Pageviews all the time

Rwanda. Nyuma ya kabiri, gatatu mu rugo rw’umugabo agambiriye guhitana Lt. Gen. Faustin KAYUMBA Nyamwasa, noneho Perezida Paul KAGAME ashobora kuba agiye kubona imikorere n’imitekerereze bya Jacob Zouma na Leta ye; mu ndorerwamo yo gushushubikanya abakozi bashinzwe ububanyi n’amahanga.

Exiled Rwandan General Faustin Kayumba Nyamwasa looks on during his court appearance in Johannesburg June 21 2012. REUTERS/Siphiwe Sibeko
Jenerali K. Nyamwasa mu rukiko
 i Johannesbourg kuri 21/6/2012
Si ubwa mbere muri SHIKAMA twandika inkuru kuri Afurika y’Epfo, si ubwa mbere kandi tuvuga kuri Kigali na Pretoria  kandi kenshi mu nshuro tutabasha kubara twagiye duca amarenga ku mubano wakomeje gucumbagira hagati ya Kigali na Pretoria. None ibintu bitangiye kwisasanura no kwisobanura.
Kuri uyu wa gatanu ku italiki 07 Werurwe 2014, nyuma y’iminsi itatu gusa urugo Lt. Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa acumbitsemo rutewe n’aboherejwe na Kagame nk’uko yabigarutseho ku italiki ya 12 Mutarama muri Kigali Serena Hoteli mu ngirwa masengesho, Leta y’Afurika y’Epfo yirukanye abakozi b’Ambasade y’u Rwanda batatu muri icyo gihugu.
Tubaye nk’abasubira inyuma gato mu mateka, twakwibutsa ko mu mwaka w’2010 Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa yarusimbutse mu gitero yari yohererejwe na Kagame cyari kigambiriye kumuhitana. Nyuma bahise bamusanga mu bitaro bagira ngo bamugaburire amarozi yari yoherejwe na NZIZA na Dan MUNYUZA ariko ku bw’amahirwe arayasimbuka ntiyamuhitana.
Kuri uyu wa kabiri ku italiki 04 Werurwe 2014 ikindi gitero cyinjiye mu nzu Kayumba yabagamo n’umuryango we ariko ku bw’amahirwe gisanga adahari niko kumenagura ibikoresho byose basanze mu nzu ibindi barabitwara cyane cyane ibirimo iby’ikoranabuhanga nka Mudasobwa igendanwa ariyo yitwa Laptop.
Iki gikorwa cyo gutwara Laptop nta wagikerensa kuko ubu isi aho igeze, amabanga y’abantu asigaye abikwa muri za mudasobwa kurusha kubikwa mu mitwe yabo bityo mu myumvire y’abohereje abandi i Pretoria biyumvishaga ko niyo babazanira iyi mudasobwa amakuru yose bakuramo ashobora kuba yabafasha kumenya imigambi mishya ya Kayumba.
Ese Kagame yishe Kayumba byamwungura iki muri politiki?
Abanyapolitiki iyo bakigera ku butegetsi baba bafite ibitekerezo byubakitse neza ku buryo babwira abaturage imbwirwaruhame bakabashimira cyane byaba na gombwa bakabakomera amashyi. Iyo rero ingoma zabo zigeze mu marembera urugamba rugeze mu mahina ibitekerezo byabo bibara amacuri.
Kuba Kagame yarahitanye Karegeya nta kindi yungutse uretse ijambo ruvumwa yavugiye muri Serena Kigali Hoteli ku italiki 12 Mutarama 2014 kandi nta kabuza ririya jambo Kagame azaryishyuzwa n’amateka. N’atanaryishyuzwa n’amateka, kubera ukuntu muri Afurika hategekwa, atitonze n’abana be bashobora kuzariryozwa ndetse byacambwa n’umugore we Nyiramongi akazayacekwa.
Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa wabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, akarwanira muri Repubulika Iharanira demukarasi ya Kongo, akagirwa ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, akavayo aje gushyingura nyina wari witabye Imana i Nyagatare, yaje kumenengana ahunga akizwa n’amaguru aciye i Cyanika mu Ruhengeri.
Ubwo bari bavuye mu mwiherero w’abagize guverinoma ku Gisenyi, abo mu gatsiko bari bamutegerereje i Shyorongi kugira ngo nava i Gisenyi baze kumugofora nk’uko bahiciye Major BIRASA ni bwo bamwe mu macuti ye barimo ba Major Rose KABUYE wari uhinzwe Protocole muri Presidansi bamuburiraga ageze i Musanze aho gukomeza agana Kigali agobyorera iya Cyanika yambuka atyo imodoka ayita mu Ruhengeri. Akimara guhunga, Kagame utagira isoni yahise afunga murumuna we Lt. Col. RUGIGANA NGABO hanyuma ahita anamenesha umusaza w’Imfura utagira uko asa Se wa Kayumba witwa SENUMUHA Feredariko ubu akaba yarasubiye mu Buganda kandi abana be bararurwaniye ngo atahe. Ni akumiro koko!!!
Ibi byose mbyibukije kugira ngo mwumve Kayumba uwo ariwe muri Kigali n’ijambo ahafite. Nibuka ko mu 2011, ibitangazamakuru bimwe na bimwe bikorera mu Rwanda byigeze kwihangishaho kwandika kuri Kayumba bishaka kumusebya maze umunyamakuru wabaga yanditse inkuru akabona ahamagawe na nimero ya telefoni igendanwa itazwi ikamubwira ngo mu bintu ukinisha Kayumba umukuremo!!
Iyi mvugo ni ikimenyesto simusiga ko Kayumba ari umuntu ukomeye cyane ku buryo mu busesenguzi bwanjye Kagame aramutse anamuhitanye ntacyo byamwungura na kimwe ahubwo nawe yaba asatiriye iherezo rye kuko Kayumba afite ingabo zitabarika mu butegetsi bwa Kigali kandi ibi na Kagame arabizi kuko ari nacyo amuziza ku buryo Kayumba atazabura abamuhorera uko byamera kose. Kagame niba yumva yumvire aha!!!
Kumenesha abakozi muri Ambasade nk’ikimenyetso cyo gusatira iherezo ribi
Uyu munsi abanyamakuru ba SHIKAMA babashije kunyarukira ku cyicaro cy’ambasade y’Afurika y’Epfo mu Rwanda giherereye ku Kacyiru hagati ya Perezidansi na MINAGRI. Icyari kitujyanye ni ukureba niba hari ingaruka zakomotse ku iyirukana ry’abo bakozi kuko nk’uko byakumvikana, iyo umukozi adahari ibyo yakoraga ntibikorwa biburiramo.
Kubera ko Ambasaderi w’Afurika y’Epfo mu Rwanda uyu munsi yiriwe ameze nk’uwamanjiriwe ntiyabashije gutanga ikiganiro ariko byagaragaye ko ishyamba atari ryeru. Ubu turimo gukomeza iperereza ngo tubamenyere amazina y’abakozi birukanywe n’ibyo bari bashinzwe muri ambasade.
Uko byagenda kose imirimo igiye kudindira kandi ingaruka zizaba ku banyarwanda bakundaga kujya gutemberera cyangwa kujya gukorera ibikorwa byabo bya buri munsi muri Afurika y’Epfo. Ubwo kandi ibyo byabaye nyuma y’uko Leta y’Afurika y’Epfo yirukanye abakozi b’Ambasade y’u Rwanda 3 i Pretoria.
Abo bakozi Afurika y’Epfo irabashinja cyangwa ikabacyekaho kugira uruhare mu igambana rigamije guhiga bukware Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa. Ibi kandi bikaba bidatangaje kuko kuri Kagame nta byo kuba uri umudipolomate, icyo agamije niyo byaba gutanga umwana we Cyomoro, cyangwa umugore we Nyiramongi; Kagame yabikora ntakina.  
Ibi bikaba biteye isoni n’ikimwaro kuko mu mategeko mpuzamahanga n’agena uko imibanire y’ibihugu ibaho, bidakwiye kandi bitakwihanganirwa ko umukozi runaka yashobora kuvanga ububanyi n’amahanga no kuniga abaturage bahunze ibihugu byabo. Niba inzego z’iperereza z’Afurika y’Epfo zaragenzuye ayo makuru zigasanga koko hari uruhare abo bakozi babigizemo,
Bishobora kuba ari intambwe nziza itewe mu kunoza imicungire y’umutekano w’abanyamahanga baba muri Afurika y’Epfo. Aha niho nahereye mvuka go kuba Afurika y’Epfo yatanze u Rwanda igafata icyemezo cyo kwirukana abakozi ari ukuvuga ko noneho Nyakubahwa Perezida Jacob ZOUMA yumva neza uruhare rwa Kigali mu kudurumbanya igihugu cye.
Afurika y’epfo yanze igitebwe n’ubugwari
Mu bubanyi n’amahanga nta mukozi uba mutoya. Usanga n’umushoferi w’ambasaderi aba afite umwanya ukomeye. Ibi rero bihita byumikanisha agaciro ko kubana n’amahanga. Abantu bakomeje kwibaza impamvu Afurika y’Epfo itafashe ingamba zo kurinda umutekano wa Kayumba bigera n’aho bavuga ko irangaye ariko kuba hafashwe iki cyemezo ni ikimenyetso cy’uko iyi Leta y’Afurika y’Epfo iticaye ubusa mu by’ukuri.
Ibi rero nibyo ndimo kuvuga ko ubu Afurika y’Epfo ishobora kuba igiye ku rutonde rw’ibindi bihugu birebana nabi n’u Rwanda kuko bo banafite akarusho ko kuvogerwa na Kagame inshuro zitabarika mu gihe gito gishoboka.
Iyi ndorerwamo yo gushushubikanya abakozi bo muri za Ambasade ni ikimenyetso ko umubano urimo agatotsi kandi ko ibihugu nibidafatira mu maguru mashya ibintu bishobora kuzarushaho kuzamba ku mpande zombi cyane ko n’igisirikari muri RD Kongo gifite icyo cyibutsa.
President Zuma
Perezida wa Afurika y'Epfo Jacob Zouma
Ikibazo rero ni umucuri uri mu mikorere ya Kagame na Mushikiwabo muri iyi dosiye kuko nyuma y’uko Afurika y’Epfo yirukanye abakozi batatu b’ambasade y’u Rwanda babakekaho kugira uruhare mu kuneka kugambiriye guhitana Kayumba Nyamwasa, nimwumve uko Kigali yasubije icyo cyemezo.
Leta ya Kigali yo, kugira ngo yihanize Pretoria yakubye kabiri yirukana abakozi batandatu mbese kugira ngo ihe isomo Afurika y’Epfo barangije Mushikiwabo kubera ukuntu itangazamakuru ryamushakiraga kubura hasi kubura hejuru kugira ngo agire icyo abitangazaho maze araruca ararumira ahubwo yandika kuri TWITTER ye ibi bikurikira:
“Twirukanye abakozi batandatu b’Ambasade y’Afurika y’Epfo ngo batahe iwabo kuko igihugu cyabo cyacumbikiye abahungabanya umutekano w’u Rwanda”. Mu busesenguzi bwa SHIKAMA iyi mvugo, nako iyi nyandiko si iya DIPOLOMASI (ububanyi n’amahanga na siyasa) kuko ari iy’abantu b’abaswa batageze mu ishuri kandi muri iyi minsi Mushikiwabo yari amaze iminsi avuga imbwirwaruhame zirimo ubucakura bwinshi.
Ikibazo rero ubu kirakomeye cyane ndetse bishobora no kurangira ambasade zifunzwe burundu!!!Tubitege amaso!

BAZIGUKETA F.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355