Pageviews all the time

Rwanda.Gufunga imbuga SHIKAMA na VERITAS i Kigali nta mpungenge bikiduteye kuko hamwe n’ikoranabuhanga rikataje mu iterambere tumaze kuvumbura uburyo bwo kuzisomera kuri mudasobwa zo mu bwoko bwa LAPTOP na DESKTOP mu Rwanda hose !!!

Dukuriye ingofero Bwiza n'abashakashatsi bafatanyije!

Duheruka kubabwira hambere ko i Kigali hafatiwe icyemezo cyo gufunga urubuga rwanyu shikama mukunda muri benshi. Nk’uko twabivuze, impamvu yateye abategetsi b’u Rwanda gutegeka ko rufungwa si ikindi gicumuro twagomeye bene kanyarwanda kuko tutanabirota ahubwo ni uko gusa twanditse inkuru kuri EWSA.
Kubera ko tuzi akamaro ndetse n’agaciro k’amakuru ageze kuri rubanda kandi asesenguranywe ubuhanga, ntitwigeze turyama cyangwa ngo duhunikire kuko iyo ushaka ko ukuri gusimbura ikinyoma wirinda nyine kuzarira kandi ugakubita ufangura.
Mu nyandiko twabagejejeho nyuma nabwo twasobanuye ko gufunga urubuga i Kigali ku barusomera kuri za Laptop no kuri za Desktop bidashobora kubuza abakunzi b’urubuga shikama kurusomera mu Rwanda kuko haje ikoranabuhanga rihambaye rya OPERA MINI ku materefoni yanyu.

Twabasobanuriye ko muri Opera Mini iyo winjiyemo muri telephone yawe ukandikamo www.shikamaye.blogspot.no/ uhita usoma amakuru twanditse nta mpungenge. Ariko aya ni amahirwe ku bafite za telepfone zifitemo Opera Mini.
Nyuma y’ubushakashatsi tumaze iminsi dukora muri shikama, tunejejwe no kubamenyesha ko twabavumburiye ubuyo mushobora noneho kongera gusoma urubuga rwacu i Kigali no mu Rwanda hose mutitaye ku cyemezo cyo kurufunga cyafashwe tuzizwa kuvugira abanyarwanda ku bibazo bibanegekaza.
Nagira ngo kandi mbwire abanyarwanda bose ko icyemezo cyo gukuraho ubukode bwa kashe pawa ( Cashpower) bwa 500 Rwf bwa buri kwezi byabaye kuko Shikama yabisobanuye. Iyi ikaba ariyo mpamvu mukwiye gukomeza gukunda no gusoma uru rubuga kuko rugamije kubaka abanyarwanda twitangira kuvugisha ukuri tunasaba ko bene kanyarwanda bose bagira agaciro kangana mu gihugu cyacu.
Uko kuri kandi twiyemeje gukoresha ku bw’inyungu z’abanyarwanda bose twiteguye no kugupfira kuko mu myumvire yacu, ntacyo waba umariye abaturage mu gihe wabona barenganywa n’uwakabarenganuye ku buryo bubonekera buri wese kandi twarize amashuri akangari kandi dushobora kuvuga rikumvikana haba imbere mu Rwanda ndetse no mu muryango mpuzamahanga.
Nk’uko nakunze kubisobanura abafata ibyemezo byo gufunga imbuga zibwira abaturage ukuri ngo babohoke, baba bazi neza ko bafunze ukuri. Ariko kuko guca mu ziko ntigushye, ntigushobora gutsindwa. Ibyabaye kuri shikama kandi ni nabyo byakorewe www.veritasinfo.fr kuko ubu nayo i Kigali idasomeka ku mashini zandika za mudasobwa.
Uko wabigenza ngo usome SHIKAMA na VERITAS i Kigali: Iyo ushaka gusoma izi mbuga zombi urabanza ugafungura mudasobwa yawe ukinjira ku rubuga rwitwa: www.google.com wamara kurugeramo ukandika ahabugenewe amagambo akurikira : ANONYMOUSE iyo umaze kubyandikamo uhita ukanda ahagana hejuru hasa n’iroza handitse anonymouse na anonymouse.org ugahita ubonaho amabendera abiri ni ukuvuga ibendera ry’Ubwongereza riba riri ahagana ibumoso n’ibendera ry’Ubudage riba riherereye ku ruhande rugana iburyo bwawe.
Uhita ukanda ku ibendera ry’Ubwongereza riherereye ibumoso. Iyo umaze kurikandaho uhita ubona ahantu harimo akazu karekare mu butambike hatangirwa na http://......munsi y’ahanditse ENTER WEBSITE ADRESS ubwo uhita wandikamo www.shikamaye.blogspot.no cyangwa ukandikamo www.veritasinfo.fr
Iyo umaze kwandikamo izina ry’urubuga rumwe muri izi zombi ushaka gusoma amakuru yanditseho uhita ureba hirya gato hagana iburyo handitse ngo : surf anonymously ugakandaho inshuro imwe ugahita ubona urubuga neza cyane ugasoma inkuru tuba twamaze gushyiraho kandi ushobora no guhita utanga ibitekerezo byawe ku nkuru runaka washimye mu zo twakwandikiye.
Mu gusoza iyi nkuru ishimishije, nababwira ko hamwe n’ubu bushakashatsi bwacu budasanzwe tumaze kugeraho mu ikoranabuhanga bugamije gufasha abasomyi bacu kudacikwa n’amakuru tuba twabandikiye, twizeye ko ubutegetsi bw’i Kigali nabwo buzaboneraho bugafungura izi mbuga zombi kuko kuzifunga ntacyo byaba bikimaze cyane cyane ko nta kibi twandika.   


BWIZA M.
Shikama.blogspot.no    

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355