Pageviews all the time

Inyandiko zo mu bubiko. Inama ya BAD i Kigali yerekanye ko Afurika yapfuye cyera, aho itegekwa na ba Nyamigono!!!/NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 23/5/2014

Photo/Veritas Info

Aya manama atabarika akorwa buri munsi muri Afrika yagiye yibazwaho byinshi:Ikibazo cy'ingenzi kikaba "Kuki nta musaruro ufatika Afrika igeraho nyuma y'izi nama ziba zatwaye akayabo k'amadolari yagombaga gukoreshwa mu mishinga yo guteza abaturage imbere mu bikorwa bibaha ubuzima buzira umuze nko kubaha amazi meza?"

Abibaza gutyo rero barebe kuri aya mafoto yafatiwe i Kigali mu nama ya BAD aho abari baje mu nama bose wagirango baraye inkera cyangwa bafashwe na wa musinziro waduka mu nkoko!!!Aba baje bapfunyikiwe akayabo k'amadolari n'ibihugu byabo cyangwa imiryango bakoramo bari buve hariya nta n'umwe wumvise ibyahavugiwe!



Icya ngombwa kuri bo ni utudolari bakuramo ubundi bakajyana ibipapuro umurundo byitwa" imyanzuro y'inama ya bad yabereye i Kigali kuva 22 kugeza 23/5/2014" bagera iyo bajya bakabijugunya mu kabati bagategereza indi nama izaba umwaka ukurikiyeho ngo bajye kwibonera utudolari, akayoga keza n'ibindi ntashyira kuri uru rubuga!!!!! NGIZO  za VISION 2020 Mama shenge !!!!

Photo/Veritas Info





Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355