Pageviews all the time

Tanzania. Tanzania yongeye gushimangira ko ari igihugu kigendera kuri Demokarasi: abaminisitiri bane birukanywe kubera ibyaha byakozwe n'abashinzwe umutekano igihe hirukanwaga abanyamahanga ku buryo bunyuranyije n'amategeko. Hari isomo Kagame n'Agatsiko ke bakuramo?



Hashize amezi macye igihugu cya Tanzania gitangije umukwabu wo guhashya abagizi ba nabi ku butaka bwacyo. Abo uyu mukwabu wari ugamije guhashya cyane cyane bakaba ari abanyamahanga baba muri Tanzania ku buryo bunyuranyije n'amategeko na ba Rushimusi bibasira inyamaswa nk'inzovu.

Abadepite bo mu Nteko nshingamategeo ya Tanzania bakaba  bari bamaze iminsi bamenyesha abaturage b'igihugu cyabo ko bababajwe n'ukuntu uyu mukwabu wagenze, bakanasaba ko habaho iperereza ryigenga rigamije gutahura ibyaha byakozwe muri uyu mukwabu benebyo bakabihanirwa.                                                                                                                                                                                                                                                                                                                     
                                                                                                                                                                    Akanama k'abadepite kashinzwe gutahura ayo makosa kamaze iminsi gatangariza inteko Nshingamategeko n'abaturage ba Tanzania muri rusange, ukuntu inzego zagombaga kurengera uburenganzira n'ukishyira ukizana kw'abene gihugu ahubwo arizo zagize uruhare mu kubahutaza.

Minisitiri ushinzwe umutungo kamere n'ubukerarugendo, bwana Khamis Kagasheki( uri ku ifoto iri hejuru) akimara kumva isomwa ry'icyegeranyo cy'aka kanama cyashyizwe ahagaragara mu Nteko nshingamategeko yahise yegura ku mirimo ye ku bushake bwe. Uyu Kagasheki akaba ari umwe mubo iki cyegeranyo cyari cyashyize mu majwi; kikavuga ko yagize uburangare bukabije abo yari ashinzwe kuyobora bakoze ibi byaha bikurikira:
  •  Gushyira ku ngoyi no kwica inzirakarengane
  • Ababyeyi bambitswe ubusa imbere y'imiryango yabo ndetse bamwe bagafatwa ku ngufu
  • itwikwa ry'amazu  
  • kwicisha inyamaswa inzara, inyota ndetse zimwe zikagurishwa amafaranga make cyane.
  • Ruswa
Ministiri w'intebe MIZENGO Pinda
           



Uyu munsi kuri 20/12/2013 niho Minisitiri w'Intebe wa Tanzania MIZENGO Pinda niho yagejeje ijambo ku bagize Inteko nshingamategeko  ya Tanzania yemera ko habaye amakosa muri uriya mukwabu agira ati:
"Nibyo koko habaye amakosa, ariko dushyiraho uriya mukwabu twari tugamije gukorera ikintu cyiza abatanzania n'abandi banyamahanga, ikibazo ni amakosa yakozwe n'abari bashinzwe kuwushyira mu bikorwa."
Minisitiri w'intebe yemeje ko hari n'abandi baminisitiri bagize uburangare nk'ubwa Kagasheki bajyanye nawe aribo:
1. David Mathayo, ushinzwe Ubworozi n'Uburobyi
2. Emmanuel Nchimbi, wari ushinzwe Minisiteri y'Ubuttegetsi bw'igihugu
3. Shamsi Vuai nahadha, wari ushinzwe umutekano. 

Mu Rwanda hari isomo bakura aha?
Abanyarwanda bahora babeshywa n'Agatsiko ka Kagame na Nyiramongi ko ngo amahanga aza kwigira ku Rwanda! Ese utagera we ntagereranya, ni iki koko amahanga yaza kwigira ku gihugu nk'Urwanda kiyobowe n'abicanyi n'ibisambo?

Ubutabera se rugira, kandi tuzi ko Kagame na Nyiramongi  aribo bacamanza bakuru? Demokarasi se rugira kandi tuzi ko Kagame n'umugore we aribo birirwa bashyiraho abadepite, abaminisitiri, abashehi mu misigiti, n'abapasitoro mu nsengero?

None se igihugu kiyobowe bene aka kageni abashyizweho babuzwa n'iki kwikorera ibyo bashaka mu gihe bazi ko bahagarikiwe n'ingwe yabashyizeho? Muribuka Minisitiri Habineza yishongora imbere y'abanyamkuru ko ntacyo ibyariho bimuvugwaho bimubwiye nyuma y'aho imbuga nyinshi zari zimaze gushyira hanze amafoto yari yafashwe yihereranye abakobwa barenga 5 muri hoteli bakora ibya mfurambi.

Ibyo yavugaga se ntibyaje kuba ukuri: Kagame yaramubwiye ati sezera kuri uyu mwanya uriho nguhungishe nguhe uwuuruta ujye kumpagararira muri Nigeria. Nanone muribuka ukuntu ikinyamakuru KANGURA abenshi bavuga ko cyari ku isiri na Kagame, kirirwaga kibiba amacakubiri mu bahutu n'abatutsi bikaba bivugwa ko kiri mubyakongeje ubwicanyi mu Rwanda.

Umwe mu bandikaga inyandiko zuzuyemo inzangano, zerekanaga ko abatutsi ari babi bagomba kurimbuka ni RUCAGU Bonifasi, zimwe mu nyandiko yanditse muri Kangura twazishyize ahagaragara ku buryo Kagame atavuga ko atazibonye! None se umwicanyi RUCAGU ubu ntari ku ibere akaba ari intore Nkuru, mu gihe Ingabire Vigitoriya akatiwe imyaka 15 y'igifungo azira ko yashatse kwiyamamariza kubyobora Urwanda?

Kugeza ubu nta mudepite wigeze ahaguruka ngo abaze umwicanyi Kagame impamvu akoresha abicanyi muri Leta ye kandi hari abanyarwanda batajejeta amaraso mu biganza batagira akazi. Buri wese ajya gusinzira mucyo bise inteko, agakoma amashyi kubyo Kagame avuze byose( niyo avuze ko azica abaturage nk'amasazi), ukwezi kwashira agakuka za miliyoni ziva mu mitsi ya Ngofero ubundi akinumira.

Mu gihe igihugu cy'urwanda kizaba kikiyoborwa n'umuryango wa Kagame, kigifite n'abitwa ko bahagarariye Rubanda bakora nk'abo tuvuze hejuru ntituzigera tugera ku ntambwe nk'iriya Abatanzaniya bamaze gutera, aho umuyobozi yumva ko akorera Rubanda adakorera urugo rwa Perezida n'umugore we nkuko bimeze ubu mu Rwanda. Iyi miyoborere ya Tanzania niyo Demokarasi dukeneye mu Rwanda rwacu: ubutegetsi bw'abaturage, bushyirwaho n'abaturage kandi bukorera abaturage.

Nkusi Joseph
Shikama.blogspot.no

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355