Pageviews all the time

Sheikh Mussa Fazil HARELIMANA wakomeje gushinjwa n’abacikacumu bo mu Biryogo nyuma akaza kuvugira mu nama y’umushyikirano i Kigali mu 2010 ko azakora ibishoboka n’ibidashoboka akazagwa imbere ya Perezida Kagame yishyize mu mazi abira muri politiki kuko aherutse kuvuguruzwa n’urwego ayobora mu gihe kitarenga amasaha atandatu

Sheikh Mussa Fazil Harerimana (iburyo)uyu wifashe
ku itama no ku kananwa

Bwana Sheikh Mussa Fazil HARELIMANA utarakunze kugira amahirwe yo kurengwa n’imijugujugu y’abanyamakuru umunsi ku munsi, ubu noneho birasa n’aho ageze ku mpera y’amayeri yagiye arisha mu kumufasha gukora ku mbehe Kagame yamugeneye.

Nk’umunyamakuru w’umwuga, Minisitiri Sheikh Mussa Fazil H. ndamuzi neza kandi nakunze kwitabira ibiganiro yatumiragamo abanyamakuru inshuro nyinshi. Umunsi umwe nigeze kumubaza icyo atekereza ku baturage bo mu Biryogo iwabo bahora bamushinja ko yagize uruhare mu kwica abanyarwanda muri 1994.
Icyo gihe Nyakubahwa Fazil yaransubije ngo : «Ariko nkawe ko uri umunyamakuru  nk’ibyo bintu bya jenocide ubijyamo ute ko utaba uzi uko umuntu yinjiye muri politiki.» Nongeye kukimubaza arambwira ngo : «Abo banshinja ubihorere bazakomeza banshinje nibagera aho bazarambirwa bampe amahoro!»

Mu minsi yashize kandi nabwo yagaragaweho guteshwa agaciro kandi ari umutegetsi aho nabwo yavugurujwe n’umuyobozi w’urwego rushinzwe infungwa n’abagororwa ariwe Paul Rwarakabije mu idosiye yaguriweho imashini yagombaga guteka ibishyimbo ikajya ibikwirakwiza mu magereza hose mu Rwanda.
Muri iyo dosiye byagaragaye ko Minisitiri Fazil yanze imyanzuro yavuye mu ipiganirwa-soko kuko yabonaga uwaritsindiye nta bushobozi afite afata icyemezo cyo gusubirishamo ipiganwa ariko mu gatsiko ka FPR bahita bategeka Rwarakabije uyobora urwo rwego rw’amagereza guha isoko uwari wemejwe Fazil bamuca amazi batyo.

Jenerali Majoro P. Rwarakabije
Muri iyo dosiye yanyereje amamiriyari akayabo, itangazamakauru ryabajije Rwarakabije impamvu yasuzuguye icyemezo cya Shebuja Minisitiri Fazil asubiza ko we yakoze akazi ke uko bikwiye ubwo ngo na Fazil azakora ake uko bikwiye. Ngiyo imitegekere y’inkotanyi yo kugonganisha abantu babiri bakora mu rwego rumwe.

Sheikh Fazil ntazi Perezida Kagame uwo ariwe
Mu nama y’igihugu y’umushyikirano yateraniye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura muri 2010, ubwo Kagame yari amaze kuvuga ko Kayumba, Karegeya, Rudasingwa n’abazabashyigikira bose ari ibigarasha kandi ko mu minsi izaza bazahinduka ibigarasha bicitse, Minisitiri Mussa Fazil yagize ubwoba nk’uko nabibonye dore ko twari twicaranye.
Sheikh Mussa Fazil Harerimana (iburyo)uyu wifashe
ku itama no ku kananwa

Mu ijambo yavuze ku miterere y’urwego rw’umutekano mu gihugu yasobanuye ko azakora ibishoboka byose ndetse byaba ngombwa agakora n’ibidashoboka ariko akagwa imbere ya perezida Paul Kagame mu gihe abandi bo bavuga ko bazamugwa inyuma. Bikaba bishatse gusobanura ko igihiga Kagame kizabanza guhitana Sheikh FAzil kuko nyine azaba amuri imbere. Ese byashoboka ??? tubitege amaso !!! Ibi rero Fazil yavuze bisa n’uko ntacyo bishobora guhindura ku cyemezo cya Kagame mu gihe yaba yabonye ari ngombwa kumwubikira imbehe ndetse no kumufunga rugeretse dore ko no kumushimuta atabitinya kurya atashimuse bacye.

Kwibagirwa uwo akorera uwo ariwe bishobora kumwubikira imbehe  
Mu mateka y’ubutegetsi ku isi hose uhereye cyera ukageza no muri ibi bihe byacu, nta na rimwe umutegetsi mutoya avuguruza shebuja ngo agire amahoro kuko hagomba guhita haboneka impinduka mu rwego rwo kurengera inyungu z’ubutegetsi n’ingoma iriho hatitawe ku bizakurikiraho.
Kuri uyu wa gatanu, taliki 16 Gicurasi 2014, Minisitiri Fazil Harelimana yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru IZUBA RIRASHE(reba hasi aha ku mugereka) kimubaza icyo atekereza ku birebana n’ishimutwa ry’abantu rya hato na hato ririho mu Rwanda muri iyi minsi.

Minisitiri Fazil ushobora kuba yaribagiwe uwo akorera uwo ariwe, yasubije ko biteye agahinda kuba abantu bashimutwa. Mu masaha atarenga atandatu gusa, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ariwe Assistant Commissionner of Police  (ACP) Damas GATARE yahise avugira kuri Radio Rwanda na Televisiyo y’u Rwanda ko nta muntu n’umwe wigeze ushimutwa mu Rwanda.
ACP Damas GATARE
Bwana Damas GATARE yasobanuye ko nta muntu n’umwe wigeze aburirwa irengero mu Rwanda anaboneraho no gutangaza ko n’ibyegeranyo by’umuryango w’abanyamerika urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch (HRW) bivuga ku Rwanda byose ari ibinyoma byambaye ubusa. Ibi rero ntawabirenza ingohe ngo avuge ko nta kibazo kirimo kuko Polisi y’u Rwanda ari rumwe mu nzego z’ubutegetsi ziri munsi y’ububasha bwa Minisitiri Sheikh Mussa Fazil Harelimana. Ubwo mu yandi magambo ni ukuvuga ko Gatare  Damas yavuguruje Shebuja Minisitiri Fazil.

Ikindi ni uko Minisitiri Fazil ashobora kuba adafite amakuru y’uko FPR itekinika bityo akaba yaribagiwe uwo akorera uwo ariwe. Mu yandi magambo ubisesenguye neza bikaba bivuze ahubwo ko Leta izi neza ishimutwa ry’abantu n’impamvu yabyo kuko bitumvikana ukuntu abayobozi babiri b’inzego zegeranye cyane bavuguruzanya mu masaha atarenze atandatu(6).

Twibutse ko Minisitiri Sheikh Mussa Fazil Harelimana ari minisitiri w’umutekano mu gihugu, mu bigo ashinzwe kuyobora hakaba harimo police y’igihugu n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa arirwo ubu rwitwa RCS (Rwanda Correctional Service).

BWIZA M.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
________________________________________________________________________
Umugereka: IZUBA RIRASHE :Leta ya Mussa Fazil ihangayikishijwe n'ishimutwa ry'abantu i Kigali naho Leta ya Kagame ikabinyomoza!(kanda aha hasi usome inkuru y'Izuba Rirashe kuri iki kibazo)



    

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355