Pageviews all the time

Inyandiko zo mu bubiko: Rwanda.Uko Kagame yateguye kandi ashyira mu bikorwa umugambi wo guhitana Prezida Habyarimana (John Wamungu)



Ibisigazwa by’indege ya Habyarimana i Kanombe, Kagame 

amaze gutegeka ko bayitumura abari bayirimo 
bose bagatokombera!



ABATEGUYE IRASWA RY’INDEGE
GENERAL MAJOR KAGAME:General Major Kagame Paul mwene Rutagambwa na Siteriya, ukomoka I Gitisi na Nyamagana hafi yo mu Ruhango, wigiye amashuli abanza muli Uganda, hanyuma yiga ane yisumbuye: Ntare-School Mbarara muli Uganda. Yabaye Major mungabo za Uganda NRA yungiriza umuyobozi w’iperereza rya Uganda. Yabaye Vice Chairman wa FPR n’Umugaba w’ingabo za APR. Visi Perezida w’u Rwanda, akaba na Ministre w’Ingabo z’u Rwanda, akaba amaze kwigira Perezida wa Republika.




COLONEL JAMES KABAREBE: Yabaye Umunyamabanga mukuru wa General Kagame, aba na aide de camp wa Kagame, ayobora unity ya High Command yali ku Mulindi, aliyo yabaye unity ya Republican Guard. Aba Chef d’etat major mu ngabo za Congo, Perezida Kabila akimara gufata ubutegetsi. Yayoboye kandi ingabo z’imitwe irwanya Perezida KABILA Ubu yungilije Umugaba w’ingabo z’u Rwanda.
LT. COLONEL KAYONGA CHARLES: ali Lieutenant yabaye Operation Commander muli unity ya High Command . Yavuye kuli grade ya Lieutenant aba Lieutenant Colonel ashingwa kuyobora bataillon ya APR yoherejwe muli CND amasezerano ya Arusha amaze gusinywa, yarayoboye n’izindi ngabo zigera ku 3.200 APR zinjiye Rwihishwa mumugi wa Kigali.

AMASEZERANO YA ARUSHA ATEGURWA INGABO ZA LETA Y’U RWANDA N’IZ’UMUTWE WA FPR ZITEGURAGA INTAMBARA.

IMYITEGURO Y’INGABO ZA LETA: Leta y’u Rwanda yakomeje gutumiza intwaro n’amasasu bigaragalira ku ntwaro batumije mu kwezi kwa gatatu 1994, bishyura miliyali ebyili n’igice ahabwa umufaransa Dominique LEMONIER wagombaga kohereza izo ntwaro. Amasezerano yashyizweho umukono na Ministeri y’imali ihagarariwe na Ministre RUGENERA Marc., uwashinzwe gukulikira iby’izo ntwaro ni Lt. Colonel KAYUMBA Cyprien wali mu ngabo za Leta. Muli uko kwezi kwa gatatu 1994, hali imbunda zaguzwe muli Egypte zigezwa ku kibuga k’indege i Kanombe n’indege y’Ubwongereza. Izo ntwaro zahawe Interahamwe. Milice Interahamwe za MRND.zakomeje gutozwa gisirikare zihabwa imbunda n’amasasu, zirongerwa zigera ku bihumbi 50 amaperefegitura yose ahabwa amafaranga yogufasha interahamwe. Abasilikali bahoze mu ngabo (reservistes) basubijwe mu gisilikare bahabwa imilimo yo gutoza interahamwe gisilikare. Habyalimana yanze ko amasezerano ya Arusha ashyirwa mu bikorwa kugirango ingabo ze n’interahamwe zirangize inyiteguro. RTLM yongerewe ingufu n’amikoro ngo isakaze ibiganiro biteranya amoko, ihamagalira abahutu kwishyira hamwe ngo batsembe abatutsi.


IMYITEGURO Y’INGABO ZA F.P.R.: Igihe amasezerano ya Arusha yategurwaga na nyuma amaze gushyirwaho umukono n’impande zombi, ingabo za APR. zitozaga kurwanaintambara yanyuma. Amasezerano amaze gusinywa General Major Paul Kagame yasuye za unity zose za APR azibwirako zitagomba kwiringira amasezerano ya Arusha agira ati:  » Nimwoze imbunda mwitegure, ntimwilingire amasezerano ya Arusha. » Abasilikare bato ba APR na ba Officiers bato n’abakuru bose bahabwaga imyitozo y’intambara muli training wing ya KARAMA ko muli Byumba. Aba cadres ba FPR nabo bahawe imyitozo ya gisilikare mu mashuli ya PMS (political military school) nayo yali I Karama. Abayobozi ba F.P.R. bagombaga kujya i Kigali bahawe imyitozo y’ubwirinzi. FPR yohereje bataillon ‘abasikare 600 iyobowe na Lt. Colonel Kayonga, bajya i Kigali hoherejwe n’abandi basilikae rwihishwa bambaye gisivili. Uko amakamyo ya APR yazaga ku Mulindi gupakira inkwi, ibiribwa n’ibindi bikenewe n’abasilikare bali muli CND I Kigali, niko zapakiraga intwaro n’amasasu. Imbunda nini zabaga demonte zagezwa muli CND bakongera kuziteranya. Ibyo gupakira izo ntwaro ku Mulindi byali bishinzwe S/Lieutenant Moses wa unity ya High Command. Uwali ushinzwe kuzijyana muli CND ni Captain Charles Karamba wa DMI wabaga muli CND, ubu ni attache militaire muli Erithrea by’umwihaliko ashinzwe kugura intwaro z’u Rwanda muli Erithrea. Genocide yegereje, abasilikare ba FPR bali mu mugi wa Kigali bageraga mu bihumbi bine.

Ibisigazwa by’indege ya Habyarimana i Kanombe, Kagame 

amaze gutegeka ko bayitumura abari bayirimo 
bose bagatokombera!
 Abasilikare ba FPR bali muli MINUAR, bali barashinzwe iperereza rijyanye n’ibikorwaby’imyiteguro y’ingabo z’u Rwanda. Abayobozi ba FPR bali muli CND bumvishaga amashyaka ya opposition ko bashyira hamwe, bakarangiza ikibazo kuko ikibazo ali Habyalimana. Amashyaka nka MDR na PSD yakomeje kubyangira. Bamwe muli ayo mashyaka nka Gatabazi Felicien barabizize. Mu nama y’abacuruzi n’abanyanganda ba FPR yabereye ku Mulindi mu ruganda rw’icyayi hagati y’ukwezi kwa kabili n’ukwa gatatu. Mu gusoza inama, General Kagame yavuze ku masezerano ya Arusha agaragaza uburyo President Habyalimana adindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha. Mu ijwi ry’abali mu nama uwitwa Kalinda umucuruzi bakunze kwita Kalinda SWEAT BREAD, abacuruzi bagaragaje ko amasezerano ya ARUSHA atinza ibintu agakerereza FPR, ibyo bigatwara n’amafaranga menshi kandi ko batazahora batanga amafaranga apfa ubusa. General Kagame yabajije uko babona byagenda. Kalinda yasobanuye ko FPR yakomeza imirwano niba ali amafaranga abura bazayatanga. Igitekerezo cya Kalinda yemewe nabose, Kagame ntiyacyanze.
KUDASHYIRWA MUBIKORWA KW’AMASEZERANO YA ARUSHA BYAHAYE FPR INZIRA YO GUFATA UBUTEGETSI N’UBWO ABANTU BAHASHIRIYE.
Ba General Major Habyalimana na Kagame bali bazi neza ko gusangira ubutegetsi bishingiye ku masezerano ya Arusha ntawe biha ingufu. Ikindi n’uko iyo amasezereano ya Arusha yubahilizwa, mu matora FPR ntiyashoboraga gutorwa kuko abahutu ba MRND nabo mu bice by’amashyaka MDR, PSD, PL, CDR n’abandi bali mu ntagondwa z’abahutu biyitaga HUTU POWER bali benshi cyane, bali kwishyira hamwe bakigarulira amajwi y’abahutu benshi. Kagame yarazi neza ko Habyalimana n’intagondwa ze, bali nk’inzoka yizingiye ku gisabo kuyica bigomba kumena igisabo. Yarazi neza ko interahamwe na Garde Presidentielle bahawe imyitozo n’intwaro ngo bazatsembe abatutsi FPR nishaka gufata ubtegetsi ku ngufu. Yarazi neza ko hakozwe amalisiti y’abatutsi hafi ya bose, naho batuye hoherezwa interahamwe zateguriwe kubatsemba. Radio Muhabura ya FPR ntiyasibaga kubivuga. 
Kandi hali inero zibyerekana: Gatabazi Felicien wali Secretaire General w’ishyaka PSD amaze kwicwa na FPR kubera ibanga ryo gukuraho Habyalimana yanze gushyigikira bagatinya ko azabibwira Habyalimana kuko abo iperereza rya FPR I Kigali batahuye ko Gatabazi yarimo gucuruzanya intwaro na Habyalimana, zohererezwaga Minani wari Ministre i Burundi, nawe akazishyikiriza PARIPEHUTU, mbere yo kuzohereza I Burundi, bakaba barazibikaga kwa wana Mbarushimana Antoine kuli Mimoza, ahegereye College St. Andre I Nyamirambo. Uyu nawe Mbarushimana akaba yarishwe na FPR , Genocide irangiye bakamwicira i Nyanza, ngo atazavuga iby’urupfu rwa Gatabazi. Nyuma abarwanashyaka ba PSD bishe BUCYANA, umukuru wa CDR, Bucyana amaze gupfa interahamwe na CDR biraye mu batutsi I Kigali barabica. 
Ibi byali kubera urugero Kagame, ko niyica Habyalilmana nta mututsi uzasigara mu gihugu. Urundi rugero ubwo interahamwe Katumba yaraswaga mu mugi wa Kigali, interahamwe ziraye mubatutsi zirica, ibi ni urugero kuli Kagame. Kuba Kagame yarazi neza ko niyubura imirwano ashaka gufata ubutegetsi abatutsi bazicwa, ntacyo byali bimubwiye, icyangombwa kuliwe cyali ubutegetsi budasangiwe, bucye bugasagulirwa ibisigazwa by’abahutu bikorera mu bwoba, n’indirakarame z’abatutsi ziziko kubaho ali uguhakwa mu kazu ka Kagame. Kagame yumvaga agomba kuba l’homme fort w’u Rwanda amaraso y’abatutsi b’imbere mu gihugu ntacyo yaramubwiye, kuko yanabonaga ko nibashira, amasambu n’amazu bizaba bibonetse. Gufata ubutegetsi agashaka umuhutu yihisha inyuma akamumulika nka President Bizimungu, nibyo yifuzaga. None Bizimungu yalivumbuye yanga kuba le Hutu de service aregura aha Kagame ubutegetsi bwe.
ITEGURWA RY’ABASILIKARE BANE BO MULI UNITY YA HIGH COMMAND BARASHE INDEGE YA HABYALIMANA.
Amasezerano y’ARUSHA akimara gushyirwaho umukono, bataillon ya FPR ikoherezwa muri CND I Kigali, General Major Kagame yohereje abasilikare bane muli Uganda gutozwa kurasa missile sol-air, SA-7 Strela zo m’Uburusiya, zihanura indege. Bamaze gutozwa bagarutse ku Mulindi bashyirwa muli Departement inshinzwe ibya missile yayoborwaga na Lieutenant Kayumba Joseph, ubu ni Capitain atuye muli Camp Militaire ya Kanombe. Jye ubihamya nabaga ku Mulindi kandi uwo Lieutenant yali umwe mu nshuti zanjye na bagenzi be. Mu mpera z’ukwezi kwa kabili bimaze kugaragara ko amasezerano ya arusha, Habyalimana adashaka kuyashyira mu bikorwa, nibwo Lt. Colonel Kayonga wayoboraga abasilikare ba FPR bali i Kigali yohereje ordre ku Mulindi yo kohereza ba basilikare bane batojwe guhanura indege.
 Lieutenant Kayumba akimara kubona iyo ordre (itegeko) yahise yohereza abo basilikare bane nk’uko Lt. Colonel KAYONGA yabitegetse. Amaze kubohereza i Kigali, Colonel James Kabarebe yahise amufunga ko yabohereje i Kigali atamubwiye, yamaze icyumweru afunze. Uyu Lt.-Col. Kayonga ubu yahungiye ino muli Amerika, aho yari yaje kwiga. M’u Rwanda, abategetsi bahishe kuvuga ko yahunze. Mu kwezi kwa gatatu nibwo High Command ya APR iyobowe na Kagame yasabye abayobozi ba FPR bali i Kigali kugaruka ku Mulindi. Buhoro buhoro bagarukaga ku Mulindi. Hasigaye ibyumweru bibili ngo indege ya Habyalimana ihanurwe nibwo Colonel James yoherejwe na Kagame kugeza missile sol-air sam 7 muli CND aho ingabo za FPR zali , yoherejwe kandi gutanga instructions zijyanye na operation yo kurasa indege ya Habyalimana, n’uko imirwano igomba kugenda intambara niyubura.
 Colonel James yamaze nk’icyumweru muli CND asubira ku Mulindi. Bamwe mu bakuru ba FPR bahoze mu ngabo za Habyalimana nibo batanze inama y’ahantu indege igomba kurasirwa aliho Masaka ya Kanombe aho indege zikatira mbere yo kugera ku kibuga cy’indege. Abo ni Colonel Kanyarengwe Alexis na Colonel Lizinde Theoneste. ( Aha naho nabibutsa ko iyicwa rya Col. Lizinde i Nairobi n`agatsiko gakorera Kagame, ryali rigendereye kumubuza ko yazavuga iryo banga yarafite rirebana n`iraswa ry`indege ya perezida Habyalimana na perezida Ntaryamira. Mbere y’ibyumweru bibili ngo indege ya Habyalimana ihanurwe, ku Mulindi wa Byumba hageze imbunda nini zigera kuli 12 zivuye muli Uganda. Ikindi inama za High Command y’ingabo za APR ziyobowe na General Major Kagame, zilimo ba Colonel Ndugute, Sam Kaka, Kayumba Nyamwasa, Twahirwa Dodo, Gashumba, Muhire, Ngoga, Bagire, Biseruka, Musitu, Karemera na ba Lieutenant Colonel James Kabarebe, Ibingira, Rwahama, Nyamurangwa, Karangwa, Kadhafi, Kabera, Gahutu, ntizasibaga kuba zitegura intambara yanyuma yo gufata Kigali.
IRASWA RY’INDEGE N’ITANGIRA RYA GENOCIDE YARI YARATEGUWE NA HUTU POWER, N’UKUNTU IMIGAMBI YA KAGAME YAFASHIJE ABO BAGIZI BA NABI MUKUBISHYIRA MU BIKORWA.
Inzira yo gukuraho Habyalimana imaze kunozwa hagombaga kubaho impamvu ituma Habyalimana afata indege akajya ahantu hazwi kugirango mu kugaruka bamenye neza amasaha asange abali kurasa indege biteguye. Nibwo abayobozi ba FPR baciye mu bakuru b’ibihugu by’incuti, bumvishije President Mwinyi wa Tanzania ko agomba gutumira inama y’akarere yakwigirwamo ibibazo by’u Burundi hakigwa n’uburyo amasezerano ya arusha yashyirwa mu bikorwa mu Rwanda, FPR yasabye ko hatumirwa n’abakuru b’ingabo. Iyi nama yali umutego watezwe Habyalimana ngo umuhitane bityo , Kagame afate ubutegetsi, inkoramaraso z’abahutu nazo zali ziryamiye amajanja, zararangije kubarura abatutsi, igisigaye ali ukubatsemba, Kagame yarabizi neza. Muli FPR basaba ko hatumirwa abagaba b’ingabo uw’u Rwanda, n’uw’u Burundi. Kagame yarazi neza ko General Major Nsabimana azagwa mu ndege na Habyalimana bityo ingabo z’u Rwanda zigahura n’ikibazo cy’uziyobora kuko zarimo amakimbirane ashingiye ku turere Nduga na Rukiga. 
President Mwinyi yatumiye inama y’akarere, mbere y’iyo nama, President wa FPR Kanyarengwe yigeze kubonana na President Mwinyi, avuye muli Tanzaniya yaje aho twali mu nama RUBAYA ya BYUMBA aducira umugani Mwinyi yamubwiye avuga kubya FPR na Habyalimana ati:  » aho kuwana n’injangwe uyitera amabuye uli hanze yo iri munzu, wayinjirana ukayicira munzu » Ibi Mwinyi yavuze nibyo byashyizwe mu bikorwa tariki ya 6/4/1994. Mbere yo kujya munama ya Dar-es-Salam Habyalimana yagiye kureba President Mobutu muli Zaire kumusaba kuzaza mu nama ya Dar-es-Salaam akamutera inkunga kuko azaba ahanganye n’abakuru b’ibihugu bishyigikiye FPR. Yamumenyesheje kandi ko akeneye ko yamutiza abahanga mu iperereza baza kumufasha gusesengura informations z’iperereza zaturutse muli Uganda zimumenyesha ko FPR ishaka kumwica. Ibi byatangajwe n’umujyanama wa Mobutu mu by’iperereza witwa NGBANDA Honore Atumba. Nawe yali muliyo mibonano, ninawe wagombaga kujya gufasha Habyalimana muli byo. Inama y’i Dar-es-Salaam igiye kuba, abajyanama ba MOBUTU bamubujije kujya muli Tanzaniya kubera impamvu z’umutekano. Mbere y’itariki 6-4-1994 ingabo za FPR zali muli CND ndetsen’izali zaracengeye rwihishwa mu mugi wa Kigali zali zamaze kwitegura urugamba. Ingabo za FPR zindi zali zaravuye mu birindiro byazo zitegura gutera. 
Colonel Lizinde theoneste wali Depute wa FPR. Yali umwe mu basilikare b’u Rwanda bazobereye mu iperereza, yari mu bakuru ba FPR bali Kigali muli CND afasha ahanini mu rwego rw’iperereza rya gisilikare mu kumenya uko ingabo za Habyalimana zihagaze, ni umwe mubatanze inama kuli site ya MASAKA aho Indege yagombaga kurasirwa.. Uyu Lizinde yali inshuti yanjye kuburyo buzwi, nyuma ya Ge nocide yambwiraga ko atinya ko Kagame azamwica kubera ibyo azi ku iraswa ry’indege ya Habyalimana. amenyesheje ko niyicwa ko azaba azize ibanga azi ry;uko Kagame yishe Habyalimana. Uyu Lizinde kandi yali umujyanama mukuru wa Kagame mu buryo bw’ibanga. Ninawe wamuhaye igarade rya Colonel, amugira na Depute wa FPR. Uyu Lizinde yageze aho arahunga, abakurikiranye iby’ihunga rye bazi neza ko bamwe mu basilikare bakuru bo mu iperereza, nka Colonel Rwahama wali muli DMI wali warahawe amabwiriza yo gushyira Lizinde kuli surveillance ngo atazabacika na Lt. Colonel James Kabarebe wali umukuru wa Republican Guard, bahamagawe gusobanura uburyo Lizinde yabacitse kuburyo biri muri bimwe byatumye Rwahama akurwa muli DMI. Amaze guhunga abo mu iperereza bohereje bagenzi banjye twakoranaga mu by`iperereza ngo barebe ko narinzi ko azahunga.
 Colonel Lizinde niwe wamenyesheje ko abasilikare bane bavuye ku Mulindi bakaza muli CND boherejwe kurasa indege ya Habyalimana, bakiriwe na Major Rose KABUYE ko aliwe wali ubashinzwe. Yambwiye kandi ko Colonel James Kabarebe aliwe wabahaye instructions zanyuma za operation yo guhanura indege bya Habyalimana. Mbere y’itariki 6- 4-94 bamwe mubakuru ba FPR bali bafite imiryango i Kigali barayihungishije. Hasigaye ibyumweru bibili ngo iyo tariki igere Colonel James Kabarebe yoherejwe na Kagame I Kigali muli CND ajyanye missile zagombaga gukoreshwa mu guhanura indege ya Habyalimana no gutanga instructions zanyuma zijyanye n’intambara. Yamaze muli CND hafi icyumweru asubira ku Mulindi. Mu gitondo cy’italiki ya 6-4-1994 Colonel Lizinde waruzi umunsi, italiki n’isaha indege iriburasirwe yamenyesheje bamwe mu nshuti ze ko bagomba kurara bavuye mu mugi wa Kigali, ko Colonel James umaze iminsi muli CND atazanywe n’amahoro. 
Nibwo yagiye iwe aho umuryango we wabaga, guhungisha umugore we n’abana, yagezeyo arababura, ayoberwa aho bagiye asubira muli CND ahita ajya ku Mulindi bwangu. Indege yarimo Habyalimana, President Ntaryamira w’u Burundi, General Major Nsabimana Chef d’Etat Major wali uw’ingabo z’u Rwanda, Ambassadeur Renzaho, Docteur Akingeneye n’abandi, iraswa mu masaa mbili na makumyabili n’itanu ku isaha z’u Rwanda, twe twali ku Mulindi muli Salle ya Television, tureba umupira w’igikombe cy’isi, hali kandi bamwe mu bakuru b’ingabo za FPR, alibo General Major Paul Kagame, Colonel Ndugute, Colonel Biseruka, Colonel Twahirwa Dodo n’abandi. Indege ikimara kuraswa, Colonel James Kabarebe yahise yinjira muli salle twalimo yegera Kagame, baravugana bahita basohokana, hashize akanya Colonel James yagarutse guhamagara Colonel Ndugute n;abandi basilikare bakuru barajyana. Nyuma unity yose ya High Command yahise yambalira urugamba, ihita >itera muri iryo joro. Kagame na Kabarebe James nibo bali bayiyoboye. Unity >zose za FPR zahisezitera. Ibyo General Kagame yakoze ahanura indege ya Habyalimana yakomye imbarutso abizi neza kandi abishaka, kubera irali ryo gufata ubutegesi, byatumye imiryango yacu ishira, Miliyoni imwe y’abatutsi iricwa afata ubutegetsi, miliyoni ebyili z’abahutu ziyobowe n’inkoramaraso zirahunga.
 Intamenya zamusingije nk’umukiza, iminsi yerekanye ko aliwe nyirabayazana. Nyamara imiryango imwe y;abamuhaga imisanzu myinshi, yari yaramaze kuyiha abasilikali bayirinda, naho abacu ba giseseka bagabulirwa interahamwe. Kagame yasobanurira abanyarwanda ate ukuntu yohereje Claude DUSAIDI na MULIGANDE Charles I New York na Washington kubulizamo Intervention ya gisilikare iyaliyo yose yakoherezwa gutabara abanyarwanda ngo ihagarike genocide, bavuga ko FPR yihagije iri buhagarike genocide ikarenga ikamara amezi atatu abantu bicwa. Yasobanura gute uko yategetse ko MINUAR iva mu Rwanda mugihe ONU yigaga ukoyakongera abasilikare bayo kugirango bahagalike genocide? Ngaragaje ukuli kubyabaye kugirango umuntu wese abazwe ibyo yakoze. Ibi nibyo byatumaga Kagame anyoherereza abagombaga kunyicira muli Amerika bitwaje za passports DIPLOMATIQUE, ngo bitazamenyekana. Ndasaba Urukiko-Mpuzamahanga gukulikirana Kagame n’agatsiko ke. Njye ubyanditse niteguye kumushinja no gutanga ibindi bimenyetso bitagaragajwe nangako byakwica iperereza.
ICYITONDERWA:
Nta muntu n’umwe w’inkoramaraso ( umugenocidaire ) wishe Abatutsi cyangwa aba revisioniste n’Imiryango y’aba extremiste, ugomba kwitwaza iyi nyandiko yibeshya ko kuba Kagame yarishe Habyalimana, nawe byali uburenganzira bwe, gutsemba abatutsi badafite aho bahuriye na Kagame. Uwishe wese agomba gukulikiranwa kugiti cye niko amategeko abiteganya. Mu kwandika iyi nyandiko, jye ngendereye ubumwe bw’abanyarwanda n’amahoro y’u Rwanda biciye mu butabera. Ndasaba Abanyarwanda guha Kagame akato, urukiko narwo rugomba gukora umulimo warwo. Agomba kandi gukulikiranwaho urupfu rwa Kabera Assiel wali umujyanana wa President Bizimungu, urupfu rwa Sendashonga Seth wali Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, urupfu rwa Colonel Lizinde Theoneste, urupfu rwa Gatabazi , urupfu rw’abali abakuru b’umuryango wa FPR kera bari bazwiho ubutwari n’abandi. Abanyamahanga bibeshye ko Kagame ariwe wahuza abanyarwanda, bamuha ingufu n’uruvugiro bari bakwiye kumenya ko amaraso y’abanyarwanda baguye muli genocide azamukulikirana. Kandi bamenye ko nta nkoramaraso n’imwe izunga abanyarwanda
Jean
Bikolewe Washington D.C., tariki ya 21 ukwezi 4, 2011.

Aho byavuye: http://murengerantwari.unblog.fr/2011/05/17/uko-kagame-yateguye-kandi-ashyira-mu-bikorwa-umugambi-wo-guhitana-prezida-habyarimana-john-wamungu/

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355