Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Jenoside iriho irategurwa mu RWANDA Loni irebera!!/NKUSI Yozefu


Iyi nyandiko yahise kuri Shikama bwa mbere kuri 2/2/2014


Ndagirango mbwire abasomyi ba SHIKAMA ko kuva mu 1987 kugeza muri 2007 nari mu gihugu cya Libya ndi umunyeshuri n'umwarimu muri Kaminuza i Misrata no mu murwa mukuru Tripoli. Intambara yatangiye mu Rwanda kuva ku itariki ya 1/10/1990 n'ibyayikurikiye byose nabikurikiranaga ku maradiyo. Intambara imaze kurangira, hari abantu bagiye baducaho muri Kaminuza baje mu butumwa bwa Leta ya Kagame kwa Kadafi cyangwa se bagiye kwiga iby'idini ya Islamu muri Kuliat Al Dawat Alislamiyat i Tripoli muri Libya.

Abo bose rero batubwiraga uko ibintu byagenze mu Rwanda n'uko byari bimeze icyo gihe baza muri Libya maze umutima ugahita utuva mu nda! Ikintu bose bahurizagaho kuva muri 1994 ni uko umugabo witwa Kagame Pawulo yahigiye kuzumvisha ikintu cyitwa umuhutu iyo kiva kikagera. Bati ntimuzongera gukangisha ubwinshi kuko yavuze ko agafuniko k'icupa kavida( gukuramo amazi yose) ingunguru ya rubariro.Ako gafuniko yavugaga ngo ni abatutsi ba nyamuke bagomba kumaraho abahutu nyamwinshi. Ibi bikaba bishimangirwa n'ibyo Kagame abajijwe kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda, i Navasha mu cyumweru gishize yiyemereye ko ari ukurinda inyungu za ba nyamuke( tuzabigarukaho mu nyandiko z'ubutaha).


Ikintu rero njyewe ntigeraga nemera mubyo aba bose bavugaga ni uruhare rwa Kagame na FPR muri Jenoside, kuko siniyumvishaga ukuntu umututsi yakora ikintu kirimbura abatutsi bene wabo. Ngeze mu Rwanda muri Kaminuza y'i Butare muri 2007, hari abanyeshuri benshi b'abacikacumu bagiye bambwira ntababajijie amabi ya Jenoside, uko yateguwe , uko abatutsi bishwe n'uko abahutu bishwe. Abantu bari mu Rwanda bazi ukuri kuturusha twese, kandi naburira Kagame ko ibyo akora byose, abantu bazamushinja mu nkiko ba mbere ari abatutsi!


Icyaje kumpuhura kuri ayo makuru yose nahabwaga n'aba banyeshuri n'abaturage mu cyaro ni ibyo nabonye mu mujyi umwe nari najyanye n'inshuti gusura umucikacumu(simpavuga kuko nshaka kuzaherekana igihe nikigera). Yadutembereje atwereka urupangu uko ruteye dore ko uwo muvandimwe yashakaga no gukodesha inzu aho, maze uwo mwana w'umukobwa atwereka ahantu hari nko muri m5 uvuye lu muryango w'inzu. Aratubwira ati ntimuce aho. Tuti kubera iki? Ati data yari umubingwa, hari icyobo yacukuje aho muri 1993 ntituzi ibyacyo, twaragitinze n'ibitaka n'ibiti turaruha. Ati tugira ubwoba ko ibirimo bishobora kuzahitana abantu uko bigenda byika. Aha rero niho nahise menya ko amarorerwa bavugaga k'U Rwanda ndi muri Libya yari ukuri koko!

Nibajije icyo uwo musaza yacukuriraga umwobo ngo wa m15 mu mujyi ukomeye afite za wese(WC) zitabarika mu nzu ze, aho umwanda unyura uva muri izo za WC akaba ahafatanyije n'abaturanyi maze ndumirwa!

Ibi rero mbyanditse kubera ,inkuru y'impuruza yasotse kuri IKAZE IWACU musanga hasi aha, uwanditse iyi mpuruza akaba yabikoze yifashishije inyandiko yasotse ku rubuga www.imirasire.com yavugaga ko muri Gasabo i Kigali hacukurwa imyobo ninjoro,ku manywa abayicukura bakabura! Abategetsi b'aho iyo myobo icukurwa ntibashaka gutanga ibisobanuro, baririrwa bihishahisha inyuma y'amanama!Ibi bikaba byerekana ko babiziranyeho na Kagame n'Agatsiko.Dore uko urubuga Imirasire rubivuga:

"Mu karere ka Gatsibo umurenge wa Rwimbogo akagari ka Rwimikino haravugwa ikibazo cy’ ibyobo birebire birimo kuhacukurwa kandi bigacukurwa n’ abantu batazwi bitwikira ijoro maze itaka rikajyanwa kujugunwa ahantu hataramenyekana."

Aho ibyo Kagame yabwiraga Birofa Bizimungu muri 1995 ntibigiye gusohora, igihe bamubwiraga kureka gukomeza kwica inzirakarengane agasubiza ati" Nimuntera umujinya nzasiga Kigali uko nayisanze"? Aho bwa butumwa yahaga abasoda n'abasirikare be bamufasha mu bwicanyi bwe ntibwarebaga Jenoside abatabizi bakagirango ni Koloneli Karegeya n'abandi bamuhunze bari hanze y'igihugu gusa yavugaga? 

Ibyo aribyo byose, biragaragara ko ubu U Rwanda ruyoborwa n'umusazi w'inkoramaraso, niba nta gikozwe mu maguru mashya igihugu n'akarere ariho arabiganisha nyuma y'aho yabishyize hagati ya 1990 na 2013!

NKusi Yozefu
shikama ye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Soma hasi aha inyandiko 2:
1. impuruza yo ku rubuga Ikaze iwacu
2. impuruza yo ku rubuga Imirasire

                                                                      1. IKAZE IWACU

INGABO ZA ONU ZO GUKUMIRA UBWICANYI BWA FPR-INKOTANYI ZIRIHUTIRWA MU RWANDA.

2 février 2014
Ndatabaza, ndataka kandi ntakira abahisi n’abagenzi.
Ndatakamba mfite intimba n’agahinda.
Ndatakamba ntabariza mwene kanyarwanda
Yemwe yemwe abumva ni mwumve iyi mpuruza yanjye.
unBavandimwe, nkoze m’umutana wanjye ngo ntanage iyinyandiko mbabwire ishavu n’agahinda nterwa n’uko mwene kanyarwanda agiye kuzima burundu. Ibihe biha ibindi kandi ngo iminsi n’imitindi. Ariko rero ngo amateka yo yisubiramo. FPR inkotanyi ibikorwa yakoze i Rwanda itegura jenoside kuva muri za 87, ubu noneho byakajije umurego. Ndagira ngo mwese ntawe uyobewe ko ibyobo byagiye bijugunywamo abantu byari byaracukujwe n’abateguye jenoside aribo FPR inkotanyi ikoresheje abatutsi bari mu gihugu imbere.
Ibimenyetso birahari bihagije kandi bitazasibangana
Ikimenyetso simusiga cyerekana ko iriya jenoside yateguwe na FPR inkotanyi ni uko: KUVA MURI 94 AHANTU HENSHI BAVUGA KO BATABURUYE ABANTU NI MU MASAMBU CYANGWA MU BIBANZA BYARI IBY’ABATUTSI. None se bishoboka bite ko abo bahutu bagerekwaho umutwaro ngo nibo bateguye iyo jenoside bagiye gucukura ibyobo bya metero cumi, cumi n’umunani mu isambu y’umututsi cyangwa imbere y’inzu ye? Abakora ubushakashatsi ku wateguye jenoside iki ni ikimenyetso kizahoraho n’ubwo imyaka izashira ari myinshi.
Muti amateka yisubiramo koko
Nkuko FPR inkotanyi yabitangiye kuva imyaka myinshi ntiyigeze iva ku izima. Jenoside ubu igeze mu kiciro cyayo gikomeye aho perezida amaze iminsi yivuga imyato, kandi anashishikariza abambari be kubirangiza vuba. Perezida yatanze amategeko ko uyu mwaka warangira icyo gikorwa cyarangiye mu gihugu cyose.Mu gihugu barimo baracukura ibyobo byo kuzashyiramo abantu, ndatabariza abanyarwanda (abahutu n’abatutsi babona ko imitegekere ya FPR yahinduka) cyane cyane abahutu kuko aribo bagamije gusibanganya muri kiriya gihugu.
(Mwisomere ibyo ikinyamakuru cyitwa imirasire.com cyanditse kivuga kuri ibyo byobo biri gucukurwa).
Mumenye kandi ko kuva akanama ka ONU gashinzwe umutekano karahaye umugisha ibyifuzo bya FPR inkotanyi, ko inkotanyi zishobora nako zizitwaza ko zirikwikiza abagifite ingengabitekerezo ya jenoside. Nkuko amakuru abivuga hari abaturage batangiye kugira impungenge z’ibyo byobo biri gucukurwa hirya no hino. Ibimenyetso by’uko iyi jenoside yo kumaraho abahutu burundu biragaragarira bose cyane cyane abari mu Rwanda, barabona abasirikare bamaze gukwirakwizwa mu turere twinshi tw’igihugu kandi ngo basa naho bahawe amabwiriza adasanzwe.
Umwanzuro
Mu gusoza iyi nyandiko ndasaba mbikuye k’umutima ko abanyarwanda (abaturage) bari mu gihugu ko bakwima amatwi abategetsi bashaka kubasubiza mu kaga no mu miborogo. Ngasaba kandi abanyarwanda bari hanze y’igihugu gutera akamo (akaruru) bereka amahanga barimo ibigiye kugwira igihugu cyacu.
Abanyamashyaka arwanya ubutegetsi bwa FPR inkotanyi nashyireho umurego akore igikorwa gikomeye cyo gusaba ONU ko yakohereza byihuta mu Rwanda ingabo zo gukumira amabi (force de prévention), mumenye ko amazi yamaze kurenga inkombe. Ndatabaza nsaba imiryango mpuzamahanga ko yatabara vuba cyane cyane igahagarara ku magereza yose kuko icyo gikorwa cy’ubwicanyi gishobora gutangirira ku mfungwa.
Ndasaba umuryango w’abibumbye ko utakomeza kurebera ibikorwa bya FPR ngo uceceke ubihe umugisha gusa, kuko ibimenyetso bimaze kuba byinshi by’uko uyu mwaka ari wo perezida Kagame yavuze ko ugomba kurangira akoze akantu.

Dusingize Emily
Ikazeiwacu.unblog.fr
-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
                                                                    2.    IMIRASIRE 

                                                                

Urujijo I Gatsibo: Haracukurwa ibyobo nijoro mu murenge wa Rwimbogo

Mu karere ka Gatsibo umurenge wa Rwimbogo akagari ka Rwimikino haravugwa ikibazo cy’ ibyobo birebire birimo kuhacukurwa kandi bigacukurwa n’ abantu batazwi bitwikira ijoro maze itaka rikajyanwa kujugunwa ahantu hataramenyekana.
Nk’ uko abaturage baho babitangaza, ngo muri ako kagari hamaze kuvumburwa ibyobo bigera kuri bine byegeranye mu gace kamwe.
Ruboneza Ambroise Mayor wa Gatsibo
Nyuma y’ uko abaturage batunguwe nibyo byobo bihutiye kubimenyesha inzego z’ ubuyobozi, ariko ngo ntizagira icyo zibatangariza haba kucyo ibyo byobo bizamara ndetse n’ ababicukura bakomeza kugirwa ibanga.
Nyuma y’ uko ubuyobozi bwimanye amakuru, abaturage ngo bakomeje kwikorera iperereza baza kumenya ko bamwe mu bakoreshwa gucukura ibyo byobo harimo umugabo bakunze kwita Kiviri, ariko ngo abaturage bamubajije icyo ibyo byobo bizamara ngo ababwira ko ababimucukuza bamubwira ko ari ibyo abayobozi bazajya bereka abazungu bavuga ko ari aho bacukura amabuye y’ agaciro!!
Nyamara abaturage baremeza ko aho hantu nta buye ry’ agaciro rihacukurwa ariyo mpamvu bafite amakenga n’ impungenge kucyo ibyo byobo birimo gucukurirwa!
Twagerageje kuvugana n’ ubuyobozi bw’ aka karere ngo tumenye amakuru y’ impamo kuri iki kibazo cyane ko abaturage batubwiye ko bakibagejejeho ntibugire icyo bubatangariza.
Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Gatsibo Madame Uwimpuwe Esperence 
Madame Uwimpuhwe Esperance, ni umuyobozi w’ akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage. Ku murongo wa telephone ye ngendanwa, twaramuhamagaye atubwira ko ari mu nama. Nyuma y’ iyo nama yari arimo, twongeye kunuhamagara kuri telefoni twavuganiragaho, yanga kutwitaba.
Twagerageje na none kuvugisha umuyobozi w’ aka karere Ambroise Ruboneza ngo turebe ko we hari icyo yadutangariza, ntiyabasha kutwitaba kuko yahise akuraho telefoni.
Kugeza magingo aya, ntiharamenyekana impamvu y’ icukurwa ry’ ibi byobo ndetse n’ ababicukura, uretse Kiviri abaturage bavumbuye ko ari mu babicukura akavuga ko ngo ari ibyo bazajya bereka abazungu bavuga ko bicukurwamo amabuye y’ agaciro, ubundi ntiharamenyekana ukuri kuri byo.
Alphonse Munyankindi - imirasire.com

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355