Pageviews all the time

Ibintu bibiri byashimisha Perezida wa Nigeria Goodluck Jonathan muri iyi minsi: Inzoka ziriho zirakora akazi kananiye igisoda cye zirukana Boko Haram mu mashyamba y'igihugu cye n'ukwitwara neza ku ikipe ya Nigeria muri Mundial







Amakuru ava muri Nigeria aremeza ko umutwe w'intagondwa wa Kiyisilamu wa Boko Haram uriho ubiyogoza muri icyo gihugu : wica , ufata bugwate abenegihugu cyane cyane abanyeshurikazi ujyana mu mashyamba ngo kubigisha amahame ya kiyisilamu, ubu ngo inzoka ziwumereye nabi ku buryo wimutse.

Umwe mu barwanyi b'uwo mutwe uherutse gufatwa, yemeje ko uyu mutwe wavuye mu mashyamba kubera ko abayobozi bawo benshi bo hejuru bari bamaze kwicwa n'ubumara bw'inzoka zabarumye, ngo uyu mutwe ukaba warahise wimukira ku mupaka wa Nigeria na Cameroun. Abanyanijeriya baremeza ko abazimu b'inzirakarengane zahitanywe n'uyu mutwe aribo bariho bihorera.




Amashyamba yo muri Nigeria 




Abanyeshurikazi 260 bashimuswe na Boko Haram


  Perezida GoodLuck Jonathan areba umupira w'igikombe cy'isi igihe 
Nigeria yahuraga na Bosnia





Amashyamba yo muri Nigeria 


Turabibutsa ko uyu mutwe umaranye amezi atari make abana b'abakobwa bagera kuri 260 washimuse ubakuye mu ishuri aho bigaga. Leta ya Nigeria, ibifashijwemo n'amahanga arimo USA n'ibihugu bimwe by'ibihangange by'i Burayayi, bakoze uko bashoboye ngo babohoze aba bakobwa ariko byarananiranye. Inzoka rero zikaba ziciye agahigo zikora akazi kananiye ibihangange!


Abanyeshurikazi 260 bashimuswe na Boko Haram


Perezida wa Nigeria GoodLuck Jonathan amaze iminsi ashinjwa n'abamurwanya ko adakora ibishoboka byose ngo ahashye uyu mutwe w'intagondwa wa Boko Haram. Muri Shikama tukaba twemeza ko iyi nkuru y'inzoka na Boko Haram niramuka ibaye impamo, irazanira ibyishimo bidasanzwe Perezida Gooluck , biza byiyongera kubyo amaranye iminsi bituruka muri Bresil  mu irushanwa ry'isi ry'umupira w'amaguru MUNDIYALI, aho kugeza ubu ikipe ya Nigeria Super Eagle yagiye yitwara neza. Perezida w'iki gihugu akaba akurikira uyu mupira buri munsi, cyane cyane iyo igihugu cye cyakinnnye nkuko mubibona kuri aya mafoto.


  Perezida GoodLuck Jonathan areba umupira w'igikombe
 cy'isi igihe Nigeria yahuraga na Bosnia
  Perezida GoodLuck Jonathan areba umupira w'igikombe
 cy'isi igihe Nigeria yahuraga na Bosnia

  Perezida GoodLuck Jonathan areba umupira w'igikombe
 cy'isi igihe Nigeria yahuraga na Bosnia

Shikama ikaba yifurije intsinzi Nigeria muri izi ngamba ebyiri irimo: urw'igikombe cy'isi n'urwa Boko Haram.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355