Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO: Akarere: SHIKAMA turashimira byimazeyo Sebarundi Nyiricubahiro Perezida Petero NKURUNZIZA kuko dushingiye ku ndirimbo ya Cancho HAMISI yerekanye ko ari Umugabo w’ukuri urangwa no gutsimbataza ituze n’amahoro mu Karere k’ibiyaga bigari. Muri SHIKAMA kandi, abaturage batuye Umujyi wa Bujumbura turabatashya cyane!!! Nimukomere !!!



Umushinhantahe Nyiricubahiro  Petero Nkurunziza
Iyi nyandiko yaise kuri SHIKAMA bwa mbere kuri 26/6/2014

Bavandimwe bakunzi kandi basomyi b’akadasohoka b’uru rubuga rwanyu SHIKAMA mukunda cyane, nongeye kubaramutsa mbifuriza amahoro y’Imana mu mitima yanyu no muri bene wanyu bose kandi aho bari hose.

Mu nkuru twabandikiye kuwa gatanu, taliki 24 Mutarama 2014 twababwiye ukuntu umugabo Paul Kagame utagira ubwoba kandi ntagire ikintu na kimwe atinya mu buzima bwe yatinyutse guhamagara kuri telefoni Perezida w’u Burundi ku mpamvu idafite akamaro na busa haba kuri we, kuri bombi cyangwa ku baturage b’ibihugu byombi n’akarere muri rusange.

Twabasobanuriye ukuntu yamuhamagaye amubeshya ko hari ingabo ze zamutorotse zikaba zishaka guhirika ubutegetsi bwa Bujumbura ziturutse i Kigali amwemerera kubamuha ariko nawe abanje kumuha inzira agatera igihugu cya Tanzaniya anyuze mu Mujyi wa Kigoma yambukiye kuri Tanganyika aciye i Bujumbura.



SHIKAMA turashimira Perezida NKURUNZIZA !!!

Impamvu dushimira kandi ducyengurukiye Sebarundi Nyiricubahiro Petero NKURUNZIZA ni uko yerekanye ko ari umugabo w’amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari, umugabo wizera Imana isumba byose kandi koko akaba ari umushingantahe wo kwizerwa n’abaturage.
Muri iyo nkuru twababwiye ko yamuhakaniye agahamagara Perezida wa Tanzaniya Nyakubahwa Jakaya Mrisho KIKWETE akamutekerereza ibyo ari byo bikaba ari ibyo kwishimirwa cyane kuko nta n’umwe wakwishimira ko umuturanyi we aterwa.

Mu gushimira Perezida NKURUNZIZA, tugiye kwifashisha umugani w’abanyarwanda ndetse n’indirimbo yahimbwe n’umuhanzi ukomeye mu mateka y’u Burundi witwa CANCHO HAMISI. Abanyarwanda baca umugani ngo : «Iyo umuturanyi yarwaye ibinyoro ugura imbaturo!»

Ejo muri iyo nkuru twababwiyemo ukuntu burya ngo abarundi bajya bagacumiramo abanyarwnda bababwira ngo iyo mutaza kumenya kuryama mwari ibijuju. Iyi mvugo si iyo gutukana ahubwo ni iyo gucyebura umuturanyi kandi umuvandimwe.

Mu by’ukuri impamvu mvuze imbaturo n’ibinyoro ni uko Nkurunziza ari umuturanyi mwiza naho Kagame akaba agereranywa n’umuturanyi urwaye ibinyoro. Bityo rero NKURUNZIZA akaba yaraguze imbaturo yo gukuba Kagame kugira ngo atuze guhonyora uburenganzira bw’abaturage muri aka karere.

Imbaturo cyari igikubisho bakubishaga / bashimishaga (gushima umuntu ahamurya) ababaga barwaye ibinyoro kuko byaryanaga cyane bityo babona umuturanyi abirwaye bakavuga bati ; kubera ubumwe bwabarangaga no gushyira hamwe, bati umuturanyi narwara ibinyoro uzagure imbaturo yo kumushimisha.
Perezida NKURUNZIZA yaguriye Kagame imbaturo nziza cyane kuko yacyemuye ikibazo nk’ukunda kandi wifuriza bose mu karere k’ibiyaga bigari ineza irambye.

Tugarutse no ku muhanzi abaturanyi b’abarundi batazibagirwa mu mateka yabo, uwo nta wundi utari CANCHO HAMISI. Uyu muhanzi ubu wiruhukiye agataha ijabiro kwa Jambo yaririmbye indirimbo yakunzwe cyane yitwa UMUGABO W’UKURI. Muri iyi ndirimo hari aho aririmba ati : « Umugabo w’ukuri si uwirirwa yicaye,….. umugabo nyamugabo yama avuga ukuri akama agwanira (arwanira) amahoro aho ari hose…. »

Iyi ndirimbo niyo SHIKAMA dutuye abaturage b’i Bujumbura basoma uru rubuga ari benshi cyane tubashimira ko n’ubwo nabo bagifite ibibazo by’ubukene, ibya politiki,… ariko bafite umuperezida mwiza cyane ushaka kandi uhumeka amahoro mu karere.

Nta muntu ushobora kumva ukuntu nshimishijwe n’iki cyemezo cya Perezida NKURUNZIZA kubera impamvu nyinshi ariko dusesenguremo zimwe kuko tutabona impapuro tuzandikaho.
Dusesengure : Iyo Nkurunziza yemerera Kagame gutera Tanzaniya aturutse i Burundi kuri Tanganyika, Kikwete n’inzego z’iperereza za Tanzaniya zari kubimenya maze Tanzaniya igacana umubano n’u Burundi ku bintu bidafitiye inyungu abarundi bakaba babihombeyemo.


Ninde Uhenda undi ?
Icya kabiri, ubu nibwo mpise mbona neza ko koko Kagame afite amashuri make cyane n’ubwenge buke kuko atize ubumenyi bw’isi. Urebye uko u Burundi buteye, ukareba aho ikiyaga cya Tanganyika giherereye, ukareba n’ukuntu u Burundi ari igihugu gifite inyungu nyinshi kuri Tanzaniya kubera umuhora wa Tanganyika, ntiyari gutinyuka kumusaba ibyo amusabye.

Icya gatatu ni uko, kuri njye mwanditsi w’iyi nkuru birasa neza n’uko CANCHO HAMISI umugabo yaririmbaga muri iriya ndirimbo ye na n’uyu munsi ikunzwe muri Bujumbura n’ahandi henshi ku isi, ari NKURUNZIZA yaririmbaga kuko yakoze gitwari akanga guteza intambara mu baturanyi ba bugufi cyane.
Icya kane, twibaze, iyo Kigali itera Tanzaniya iturutse i Bujumbura hashoboraga kuba intambara ica ibintu mu bihugu bitatu ndetse bine rugeretse.

Icya gatanu ni uko buriya ikiyaga cya Tanganyika kinakora ku Mujyi wa Bujumbura aricyo kibahuza na Tanzaniya ku Mujyi wa Kigoma bityo bigatuma bahahirana ku biciro bituma abaturage bagura badahenzwe ku buryo Bujumbura ntakiyirutira izo nyungu z’ubukungu na Gasutamo.

Ibyo Kagame ntiyabyibutse kuko atumva abajyanama be. N’iyo bamubwira ko Yezu ari i Kanombe yatekereje gusanga Shitani i Shyorongi, Kagame yajya i Shyorongi kuko nta muntu n’umwe umugira inama ngo ayumve twayobewe uko aremye; Nyagasani!!!

N’ubwo nzi neza ko n’ubundi impera n’imperuka Kagame azashirwa ateye igihugu cya Tanzaniya kubera umujinya yatewe no gutsindirwa kwa M23 / RDF ye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ariko nibura azayitere aciye ku Rusumo adashyize umuvandimwe NKURUNZIZA mu kibazo atagizemo uruhare.

Nkaba numva nta gihombo na gito kuri Nkurunziza mu kwangira Kagame gutera Tanzaniya aturutse i Burundi kuko n’ubusanzwe urebye nta nyungu u Burundi bukura ku Rwanda uretse ikiyaga cya Cyohoha bafatanije kandi nacyo uburobyi bw’amafi bugikorerwamo nta mafaranga menshi bwinjiza yatuma bareba i Rwanda.

SHIKAMA hari icyo dusaba Perezida NKURUNZIZA
Muri ya nkuru nababwiraga twabisobanuyemo, navuze yuko iyo umuyobozi ari mubi abaturage be nabo babonwa n’abaturanyi be nka ruvumwa. Urubuga rwacu SHIKAMA rwavutse kugira ngo ukuri gusimbure ikinyoma mu Rwanda ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari bibaye ngombwa.
Aka karere k’ibiyaga bigari, akaduruvayo karimo nta wundi muntu ugateza uretse Kagame wananiwe kuva muri RD Kongo kandi abeshya isi yose ngo ajyayo kurwanya no gushakayo FDLR nyamara ajyanwayo no gusahura umutungo kamere w’icyo gihugu.

Ubu kandi akaba yarananiwe no kwemera gushyikirana na FDLR kuko mu mibare ye ariyumvisha ko namara gushyikirana nayo, atazongera kubona urwitwazo rwo kujya gucukura amabuye ya Kongo yitwaje guhiga FDLR.

Ikibyemeza ni uko iyo aza kuba yaragiye kurwanya FDLR atari gufatanya na bamwe mu bayishinze nka General Major RWARAKABIJE Paul, n’abandi. Umuturirwa se amaze kuzuza i Kigali mu Mujyi rwagati  afatanije na Général James KABAREBE niwo FDLR bari baragiye gushaka muri RD Kongo???

Muri SHIKAMA icyo dusaba Nyiricubahiro Perezida Nkurunziza rero,  ni uko we n’abaturage be badakwiye kurebera abanyarwanda bose mu mico, imigenzereze n’imikorere bya Paul KAGAME kuko n’ubusanzwe abanyarwanda n’abarundi turi abavandimwe kuva cyera.

Wa mugani wa ba sogokuru uvuga ngo : «Inuma y’i Burundi yatumye ku y’i Rwanda ngo ha uguha!!!» dukwiye kwibaza impamvu atari inuma yo muri Somaliya yatumye ku y’i Rwanda kuko naho zibayo ndetse nyinshi. Uyu mugani werekana ko turi abavandimwe.

Iyo umutegetsi w’i Burundi avuze ijambo abanyarwanda bararyumva bidakeneye umusemuzi, bikaba uko n’iyo abanyarwanda bavuze abarundi barumva. Bavandimwe b’abarundi, nimukomeze mukundane n’abanyarwanda abaturanyi banyu ba hafi kandi umunyarwanda usanzwe uzaza iwanyu muzamwakire neza nk’uko namwe mwakirwa mu Rwanda rwa Gasabo.

Perezida Nkurunziza muri make
Mu rwego rwo gusoza neza iyi nyandiko twageneye abakunzi n’abasomyi ba SHIKAMA, duhisemo kubanyuriramo muri make bimwe mu bisobanuro ku buzima bwa perezida Petero NKURUNZIZA w’u Burundi kugira ngo utari amuzi agire bike amumenyaho by’ibanze :

Perezida Nkurunziza yavukiye mu Ntara ya Ngozi mu Majyaruguru y’u Burundi ku italiki 19 Ukuboza 1964. Niho yigiye amashuri abanza naho ayisumbuye ayigira mu Ntara ya Gitega mu gihugu hagati. Mu 1987 nibwo yinjiye muri Kaminuza. Se wa Perezida Nkurunziza witwa NGABISHA Eustache yatorewe kuba Umudepite (umushingamateka) mu nteko ishinga amategeko y’u Burundi mu mwaka w’1965.

Se umubyara nyuma yaje kugirwa Guverineri w’i Ntara aza kwicwa mu makimbirane ashingiye ku moko yabaye mu Burindi mu 1972 agahitana abarundi barenga ibihumbi ijana b’inzirakarengane (100,000).
Mu 1991, Nkurunziza yarangije Kaminuza afite amanota meza cyane ku rwego rwa distinction.Yabaye umwarimu mu Ntara ya Muramvya aza kugirwa umwarimu wungirije muri Kaminuza y’u Burundi kuva mu 1992 kugeza mu 1994.

Nyuma y’igitero yarokotse hamana cyagombaga kumwica muri Kaminuza y’u Burundi, yahise ajya kuba inyeshyamba ajya kwifatanya n’abo muri CNDD-FDD (Conseil National pour la Défense de la Démocratie-Force de Défense de la Démocratie).
Mu 2004 Nkurunziza yatorewe kuba Perezida w’u Burundi. Azwiho kuba umugabo ukunda kandi wemera kuganira n’abatabyumva kimwe nawe ku buryo kumubona ari nk’amahirwe uba ubonye kandi wizeye ko ibyo ushaka biri bukunde. Ikindi twavuga dutaruka ni uko uyu mugabo akunda siporo cyane rwose.


Kubera imico n’ingeso nziza biranga Perezida Nkurunziza, yahawe ibihembo n’imidari byinshi. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira : Muri Kamena 2013, yahawe igihembo mu Buyapani, Muri 2012 yahawe igihembo mu Buhinde
PM Manmohan Singh with Burundi President Pierre Nkurunziza after the joint press conference at Hyderabad House in New Delhi on Tuesday.

, Muri 2011 yahembewe gukunda no guteza imbere imikino ngorora-mubiri, muri 2010 yahawe igihembo mu Buhinde cyiswe Rising Star of Africa aribyo twakwita mu kinyarwanda tugenekereje Igihembo kigenewe Inyenyeri zirasiye Afurika,…)

BWIZA M.
Shikama Ye
__________________________________________________________________________



Soma hasi aha wumve uko Tanzania yabyifashemo yumvise ko Kagame afite umugambi mubisha wo kuyitera.


Uzarota gutera Tanzaniya tuzamwereka uko intama yambarwa( soma inkuru ivuguruwe iherekejwe na Video) /Nkusi Joseph

Publié par info@shikama.fr sur 26 Juillet 2013, 11:08am

Ejo habaye umuhango wo kwibuka intwari za Tanzaniya wabereye mu Kigo cya gisirikare cya Kaboya ho muri  Muleba, mu ntara ya Kagera. Uwo muhango ukaba wari uyobowe na Prezida Kikwete n’umukuru w’igisirikare cya Tanzaniya  Jenerali Davis Mwamunyange. Aba bagabo bombi bakaba baravuze amagambo akarishye bavuga ko uwashaka gutera Tanzaniya bamugira nkuko bagize IDI Amin Dada igihe yari yigaruriye ubutaka bwa Tanzaniya muri 1978. Bombi bemeje ko ingufu zashwiragije Idi Amin n’ingabo ze ntaho zagiye.
Jeneral Mwanyange niwe wafashe ijambo mbere ya Kikwete maze avuga ahumuriza abaturage ba Tanzaniya ko bagomba kudahangayika kuko umutekano wabo urinzwe.
“ Ntimugire ubwoba ngo muhangayike, nimukomeze imirimo yanyu nkuko bisanzwe. Ingabo za Tanzaniya ziri maso, zizarinda umutekano wanyu n’ubusugire bw’igihugu”
Ubwo uyu musrikare yari amaze kuvuga aya magambo yakomewe amashyi menshi n’impundu, abaturage bakaba baramugaragarizaga ibyishimo batewe nuko Barinzwe kandi Tanzaniya yabo ari intavogerwa.Prezida Kikwete nawe yaje gufata ijambo maze yunga mu rya jenerali Mwanyange, abwira abaturage be ko batagomba kugira ubwoba ko azagira umwanzi uzahirahira gushotora Tanzaniya uko ifundi igira ibivuzo.
“ Sinshaka kuvuga menshi, mwumvise ibyo Umukuru wa Gisirikare yavuze. Uzagerageza kudushotora tuzamwereka uko intama yambarwa. Muryame musinzire ntimugire ubwoba kandi mwime amatwi ibihuha. Izi ntwari twibuka none zaguye ku rugamba igihe Amin yateraga muri 1978 akigarurira ubutaka bwacu hano mu Kagera. We n'abasoda be bibye imari yacu, tumaze kubirukana twavuze ko tugomba kubasenyera nabo bakazaruha bubaka; ibi twabikoze dusenya Mbarara na Masaka. Ntitwahagarariye aho kuko twasanze ko Amin naguma ku butegetsi tuzakomeza kugira ibibazo ndetse n'akarere kose. Twakomeje twerekeza Kampala turayijagajaga, dushakisha aho inzoka yihishe kugeza tuyimenesheje, tubohora Uganda. Ibyo twakoreye Idi Amin ntituzatinya kubikorera uzashaka kudukinisha wese”
Biragaragara ko Tanzaniya yarakajwe n’amagambo Kagame aherutse kuvuga ubwo yari muri wa mushinga afatanyije n’umugore we wo gutesha agaciro no kunyitsa Abahutu kuva ku mwana kugeza ku musaza, Youth Konnect. Yabwiye urubyiruko rwari aho n’agasuzuguro kenshi ko atagereje Kikwete ahantu hizewe maze akamuhitana; yabivuze mu cyongereza.
“ I will wait for you at the right place and hit you”
Kagame rero ashobora kuba yaribeshye kuri Tanzaniya akagirango ni Congo Kinshasa. Niyoge magari amazi si ya yandi; abatanzaniya bose barahagurutse barahagarara bakimara kumva ijambo rya Kagame, yewe n’amashyaka arwanya iriri ku butegetsi nka Chadema yose yamaganye amagambo ya Kagame yuzuyemo ubushotoranyi n’agasuzuguro. Nyirandabizi yiciye ururasago ku gitsina rwanga kuva, ati ntacyo bitwaye nzongera ejo!

Twifashishije: Mpekuzihuru
Niba wumva Ikiswahili reba uko byari bemeze kuri video iri hasi , Kikwete aburira Kagame imbere y'abasoda mu Kagera

Icyitonderwa: Turasaba abasomyi ba shikama kujya bafata umunota bakajya bandika icyo batekereza ku nkuru bamaze gusoma ahantu habigenewe muri Comment, hari munsi y’inyandiko.  Ibi bidufasha kumenya ibyo mukunda no kwiyubaka kandi namwe mukungurana ibitekerezo.Si ngombwa ko wandika email yawe cyangwa ukoresha amazina yawe nyayo; andika igitekerezo mu rukiramende maze ukande submit iri hasi , igitekerezo cyawe kirahita gisoka nta handi kinyuze! Ongera kandi ukande kuri like niba utwishimiye! kanda no kuri repost  kugirango usangire iyi nkuru n'inshuti zawe! Niba ufite ibyo ushaka kutugezaho: amatangazo, inkuru , ibitekerezo twandikire kuri:www.info@shikama.frhari igihembo cy'amafranga 100,000FRW kizahabwa abantu batatu bazaba barafashije uru rubuga gutanga ibitekerezo. Iki Gihembo kizatangwa kuri 31/12/2013, amazina y'abatsinze azaca kuri uru rubuga keretse banyirayo nibatabishaka!!! Ninde uzakijyana, rahira ko atari wowe?

Nkusi Joseph
shikama
_____________________________________________________________________________________ Repost 0

"ATAKAYETHUBUTU KUIVAMIA TANZANIA ATAKIONA CHA MTEMA KUNI. TUPO TAYARI KWA UCHOKOZI WOWOTE"....RAIS KIKWETE ATOA ONYO KALI

Publié par info@shikama.fr sur 26 Juillet 2013, 10:10am

Rais Jakaya Kikwete ametuma ujumbe kwa wale wanaoitishia Tanzania. Amewaambia wakithubutu watakiona cha mtemakuni kama ilivyokuwa kwa Iddi Amin wa Uganda.
Alisema mamlaka za ulinzi na usalama zilimdhibiti Amin alipofanya uvamizi katika ardhi ya Tanzania mwaka 1978 na kwamba hazitashindwa kufanya hivyo kwa mtu mwingine yeyote atakayechezea usalama wa nchi.

Wakati Rais akisema hayo, Mkuu wa Majeshi, Jenerali Davis Mwamunyange amewahakikishia wananchi kuwa wakati wote jeshi liko imara na kuwataka wasiogope lolote.


Viongozi hao walisema hayo jana katika maadhimisho ya Siku ya Mashujaa iliyofanyika katika Kambi ya Jeshi ya Kaboya iliyopo Muleba, Kagera.


“Sihitaji kusema tena, mmeshamsikia Mkuu wa Majeshi, atakayejaribu atakiona cha mtemakuni, laleni usingizi na msiwe na wasiwasi, msisikilize maneno ya mitaani,” alisema Rais Kikwete na kuongeza:


“Wakati wowote, saa yoyote tuko tayari kulinda nchi yetu. Hatuko tayari kuona amani inaharibika nchini, hatuwezi kuruhusu mtu yeyote kuimega au kuichezea nchi yetu kama alivyofanya Idd Amin.”


Katika siku za karibuni kumekuwa na kauli kadhaa kutoka kwa baadhi ya viongozi wa nchi jirani ambazo zinatafsiriwa na wananchi kwamba ni za kuitisha Tanzania.
Jenerali Mwamunyange alisema jeshi wakati wote liko imara kuwalinda wananchi na nchi kwa jumla hivyo wasiogope...“Endeleeni na shughuli zenu na msiogope mtu yeyote, fanyeni kazi zenu bila wasiwasi.”
Huku akishangiliwa na mamia ya watu waliohudhuria maadhimisho hayo, Jenerali Mwamnyanye alisema yeyote atakayethubutu kuchezea usalama wa nchi atakiona cha mtema kuni.
Akizungumzia Siku ya Mashujaa, Rais Kikwete alisema ni siku ya kuwakumbuka mashujaa waliojitolea maisha yao wakati wa Vita ya Kagera kuilinda nchi yao ili iwe salama na yenye amani.
“Kuhakikisha usalama wa nchi kuna gharama yake kwani kuna wengine walikufa na wengine wakabaki na vilema kwa ajili ya hilo. Wale ambao wamebaki na wana matatizo lazima tuwaangalie vizuri na vile ambavyo havijafanyika tutavishughulikia kwani kutetea taifa ni kazi ngumu.”
Maadhimisho hayo yalihudhuriwa na viongozi mbalimbali wakiwamo, Makamu wa Rais, Dk Gharib Bilal, Rais wa Zanzibar, Dk Mohammed Shein, Jaji Mkuu wa Tanzania, Othman Chande na Jaji Mkuu wa Zanzibar, Omar Othman Makungu ambao wote walipewa nafasi ya kuwasalimia wananchi waliohudhuria maadhimisho hayo.
Awali, viongozi wa dini, Askofu Msaidizi wa Kanisa Katoliki Jimbo la Bukoba Methodius Kilaini, Shehe wa Mkoa, Haruna Kichwabuta na Mwakilishi wa Jumuiya ya Makanisa ya Kikristo, Askofu Elisa Buberwa walitoa wito kwa Watanzania kuthamini amani iliyopo na umuhimu wa kuwa na mshikamano katika kuilinda na kuhakikisha kwamba haivurugwi kwa misingi ya imani, itikadi au ukabila.

Matatizo Muleba
Awali, Rais Kikwete aliwahakikishia wananchi wa Muleba kuwa matatizo ambayo wabunge wao wameyawasilisha kwake mbele yao atayashughulikia.

“Nimesikia yale waliyoyasema hapa ; suala la mpaka kati ya eneo la wananchi na jeshi, Waziri wa Ardhi yupo hapa, kaeni na jeshi na vijiji ili tatizo liishe ni jambo ambalo linawezekana hivyo litatuliwe,” alisema Rais Kikwete.

Alisema suala la umeme na madaraja litashughulikiwa na viongozi wa mkoa wakishirikiana na wabunge na watakapokwama wafikishe kwake... “Mimi ndiye ninayetoa fedha za maendeleo hivyo hayo masuala yakikwama waniambie nitayashughulikia.”


Mwananchi

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355