu Kagame

Nk'uko imbaga y'inyabutatu Gahutu, Gatwa na Gatutsi bari bafite ibibaranga mu gihe cya Rwanda nyayo, aho bamwe bari baganje mu buhinzi, abandi nabo mu kubumba no korora, imbaga ya Batatu bo irangwa mu bundi buryo ahubwo bw'urukozasoni mu gihugu Kagame.


Jenerali J.Kabarebe

Umujenerali w'igihugu Kagame wakoreye iryo peti ku buryo bugaragara. Uburyo yabonyemo iryo peti kandi yabikoreye, ni uko yabashije guhaguruka iwabo mu Bugande akiri ingimbi, agatangira kwica Abahutu asanze mu Rwanda guhera ku mupaka Byumba kugeza abamenesheje mu rwa babyaye. Arakomeza abakurikirana aho bamuhungiye mu bindi bihugu kugeza yishe umubare yumva yifuza.

Uyu Mugande Kabarebe/ nta kindi kimuba mu mutwe usibye intambara
Akazi ashinzwe mu gihugu Kagame, ni ibikorwa bya gisirikare byibanda ku ntamabara. Ni akazi  katoroshye na gato kuko intego y'ibanze y'igihugu Kagame ari ugushoza intambara ahashoboka hose hatitawe ku byangirika n'akaga iyo ntambara ishobora guteza.

Jenerali J. Nziza

Umujenerali w'igihugu Kagame wabonye iryo peti adakoresheje imbunda. Intwaro yifashisha mu kuzamurwa mu mapeti ya gisirikare, ni umunwa.
Ipeti rya Jenerali mu rwego rw'ubwicanyi ararikwiye kuko mu myaka 20 avuye iwabo Uganda, yabashije kwicisha Abanyamahanga(Abanyarwanda) barenze miliyoni icumi.
Nziza/umurozi w'Umugande kabuhariwe ukomoka i Bufumbira, icyago ku banyarwanda.
Abaguha iryo tabi bakubikire ryinshi kuko ariryo rizagutunga mu minsi iri imbere

Akazi gakomeye ashinzwe mu gihugu Kagame, ni ukuroga, kugambana, kuniga, gushimuta, kuneka no gushimisha umukuru w'igihugu. Ako ni akazi koroshye kuri we kuko agafitemo uburambe  kandi yagatorejwe iwabo (Uganda), atojwe n'umunyamahanga w'umuhanga muri ibyo, Kagame P.

J. Musoni

Umuminisitiri w'igihugu Kagame wagabiwe uwo mwanya abikesheje gukaraga ururimi ateranya, yiba, ahakirizwa, anishongora. Kurangwa n'ubuswa bwinshi nabyo bimwongerera andi mahirwe kuko adashobora kubona ko igihugu Kagame ariho akorera atari igihugu nk'ibindi.
Musoni/Nta mwuga udakiza keretse kwiba no kuroga. Musoni akijijwe no kubeshya injiji zimwumva

Akazi ashinzwe mu gihugu Kagame, ni ukwirirwa abaririza ahagaragaye agafaranga kugirango bajye kuhiba. Akandi kazi katamworoheye namba, ni ako kugerageza gushimisha umukuru w'igihugu Kagame  kandi abo yibye igihugu akagihindura icye, bamaze kumugera mu irugu bakabakaba ijosi ngo abasubize igihugu cyabo.

Imigabo n'imigambi y'igihugu Kagame

Rwanda Rwiza Rwanda rwa Gasabo imaze kwibwa igahindurwa iy'umuntu umwe, yabereyemo akavuyo katazibagirana. Icyari igihugu cyubashywe ku bw'imisozi igihumbi ikiranga, ya misozi yahindutse indiri y'amabandi, ubujura budashira bugera ku mugambi wabwo bubanje kwica.

Igihugu Kagame cyaradamaraye, gisarura ibyo u Rwanda rwabibye, gisahura Amahanga ariko kica n'Abaturage bayo kugeza aho Amahanga yose atangiye kugikomera induru.

Irangira ry'igihugu Kagame

Abibwe igihugu cyabo barakataje basaba kugisubizwa. Amahanga nayo abari inyuma kuko aheruka ituze Rwanda ikiri Rwanda itaraba igihugu Kagame. Imbohe miliyoni cumi n'imwe, igihugu Kagame cyaboshye, ziri ku mavi zisaba Nyasani ngo azibohore azikize abo babisha.

"Nyagasani Azwiho kugirira impuhwe abamuganyira bari mu kaga. Iyo ako kaga gatewe n'akarengane, Nyagasani Atabara vuba na bwangu. Iki nicyo gihe ni nako kanya ngo Atabare".

Igisigaye ni ukuvuga ngo urabeho gihugu Kagame, urakagenda ubudahindukira!

Bakizimbwa Pawulo Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa
Shikama
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
_____________________________________________________________________________________________


PS : NKUSI YOZEFU


Urakoze muvandimwe Bakizimbwa P.K. Nkibona iyi nyandiko narasetse cyane mbira ibyuya! Impamvu ni uko nabonye ihuye ijana ku ijana n'ijambo Kagame aherutse kuvugira mu Ruhengeri naryo ryanteye kwibaza niba uyu mugabo akiri muzima cyangwa yarasaze byararangiye. Nyuma yo kubwira abategetsi bari aho bamwumva ko niba bashaka urupfu yarubaha ako kanya( nkibaza niba arugendana mu mufuko w'ipantalo ye, ariko najye ndavuga ubusa; aho agiye sinumva ko aba afite n'amasanduku yuzuye uburozi nkuko aheruka kubikora muri Afrika y'Epfo, imigozi yishe Karegeya siwe wayijyaniyeyo!). Kagame rero yaje no kubabwira ko ababazwa cyane no kubona abantu yahaye akazi bamuhemukira!Narasetse ndatembagara: Kagame se yahindutse Minisiteri itanga akazi, yaba yarahindutse se umwami ko ariwe numvaga ngo yaragabaga akananyaga?Iyi mvugo rero ikaba yerekana koko ko u Rwanda rwahindutse IGIHUGU KAGAME!

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355