Pageviews all the time

Isesengura-mvugo, Politiki n’igisirikari.Kagame ati : «Nzagutegera ahantu hizewe ngukindure », Kitwete ati : « Kigali ikwiye gushyikirana na FDLR kugira ngo akarere kabone amahoro », Faustin TWAGIRAMUNGU ati : « Ariko uziko musetsa, turi ibimuga se ? Gufatanya na Tanzaniya ni icyaha, ni iki ? Uganda iyo itabaho na Kagame ntaba ari i Kigali, Kagame azatinyuke avuge ko atemera gushyikirana na FDLR kuko n’inzira y’amasasu tutayitinya!!!»


Muri politiki burya nta munsi w’ubusa ubaho, mu yandi magambo nta munsi w’imfabusa ku munyapolitiki. Abantu bakunze kujya bumva abategetsi batandukanye bavuga amagambo amwe muri yo abaturage bakayumva, andi ntibayiteho, andi bakayafata nk’atagize icyo avuze, yewe hakaba n’ayo bumva ari ukubura uko bagira.
SHIKAMA nk’igitangazamakuru cyaminuje mu isesengura-mpamvu, politiki n’ibindi bibazo bikomereye u Rwanda, akarere k’ibiyaga bigari ndetse n’isi yose muri rusage, uyu munsi twabahitiyemo guhuza amagambo akomeye kandi afite ingaruka zikaze ku banyarwanda yavuzwe n’abantu batatu bakomeye.
Ayo magambo atatu mvuze ni yo agize umutwe w’iyi nyandiko. Abayavuze bose ni abantu bazwi cyane ariko batandukanye  cyane haba mu mico, mu ngeso, mu mashuri, mu bikorwa ibi n’ibi kandi bose baziranye neza ku buryo bose nta wabeshya undi.
Jakaya Mrisho KIKWETE : Uyu mugabo ni imfura cyane kandi azi ubwenge kuko yize amashuri atagira ingano. Mu 1994, Kikwete yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya. Niwe waje gutsinda amatora ku itike y’ishyaka CCM mu magambo arambuye rizwi ku izina rya Chama Cha Mapinduzi.
Ubu Kikwete ni Perezida wa Tanzaniya kandi afite ububasha bwose bugenerwa umukuru w’igihugu. Kikwete azi neza ibibazo by’u Rwanda n’ibya’aka karere ku buryo nta masomo menshi akeneye ngo asobanukirwe igikwiye ku Rwanda.
Nyakubahwa Kikwete azi neza Faustin TWAGIRAMUNGU akamenya na Paul KAGAME kuko mu gihe Habyarimana yapfaga arashwe ahanuwe mu ndege i Kanombe ku italiki 06 Mata 1994, Kikwete yari mu mwanya w’ubutegetsi nk’uko nabivuze wagombaga gutuma amenya Kagame uwo ariwe bitewe n’inkunga Leta ya Tanzaniya yateye FPR kugira ngo igere ku butegetsi.
J.M. Kikwete
Kikwete azi kuvuga imbwirwaruhame neza cyane kandi akunda abaturage be bikagaragazwa n’uko nta magambo y’iterabwoba ajya asohoka mu kanwa ke.
Faustin TWAGIRAMUNGU : Uyu mugabo yize amashuri menshi cyane kandi abanyarwanda utababwiye Rukokoma ntibakwemera ko ariwe uvuga. Mu Rwanda hose arazwi kandi yahataniye politiki ku buryo nkeka ko azarinda ajya mu mva akiri umunyapolitiki, nkuko aherutse kuvugira mu Bubiligi ahantu yari yatumiwe bagashaka kumwima ijambo, ati ntawe uzambuza gukina politiki.
Uyu mugabo yagiye avuga amagambo akomeye abanyarwanda bahora bibuka ; Dore amwe muri yo : Kagame azatobore avuge ko adashaka gushyikirana na FDLR tuzamwereka uko intama zambarwa. Ubundi ati : Nkunda Rayon Sport, ubundi ati : Abana babahaye ibiryo banga kurya babasasiye banga kuryama ba nyina bababajije icyo bashaka bavuga ko bashaka rukokoma! Ubundi ati : « Ariya mashyi yo kuri sitadi amahoro wayagura angahe?» Yashakaga kuvuga ko nawe akeneye kuyakomerwa ari Perezida w’u Rwanda.
Faustin TWAGIRAMUNGU ni umunyarwanda kuri Se na Nyina, yayoboye STIR, yategetse FERWAFA i Remera imyaka umunani yose, yabaye umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka ryitwaga MDR, yabaye Minisitiri w’Intebe ku buryo nta masomo akeneye ngo asobanurirwe iby’u Rwanda kuko u Rwanda ari we ubwe nyir’izina.


Abicanyi bose bagomba kubibazwa. Iki nicyo Kagame yangira Rukokoma
Twagiramungu azi kuvuga imbwirwaruhame neza cyane kandi akunda kuvuga amagambo yasetsa n’uvuye guta nyina ; Dore urugero rumwe : «Birirwa barata ngo barubaka amazu atumbagira mu kirere cya Kigali, bazarebe, no muri Espagne barayubatse ariko ubu kubera ikibazo cy’ubukungu asigaye atuwemo n’ibihunyira!!!»
Paul KAGAME : Kagame nta mashuri agira kuko yize gusa umwaka wa kane w’ayisumbuye, ibikorwa byinshi akora byerekana ko koko atagira imitekerereze y’abantu b’intiti basomye ibitabo bihambaye nk’ibyo twasomye. Nyamara yabirenzeho ubu akangaranyije u Rwanda imyaka makumyabiri yose.
Paul KAGAME ni MUDAKURWAKWIJAMBO kabone n’iyo wamugira ute ? Kuba yaravuze ko adashobora kuzashyikirana na FDLR kuri njyewe umuzi neza ni nko gutangiza intambara izoreka u Rwanda. Paul KAGAME ntajya ashungura amagambo agiye kuvuga : Dore amwe muri yo njyewe wandika iyi nkuru niyumiye turi kumwe : «Wowe Kikwete umpatira gushyikirana na FDLR nzagutegera ahantu hizewe ngukindure!!!»
Ubundi ati : «  Nasomye kuri internet nkabona abategetsi bacu benshi bahiye ubwoba bavuga ngo oya sitwe twabikoze (Kwica Col. Patrick KAREGEYA) ikibazo cyanjye ahubwo mwagombye kuba mubikora kuko igitangaje ari ukutabikora !!!" / Kagame kuwa 12 Mutarama 2014 / Serena Kigali Hotel).
Paul KAGAME ni umugabo uzwiho kugira amayeri ashoboka n’ayo watekereza ko adashoboka nyamara we akayabyaza ikintu. Urugero : Kunyaga abaturage inka zabo warangiza ukabashyiriraho gahunda ya GIRINKA. Umuturage azajya kurabukwa waramaze kumukenesha burundu yararwaye amavunja.
Paul KAGAME azi neza Faustin TWAGIRAMUNGU na KIKWETE ku buryo bitari ngombwa kumusobanurira abo aribo n’icyo bashaka.
Gutera Tanzaniya bizakururira u Rwanda ingaruka zikubye 3500 izari kubaho iyo Kagame yemera gushyikirana na FDLR  
Nk’uko nabyanditse muri iyi nkuru, ibintu byose byarageragejwe biranga kandi byose byishwe na Kagame n’agatsiko ke! Ubundi icyihutirwaga nyuma yo gufata ubutegetsi ku italiki 19 Nyakanga 1994 byari ugucyura impunzi uhereye muri Zaire kuko ariho hari nyinshi.
Kubera ko Kagame adashaka icyitwa umuhutu imbere ye yahisemo guhembera imvugo zangisha abanyarwanda bene wacu / bene wabo bari muri Zaire. Kagame yagiye no muri ONU avuga ko umuryango mpuzamahanga udakwiye guha inkunga abantu basize bamaze imbaga.
Burya ibintu byose bigira aho bitangirira bikagira n’aho birangirira. Imyaka makumyabiri (20) irihiritse abantu babaho nta cyizere cy’ubuzima. Perezida Kikwete wavuze kuriya ni uko yabonaga kandi akumva uburemere bw’ikibazo.
Uretse izima rya Kagame n’abo mu gatsiko abereye ku isonga akungirizwa na Tito RUTAREMERA, ubundi gushyikirana na FDRL njyewe mbona nta ngaruka mbi n’imwe byagira ku banyarwanda kuko nabo ari bene Kanyarwanda kandi nta kindi gihugu cyabiyitirira kuko iwabo bahazi neza.
Nk’uko nabivugaga, aya magambo atatu agize umutwe w’iyi nyandiko uyahuje urahita uvanamo intambara kuko ubundi buryo bwose bwananiranye. Rukokoma arasa n’uwarangije gufata icyemezo ko Kagame agomba gukubitwa iminyafu y’amasasu, amabombe, kandi aremeza ko bafatanya na Tanzaniya nk’uko na Kagame yafatanyije na Museveni wa Uganda akagera ku butegetsi.
Nta gushidikanya ko iyi ariyo mpamvu Kagame yahisemo kujya gutangirira kure Tanzaniya kugira ngo akumire igitero cya FDLR ubu amakuru ya nyuma dufite avuga ko gishobora kuba kiri ku marembo y’u Rwanda kandi kikazinjirira muri Tanzaniya aho ayo makuru akomeza avuga ko abasore birirwa mu myitozo ubudatuza abandi nabo bakaba basiganwa bajyayo kwifatanya n’abandi.
Pawulo Kagame
Kagame rero nk’uwaminuje mu byo kwica no kuneka nta gushidikanya ko aya makuru ayazi neza. Nk’uko nabivuze hejuru iyo yemera gushyikirana na FDLR bari gusangira ubutegetsi amahoro agasagamba ariko ahisemo gutera Tanzaniya ngo abakumire akaba yibeshya cyane kuko urebye aho u Rwanda ruherereye FDLR ishobora no guturuka Rubavu, ku Kanyaru ka mbere n’aka kabiri, mu Birunga i Musanze, ku Rusumo siho kamara!!!
Ingaruka ni uruhuri ku banyarwanda bose nta n’umwe uvuyemo kuko igihugu cya Tanzaniya gifite ingabo zikomeye cyane kandi zikaba nizishushubikanya iza Kagame zishobora kutazagarukira ku mupaka wa Rusumo ahubwo zishobora kuzakomeza zikabashorera zikabageza n’i Kigali ndetse na Gitarama bibaye ngombwa kuko ari imigi ibiri yegeranye cyane itandukanijwe na Kilometero 49 gusa ahantu hagufi cyane mu gisirikari no gupanga urugamba.
Ibi mbivuze kubera ko mu gihe Kagame yaba amaze gutsindwa uruhenu na Tanzaniya, abo mu gatsiko ke bazaba barokotse muri Kigali nta wundi mujyi ubegereye bahungiramo utari Gitarama. Ingabo za Tanzaniya zirwana umuhenerezo rero ntabwo zabasonera.
Izi ngaruka z’isenyuka ry’ibikorwa-remezo hakiyongeraho n’imbaga y’abaturage bazahapfira n’inkomere z’intambara zitabarika hagakubitiraho n’ikiguzi cy’intambara cyo gusana ibishobora kuzaba byangijwe niho mpera mvuga ko ubundi umuti wari ukwiye ari ugushyikirana na FDLR hanyuma na Tanzaniya ikiyunga n’u Rwanda.
Ambasaderi RUGIRA Amandin nka gashoza-ntambara   
Uyu mugabo abanu benshi i Kigali ntibamuzi ariko njyewe wandika iyi nkuru ndamuzi neza kuko namubereye umunyamabanga umwaka umwe akigirwa ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
Ambasaderi RUGIRA Amandin ni umunyarwanda wahiye ubwoba kandi uhorana igihunga kubera kwikeka ko Kagame azamwirenza umunsi ku munsi. Amakuru SHIKAMA yahagazeho ni avuga ko uyu RUGIRA Amandin ariwe wahaye Kagame inzu ye iri i Masaka muri Mata 1994 kugira ngo iterekwemo imbunda yahanuye indege yari itwaye Pererzida HABYARIMANA.
Rugira Amandin
Aya magambo njyewe wandika iyi nkuru nayibwiriwe na RUGIRA Amandin turi mu biro i Kinshasa aho yanambwiye ko atazi ikintu azakora go ashire ubwoba bw’uko yamarishije abanyarwanda. Kubera kwikeka ko Kagame yamuhitana umunsi ku munsi amuziza iryo banga ry’amaraso ryoretse u Rwanda yamugiriye inama yo gutera Tanzaniya maze Kagame abimushimira amuhindura akamukura i Kinshasa akamujyana i Bujumbura kugira ngo akurikirane icyo gikorwa ahegereye cyane.
Muri SHIAKAMA ukuri kugomba gusimbura ikinyoma byanze bikunze : Kagame yarahiriye ko nta munsi n’umwe RUGIRA Amandin azaturiza i Kigali kubera iryo banga bafatanyije. Uyu ambasaderi rero ari mu mazi abira kuko ubu asa n’udashobora kwemeza amahanga ku nama yagiriye shebuja yo kugaba igitero kuri Tanzania. HARAHAGAZWE !

 Kengo M.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355