Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Ntashaka ko abarwanashyaka bazanye Repubulika baramutse bazutse basanga yarirukanywe n’inkotanyi bitaga nyamuke "RUSHYASHYA. Hirya y'ibigaragara, shaka ukuri bishushanya./NKUSI Yozefu




Tom Ndahiro
 Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 24/2/2014

Abafransa baravuga ngo mbwira icyo ukora, nanjye nkubwire uwo uri we. Hari abantu benshi bashinze imbuga biyita ko baje guharanira ineza y'abanyarwanda, ndetse wasoma n'inyito y'izo mbuga ukaba wahita ushiduka ugakeka ko mu gihe gito aba bantu baba batugejeje kuri rwa Rwanda rushya twifuza twese! Nyamara iyo usomye inyandiko zabo, uhita umenya abo aribo n'uwo bakorera ukaba wahita ucika intege ukavuga uti :"yewe, urwishe ya nka ruracyayirimo!"
Muby'ukuri kuva muri 2009, Leta ya Kagame yiteguraga amatora ya 2010 yakoze uko ishoboye kose kugirango ishinge imbuga zishobora guhangana n'imbuga zo hanze zari zitangiye kumenywa n'abanyarwanda baba hanze ndetse n'abari imbere utabasize! Ingero twatanga ni iwacu1.com, afroamerica.net n'izindi.Maneko za Kagame rero zahise zisimbukira ku rubuga igihe.com rwari rwarishingiwe n'abanyeshuri bo muri za kaminuza : NUR(UNR), ULK, na KIE maze ruhita ruba urw'izi maneko. Turabibutsa ko uru rubuga igihe.com rwari rumaze gukundwa n'abanyarwanda benshi kubera ibyaruhitagaho: urukundo, iyobokamana, ubuvuzi, imirire , n'ibindi.
Izi maneko zimaze kwigarurira uru rubuga rwahise ruhinduka igikoresho cyo kwamamaza ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame.Rwahise ruhabwa ubushobozi maze si ukurukomeza FPR yivayo! Rwatangiye rukoresha ikinyarwanda gusa ubu rurakoresha indimi 4: ikinyarwanda, igifransa, icyongereza, n'ikirundi. Leta yashishikarije abacuruzi kurwamamazaho ku buryo bugaragara nayo kandi ariko icishaho amatangazo. Leta yagiye irushakira n'abaterankunga hanze ari nako irwamamazayo ku buryo nyuma y'imyaka 2 gusa rushinzwe rwahise ruhabwa igihembo n'umwe mu miryango mpuzamahanga yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubu rero Maneko za Kagame zabonye ko hari izindi mbuga nyinshi zimaze kurusha igihe.com gukundwa, zabaye zisa nk'izirutera umugango. Ubu urubuga rugezweho mu gutambutsa ibitekerezo bya FPR ni RUSHYASHYA, abasomyi barwo badatinya kuvuga ko ari rubi kurusha KANGURA ya Ngeze Hassan. Uru rubuga ubundi ruyoborwa n'uwitwa BURASA, kuva rwashingwa rusohora inyandiko zisa n'iza umuvugizi.wordpress.com rwa Maneko wa Kagame T. Ndahiro. Kuri izi mbuga 2 nta kindi muzahasanga atari ubuzima n'imibereho y'aba bantu bakurikira: Kayumba Nyamwasa ( bita ikigwari), T. Rudasingwa bita ( igisambo,thief, bihemu), Gahima G. , Koloneli Karegeya na Padiri Nahimana.
Kugirango tubereke ko uru rubuga ntaho rutaniye na KANGURA,muri Shikama twabasomeye inyandiko zarwo 3 ziri hasi aha, tukaba dusaba buri musomyi wacu gusoma yitonze akisesengurira ku giti cye ibiri muri izo nyandiko, cyane cyane mwibande  ku butumwa benezo bashaka guha abanyarwanda! Mwirinde kubogama musesengura ngo muvuge ko ari mbi ntawazitaho igihe azisoma, kuko hirya y'ibigaragara hari ukuri bishushanya. Hirya y'ikinyoma cyabo bita ukuri, ushobora kwivumburira ukuri utari uzi! Muri izi nyandiko, ntabwo ngiye kwerekana ukuri kuzirimo cyangwa ikinyoma, ahubwo ndishakira ukuri kwaba kwihishe hirya y'ibyanditswe mbishingiyeho.
Inyandiko ya mbere ivuga ibyerekeye Depite Bamporiki n'itorero rya ADEPR. Mu minsi ishize, twababwiye ukuntu Kagame agenda apanga abantu mu myanya akurikije gahunda ze ziri imbere, ni icyo umuntu yakwita mu cyongereza "Long run plan". Twabahaye ingero: Gasana washyizwe USA urera abana ba Kagame nkuko ikinyamakuru Umuvugizi kigeze kubidutangariza akaba yaranashyizweyo hitegurwa gutera RDCongo hakoreshejwe M23/RDF. Twaberetse ko guhatanira umwanya mu kanama k'umutekano ka Loni byari muri urwo rwego.
Urundi rugero twabahaye ni Profeseri Lwakabamba wahawe byose ngo akunde agume mu Rwanda yo kujya muri Tanzania aho yigishaga: guhabwa imigabane muri Fair construction icyana cya FPR, Guhembwa nk'abazungu muri Kaminuza abanyarwanda bagenzi be bahembwa 1/20 cy'umushahara we! Muri Shikama duheruka kubereka ko uyu mugabo ariho akoreshwa mu gutera Tanzania yamwibarutse, ikamurera ikamukuza, ikamurihira amashuri muri Tanzania n'i Burayi ikamugira umwe mu bayobozi bakuru ba Kaminuza ya Tanzania kugeza Kagame amutwaye muri 1997.
 Hasi aha rero murasanga ko na Bamporiki wahawe gukwirakwiza ya gahunda y'urukozasoni Ndi umunyarwanda, yahawe imyanya ikomeye, bamukura mu Misarani yacukuraga nkuko urubuga le Prophete rwigeze kubidutangariza, bakamugira intumwa ya Kagame, ariko icyari kigamijwe hejuru ya byose ari ugusenya itorero rya ADEPR. We ariko aravuga ko atariho asenya ahubwo ariho acengeza gahunda ya ndi umunyarwanda. Ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda umutwe, ikibabaje ni uko abayobozi ba ADEPR bariho bitabaza ubasonga: Kagame n'Inteko ye yo ku Kimihurura!Aba se sibo batumye BAMPORIKI?
Inyandiko ya Kabiri iravuga kuri : Kayumba, Karegeya na FPR.Iyi nyandiko irashimangira ibyo abantu bagiye bandika natwe Shikama turimo ko FPR igizwe n'abagizi ba nabi baje mu Rwanda bagamije kwica no gusahura, bagwiza bagahambira bakaguruka bakajya muri USA n'i Buraya dore ko na Uganda nyuma ya Museveni batazongera kuvuna umuheha ngo bongezwe undi nka wa mwana uri iwabo. Iyi nyandiko iratwereka ukuntu ba maneko ba Kagame badatinya no gutera amakimbirane hagati y'abashakanye: aho bategeka umugore kwica umugabo, yarangiza nawe bakamwica ngo bigarurire imitungo y'uyu muryango nkuko Kayumba Nyamwasa uvugwamo yabikoze.
Si Kayumba wakoze ibi wenyine, kuko twabagejejeho mu minsi yashize,  amakuru yerekeye Jenerali Kabarebe aho yambuye abaturage akabande bihingiragamo ibijumba akahashyira inyambo ze. Ukuntu agatsiko ko muri FPR kigaruriye Umutara na Gishwati. Ukuntu Profeseri Kampire Mariya Tereza wigishaga i Ruhande muri Kaminuza, yahimbiwe ibyaha byo kwica ababayara akaburanya bagasanga bataranabayeho akabatsinda, byabanga mu nda bati watanze muri RTLM umusanzu ungana 1000FRW akaba afunzwe ubutazavamo aho ageraniwe na Diyabeti bakamubuza no kwivuza, Rucagu watanze muri RTLM 5000FRW akagirwa intore nkuru! Uyu mugore nta kindi azira we n'umugabo we umaze imyaka afunze( Dr w'umuhanga mu by'ubutaka), barazira inzu yabo yabohojwe n'umukada wa FPR. Iminsi iri imbere, iduhishiye ibindi byinshi nk'ibi!
Tukiri kuri ya gahunda yo gukusanya ifaranga aho riri hose, Karegeya nawe ngo hejuru y'igitsina yahabwaga n'umwana wa Kabuga, ngo yamuhaye n'avansi y'amamiliyoni ngo boye gufatira imitungo ya se: 150,000,000FRW! asigaramo andi 150,000,000FRW( Iyi mibare turayisanga mu nyandiko ya gatatu). Aya amakuru yaba ariyo cyangwa atari nayo, kubona abantu b'ikambere bandika ibintu nk'ibi, ni uko bemera ko RUSWA yamunze Agatsiko ka FPR na Kagame.
Ikibazo umuntu yakwibaza kuri bi byose: Kuki Kayumba yishe umugore n'umugabo we akigarurira ibyabo, agahabwa amahirwe yo kujya kwiga mu Bwongereza akavayo akajya guhagararira FPR mu Buhinde Leta ya Kagame ntibe yaragize icyo imubaza icyo gihe, none ubu yagizwe ikigwari n'ikigarasha ikaba ibikwiza mu binyamakuru byayo ubu? Ibi birerekana ko mu gihugu imbere hari  abantu bicwa n'agatsiko leta ikabimenya ariko ntigire icyo ibikoraho kuko bose baba ari abicanyi n'ibisambo. Waba ugiye kure y'agatsiko akaba ariho ubazwa amarorerwa wakoze. Iminsi iri imbere iduhishiye amabanga nk'aya menshi! 
Inyandiko ya 3 iravuga kuri Karegeya, Kabuga, Murayi na mukawe. Buri wese yisesengurire uko abyumva. Cyakora njye icyo nabonye muri iyi nyandiko ni Ubuhezanguni bushingiye ku irondakoko.Ikaba itwereka ukuri kuri muri bwa bwiyunge agatsiko karirimba buri munsi.Ikindi ni uko nyiri iyi nyandiko yerekana ko Nyamuke igomba kuyobora u Rwanda ubuziraherezo umuntu wese utemera iyi ngengabitekerezo akitwa umujenosideri. Ibi ntaho bitaniye n'ibyo Kagame aherutse gutangariza itangazamakuru muri Kenya aho yavuze ko gahunda ya ndi munyarwanda igamije kurengera inyungu za ba nyamuke! Dore uko nyiri iyi nyandiko avuga Dr Murayi, bihita byerekana uwo ariwe, ikimwirukamo, icyo agamije, n'icyerekezo abo akorera bashaka gushyiramo u Rwanda:
"Murayi ngo ntashaka ko abarwanashyaka bazanye Repubulika baramutse bazutse basanga yarirukanywe n’inkotanyi bitaga nyamuke niyo mpamvu yavuye muri RNC. Amakuru aturuka mu bambari ba RNC aravuga ko Murayi yitandukanije na RNC maze agashinga ishyaka ngo rigizwe n’abunva bakanagendera ku matwara yayogoje u Rwanda n’abanyarwanda. Iryo shyaka ngo yaryise (Rwandan Democratic Union/RDU)."
"Ngayo nguko rero Dr. Murayi yagize ati : reka nisangire abahezanguni bene wacu (Rukokoma, Rusesabagina na FDLR) dukomeze umugambi wacu wa Jenoside bityo rubebe za RNC ndavuga Rudasingwa aka Dr. Thief, Kayumba na Gahima babure amafaranga bahabwaga n’abazungu biduturutseho !"

Ikindi umuntu yavuga kuri iyi nyandiko ni uko nyirayo atemera Republika akaba yishimira ko FPR yatsinze abazanye republika! Ni kangahe abanyarwanda bavuze ko FPR yagaruye ubwami mu Rwanda, agatsiko kakabamagana?Ibi by'ubwami kandi bishimangirwa n'indi mvugo y'Agatsiko ka FPR ndetse n'abahoze ari abambari bayo bemeza ko ngo "baje kubohoza u Rwanda!".Bikaba bivuga kurukura aho rwari bakarusubiza aho barusize kandi baharaniye ko ruguma: ubwami.
Mu gusoza rero nacira FPR ya Kagame uyu mugani: " utazi ubwenge ashima ubwe".Mupfundikanye ikinyoma, muri Shikama tuzahaguruka duhagarare tugipfundure ukuri kugaragare. Muhishe ibyibano, uko mugenda musubiranamo niko tuzagenda tumenya ibyo mwibye, aho biri n'aho mwashyize benebyo. Mukoreshe irondakoko nk'igishoro, twaberetse mu nyandiko zinyuranye ko ari umushinga utunguka! Harakabaho u Rwanda rwubakiye ku Kuri, ubumwe n'amahoro  byo soko ya Demukarasi.
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi ( SKUD)


SOMA HASI AHA  INYANDIKO ZAVUZWE HEJURU :
___________________________
1. Inyandiko ya mbere
Rurageretse hagati ya ADEPR na Depute BamporikiPublish Date: 20 Février 2014

Kudatanga amakuru kw’ abakuru b’ amatorero, ingaruka mbi ku bakristo - 18 Février 2014.
Itegeko rigena imitangire y’ amakuru no kworohereza umunyamakuru kugera ku nkuru biracyari (...)
Umuririmbyikazi Gaby agiye gukorana bya hafi n’ umuraperi Karyango - 10 Février 2014.
Nyuma yo gukorana indirimbo “Uratabawe” n’ umuraperi Bright Karyango, Gaby yatangaje ko agiye (...)
VISITS :3874
By admin
Ubuyobozi bw’idini ya ADEPR buherutse kwikoma imyitwarire y’umuyoboke waryo akaba anasanzwe ari intumwa ya rubanda mu Nteko Ishingamategeko, Honorable Bamporiki Edouard, bumushinja ‘kugumura abayoboke b’idini’ no ‘kujya imbere abagambiriye gusenya Itorero rya ADEPR’.
Depute bamporiki yahakanye ibyo byose, ahubwo avuga ko akunda idini y’ADEPR ndetse nta kibazo anafitanye naryo.
Ubuyobozi bwa ADEPR bushinja Depute Bamporiki Edourd ko inshuro zirenze imwe yagiye atanga ibiganiro bigamije kugumura abakirirsito b’idini, ndetse akanabahamagarira gukusanya ibirego n’ibindi bitashimishije mu idini yabo, maze akabibajyanira hejuru, bigakemuka. Ibi byose Depute Edouard Bamporiki arabihakana, akavuga ko nta kibazo afitanye n’idini ye, avuga ko akunda cyane.
Ibaruwa yo ku wa 23 Mutarama 2014, yandikiwe perezidante w’umutwe w’abadepite, yashyizweho umukono n’umuyobozi wa ADEPR Pastor Sibomana Jean, ifite impamvu yo kumenyesha, imyitwarire ya Depute Bamporiki igaragara ko ibangamiye imikorere ya ADEPR. Iyo baruwa dufitiye kopi, iragira iti :
Nyakubahwa Perezidante w’Inteko Ishingamategeko Umutwe w’ Abadepite.
Tunejejwe no kubasuhuza no kubifuriza Umwaka mushya Muhire wa 2014. Twongeye kandi kubashimira ubufatanye mudahwema kugaragariza Itorero ADEPR mu birebana no kunoza imikorere yaryo.
Mu mikorere yacu ya buri munsi ntitwabura kubabwira ko twagiye tugira imbogamizi zijyanye n’inyungu y’abantu ku giti cyabo, tukaba tuboneyeho uyu mwanya wo kubamenyesha ko tutishimiye imyitwarire y’umwe mu bayoboke b’itorero ADEPR akaba n’intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko witwa Edouard Bamporiki, ugenda ugumura bamwe mu bayoboke b’ADEPR bafite imyumvire itubaka itorero ryabo ADEPR abasaba kwiyegeranya bagakusanya ibirego bidafite ishingiro akabafasha kubigeza mu nzego za Leta zitandukanye kuko ababwira ko hose yigererayo. Zimwe mu ngero zatubabaje ni izikurikira :
• Aherutse kujyana muri MINADEF (Minisiteri y’ingabo) itsinda ry’abantu 4 bagiye gusebya ubuyobozi bw’itorero ryabo, ibi bikaba bigaragaza ko ajya imbere abagambiriye gusenya Itorero ADEPR aho gufasha gukumira no gukemura ibibazo baba bateje.
• Aherutse kandi I Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba ku itariki ya 03/01/2014 aho yatanze ikiganiro mu bayobozi b’itorero ADEPR bo muri iyo ntara abakangurira kwigomeka ku buyobozi bw’Itorero aho yabaciriye umugani w’imbwa ebyiri iyo mu rugo iziritse n’iyo ku gasozi itaziritse nk’uko muza kubyibonera mu mashusho ari ku mugereka, akoresha urugero ati : “Aho kuba umushumba paruwase ukoreshwa ibyo atemera yayobora icyumba cy’amasengesho”
Nyakubahwa , ibi iyo tubirebye dusanga ari ibigamije gusenya itorero ADEPR rikirimo ibikomere by’amateka yariranze kandi kandi aho twari tugeze twubaka itorero ADEPR hari hashimishije.
Inama y’ubuyobozi y’itorero ADEPR mu mwiherero wayo wok u wa 13-14/01/2014, yagaye imyitwarire y’uwo muyobozi ndetse inemeza ko twabibamenyesha kugira ngo mumugire inama. Tubifurije amahoro y’imana.
Pastor Jean SIBOMANA Umuvugizi w’ADEPR
(se)
Twavuganye na Depute Bamporiki ibyo byose ashinjwa arabihakana, anatubwira ko nta muntu wigeze amugira inama, gusa yatubwiye ko ibiganiro by’I rusizi yabitanze ndetse adashobora kwanga kuganiriza abantu kuri Ndi Umunyarwanda.
Ati “Nta kibazo gihari niba bo bagifite bazareba inzira bagicishamo babone ubufasha.”
Tumubajije niba ADEPR yaba yaramwegereye ngo bakemure ibyo bibazo, Depute Bamporiki yavuze ko aherukana na ADEPR mu bihe by’inzibacyuho, kuko yari umunyamuryango wa ‘seya’.
Yongeyeho ati “nge nta makimbirane mfitanye na ADEPR, kuko umuntu agira amakimbirane n’undi, ari uko bombi bayafite. Bo niba bayafite birabareba n’Imana yabo, ngwere rero nta kibazo mbafiteho. Nkunda itorero ryange rya ADEPR ”
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bukuru bwa ADEPR ntibiradukundira, ariko bigaragara ko Amakimbirane muri iri dini akirimo, dorehashize emezi atatu gusa, itsinda rya bamwe mu bayoboke ba ADPER bandikiye umukuru w’igihugu banenga ubuyobozi bwa ADEPR , aho kuri ubu amakuru aheruka y’ibyo bibazo avuga ko babiri muri iryo tsinda bamaze kwirukanwa burundu muri iryo dini. Ubuyobozi bwa ADEPR butangiye kunengwa mu gihe kiyingayinga umwaka habaye amatora.
Dore kopi y’iyo baruwa y’umwimerere.
Inkuru ya Isango Star
IBITEKEREZO

gaperi
ibi ariko ndabona ari ubusutwa budafite aho bushingiye na mba, bamporiki ndamuzi ni umuntu w’umugabo ahubwo sizni icyo adepr imushakaho

sam
Nari nziko MINADEF ari minisiteri ishinzwe ingabo z’igihugu, mwambwira uko MINADEF yaba isigaye ikorana na ADEPR muburyo bwihariye !?!?!?
Itorero ry’Imana murihinduye AGATOGO neza neza. Si Sibomana, si Bamporiki byose kimwe,
AMACO Y’INDA gusa gusa "ndi umunyarwanda". MUZUMIRWA !!!

AB-IYI-SI
Ariko baba bari mu biki iyo bajya kuregera Leta ? ADEPR ni idini ryegamiye kuri Leta ?
Ndi bo nabwira Imana.

________________________________________________________________________________________

2. Inyandiko ya kabiri
Politiki
Uko Kayumba yateguye umuyoboro w’ abaterorisite (terrorist network) ufite inshingano zo guteza umutekano mucye mu Rwanda Publish Date: 20 Février 2014
IMIKORANIRE YARI HAGATI YA LATE Col PATRICK KAREGEYA N’UMURYANGO WA KABUGA FELESIYANI NIBYO BIVANYE DR. MURAYI PAULIN MURI RNC - 20 Février 2014.
Interahamwe Murayi akaba n’umukwe wa Kabuga Felicien yatangaje tariki ya 16 Gashyantare 2014, ko (...)
FDLR yiyamye Twagiramungu - 20 Février 2014.
Akimara kwirukanwa n ;abacamanza mu rukiko I Paris kubera gutandukira akavuga ibyo atabajijwe (...)
VISITS :3885
By admin
Nyuma y’ urupfu rwa Karegeya amabanga y’ aba bagabo uko ari bane atangiye kujya ahagaragara .
Amateka kandi y’abo atuma abantu batabura kwibaza ku bunyangamugayo bwabo. Igihe kimwe Kayumba Nyamwasa yabaye umugaba mukuru w’ingabo aho yagerageje kubaka agatsiko (cliques) mu buyobozi bwe, kari kiganjemo abacuruzi bo ku Kibuye n’abandi bahoze muri Kenya, mu gisirikare no muri serivisi z’iperereza byaranzwe no gutonesha, ubwicanyi budasobanutse nk’ubwahitanye Me Antoinette Kagaju n’umugabowe Victori wari ufatanyije ubucuruzi bwa magendu na Kayumba Nyamwasa akaza kumuhitana amuhoye inzu ya etage yitwa Prince House iri I Remera.
Victori yishwe arashwe n’abishi Kayumba yari yohereje bamutsinda kumuryango kwa sebukwe yagiye gusura abana , iperereza rya Kayumba ryagaragaje ko yishwe n’umugore we bari bafitanye ibibazo by’ubutane, mukuyobya uburari Kayumba yaje no kwica umugore we Kagaju, ngo bizitwe ko habayeho kwihorera, nyamara yari amayeri ya Kayumba yogutsemba uwo muryango ngo abone uko agaruza inyubako Prince House, Victori yari yamuhuguje kuko bayubakanye na Kayumba, Victori ngo akayiyandikaho wenyine , impamvu ngo ni uko Kayumba atashakaga ko Kagame yamenyako ari mubucuruzi bwa magendu.
Ikindi ni ukutita ku bintu (irresponsibility) no kutagira accountability. Byaje gutahurwa yuko yakoreraga ajansi zo hanze (foreign agencies) mu bihe yari muri izo nshingano. Mu gihe yari Ambasaderi mu Buhinde, Kayumba yatangiye gukora umuyoboro w’abaterorisite (terrorist network) ufite inshingano zo guteza umutekano mucye mu Rwanda, akoresheje ikinyamakuru Umuseso.

Patrick Karegeya ( atarapfa)
Patrick Karegeya mu gihe yari ayoboye maneko yo hanze (Director of External Security) yatwaye urwo rwego nk’akarima ke. Yaje no kugaragarwaho kuba ntibindeba (irresponsible) atanagira “accountability”, mu bikorwa bye no mu mutungo yari ashinzwe gucunga.
Byaje no gutahurwa yuko Patrick Karegeya yaburijemo ibikorwa bya Leta n’amahanga byo guta muri yombi Felician Kabuga, umujenosideri ruharwa ushakishwa. Mu gihe kimwe abashinzwe umutekano bari hafi gufata Kabuga muri Kenya, aburirwa na Karegeya, aracika hanyuma ahabwa cheque y’akayabo k’amafaranga ya Kabuga ubwe. Ni ibintu bizwi yuko imikoranire ya Kabuga na Karegeya ikomoka ku mukobwa wa Kabuga wari ufitanye ubucuti bwa gikobwa na gihungu (girl friend) na Karegeya.
Ibyo byose byatumye yirukanwa mu nshingano ze atwarwa mu mirimo nyirizina (mainstream) ya gisirikare, abyakira biguruntege. Ibi byatumye aba ikigande bituma aregwa, araburanishwa icyaha kiramuhama, yamburwa ipeti anirukanwa mu gisirikare ku buryo bugayitse (dismissed with disgrace).
RPF iracyari umuryango ugendera ku mahame ya demokarasi
Aba bantu bigometse kuri Leta na none baragerageza kuyobya uburari berekana yuko RPF yataye umurongo (off of course) bavuga yuko ubu ryabaye ishyaka ry’umuntu umwe ngo rikaba ryaranataye umurongo n’amahame ryagenderagaho mbere.
Ukuri uko kumeze ni uko nubwo RPF itakomeje kuba ikintu kidahinduka ngo kijyane n’ibihe (static), ngo ibe ikimeze nk’uko yari imeze igihe Theogene Rudasingwa yari umunyamabanga mukuru wayo, yagumanye umwimerere w’intego zayo (has retained its essence).

Umunyamabanga wa FPR Inkotanyi bwana Francois Ngarambe.
RPF y’umwimerere yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu kugeza mu 1994, yahinduye ishusho (form) ariko igumana n’umwimerere wayo (essence) umuryango wo kubohora igihugu (liberation front) RPF yahindutse ishyaka rya politiki, ishyaka ridaheza… Kuvuga yuko RPF yabaye ikigare cy’umuntu umwe bikoreshwa nkana n’abo bigometse bagamije gusebya ayo mahame. Chairman wayo, abayobozi n’abayoboke b’ishyaka haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo. RPF yagumanye imiterere yayo (structure) n’uburyo bwo gufata ibyemezo buguma ari bwa bundi. Urwego rwayo rukuru rwakomeje kuba kongere (congress) ihura nyuma y’imyaka ibiri ; komite nyobozi (National Executive Committee) ni yo ishinzwe ibikorwa by’umuryango bya buri munsi.
Aba bantu bigometse bavuga yuko nta demokarasi iri muri RPF ngo kuko abanyamuryango bayo batagira ijambo ringanya uburemere mu byemezo bifatwa. Ibyo ariko ni ibintu bidafatika. Kuvuga yuko RPF yabohojwe n’agatsiko k’igitugu (autocratic tendencies) ni ibinyoma kandi nta shingiro bifite. RPF yagumanye umwimerere w’intego zayo zo kuba ishyaka rya bose (mass party) baserukiwe kugeza mu nzego z’ibanze (grass root representation)
Ntabwo u Rwanda ari urw’ishyaka rimwe. Igihugu cy’ishyaka rimwe bivuze uburyo bwa politiki aho ishyaka rimwe gusa ritegeka. Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, RPF iyo ibishaka yari kubikora ariko ntabwo yigeze ibihitamo. Bijyanye n’amahame yayo, RPF yahamagariye (invited) andi mashyaka atijanditse muri jenoside gufatanya na yo muri guverinoma y’ubumwe nk’uko byari bikubiye mu masezerano ya Arusha. Guverinoma y’agateganyo yari uruvange rw’amashyaka umunani.
Itegeko nshinga rya 2003 rigena imisaranganyirize y’ubutegetsi ryateguwe rinajyaho ku butegetsi bwa RPF. Muri iyi gahunda ntabwo ishyaka riri ku butegetsi rinayobora ayandi mashami y’izindi nzego za Leta. Ubundi bwo RPF yari gukoresha rya hame ry’uwatsinze utwara byose, ariko ntabwo yigeze ibikora.
Ubu u Rwanda rumaze kunyura mu matora menshi arimo amashyaka menshi kandi yashimwe n’indorerezi ziva mu mihanda yose, nk’amatora y’intangarugero, akozwe mu buryo bwa demokarasi, mu mahoro no mu buryo buteguwe neza. Utekereje ibyo byose nta kuntu wakwibaza aho abo bigometse kuri Leta bahera bavuga yuko RPF gutsinda n’amajwi menshi (landslide victory) mu matora ngo ari uko mu by’ukuri ari ishyaka rimwe rukumbi mu buryo butavugitse butyo (de facto one party rule). Ibyo ni ukuyobya uburari nk’uko binagaragaza propaganda y’urwango ihora ikoreshwa n’abahora barwanya u Rwanda (anti-Rwanda forces).
Ubwanditsi
IBITEKEREZO

UKURI
Ubu se koko wowe wanditse ibi, urashaka kuvuga ko KAYUMBA yishe abantu bagera kuri babiri hanyuma iperereza rirakorwa basanga icyaha kiramuhama ntiyakurikiranwa ? ubwo se koko ibi bintu uvuze aha ubihagazeho ? noneho ubutegetsi bwigihugu cyacu harabo gihana nabandi kireka ? hanyuma bamara kutavuga rumwe bakabona kubitangaza ? cyakora wakinyamakuru we aho ujya njye ndahareba hakanshisha pe ! ko nkubonye mubwana bwawe aho mubusore bwawe uzaba ugeze he ? ugatinyuka ugaharabika igihugu cyacu gutya ? Erega twe rubanda duhita twumva harimwo tena !! niba se ubutegetsi bugira abo buhana nabo bureka nkuko mwivugiye twe twabyita iki ? Rushyashya we ndabona ahubwo uri murwashaje pe !!!!

patty
imigambi mibi yapanze yaramupfubanye kabisa kandi biragaraga ko n’abashatse kubimufashamo nta mahoro bagize kuko satani azakomeza kubabungamo kugeza bapfuye. ntawagambanira u Rwanda ngo agire amahoro kuko na USA nayo iramutse ifashe SNOWDEn yamwereka aho ibirera akaga kandi ari iguhugu tuvuga ko kigendera ku mategeko na democracy

Hakim
ariko wowe nimba wiyita Kagabo1 sinzi wumva udafite mu mutwe harimo nk’amabyi, iyo uvuga ngo sinzi ngo Nyakubahwa Kagame yatinye iriya ndaya ngo Ingabire, ubuse Rukokoma kiriya gisaza kirirwa gisakuza gita ibitabapfu niwe mutezemo amiringiro yanyu koko..numvise ngo ari nawe wagiriye Kinani gushinga akazu...none ngo yihuje na FDLR blacklisted by USA in 2005 nzabandora n’umwana w’umunyarwanda

Rutikanga
Muye mubeshya abahinde. Ukuri kose kurazwi kandi igihe kizagera kujye kumugaragaro

niwe
Ibyo uvuga urabizi wowe wiyise Kagabo ? ngo amaze imyaka makumyabiri adatanga imbabazi kunfungwa ? nizere ko bigucitse kuko mvuze ko utabizi kereka niba waravutse ejo. baso wanyu bari hanze jkandi barishe ababtutsi niwowe wabarekuye ? babivuze ukuri koko ngo "umuvura ijisho akarigukanunurira" uwo nvuze uramuzi. Iyaba muri arabs bari kuba barabashyize kugiti nka karamira nibwo mwari kuvuga nonehol.

Kagabo 1
Ncatse network ya Kayumba muri iyi nyandiko ndayibura. Nsanzemo propagande ya FPR ndetse ngo n’matora adafifitse abera mu rwa gasabo. Uzabeshye abahindi amatora uko agenda mu Rwanda turabizi, Kagamé yatsinzwe na Twagiramungu ku mugaragaro hanyuma biba amajwi. Ejobundi Kagamé yatinye gutsindwa na Ingabire Victoire ahitamo kumubuza kwiyamamaza nyuma amukatira 15 abinyujije muri bwa bucamanza bwe bwigenga ! Wari wabona perezida umara imyaka 20 adatanze imbabazi ku mfungwa ? Si ngombwa kubogama cyane. Kuvugisha ukuri ntibyica umutumirano. Mukomere.
__________________________________________________________________________________


3.Inyandiko ya gatatu



Politiki
IMIKORANIRE YARI HAGATI YA LATE Col PATRICK KAREGEYA N’UMURYANGO WA KABUGA FELESIYANI NIBYO BIVANYE DR. MURAYI PAULIN MURI RNCPublish Date: 20 Février 2014
Uko Kayumba yateguye umuyoboro w’ abaterorisite (terrorist network) ufite inshingano zo guteza umutekano mucye mu Rwanda - 20 Février 2014.
Nyuma y’ urupfu rwa Karegeya amabanga y’ aba bagabo uko ari bane atangiye kujya ahagaragara . (...)
FDLR yiyamye Twagiramungu - 20 Février 2014.
Akimara kwirukanwa n ;abacamanza mu rukiko I Paris kubera gutandukira akavuga ibyo atabajijwe (...)
VISITS :3854
By admin
Interahamwe Murayi akaba n’umukwe wa Kabuga Felicien yatangaje tariki ya 16 Gashyantare 2014, ko we hamwe n’abarwanashyaka bamwe na bamwe bakigendera ku matwara ya MRND bitandukanije na RNC iyobowe na rubanda nyamuke irangajwe imbere n’umujura ruharwa Rudasingwa Theogene hamwe n’ikigwari Kayumba Nyamaswa.
Murayi ngo ntashaka ko abarwanashyaka bazanye Repubulika baramutse bazutse basanga yarirukanywe n’inkotanyi bitaga nyamuke niyo mpamvu yavuye muri RNC. Amakuru aturuka mu bambari ba RNC aravuga ko Murayi yitandukanije na RNC maze agashinga ishyaka ngo rigizwe n’abunva bakanagendera ku matwara yayogoje u Rwanda n’abanyarwanda. Iryo shyaka ngo yaryise (Rwandan Democratic Union/RDU).

Dr. Murayi Paulin ni muntu ki ?
Ni umugabo wize ubuganga. Muri 1993, ubwo RTLM yashingwaga, Murayi yari umunyeshuri wiga ubuganga mu Bubiligi kandi yari ayoboye association ebyiri zikomeye, kuko yari umukuru wa MRND mu Bubiligi ndetse anakuriye Abanyarwanda baba mu Bubiligi. Kabuga wari ufite imigabane myinshi muri RTLM yamusabye gushakisha inkunga mu banyarwanda b’abahezanguni bari mu Bubiligi.
Dr Murayi ni nawe wazanye kuri RTLM ; na Georges Ruggiu, umugabo ufite ubwenegihugu b’ububiligi n’ubutaliyani ubu akaba yarakatiwe na ICTR kubera uruhare rwe muri jenoside abinyujije muri Radio RTLM, uyu mugabo kandi yamenyekanye cyane mu banyarwanda b’abahezanguni bari mu Bubiligi mbere y’uko RTLM ishingwa.
Murayi yashatse Winnie Kabuga umuterankunga wakoranaga byahafi na RNC. Winnie ni umukobwa wa Kabuga Felicien wari ufite imigabane myinshi muri RTLM akaba ari inkoramutima ya se Kabuga kuva kera. Muri RTLM se yari yaramugize ushinzwe ubutegetsi kuburyo nta kintu na kimwe cyakorwaga adatanze uruhushya kandi ntawari kubitinyuka kuko byari kwitwa gusuzugura nyir’imali, ni nayo mpamvu Georges Ruggiu yahabonye akazi ku buryo bworoshye.
Murayi yagiye ate muri RNC ?
Kujya muri RNC kwa Murayi byari byaturutse kumugore we Winnie Kabuga wari ihabara rya Col Karegeya, ubwo bucuti bukaba bwaraturukaga kukuba Karegeya akiri umukuru w’iperereza ryo hanze y’igihugu yari yaremereye Winnie Kabuga kuzamuhesha imitungo ya se Kabuga Felisiyani iri mu Rwanda harimo n’inzu yo ku Muhima. N’ubwo uyu Kabuga Felisiyani ari mubateguye akanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi ubu akaba ashakishwa n’ubutabera.
Uyu Winnie Kabuga akaba ayari yaremereye Karegeya kumuha ku kayabo k’amafaranga y’u Rwanda anga na miriyoni magana atatu z’amafaranga y’u Rwanda (300.000.000 Frws), ndetse akaba yari yaramaze kumuha avansi (avance) ya miriyoni ijana na mirongo itanu(150.000.000 frws).
Aho gahunda yo kumuhesha imitungo ya se imunaniriye, Karegeya akaza no gutoroka igihugu uyu mugore yakomeje kumwishyuza kuburyo Karegeya yageze aho agira ubwoba ko umuryango wa Kabuga ushobora kumwicisha, nibwo yabegereye ababwira ko azabishyura amafaranga yabo ariko asaba Winnie Kabuga kumuhuza na se Kabuga Felisiyani akabaha inkunga yo gushinga ishyaka rya RNC hamwe na Rudasingwa Theogene, Gahima Gerard, kugirango inkunga azajya abona ajye agenda amwishyura buhoro buhoro ideni rya ruswa yari yamuhaye n’ayo yabahaye kugirango bashinge ishyaka.
Uku niko Murayi yinjiye muri RNC ajyanywemo n’umugore we Winnie Kabuga kugirango bafashe Karegeya na Rudasingwa kureshya abazungu babereke ko RNC atari ishyaka ry’abatutsi gusa ahubwo harimo n’abahutu b’abajenosideri bityo barekure urufaranga maze Karegeya abone uko abishyura ideni rya ruswa bari baramuhaye banagaruze ayo sebukwe yabahaye mu gushinga RNC.
Murayi na Winnie Kabuga bavanywe n’iki muri RNC ?
Nyuma y’urupfu rwa Karegeya, Murayi n’umugore we Winnie Kabuga, babonye ko ideni ryabo Karegeya yabishyuraga ntawundi bazaryishyuza basanga ntakindi bagikora muri RNC uretse gukomeza gutera inkunga umutwe w’abatutsi bahitamo gushinga iryabo shyaka bakagarura abahutu bari barajyanye muri RNC.
Ngayo nguko rero Dr. Murayi yagize ati : reka nisangire abahezanguni bene wacu (Rukokoma, Rusesabagina na FDLR) dukomeze umugambi wacu wa Jenoside bityo rubebe za RNC ndavuga Rudasingwa aka Dr. Thief, Kayumba na Gahima babure amafaranga bahabwaga n’abazungu biduturutseho !
Cyiza Davidson
IBITEKEREZO

ruggiu
ubwo rero batangiye kwicamo ibice , bazunza umutwe nk’uruyuzi kababayeho. uyu munsi nbashinze ishyaka ejo barishenye bashinze irindi , birukanye bamwe ejobundi babagaruye. sha jye sindabona abantu b ;ibigoryi nk’abanzi b’u Rwanda. ubu se u Rwanda rwavuga ko rufite opposition, oya ni ibisambo byigendera kandi usanga bigamije kurya gusa bigaceceka ariko byasonza ugasanga byasamye.

bukuru
Cyiza we sha ubamba isi ko adakururura wacishije make muvandimwe, ibyo abanyamakuru ba RTLM na Kangura ibyo bavugaga kandi bandikaga ntaho bihuriye nibyo wandika ubu, kuko uretse impumyi cg se ingumba y’amatwi niyo itabona ukuri, none wowe ibyo wandika ntamutwe n’ikibuno bigira uretse urwango n’amatiku y’abo ukorera. Kera kabaye ntuzagire ngo ntiwamenye cg ngo ube nka byabitsimbanyi by’a...bivuga ngo byarashutswe cg ngo ni shitani. Senga cyane usabe Imana kuguha imbaraga zo gukora neza akazi kawe ushingiye kubumenyi n’umutimanama wiba ikondera ry’abaharanira inda zabo n’ubutegetsi ahubwo ba urumuli rw’abasonzeye kubaho kimuntu mubwigenge butagira umupaka kdi butagira uwo buhutaza. Uhoraho umurikere imitekerereze n’imikorere yawe. Bukuru William

bukuru
Cyiza we sha ubamba isi ko adakururura wacishije make muvandimwe, ibyo abanyamakuru ba RTLM na Kangura ibyo bavugaga kandi bandikaga ntaho bihuriye nibyo wandika ubu, kuko uretse impumyi cg se ingumba y’amatwi niyo itabona ukuri, none wowe ibyo wandika ntamutwe n’ikibuno bigira uretse urwango n’amatiku y’abo ukorera. Kera kabaye ntuzagire ngo ntiwamenye cg ngo ube nka byabitsimbanyi by’a...bivuga ngo byarashutswe cg ngo ni shitani. Senga cyane usabe Imana kuguha imbaraga zo gukora neza akazi kawe ushingiye kubumenyi n’umutimanama wiba ikondera ry’abaharanira inda zabo n’ubutegetsi ahubwo ba urumuli rw’abasonzeye kubaho kimuntu mubwigenge butagira umupaka kdi butagira uwo buhutaza. Uhoraho umurikere imitekerereze n’imikorere yawe. Bukuru William

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355