Pageviews all the time

Karegeya: Umuryango wa nyakwigendera Koloneli Patiriki Karegeya wemerewe gushyingura umurambo we muri Uganda

Karegeya Patrick
                                                 Patiriki Karegeya
 Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda kitwa Red Pepper, ngo umuryango wa Patiriki Karegeya wari wasabye ejo ko umurambo wa nyakwigendera Patiriki Karegeya ushyingurwa muri Uganda wabyemerewe na Leta ya Uganda.
Umurambo wa nyakwigendera ukaba uzashyingurwa aho aturuka nk'uko umukecuru umubyara yabyfuzaga ejo ubwo yaganiraga na BBC Gahuza . Aho hakaba ari i Rwenjuru muri Sub-county ya Biharwe, County ya Kashari muri Disitirikiti ya Mbarara. 

Mu gihe abantu benshi babajwe n'urupfu rwa nyakwigendera, abo mu gatsiko ka Kagame bo ubu biriwe bamusebya ataranashyingurwa! soma Rushyashya.net wumirwe. Urwanda rwahuye n'akaga gakomeye!
 Abafransa baravuga ngo hazaseka neza uzaseka nyuma." Rira bien qui rira le dernier"
Dukomeje kwihanganisha umuryango wa Karegeya na RNC , abanyarwanda, abanyayuganda n'inshuti ze zose.
Imana imuhe iruhuko ridashira.
NKUSI Yozefu
Shikama/shikama ye
.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355