Pageviews all the time

Mu gihe Kagame akomeje gushimuta ababyeyi bonsaga impinja akazivutsa uburenganzira bwazo bw'ibanze nk'ibiherutse kuba ku ruhinja rwa madame Ingabire Yozefina, abategetsi ba Tanzania bo bakomeje kwerekana ko buri mwana wese yaba uwa Ngofero cyangwa uwo mu baherwe, ntawe ugomba kumuvutsa uburenganzira bwe. Ni muri urwo rwego, wa mwana Nasra Rashid baherutse gukura mu isanduku aho yari yarahishwe ubu yitaweho ku buryo budasanzwe n'Abaganga b'inzobere mu bitaro bikuru bya Muhimbili biri mu murwa mukuru i Dar es Salaam

Nasra Rashid mu bitaro bikuru bya Muhimbili
Kagame Pawulo afunga n'impinja zikivuka
Ku itariki ya 23/5/2014 niho Shikama yabagejejeho inkuru y'umwana wo muri Tanzania w'ahitwa i Morogoro wamaze imyaka 4 ahishwe mu isanduku na nyina wabo Mariam Said adasoka hanze atanasukurwa. Uyu mwana Nasra Rashid w'imyaka 4 akimara kuvumburwa n'abaturanyi kuri 21/5/2014, basanze yaravunaguritse amagufa ndetse avuga ko anababara mu gituza.

Yashyizwe mu mashini imufasha guhumeka mu bitaro bya Muhimbili
Nasra yahise ajyanwa mu bitaro by'akarere by'i Murogoro akorerwa isuzuma ry'ibanze maze yoherezwa mu bitaro bikuru bya Dar es Salaam kuri 26/5/2014. Nkuko tubikesha ibinyamakuru binyuranye byo muri Tanzania, uyu mwana akigera mu bitaro bikuru bya Muhimbili i Dar es salaam yahise ashyirwa mu mashini imufasha guhumeka kubera kuribwa mu gituza no guhumeka nabi byaturukaga ku musonga( nemonia). 

Abaganga batandukanye bamwakuranyweho bamupima avuye mu mashini
Nkuko tubikesha ibinyamakuru binyuranye byo muri Tanzania by'uyu munsi 31/5/2014, uyu mwana yamaze muri iriya mashini iminsi 2 gusa ubu ngo akaba ameze neza nkuko umuvugizi w'ibyo bitaro Doris Ishenda yabibatangarije. Abaganga banyuranye bakaba baramukoreye ibipimo byo mu gituza (X-Ray)no mu nda (ultra-sound). Nasra akaba agomba no gukorerwa ibindi bipimo by'umutima ku itariki ya 2/6/2014 ibisubizo bya biriya 2 bya mbere bimaze kuboneka.
Nasra Rashid mu bitaro bikuru bya Muhimbili

Abanyamakuru bo muri Tanzania bakoze akazi naho abo mu Rwanda baratinya FPR mu gutabariza impinja!
Mu gihe twasohoraga inkuru ya Nasra Rashid kuri 23/5/2014, twanababwiye ko mu Rwanda hari umwana urara arira akirirwa arira ufite amezi 10 y'amavuko, kubera ko Kagame Pawulo yashimuse nyina wamwonsaga Ingabire Josephine kuri 21/4/2014 kugeza na n'ubu akaba ataraboneka. Uyu mubyeyi akaba yarashimuswe avuye kugemurira umuntu ufungiye muri Gereza nkuru ya Kigali ( 1930). Ikibabaje kandi giteye agahinda, ni uko itangazamakuru ryo mu Rwanda wagirango ribereyeho kunganira za nkomamashyi zo ku Kimihurura mu gukomera Kagame amashyi mu mabi ye. Kubona nta Gitangazamakuru na kimwe cyo mu Rwanda cyari cyandika kuri iyi nkuru ni gihamya ntakuka ko itangazamakuru ryigenga mu Rwanda ryajyanye na Kinani! Turamenyesha abasomyi bacu ko ibi byose biriho bikorerwa uyu mwene Ngofero wo muri Tanzania, akenshi bituruka ku gitutu kitaziguye gikorwa n'itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu rikurikirana ikibazo cy'uyu mwana umunota ku wundi kuva cyajya ahagaragara.
Wari uzi ko Kagame hari abana afungira muri Gereza ye nkuru i Kigali(1930) bakivuka byibura ntibahabwe n'uburenganzira bwo gukina nk'umwana wese, ese abiyita abanyamakuru bari i Kigali ibi ntibabizi?
 None se mu Rwanda ko nta banyamadini bakihaba kugeza n'aho habura usengera Kagame Pawulo akarinda kujya iyo gihera muri California muri USA gushaka ubimukorera ariwe Rick Warren, hakaba nta tangazamakuru rikihaba, Kagame azabuzwa n'iki kwica uwo ashaka n'igihe abishakiye no gukomeza kugira u Rwanda agasitwe?!

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)






No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355