Pageviews all the time

Ijoro Ryiza abari mu Rwanda.

gorila
Nkuko twari twababwiye ko tutashoboye kuvugana n'abanyamakuru umunsi wose rero, ndagirango mbamenyeshe ko maze kuvugana nabo mu kanya saa 17.oo GMT.  Mu Rwanda ubu nabo ngo bagize ubwoba bukabije aho bamariye kumva ko Gereza yimuriwemo imfungwa zari muri Gereza ya Gisenyi yatewe umunsi w'ejo. Ariko nta kindi kintu twavuga cy'umudugararo udasanzwe waba wiriwe cyangwa uraye mu gihugu.

Cyakora ngo abasirikare ngo bariho baravanwa hirya no hino mu gihugu boherezwa ku Gisenyi guhangana n'abo bakekaga ko baba bateye Urwanda.  Amakamyo yiriwe atunda abasoda abakura muu turere twose two mu Rwanda aberekeza ku Gisenyi. Turakangurira abari mu Rwanda gutanga amakuru batizigamye kuko ni ngombwa mu bihe nk'ibi. Mushobora gukoresha: info@shikama.fr cyangwa  nkusijo@gmail.com. Tukaba tubonyeho akanya ko gushimira abanyamakuru bacu : Bwiza M., Baziguketa F.,  na Gatendo A. ukuntu bitanga buri munsi nta gihembo bafata kugirango ukuri gusimbure ikinyoma.

Igihembo cyari cyagenewe abafashije Shikma umwaka ushize ntawakegukanye kuko mutigeze mutora! Byarantangaje kubona nta n'umwe wigeze azirikana aba bantu mvuze hejuru! Ntabwo ari byiza kwisomera amakuru ugasimbuka nta na comments ushyizeho ngo nyiri ukuyatanga amenye niba waryohewe cyangwa yateshutswe.

Gutara amakuru si ikintu cyoroshye kuko bisaba ubwitange cyane cyane nk'iyo uri mu Rwanda ubundi bigasaba amikoro( Imodoka yo kujya ahashakwa amakuru n'ibindi ntavuze aha ). Ndabararitse rero banyarwanda muri hanze cyane cyane buri wese arebe urubuga ashyigikira ( Amaeuro make cg amadolari make ku kwezi) mubone ko ukuri nigusimbura ikinyoma mwene Rutagambwa ataziruka kibuno mpa amaguru nta yandi maraso amenetse nkuko we abyifuza. Si ngombwa ko iyi nkunga ihabwa Shikama gusa, wowe reba urubuga urwo arirwo rwose rwageza ibintu byagirira akamaro umuturage mu nzira yo kwibohora maze urushyigikire uruha ubushobozi  bwo kumvikanisha ibibazo abanyarwanda turimo haba mu Rwanda imbere cyangwa mu mahanga.

Kubera ko nzi ko bamwe bakeka ko Kagame areba hose akanaba hose nk'Imana bityo bakaba bagira ingingimira yo gutanga iyi nkunga, bene abo nabagira inama yo kwishyira mu matsinda aya n'aya mukayaha umuntu umwe akayohereza. Abari mu gihugu iki n'iki, umujyi uyu n'uyu cyangwa se ishuri iri n'iri. Inkunga yerekeye SHIKAMA mube muyibitse, tuzabagezaho uburyo bwo kuyohereza mu minsi iri imbere.Ibyerekeye cya gihembo navuze hejuru tuzagikoresha n'abanyamakuru bacu mu kurushaho kubagezaho amakuru atabogamye.

Ndangije Mbashimira ubutumwa bake muri mwe badasiba kutwoherereza, nkaba nifurije ikaze abasomyi bacu bashya bari muri Aziya no mu bihugu bimwe by'Uburayi tumaranye nabo iminsi itarenga 4 gusa ubu bakaba ari aba 2 mu gusoma shikama nyuma y'abari mu Rwanda ubu bakaba bafashe umwanya wari ufitwe na Leta zunze ubumwe z'Amerika.  Abari mu Rwanda, Amerika, Uburaya bw'Uburengerazuba, Kanada, hirya no hino muri Afrika, ndetse na Australiya mwese turabakunda nkuko mudukunda. Sinarangiza ndashimiye Mbangurunuka ku nyandiko amaze iminsi atugezaho zisesenguranye ubuhanga kandi benshi cyane muri mwe mukunda. Nakomereze aho urubuga rurafunguye; ninde wahakana ko ashobora kubatizwa umwaka ukarangira yitwa Mbakundamwese !?

Ijoro ryiza kuri mwese aho bwije. Aho bukeye namwe: mwaramutseho!

Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspo.no


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355