Pageviews all the time

Iyobokamana.DUFATANYIRIZE HAMWE IJAMBO RY’IMANA RYO KURI IKI CYUMWERU CYA 6 CYA PASIKA, TALIKI 25 GICURASI 2014 : Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 8,5-8.14-17 Isomo rya kabiri : 1 Petero : 3,15-18. Ivanjiri : Yohani :14,15-21 : «Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzababaza ibyerekeranye n’imyizerere yanyu n’ubwoko bwa Demukarasi mwahisemo kwerekezamo igihugu kandi mubikorane ubugwaneza, icyubahiro n’ikinyabupfura kuko hasigaye igihe gito u Rwanda rukava mu icuraburindi.» Abatagatifu : Gerigori wa 7, Beda na Mariya Madalina wa Pazi/Padiri TABARO M.


Aba ni abaturage ubutegetsi

 bwa FPR bumaze iminsi bushimuse
ku Gisenyi. Ubutegetsi nk'ubu ni ubwo 
gusezerera mu maguru mashya
 butaratumaraho ababyeyi
 n'ibibondo.
Mu bihe byose abaturage bagiye bagira ababayoboye n’ababayobora muri ibi bihe. Uhereye cyera cyane amateka yanditswe agenda atwereka abatware babayeho bakomeye cyane. Mu Bugereki, ukanyura mu baromani ku ngoma ya Kayisari Ogusito, ukanyura mu Misiri ku ngoma y’umwami Farawo n’abazungura be bose.
Aho ni cyera cyane ariko ugarutse hafi ahangaha mu mateka tubonamo abagabo babaye ibihangange bidakorwaho nka Adolf Hitler wategetse Ubudage akanaba impamvu yateje intambara ya mbere y’isi akaza no guteza intambara ya kabiri y’isi yose ahagana mu 1942-1945.
Twibutse ko impamvu Hitler yateje intambara ya kabiri y’isi ari uko SDN yaje gusimburwa na Loni mubona cyangwa mwumva ubungubu yamusabye kwishyura ibyo yari yarangije mu ya mbere mu cyo bise DIKTAT ariko akabona Ubudage butabishobora agahitamo gushoza iya kabiri.
Abantu nka MAO TSE TUNG cyangwa MAO ZE DONG wagiriye Ubushinwa akamaro ntagereranywa bahora bibukwa, n’abandi benshi cyane tutarondora bagiye bategeka ibihugu by’iwabo kandi iryo bavuze rikijyana. Ubu butegetsi bwose bamwe bavuga ko bukomoka ku Mana abandi bakavuga ko ubushaka abuharanira akabugeraho.
Muri iyi mitegekere, benshi bagiye babigwamo kubera kwitangira rubanda rimwe na rimwe ruba rutanumva ukuntu umuntu asiga umugore we, agata abana be, agasiga umuryango we akajya guharanira icyateza imbere igihugu cyamubyaye.
Aba ni abaturage ubutegetsi bwa FPR bumaze iminsi bushimuse ku Gisenyi.
Ubutegetsi nk'ubu ni ubwo gusezerera mu maguru mashya butaratumaraho ababyeyi n'ibibondo
Muri ibyo bikorwa benshi bibaza aho umuntu akura imbaraga zo gushorera urugamba rwamugeza ku butegetsi bufitiye rubanda rwose akamaro. Igisubizo turagisanga mu masomo y’uyu munsi kuko ijambo ry’Imana nta narimwe ryigera ryitandukanya n’abayobora rubanda ko ahubwo rihora ribacyebura ngo bayobore neza.  
Mu isomo rya mbere Luka wanditse ibyakozwe n’intumwa arakomeza kudutengamaza mu mwuka mwiza wa Pasika ubu tugeze ku cyumweru cyayo cya 6 agaragaza ukuntu abaturage bayobowe neza bagira uruhare mu kunoza gahunda za Leta babikoranye umutima ukunze kandi babishishikariye.
Mu isomo rya kabiri  Petero mu ibaruwa ye ya mbere aragaragaza ko buri wese akwiye guhora yiteguye guha buri wese ibisobanuro birambuye kubyo yemera atagombye gutinya cyangwa gushya ubwoba. Ibi kandi bigomba gukoranwa ubugwaneza n’umutima uciye bugufi hamwe n’ikinyabupfura.
Ivanjiri ntagatifu Yohani wihariye amavanjiri yose muri iyi minsi mikuru ya Pasika ikomeza kuri iki cyumweru taliki 25 Gicurasi aragaruka ku gaciro k’itegeko muri rubanda n’uko umushorera w’ayo mategeko ashobora kugeza rubanda ku Mana.

Ubutegetsi bwica abo  bwagombye kurengera nta kindi  abaturage
 baba bakibutezeho  bagomba guhita babwirukana 
Ubu abanyarwanda benshi bari mu mashyaka ya politiki atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi baba abari mu Rwanda cyangwa n’abari hanze y’u Rwanda kubera impamvu zitandukanye cyane cyane iy’ubuhunzi. Abari muri aya mashyaka bashobora kuba babigaragaza cyangwa bagikorera mu bwihisho ahanini kubera gutinya ko bagirirwa nabi.
Buri Shyaka rya Politiki rigira umuvugizi waryo. Iyi nyito y’umuvugizi nta wakwihandagaza ngo avuge ko yazanywe n’abantu bo mu gihe cyacu kuko na Yezu azi neza agaciro k’umuvugizi ari nawe utuma rubanda RUSHIKAMA rugaharanira ibyo arushishikariza gusatira no kugeraho.

Yezu ubwo yari agiye gusubira mu ijuru, kubera akababaro yabonaga intumwa ze zisigaranye yazisezeranije kuzoherereza Roho Mutagatifu nk’umuhoza n’umuvugizi iki kikaba ari ikimenyetso ndakuka cy’uko ibitekerezo n’ubwo byaba bisinziriye bishobora kubyutswa n’akamenyetso gato cyane.
Nidutekereze : Roho mutagatifu ntashobora kuboneshwa amaso kandi ntashobora gufatishwa intoki nyamara akora ibitangaza impumyi zikabona, ibirema bikagenda, abanyabyaha bagahinduka intore za Nyagasani. Kuki se uwo roho atatuma abanyarwanda bungikanya imbaraga ngo bagere ku buyobozi bwiza bahuriyeho kandi bubahaye amahoro ???


LATEST NEWS
Ubutegetsi bukoresha iterabwoba mu kubuza buri wese gutekereza no 
kuvuga ibyo atekereza nta kindi kiba gisigaye usibye
 gusezererwa n'abaturage buba bubangamiye
Kimwe mu biranga umuntu warezwe neza yaba umunyapolitiki, yaba uwihay’Imana,… ni ikinyabupfura no guca bugufi. Iyi migenzo mvamutima kandi nyobokamana niyo twavuga ko ishorera ibitekerezo byiza mu nzira yo kubisobanurira rubanda n’abandi ba ngombwa kugira ngo igihugu kigere ku ntego yo gutegeka neza abagituye kandi nayo ibigizemo uruhare.
Abarara tudasinziriye twese dutekereza icyakorwa kugira ngo ibintu bijye mu buryo, nitwiyambaze roho Mutagatifu kandi tubikore tubyemera. Ibi tugomba kubyongeraho imyumvire y’uko burya nta muntu wanga igihugu cyamubyaye ko ahubwo buri wese agikunda mu buryo bwe, mu gihe cye cy’amateka, no mu gihe abifitiye ibisobanuro bifatika biganisha abaturage ku bikorwa by’iterambere byakwerekwa buri wese agashima.     
Dufatanyirize hamwe ISHAPULE Y’IMPUHWE Z’IMANA turonkere isi yose umukiro «Yezu wacu tubabarire ibyaha byacu kandi uturinde umuriro w’iteka, igarurire Roho z’abantu bose kandi uziyobore inzira y’ijuru cyane cyane wite ku bakeneye impuhwe zawe  maze ubabarire Roho ziri mu Purugatori n’iz’abanyabyaha b’isi yose. Amina!!! » (x10)
ABATAGATIFU B’ICYUMWERU GITAHA : Kubera ukuntu hari abanyarwanda benshi batazi umunsi wa bazina wabo mutagatifu, muri SHIKAMA twiyemeje kujya tubabwira ABATAGATIFU B’ICYUMWERU GIKURIKIRAHO kugira ngo mujye musabirana :
Kuwa mbere taliki 26 Gicurasi ni Mut. Diyonizi Sebugwawo, Andereya Kaggwa na Ponsiyani. Kuwa kabiri taliki 27 Gicurasi ni Mut.Filipo na Atanaze. Kuwa gatatu taliki 28 Gicurasi ni Mut. Jerimani wa Paris. Kuwa kane taliki 29 Gicurasi ni Mut. Magisimini. Kuwa Gatanu taliki 30 Gicurasi ni Mut. Matiyasi Mulumba, Felisi, Jani Darike na Feridina. Kuwa Gatandatu taiki 31 Gicurasi ni Mut. Peteronila. Ku Cyumweru gitaha taliki 01 Kamena ni Umunsi Mukuru wa ASENSIYO na Mut. Yusitini na Reveriyani.  

Padiri TABARO M.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355