Pageviews all the time

Rwanda. Urugiye cyera ruhinyuza intwari!Agatsiko noneho kemeye ko ihanurwa ry'indege ya Kinani ryabaye imbarutso ya Jenoside: "Ni muri urwo rwego, Marc Trévidic atangaza ko mu mpeshyi ni ukuvuga hagati y’ukwezi kwa 6-8, akaza soza iperereza rizagaragaza neza abahanuye indege ya Habyarimana ari nabyo byabaye imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994"/Rushyashya. net.

Umucamanza Marc Tredivic



 Kuva muri 1994, Agatsiko kagiye kamaganira kure umuntu wese wavugaga ko ihanurwa ry'indege ya Kinani, ryababye imbarutso ya Jenoside. None kuko ngo abo mu Gatsiko bizeye ko Umucamanza Marc Tredivic yamaze kwemeranya nabo ko Kinani yahanuwe n'abahutu bene wabo, ubu noneho nta kibazo uwashaka yavuga ko ihanurwa rya Kinani ryabaye imbarutso ya Jenoside, nkuko T. Ndahiro yabyanditse muri Rushyashya.net musoma hasi aha. Ubu noneho bagiye bemera ko jenoside itateguwe! Bagorwa abanyarwanda , bagorwa ye! None se dufate ibihe tureke ibihe?Ngo urugiye kera ruhinyuza intwari, nizeye ko Ndahiro nawe yabyanditse kubera ko azi ko kuva muri 1994 abanyarwanda bazi ukuri  kumurusha ku cyabaye imbarutso ya jenoside .
Soma inkuru ya Rushyashya aha hasi
___________________________________________________________
Coup d’ Etat:Umucamanza Marc Tredivic agiye kugaragaza uruhare rw’ Akazu mu ihanura ry’ indege ya Habyalimana
Mu gihe inzego z’ iperereza z’ Ubufaransa n’ iza Leta Zunze ubumwe za Amerika zikomeje kujijinganya ku ihanurwa ry’ indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yari itwaye Perezida Juvenal Habyalimana n’abandi bari kumwe , abacamanza b’abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux mu iperereza ryabo bagaragaje ko iyo ndege yahanuwe n’ abari bagize “Akazu”.uri ku isonga akaba ari Col. Bagosora Theoneste washakaga gukora Coup d’ Etat.
Kuva muri 
Tredivic agaragaza neza ko intego yabahanuye indege ya Perezida Habyalimana bamuhoye ko yari amaze gusinya amasezerano yo kugabana ubutegetsi na FPR/Inkontanyi.
Bitandukanye n’ ibya Jean Louis Bruiguiere washinjaga abasilikare ba FPR guhanura iyo ndege.
Urukiko rw’ i Paris rumaze kumva ibyavuye mu iperereza rya Marc Trévidic na Nathalie Poux rwasabye ko ryasubirwamo mu maguru mashya.
Ni muri urwo rwego, Marc Trévidic atangaza ko mu mpeshyi ni ukuvuga hagati y’ukwezi kwa 6-8, akaza soza iperereza rizagaragaza neza abahanuye indege ya Habyarimana ari nabyo byabaye imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Me.Marc Tredivic ubwo yari mu iperereza i Kigali

Umurimo w’ umucamanza,Marc Trévidic wagiye urangwa no kutabogama ahubwo agaharanira ko ukuri gushyirwa ahagaragara bityo ababigizemo uruhare bakazashyikirizwa ubutabera.
Nyuma y’ imyaka 20 ishize jenoside yakorewe Abatutsi ibaye kugeza magingo aya ; amahanga yifuza kumenya muby’ ukuri ni nde wahanuye indege ya Habyalimana ?
Tubibutse ko iyo ndege yari impano ya Perezida François Miterrand wayoboraga Ubufaransa yageneye aba Perezida bo muri Afrika bari ibikoresho bye birimo na Habyalimana.
Nta gushidikanya rero ni ibyegera bya Juvenal Habyalimana (intagondwa z’ Abahutu) zamwirengeje kuko zitashakaga kumva ko zigiye gusaranganya ubutegetsi n’ Abatutsi.
Igisubizo nyacyo abenshi bagiteze muri raporo isoza iperereza rya Marc Tredivic.
Indege ya Perezida Habyalimana, yarashwe mu ijoro ryo kuwa 06 Mata 1994, ikaba yari irimo na Perezida w’Uburundi Ntaryamira Cyprien bari bavuye munama y’Abaperezida bo mu karere i Dar es Salaam muri Tanzania.
Ikaze Frank/Rushyashya.net

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355